Pages

KWAMAMAZA

Tuzirikane ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe mu mwaka wa liturujiya “A”, taliki 28 Nzeri 2014: Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 18,25-28. Zaburi: 24,4-5b,6-7,8-9. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 2,1-11. Ivanjili: Matayo: 21, 28-32. “Tutitonze abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi (indaya) bazadutanga mu Ijuru kuko imigenzereze y’abantu idatunganye harimo n’uyu mwana se yatumye kujya gukora mu ruzabibu rwe akemera ariko ntageyo; ariyo ituma urukundo rudasabagira muri rubanda bityo ishyari no kwikuza bigahabwa intebe”. Mutagatifu Wenzisilasi.


Yezu mu muzabibu nk'imfashanyigisho yakoresheje kugira ngo atandukanye umwana wumvira n'umwana w'igihararumbo
Amasomo ya Liturujiya yo kuri iki cyumweru arongera gucyebura abantu anabibutsa ko imbabazi z’Uhoraho zigihari ariko agashimangira ko uwanga nyuma akemera abona ubugingo buhoraho mu gihe uwemera ariko nyuma akanga ukora icyo yemeye arutwa n’utaravutse.

Mu isomo rya mbere baratubwira ko imigenzereze y’Imana itunganye ahubwo iy’abantu ariyo ifutamye. Barasobanura ko intungane icumuye igasubira inyuma mu byaha ipfa nta kabuza ariko ko umunyabyaha wisubiraho akagambirira gukora ibyiza aba arokoye ubugingo bwe.


Mu isomo rya kabiri baratinda ku kigaragaza ko abantu bakorera muri Roho Mutagatifu baterana inkunga kandi bagakorera mu rukundo. Baratugira inama yo kugira mu mitima yacu amatwara ahuje n’aya Kirisitu Yezu ubwe we wihinduye ubusa-busa akigira nk’umugaragu.

Ivanjili Ntagatifu y’uyu munsi, Yezu arakomeza kuducira imigani ariko noneho ntitwawita umugani gusa ahubwo ni umugani ugana akariho. Muri iyi Vanjili igizwe n’inteeruro eshanu, kugira ngo Yezu atwereke ko imbabazi z’Imana zihoraho arifashisha igitekerezo hagati y’umubyeyi n’abana be babiri.

Uwo mubyeyi yahamagaye umuhungu we amutegeka kujya gukora akazi mu ruzabibu ariko undi amusubiza ko yanze nyamara nyuma asubiza ubwenge ku gihe yisubiraho ajyayo. Uwo mubyeyi abwira n’uwa kabiri kujya mu ruzabibu undi asubiza ko abyemeye ndetse ko agiye ariko ntiyajyayo.
Umurima uhinzemo imizabibu ari nacyo kimenyetso Yezu yabwiraga intumwa ze agamije gutandukanya umwana wumvira n'usuzugura umubyeyi we















Muri iyi Vanjili bigaragara ko yari nk’imfashanyigisho Yezu yahaga intumwa ze amaze kuyitanga yarababajije ati: “Muri aba bahungu babiri ninde wakoze icyo se ashaka?”. Niba ari wowe wari ubajijwe ukwiye gusubiza ko ari uwa mbere kuko yanze ariko nyuma akisubiraho kandi n’abanyarwadna barabivuze ko UBUGABO BUTISUBIYEHO BUBYARA UBUBWA.

Ikibazo iki: “Ese koko umuntu wigaragaza nk'umuzima kandi yararembye wamenya ute ko arwaye?” Aha niho Yezu yasoje ababwira kwitonda kandi bakamenya kugenzura ibihe kuko barebye nabi abasoresha n’ibyomanzi by’abakobwa bashobora kuzabatanga mu bwami bw’ijuru. Bisobanuye ko rwose uwisubiyeho ari uw’ijuru.

Abatagatifu b’icyumwweru gitaha:
Kuwa mbere taliki 29 Nzeri ni Mikayile, Gabuliyeri na Rafayeli. Kuwa kabiri taliki 30 Nzeri ni Yeronimu. Kuwa gatatu taliki 01 Ukwakira ni Tereza w’umwana Yezu, Bavo, Piyati na Keresansi. Kuwa gatanu taliki 02 Ukwakira ni Abamalayika barinzi, Leje na Lewodegari. Kuwa gatanu taliki 03 Ukwakira ni Kandida na Jeraridi. Kuwa gatandatu taliki 04 ukwakira ni Faransisiko w’Asizi na Ora. Ku cyumweru gitaha taliki 05 Ukwakira ni icyumweru cya 27 gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya A hamwe n’abatagatifu placide, Flaviyani na Firmati.

Padiri TABARO
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi
    

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355