Muri Gahunda yo kwibuka abavictimes
babayeho abanyarwanda barwana inkundura ya demokarasi yo kuzana Repubulika mu
Rwanda n'ubwigenge, ndamenyesha abanyarwanda bose (kugiti cyabo) cyangwa
amashyirahamwe n'amashyaka yaba yifuza kugira uruhare muri iki gikorwa hamwe no
gufatanya n'abandi kugitegura neza ko batangira bakigaragaza kugirango
baganire n'abandi.
Nk'uko byasobanuwe muntangiro, iki ni
igikorwa cy'abanyarwanda bose b'amoko yose n'uturere twose kuko kuzana
ubwigenge na Republika mu Rwanda byakozwe n'abanyarwanda b'uturere twose
n'amoko yose. Nta munyarwanda n'umwe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose
cyangwa aho yaba aherereye hose ku isi.
Iki gikorwa nikigenda neza, kizaba
igikorwa kizakemura ibibazo bya Hutu Tutsi kandi gikemure n'ikibazo cya Kiga
Nduga kuko kizunga abanyarwanda bose bakazakibonamo kandi bose bakibukira hamwe
inkingi z'amateka basangiye guhera icyo gihe kugeza ubu arizo Republika
n'ubwigenge bw'u Rwanda.
Ndasaba abasheshe akanguhe n'abato bose
kwitabira iki gikorwa kuko ari igikorwa kigamije guhuza abanyarwanda bose
duherereye ku mateka yacu u Rwanda rwubakiyeho . Ibyo bizagerwaho
abanyarwanda twese dutanga umuganda ukwiye twibukiranya
amateka uko yagenze kandi tunagerageza kwibukiranya amazina
y'abavictimes babiguyemo kugirango tuzabibukire hamwe, kandi ningombwa
kwibuka amazina y'abo byahosheje bendaga kubigwamo kumirenge yose y'u
Rwanda. Ibyo kandi bizatuma tunatekereza kumateka yagiranye isano
n'ibyo bintu muri iyo myaka.
Kwibuka abantu bitangiye kuzana
Republika mu Rwanda n'ubwigenge kumpande zombi, ni inshingano ya buri
munyarwanda kuko byaba biteye isoni gutunga no kwidagadura muri Republika
n'ubwigenge ariko ntuzirikane abo byambuye ubuzima kumpande zose no
munzego zose z'ubuzima.
Muri iyi gahunda turifuza ko nta muntu
wakwiheza kubera ubwoko cyangwa akarere kuko aya mateka areba
abanyarwanda kurugero rumwe.
Abumva iyi gahunda ibashishikaje bashobora
kohereza emails kuri infotubeho@yahooo.fr
(yahoo.fr)
cyangwa bagaterefona kuri numero (32) 488 25 03 05 (ni
mu Bubirigi ) maze abanyarwanda twese tubyitabiriye tukaganira kandi
tugatekerereza hamwe uko igikorwa gikwiriye kugenda neza.
Buri muntu ufite uwo azi wese
yamwoherereza ubu butumwa bakabusangira aho yaba ari hose mu isi haba mu Rwanda
no mumahanga. Ntawe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose n'ishyaka cyangwa
ishyirahamwe rya sosiyete civile yaba arimo ryose cyangwa se n'iyo yaba ataba
mubyapolitiki.
Ndabashimiye
Rutayisire Boniface
President w'association y'abavictimes
TUBEHO TWESE-CIVHEMF akaba na President wa Banyarwanda Party
Tel (32)
488 25 03 05
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355