Yezu mu muzabibu nk'imfashanyigisho yakoresheje kugira ngo atandukanye umwana wumvira n'umwana w'igihararumbo |
Amasomo ya Liturujiya
yo kuri iki cyumweru arongera gucyebura abantu anabibutsa ko imbabazi z’Uhoraho
zigihari ariko agashimangira ko uwanga nyuma akemera abona ubugingo buhoraho mu
gihe uwemera ariko nyuma akanga ukora icyo yemeye arutwa n’utaravutse.
Mu isomo rya mbere baratubwira
ko imigenzereze y’Imana itunganye ahubwo iy’abantu ariyo ifutamye. Barasobanura
ko intungane icumuye igasubira inyuma mu byaha ipfa nta kabuza ariko ko umunyabyaha
wisubiraho akagambirira gukora ibyiza aba arokoye ubugingo bwe.
Mu isomo rya kabiri
baratinda ku kigaragaza ko abantu bakorera muri Roho Mutagatifu baterana
inkunga kandi bagakorera mu rukundo. Baratugira inama yo kugira mu mitima yacu
amatwara ahuje n’aya Kirisitu Yezu ubwe we wihinduye ubusa-busa akigira nk’umugaragu.
Ivanjili Ntagatifu
y’uyu munsi, Yezu arakomeza kuducira imigani ariko noneho ntitwawita umugani
gusa ahubwo ni umugani ugana akariho. Muri iyi Vanjili igizwe n’inteeruro
eshanu, kugira ngo Yezu atwereke ko imbabazi z’Imana zihoraho arifashisha
igitekerezo hagati y’umubyeyi n’abana be babiri.
Uwo mubyeyi yahamagaye
umuhungu we amutegeka kujya gukora akazi mu ruzabibu ariko undi amusubiza ko
yanze nyamara nyuma asubiza ubwenge ku gihe yisubiraho ajyayo. Uwo mubyeyi
abwira n’uwa kabiri kujya mu ruzabibu undi asubiza ko abyemeye ndetse ko agiye
ariko ntiyajyayo.
Umurima uhinzemo imizabibu ari nacyo kimenyetso Yezu yabwiraga intumwa ze agamije gutandukanya umwana wumvira n'usuzugura umubyeyi we |
Muri iyi Vanjili bigaragara
ko yari nk’imfashanyigisho Yezu yahaga intumwa ze amaze kuyitanga yarababajije
ati: “Muri aba bahungu babiri ninde wakoze icyo se ashaka?”. Niba ari wowe wari
ubajijwe ukwiye gusubiza ko ari uwa mbere kuko yanze ariko nyuma akisubiraho
kandi n’abanyarwadna barabivuze ko UBUGABO BUTISUBIYEHO BUBYARA UBUBWA.
Ikibazo iki: “Ese koko
umuntu wigaragaza nk'umuzima kandi
yararembye wamenya ute ko arwaye?” Aha niho Yezu yasoje ababwira kwitonda kandi
bakamenya kugenzura ibihe kuko barebye nabi abasoresha n’ibyomanzi by’abakobwa
bashobora kuzabatanga mu bwami bw’ijuru. Bisobanuye ko rwose uwisubiyeho ari uw’ijuru.
Abatagatifu
b’icyumwweru gitaha:
Kuwa mbere taliki 29
Nzeri ni Mikayile, Gabuliyeri na Rafayeli. Kuwa kabiri taliki 30 Nzeri ni
Yeronimu. Kuwa gatatu taliki 01 Ukwakira ni Tereza w’umwana Yezu, Bavo, Piyati
na Keresansi. Kuwa gatanu taliki 02 Ukwakira ni Abamalayika barinzi, Leje na
Lewodegari. Kuwa gatanu taliki 03 Ukwakira ni Kandida na Jeraridi. Kuwa
gatandatu taliki 04 ukwakira ni Faransisiko w’Asizi na Ora. Ku cyumweru gitaha
taliki 05 Ukwakira ni icyumweru cya 27 gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya A hamwe
n’abatagatifu placide, Flaviyani na Firmati.
Padiri TABARO
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na
Demukarasi
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355