Tuzakugwa imbere mutware |
Uyu muyobozi
wategetse igihugu mu bihe bikomeye kurusha abamukurikiye ukurikije ibibazo
by’ubukene byari mu gihugu yari ahawe kuyobora muri 1962 hakiyongeraho
n’ikibazo cy’Inyenzi zatangiye gutera kuva mu kwezi k’Ukwakira 1962 kugeza mu
Gushyingo 1967. Ikindi kibazo cyari ishyamirana hagati ya Butare na Gitarama
ryaje kurangira mu mahoro muri 1963. Nyuma yaho haje kubaho ibyo MDR PARMEHUTU
yaje kwigizayo abantu bose bitwaga ko bataye umurongo. Muri za 1969 kujyana
hejuru, Kayibanda yatangiye gukoresha amagambo akakaye yerekana ko abo yari
yizeyemo abafasha yabavumbuyemo abanzi n’abagambanyi: ba Rutemayeze,
Induruburi, abantu barangwa na demagoji.
Uyu mugabo
wakoze uko ashoboye ngo yunge abenegihugu, ntawahakana ko imbaga y’abanyarwanda
( usibye abari abayobozi muri Repubulika ya mbere) kuva ku ya 5 Nyakanga 1973 itariki yafatiyeho
ubutegetsi kugeza muri 1979 umwaka waburijwemo kudeta yagombaga kumukura ku
butegetsi, abanyarwanda babanye neza ku buryo umuntu yavuga ko bazajya bibuka
iki gihe nk’ukwezi kwa buki!Ntihateye kabiri, muri Kongere- ya 5 ya MRND
ishyaka rya Habyarimana ryari ku butegetsi-
Habyarimana yerekana ko abo yari yizeyemo abafasha n’inshuti magara
aribo banzi be kabuhariwe, ibi yabivuze hamaze gucaho ka animasiyo ko
gususurutsa abari aho muri kongere bavuga bati « Habyarimana, Ramba, sugira,
sagamba, turagushyigikiye» Yarabarebye agahinda karamwica maze aravuga
ati: « Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?»
Uyu mugabo
wateretswe mu Rugwiro n’ibihugu by’ibihangange nka USA, UK, Israel, Uganda,
Ethiopia, Eritrea n’ibindi ntarondoye nyuma yo kumena amaraso y’inzirakarengane
zitabarika, abanyamerika
ntibatindiganyije kwemeza ko we n’ikipe ye bazahindura ibintu mu karere u
Rwanda ruherereyemo bakakagira paradizo.
Aho guhindura akarere paradizo ahubwo iyi kipe yagahinduye Gehenomu(Umuriro utazima)!Mu myaka 20
yose Kagame n’iyi kipe bamaze babeshya abanyarwanda ko bazanye amahoro na
demukarasi, nyuma y’uko abagize ikipe batangiye gusubiranamo akenshi bapfa
ibisahu byo muri RDCongo,ubu biragaragara ko Kagame yarangije kwiheba aho
amariye kwibonera ko mu bamubwira ko bazamugwa imbere harimo ba Yuda
Isikariyota benshi! Nkuko byagenze kuri Kinani, Kagame nawe yahishuye ko amaze
kumenya ukuri ari muri Kongere ya FPR
kuri 31/8/2014 kuri petit stade
ubwo yashimangiraga ibyo abanyarwanda bamaze imyaka 20 bavuga ku ishyaka
abereye ku isonga. Uyu mutegetsi yiyemereye ubwe ko abarwanyashyaka ba FPR
barangwa n’ Ubwirasi, ikinyoma, gutekinika,
kwitaka wivuga ibigwi n’imyato, kuba
rutemayeze (opportunist), kutagira ibanga, gukwirakwiza ibihuha
n’ibindi
Kuki aba bagabo bose bavumbuye ukuri bashaje?
Impamvu yo kuvumbura
ukuri hashize igihe kirekekire bituruka mu kwizera AKAZU cyangwa
AGATSIKO kurusha kwizera rubanda bavuga ko bakorera. Kumva ko
ababarinda bahembwa ibifranga by’umurengera akenshi bakaba ari nabo barinda
umutekano w’agatsiko ababajya mu matwi babongorera amanywa n’ijoro ko ntaho
umwanzi yamenera abambura ingoma kuko bafite ingabo z’Urumenesha. Kuba umugabo
n’umugore binjiza amamiliyoni yahemba abakozi basanzwe muri leta 100 nkuko
bimeze ubu muri Leta y’Agatsiko,
Perezida Kagame yumva ko nta warenga kuri ibyo bifranga ngo amujombe ibikwasi
kuko abikoze akabura umwanya agomba kugira ubwoba ko n’umugore we cyangwa
umugabo we yawubura maze akagira ubwoba akareka gutenguha Kagame wamwimitse.
Nyamara nta
kidasaza: umwenda twambara urasaza tukagura undi, umusatsi twameze ugasaza
ukaba imvi, amenyo agasaza agakuka tugasigarana ibihanga, amaso agasaza
ntabone, n’amatwi ntiyumve. Ibi ninako bigendekera abiyicaje ku ngoma, kuko
ingoma yabo irasaza bamwe muribo b’inkwakuzi bakamenya ko ishaje igomba
gusimbuzwa indi abandi bagasa na ya ndondogozi y’ururondwe yumiye ku mwite inka
yarariwe cyera. Muri aba batamenya ko ingoma ishaje Perezida wa Repubulika aba
ababereye ku isonga, maze bakamutaka bakamuramya bamubwira ko nta wundi
wayobora u Rwanda kugirango bakomeze biyorere bya bifranga by’umurengera navuze
hejuru. Aba rero b’inyaryenge bamenye ko ingoma ishaje nibo Perezida yita
abanzi b’igihugu, abanyabinyoma, abanzi b’amahoro, ba Rutemayeze, Ibigarasha,
amabyi, n’ibindi bitutsi by’urukozasoni byagiye bikoreshwa n’aba baperezida
cyane cyane Kagame ukunda kwandagaza atitangiriye itama.
Tuzakugwa imbere mutware |
umucurabwenge wa FPR |
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355