Mu
isomo rya Mbere Mwene Siraki araduhamiriza ko inzika n'umujinya biteye ishozi
kandi ko burya abanyabyaha baba barabizobereyemo. Mu isomo rya Kabiri, Pawulo
Mutagatifu wandikiye abaturage ba Roma natwe abanyarwanda tukaboneraho,
aratugaragariza ko ubugenga bwa Yezu ku bazima n'abapfuye ari ikimenyetso cya
MAGIRIRANE kuri twe turiho muri iki gihe. Muri twe ntawe ukwiye gusuzugura
kuko twese tuzashyikirizwa urukiko.
Mu
Ivanjiri ntagatifu igizwe n'interuro 15 inyigisho twagenewe uyu munsi na
Kiliziya irabimburirwa n'ibibazo Petrel ahata shebuja YEZU amubaza inshuro
akwiye kuzababatira mwene nyina namucumuraho. Petero aragera n'aho yishyanutsa
imbere y'umuntu ukomeye yihitiramo umubare (7) nk'inshuro we yumva zihagije
kandi zikwiye mu kudohorera mwene nyina wamucumuraho.
Yezu mu
kureba kure no kumenya ibihishwe yibutse ko Petero uwo nawe ashobora kuzacumura
ku bandi maze niko kumutegeka ibirenze ibyo yibwiraga maze Yezu ati ahubwo uzamubabarire
iyo 7 inshuro 70 bihwanye n'inshuro 490 nk'aho yamwihanangirije mu mvugo
iziguye(idatomoye) ko nawe agomba kwirinda gucumurira abandi.
Kugira
ngo Yezu afashe Petero kurushaho kumva inyigisho ye yamubwiye UMUGANI
W'UMUGARAGU UTAGIRA IMPUHWE: Umwami wahamagaje abo yahaye AMATALENTA ngo
bayamumurikire. Bamuzaniye umugaragu we wari umurimo amatalenta ibihumbi
twagereranya mu gaciro n'IBIRO IBIHUMBI MAGANA ATATU NA MIRONGO INE BYA ZAHABU
(340,000 KGS OF GOLD / D'OR) kuko Italenta imwe ihwanye na 34 KGS za Zahabu
bikaba rero byari bihenze cyane ndetse ubigaruye muri iki gihe wabona bihenze
cyaneeeee kuko ikilo kimwe cya ZAHABU kigura inoti zitabarika.
Uwo munyagwa
w'umugaragu mubi ibi maze gusobanura hejuru byose yabisesaguriye mu INZOGA,
INDAYA N'ABAGORE maze agera imbere ya Shebuja amara masa maze Shebuja ategeka
ko bamugura we n'umugore n'urubyaro rwe bityo akaba yishyuye umwenda(ideni)
rye! Uwo mugaragu yarapfukamye atakambira Shebuja amugirira impuhwe
aramudohorera amusonera uwo mwenda wose aranamurekura n'umugore n'abana
barataha.
Uwo
mugaragu agitaha yahuye n'umuturanyi we wari umurimo AMADENARI 100 ahwanye
n'imibyizi 100 u'imugabo uri mu musiri bikaba ari nk'agatonyanga mu nyanja
ubigereranije n'ibyo we yari amaze gusonerwa. Turasabwa kubabarira bagenzi bacu
tubikuye ku mutima.
ABATAGATIFU
B'ICYUMWERU GITAHA: Kuwa mbere taliki 15 Nzeri ni Mutagatifu Nikomo na Gatarina
wa Jeni . Kuwa kabiri taliki 16 Nzeri ni Koruneli, Sipiriyani, Edita na
Eufemiya. Kuwa gatatu taliki 17 Nzeri ni Roberto, Hildegarde na Lambert. Kuwa
Kane taliki 18 Nzeri ni Yozefu wa Kuperitino na Aliyane. Kuwa gatanu taliki 19
Nzeri ni Yanwari na Emiliya wa Roda. Kuwa gatandatu taliki 20 Nzeri ni Andereya
Kim na bagenzi be, Esitaki, Filipa na Fosta. Ku cyumweru gitaha taliki 21 Nzeri
ni icyumweru cya 25 gisanzwe na MUTAGATIFU MATAYO INTUMWA N'UMWANDITSI
W'IVANJIRI
Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demokarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355