Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya yari afite igisubizo nyacyo ku bwiyunge bw'abanyarwanda ariko Kagame na FPR banga kumwumva! |
Mu mwaka w’1999 nibwo Komisiyo ya Kagame na FPR bise iy’ubumwe n’ubwiyunge
n’ubwo njyewe ntayemera bitewe n’uko yavutse ndetse n’uburyo ikoreshwa ku
bw’inyungu z’agatsiko gato. Muri uwo mwaka rero nibwo yashyizwe ahagaragara
abaturage barishima ngo aha ije gucyemura ibibazo byabaye ndanze mu Rwanda.
FPR yabeshye abanyarwanda twari imbere mu gihugu ko ari agaseke ibazaniye
nyamara nagira ngo nibutse ko iyo Komisiyo itahimbwe na FPR na KAGAME ahubwo
yari iteganijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Repubulika yunze
ubumwe ya Tanzaniya mu mwaka w’1993 nyuma akaza guhinduka ibipapuro nk’uko Perezida
Yuvenali Habyarimana yigeze kubivuga.
Icyo gihe iyi Komisiyo ishingwa FPR yavugaga ko ije kunga ABAHUTU
n’ABATUTSI binasobanuye ko FPR yemeraga ko mu Rwanda amoko ahari kandi kuyavuga
no kuyaganiraho ntacyo bitwaye. Mu masezerano ya Arusha kimwe no mu Rwanda rwa
FPR, INYUMBA Aloyiziya yagize uruhare ntagereranywa mu gutuma iyi komisiyo
ibaho ndetse anayibera umunyamabanga nshingwabikorwa ku ikubitiro(igishingwa).
Mu biganiro byabanjirije ishingwa ry’iyi Komisiyo ngo harebwe uko yazakora
n’uburyo yazagirira abaturage akamaro, Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya
yabaga iteka ari ingabo y’imbere. Rimwe mu nama zarimo zishushanya uko iyi
komisiyo izaba iteye, Inyumba A. yagize ati : «Kuba
ingoma ya cyami yarashahuraga abahutu ibishahu ikabyambika Kalinga, ni imwe mu
mpamvu zituma bikomeye kunga abanyarwanda, ndasaba ko byakwigwaho mu rwego rwa
gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge!»
Inyumba akimara kuvuga atya, inkotanyi zahise zibona ko agiye kunga
abanyarwanda niko gutangira kumureba ikijisho banamuninguriraho; sibwo bahise
bavuga ko ari UMUHUTUKAZI! Ariko kubera ukuntu Inyumba yari umubyeyi w’imfura
rwose n’umunyangeso nziza, kandi ibi mvuga nkaba mbizi kuko ndi umunyamakuru mu
Rwanda twakoranye imyaka isaga 9, ndasaba abanyarwanda bazima batamunzwe
n’imungu y’amoko kuzirikana uyu mubyeyi kandi twese tumusabire Imana imwakire.
Perezida Paul KAGAME ubu yitwara nk'umwami utegeka kandi akagenzura byose mu Rwanda reka sinakubwira |
Dusubire ku mateka ya Kalinga Rwoga, Rwamo, Kimumugizi na Kalinga zose zari ingoma z’ingabe uko ari enye
zabayeho mu mateka y’ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda. Hari abajya bumva Kalinga
bakagira ngo niyo yonyine yabayeho ariko siko biri na ziriya eshatu zindi
zararikoroje. Iyo uvuze KALINGA ari nayo Inyumba yavugaga hari abatumva icyo bishatse
kuvuga, ndetse hakabaho n’abayumva nk’igikoresho gusa gikozwe mu ngoma. Kugira
ngo mfashe abakunzi ba SHIKAMA, nasubiye mu mateka n’ubushakashatsi bwanjye
kugira ngo menye uko ibintu byari biteye ndetse tunarebere hamwe niba ibyo
Inyumba Aloyiziya yavuze koko byari byo
kuko imvugo igomba kujyana n’ibimenyetso biyiherekeza.
KAZARUSENYA : Umwami Mibambwe II Gisanura ni umwami nimero ya 17 ku
itondeke ry’uko abami bategetse u Rwadna bagiye bakurikirana. Uyu mwami yatwaye
u Rwanda guhera mu 1609 atanga mu 1642 amaze imyaka 34 ku ngoma. Umunsi umwe
yagabye igitero mu Buberuka mu Majyaruguru y’u Rwanda ahigarurira bitamugoye
afata n’ishyamba ryitwa CYUNGO hanyuma muri iryo shyamba akaba ari naho
habarijwe INGOMA KALINGA.
Uyu mwami twavuga ko yakoreye ishyano abanyarwanda abajisha(kubaza/guconga)
Kalinga muri ririya shyamba rya Cyungo, abasizi bamutuye ibisigo bikomeye kuko
yari indwanyi ari nayo mpamvu nabahitiyemo agace gato kanditse mu gisigo bise
UKWIBYARA GUTERA ABABYEYI INEZA nk’aho bagiraga bati :
« Na we musenge musagurire, muhe urubanza mureke abanze, nabanze Nyamuganza, umwami w’i Muganza, rugabisha-birenge, maboko atanga atagabanya, bwanza-buke, bwoba-buke, Burega bwa Mutima, yari atuye imbere ya Mwumba”.
« Na we musenge musagurire, muhe urubanza mureke abanze, nabanze Nyamuganza, umwami w’i Muganza, rugabisha-birenge, maboko atanga atagabanya, bwanza-buke, bwoba-buke, Burega bwa Mutima, yari atuye imbere ya Mwumba”.
Uyu mwami kandi yari
atuye mu Ruhango rw’i Mutakara ari naho havuye imvugo ngo urubanza rwaciriwe i
Mutakara bitewe n’urubanza rurebana n’urutare rwa Kamegeli. Agasozi ka Mutakara
kakaba ari kariya gakingo kari hejuru y’umuhanda mu ikoni riri ku Rutare rwa
Kamegeri ugisohoka mu mujyi wa Ruhango hakurya gato werekeza i Butare aho uba
witegeye hepfo gato ahabera igiterane cy’isoko ry’inka.
MU NZIRA Y’ISHORA naho
bagarukaga cyane kuri Kalinga nkaba nabajonjoreyemo imikarago yayigarukagaho mu
rwego rwo gukomeza gushyigikira Madamu Senateri Inyumba Aloyiziya wifuzaga ko
abanyarwanda biyunga atajijisha kuko yari azi umuzi w’ikibazo u Rwanda rufite
kugeza aya magingo:
« Ubwami bugira ubwoko, bwoko bw’Imana, Rugira yareze ikumera mu nda. Imana
yagwije inka, Yabanje kurema abami, aho bamariye kwima izi ngizi, ibereka imigisha. Nabonye aho inama y’Imana, isumba
iy’intati basimbura ba mpuga. Ucumuriye
umwami atubya mwabo, ntacyo atwara igihugu, Mureherwa bucya yunguka ingoma akongera
mu ze. Iyo bajya gupfa ntibashishwa n’Imana ituma bapfa, bagoma kandi yambika
ingoma iteka”.
Senateri INYUMBA yari mu kuri kandi akwiye kuzitwa
intwari ibi bisobanuro ntanze hejuru aha nifashishije ibisigo
byaturwaga Kalinga kimwe n’izindi mvugo zakoreshwaga ibwami birerekana ko koko
kunga abanyarwanda bikiri ikibzo gikomeye ahanini bitewe n’uko abategetsi b’u
Rwanda bagera ahakomeye bagahuha.
Ikindi ni imvugo zigaragara nk’izaherekerezaga
imihango yakorerwaga kuri Kalinga yasuzuguraga ABAHUTU ku buryo buteye agahinda.
Ingero hejuru aha mwazisomeye ariko reka ngire zimwe muri zo nsobanura : Bakabikurikiranyaho batyo :
Ni ukuvuga ibinyito babaga bakase ku bishwe benshi barenze umwe.
Ucumuriye
umwami atubya mwabo : Hano ni ukuvuga ko ukosheje gato cyane ku mwami cyangwa
ukoze igikorwa runaka Umwami akakibona nk’ikosa kabone n’iyo ritaba ariryo, umuryango we uba ukabonye. Ibi rero bimeze neza neza n’ibyo Kagame na FPR
bagaruye nk’aho mu nkuru nabagejejeho ejo navugaga ku ifungwa rya murumuna wa
Koloneli Tom BYABAGAMBA n’umudamu n’umwana we.
Dr Habyarimana Jean Baptiste ayoboye Komisiyo ya Balinga.
Iyi Komisiyo yayobowe bwa mbere na Nyakwigendera Inyumba watanze inama bakanga kuyumva ubu iyobowe na Dr Jean Baptiste HABYARIMANA. Uyu mugabo umeze nk’urota, umunsi umwe muri 2010 turi muri Lemigo Hotel inyuma y’ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ku Kimihurura yaradutangaje ubwo yatugezagaho umushinga wo kwemeza ko nta moko aba mu Rwanda. Ubwo nari nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga ariko muri iyo nama nari kumwe n’abasaza basheshe akanguhe kandi bagerageza kuvuga amateka batayagoreka cyangwa se bayagoreka bakaba bazi neza ko bakoze ikosa nshingiye ku myaka yabo.
Dr Habyarimana Jean Baptiste ayoboye Komisiyo ya Balinga.
Iyi Komisiyo yayobowe bwa mbere na Nyakwigendera Inyumba watanze inama bakanga kuyumva ubu iyobowe na Dr Jean Baptiste HABYARIMANA. Uyu mugabo umeze nk’urota, umunsi umwe muri 2010 turi muri Lemigo Hotel inyuma y’ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ku Kimihurura yaradutangaje ubwo yatugezagaho umushinga wo kwemeza ko nta moko aba mu Rwanda. Ubwo nari nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga ariko muri iyo nama nari kumwe n’abasaza basheshe akanguhe kandi bagerageza kuvuga amateka batayagoreka cyangwa se bayagoreka bakaba bazi neza ko bakoze ikosa nshingiye ku myaka yabo.
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste, Umuyobozi wa Komisiyo ya Balinga y'agatsiko ka FPR itagize ikintu na kimwe yunguye abanyarwanda |
Muri bo harimo Ezira MPYISI, Jean Damascène RWASAMIRERA, Prof. MBONIMANA Gamaliel,
Prof. BYANAFASHE Deogratias, Dr RUTAYISIRE Paul, Padiri Dr KAREKEZI Dominique,…
n’abandi benshi cyane. Ikintu cyantangaje uwo munsi nkaba ntazapfa nkibagiwe ni uko abo basaza babyanze bakavuga ko abaturage batagira amoko batabaho.
Kubera ko wari umugambi wa FPR wo gutwika ya Komisiyo inyumba yifuzaga, Gitifu wayo Dr HABYARIMANA Jean Baptiste yabonye twese tubyanze, niko gusa n’upfukama maze ati : «Ndabinginze mwemeze ko nta moko aba mu Rwada kuko ariko bantumye kandi niko bigomba kugenda!!!» N’ubwo mu bari aho ari njye wari muto, nahise nsohoka ndataha njya kwitarira amakuru ahandi.
Kubera ko wari umugambi wa FPR wo gutwika ya Komisiyo inyumba yifuzaga, Gitifu wayo Dr HABYARIMANA Jean Baptiste yabonye twese tubyanze, niko gusa n’upfukama maze ati : «Ndabinginze mwemeze ko nta moko aba mu Rwada kuko ariko bantumye kandi niko bigomba kugenda!!!» N’ubwo mu bari aho ari njye wari muto, nahise nsohoka ndataha njya kwitarira amakuru ahandi.
Abakwije muri Kigali ko Inyumba ari umuhutukazi ubu nibo bakiri ku butegetsi
kandi ibyo barimo gukora barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ubu usigaye
yitwara nk’umwami biteye agahinda, gushimuta ababyeyi, kuniga abaturage,
gutesha abahutu agaciro ku buryo ubu babahinduye ibigarasha bigera n’aho beguza
Perezida wa Sena y’igihugu nta kosa ryabayeho ntihagire ukopfora,…
Kujya kwiba imirambo i Burundi kuko bishinja icyaha, ibi byose ni
ibyerekana ko ya nzira Inyumba yifuzaga ko yanyurwamo ngo abanyarwanda biyunge,
Kagame n’abambari be batayikozwa ahubwo bagaruye ingoyi no gutuna abaturage nk’ibyakorwaga
ku ngoma ya cyami bikaba bikwiye guhagarara amazi atararenga inkombe.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355