chief Moshood Kashimao Olawale Abiola |
Moshood Kashimao Olawale Abiola ni muntu ki?
Uyu
mugabo wavutse kuri 24/8/1937 akitaba
Imana kuri 7/7/1998 yavukiye Abeokuta muri Leta ya Ogonu iri mu majyepfo ya
Nigeria, imwe muri 24 zigize Leta yiyunze ya Nigeria. Uyu mugabo yavutse ku
buryo umuntu yavuga ko ari igitangaza kuko ababyeyi be bari barabyaye abana
22 mbere ye bose bapfa ari impinja cyangwa bakiri bato,
niyo mpamvu bamwise Kashimawo akivuka
bikaba bivuga ngo” reka dutegereze
turebe”; mu Kinyarwanda bene aba bana babita Nzabamwita. Amaze kugira
imyaka 15 niho ababyeyi be bagize icyizere ko azakura atagipfuye maze bamwita
Moshood.
Umukozi udasanzwe kuva mu bwana
Moshood
Kashimao Olawale Abiola muri Nigeria
bahaye akabyiniriro ka M. K.O. Abiola yerekanye ko azavamo umucuruzi ukomeye
akiri umwana muto. Bivugwa ko afite
imyaka 9 gusa, yajyaga mu ishyamba mu gitondo kwasa inkwi zo kujya kugurisha
mbere yo kujya mu ishuri kugirango abone udufranga two gutunga ababyyeyi be
n’abavandimwe be bari abakene nyakujya. Afite imyaka 15 yashinze itsinda
ry’umuziki ryasesurutsaga abantu mu bitaramo bakamuha ibyo kurya, abonye amaze
kumenyekana cyane, niho yagiye yaka amafranga yamufashaga gutunga ababyeyi be
no kwirihira amashuri yisumbuye mu ishuri rya Baptist
Boys High School Abeokuta. Kubera guharanira kwe kw’Afrika yakwigenga, afite imyaka 19 yinjijwe
mu nama y’igihugu ya Nigeria na Cameroun( NCNC).
Yakoze mu bigo bikomeye mu gihugu no mu mahanga
Yize kaminuza muri
Glascow University muri Scotland akurayo impamyabumenyi ya mbere agaruka muri Nigeria akora
mu bigo bikomeye muri icyo gihugu arongera asubira muri kaminuza ya Institute
of Chartered Accountants of Scotland aho yakuye impamyabumenyi ifite amanota yo
hejuru “Distinction” agarutse muri Nigeria yabaye Kontabure mukuru wa Kaminuza
ya Lagos, ubundi ajya muri Pfzer, avayo ajya muri sosiyete ikomeye cyane yari
icyamamare ku isi mu ikoranabuhanga ry’itumanaho ITT. Mu gihe gito gusa yahise agirwa visiperezida
wa ITT, ashingwa cyane cyane Afrika n’Uburasirazuba bwo hagati, icyicaro cy’iyi
sosiyete kikaba kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Bivugwa ko amafranga
y’uyu mugabo yose yayakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yashoye
amafranga ye mu mishinga myinshi akiri muri USA
Mu bworozi( Abilola Farms), mu masomero( Abiola
Bookshops),mu itumanaho(Radio communications Nigeria), mu birirbwa( wonder
bakeries), mu ndege(Conchord Airlines), mu itangazamakuru ( concord Press), mu
mabanki(Habib Bank), muri Siporo( Abiola football club).
Yagizwe
umuyobozi w’amashyirahamwe akomeye ku isi
Perezida w’icyubahiro wa Fondasiyo Kwame Nkrumah,
perezida w’icyubahiro wa Fondasiyo WEB Du BOIS, umuyobozi mukuru w’icyubahiro
wa Fondasiyo Martin Luther King n’umuyobozi wa International Press Institute.
Afite
ibikorwa by’ubugiraneza muri Nigeria bitabarika
Mbere y’uko apfa yari yarahawe imidali y’ishimwe
198 ahawe n’abayobozi ba gakondo bo muri Nigeria kubera ibikorwa bye by’ubugeraneza
yakoreye iki gihugu.Muribyo twavuga nk'amashuri yisumbuye 63, imisigiti
n’insengero 121, amaguriro y’ibitabo 41, imishinga 21 yo kugeza amazi meza ku
banyanijeriya, yari yaragizwe umuyobozi mukuru w’icyubahiro w’amasosiyete 149
yo muri Nigeria.
Umunyafrika
w’ukuri
Moshood Abiola yatanze atitangiriye itama mu
kubohoza ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika; muri 1970 yatangije ubukangurambaga
mu kwaka indishyi z’akababaro ku bihugu byakolonije Afrika.Ni kenshi yagiye
ahura na buri Perezida w’Afrika abummvisha ko bagomba kuvuga rumwe ku bibazo
bitandukanye. Kubera ibi bikorwa by’indashyikirwa, Kongere y’ishyirahamwe
ry’abirabura bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika Black Caucus yamubonyemo intwari igamije
kugeza Afrika n’isi ku mahoro n’umunezero.
«Kubera uyu
mugabo, abakandamijwe bose bagiye kuba mu mahoro n’umunezero; abana b’isi
bazamenya ibikorwa bye by’indashyikirwa, abanzi bagombaga kubahitana aribo:
ubukene, ubujiji indwara, inzara n’irondakoko byose Chief Abiola yabiboneye
umuti ukwiye.Kubera we, ukwishyira ukizana ntikugiheze gusa mu maboko
y’udutsiko duto; twebwe abagize kongere ya Back Caucus tugize uyu mugabo
intwari.»
Abiola muri
Politiki
Nkuko twabibonye hejuru, Abiola yatangiye politike
afite imyaka 19 gusa aho yabaye umwe mu bagize Akanama k’igihugu ka Nigeria na
Cameroon(NCNC). Muri 1978 Abiola yagizwe umuyobozi mukuru w’ishyaka ryari ku
butegetsi muri Nigeria. Muri 1983 niho jenerali Babangida yakoze kudeta
ubutegetsi bujya mu maboko y’abasoda; muri 1993 niho yemeye gusubiza ubutegetsi
abasivile maze haba amatora kuri 12/6/1993. Kubera ibyo yari yarakoze hirya
no hino muri Nijeriya, Chief Abiola yatowe n’Abanyanijeriya baturuka mu
turere tw’igihugu no mu madini yose, ibintu ubundi bidakunda kubaho muri iki
gihugu, ku buryo yarushije amajwi uwo bari bahangaye Baba Gana Kingibe.mu karere ke k’amajyaruguru yakomokagamo kandi abiola aturuka mu
majyepfo. Ibintu ntibyaje kuba mahire kuko abasirikare banze ko ibyavuye mu
matora bishyirwa ahagaragara bavuga ko habayeho uburiganya maze amatora
araseswa.
Ifungwa rya
Abiola.
Amatora amaze guseswa, Abiola yahise ajya mu
mahanga kuyumvisha ibibazo bya Demukarasi biri muri Nigeria kandi asaba amahanga
kumushyigikira nka Perezida watsinze amatora bityo akaba ariwe ugomba kuyobora
igihugu. Mu gihe yakoraga ibyo, abasirikare nabo basohoye impapuro mpuzamahanga
zo kumufata ngo afungwe bamushinja ubugambanyi. Amaze kugaruka mu gihugu,
jenerali Sani Abacha wari umaze gukorera kudeta jenerali Babangida yahise
yohereza imodoka magana abiri(200) zuzuye abasoda n’ibitwaro bikomeye, maze Abiola arafungwa. Abiola
yafunzwe nabi cyane kuko bamushyize ahantu ha wenyine aho yari afite ikorowani
na bibiliya n’abasirikare 40 bo kumushinyagurira. Abantu bakomeye ku isi
barahagurutse barahagarara ngo afungurwe barimo Nyiri Ubutungane Papa Yohani wa
II, Musenyeri Desmond Tutu. Aba bose abasirikare bababwiraga ko bashobora
kumufungura ari uko yemeye ko atakiyita Perezida watsinze amatora, ndetse abasirikare
bakemeza ko bazamusubiza amafranga yose yakoresheje mu matora; ariko ibi byose Abiola abitera utwatsi yemeza ko adashobora guhara umwanya w'ubuyobozi yatsindiye.
Abiola
agambanirwa na Kofi Anan
Jenerali Sani Abacha amaze gupfa, abantu bakomeye ku
isi batandukanye baje gusura Chief Abiola, barimo itsinda ry’abasenateri na bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika riyobowe na Susan Rice wari umujyanama muri
Perezidansi ya USA. Abandi ni nka Kofi Anan na Emeka Anyaoku. Aba bagabo
ba nyuma bamaze kubonana na Chief
Abiola, bahise batangaza ko Abiola yemeye guhara ubuperezida ngo kuko bamwemeje
ko amahanga atazemera ibyavuye mu matora nyuma y’imyaka itanu. Chief Abiola
amaze kumva aya magambo yatangajwe, yahise avuga ko ubu bugambanyi aribyo bintu
bimubabaje kurusha ibindi kuva yabaho; maze ahita atangaza ko atigeze ahara
umwanya w’ubuperezida yatsindiye.
Urupfu rwa
Chief Moshood Abiola
Chief Moshood Kashimawo Olawale Abiola yapfuye amanzanganya nka jenerali Sani Abacha
kuko yitabye Imana umunsi yagombaga gufungurirwaho ngo atahe iwe; akaba
yarapfuye nyuma y’amasaha macye amaze kubonana n’itsinda ry’Abanyamerika twavuze
hejuru ryari riyobowe na Susan Rice; iri tsinda ryemeza ko ngo Abiola yafashwe
n’indwara y’umutima igihe yabonanaga naryo. Ariko uwari ukuriye ubutasi ku
ngoma ya Jenerali Abacha waje gufungwa nyuma, yaje kwemeza ko Abiola yakubiswe
inkoni kugeza apfuye kandi akemeza ko afite videwo n’amakaseti byafashwe.
Kubera ibyo, byabaye ngombwa ko bataburura umurambo wa Abiola ngo basuzume ibyo
birego. Itsinda ry'inzobere mpuzamahanga mu gusuzuma imirambo ryasuzumye umurambo wa Abiola
ryarangije akazi karyo ibyavuyemo bigirwa ibanga bishyirwa mu kabati kugeza uyu munsi nk’ibya
Mapping Report ku rupfu rw'impunzi z'Abahutu muri Republika iharanira rubanda ya Congo!
Mu nyandiko ya nyuma kuri iyi nkuru tuzabagezaho ubutaha, tuzagarebera hamwe ukuntu bimwe mu byabaye kuri Chief Moshood Abiola bishobora kuba mu minsi iri imbere kuri FDLR twanzure tuvuga impamvu uko ibibazo byari hagati ya Chief Abiola na Jenerali Abacha byarangiye ari nako ibiri hagati ya FDLR na Jenerali Pawulo Kagame bishobora kurangira.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355