RWIGEMA Petero Selesitini wemeza ko amasomo ya INYUMBA Aloyiziya yamwemeje agafata icyemezo cyo kujya kurya intoryi za FPR azirira hejuru y'umugayo
|
Mu munsi wo gupfusha
ubusa umutungo w’igihugu uboneka ari uko abanyarwanda batanze imisoro biyushye
akuya kimwe n’inguzanyo u Rwanda rubona rubanje gupfukamira abazungu kandi nazo
zikazishyurwa n’abuzukuru, uwo munsi wabatijwe RWANDA DAY ariko njyewe nkaba
narawise KAGAME KWIGARAGAZA DAY wabereye muri USA habaye icyo nakwita ishyano.
Burya kuba umunyamakuru w’umwuga kandi ukumva unyuzwe nabyo ndetse bikuryoheye ntako bisa kuko umunezero wawe uba mu ikaramu wandikisha ubwira, wigisha cyangwa umenyesha rubanda. Ibi mvuze biba akarusho iyo wandika ku gihuhu cyawe uzi neza wabayemo cyakubyaye kikagukuza kandi ukaba iteka uzirikana ko mufitanye igihango ndasimburwa.
Minisitiri w’intebe
Petero Selesitini RWIGEMA
Petero Selesitini RWIGEMA
ukomoka mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange muri Kilometero zitarenga 2 uvuye
mu Ruhango werekeza i Butare, ndamuzi neza. Uyu mugabo yabaye
umurwanashyaka ukomeye wa MDR Parmehutu yatugejeje ku bwigenge.
Iyi MDR, uyu mugabo
yamuguye neza inamuhesha itike yo kuba minisitiri w’intebe ya Kagame akaba
yaragiyeho asimbuye Twagiramungu Fawusitini nyuma aza gusimburwa na MAKUZA
Berinarudo wakomeje guhanyanyaza n’ubu akaba akiri i Kigali aho abaye
yiyegamiye muri Sena ku Kimihurura ngo arebe ko bwacya kabiri.
Paul Kagame na Bill Clinton abami babiri ba politiki yo gutekinika: Uko bagaje ubukombe General Paul Rwarakabije akisanga i Kigali ni nako babigenje bazana Rwigema Pierre Celestin |
Rwigema P.C muri
Primature yasingizaga FPR ku buryo iyo yavugaga ijambo yagiye gusura abaturage
wari kwibeshya ko ariwe wayiremye (ndavuga FPR), nyamara ntiyatinze kwerekana
ko ibyo yavugaga byari akazi bitari bimuri ku mutima kuko yahise akurikira mu
buhungiro uwo yari asimbuye ariwe RUKOKOMA.
Rwigema Petero
Selesitini mu buhungiro
Niba hari umuntu
watutse Kagame na FPR ye akabandagaza mu mateka y’u Rwadna kugeza uyu munsi
usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA ni RWIGEMA Petero Selesitini. Mbere ariko y’uko mbagezaho impamvu
y’iyi nyandiko mbanze mbibutse ko uyu RWIGEMA hamwe na SAFARI Stanley bafatanije
gusenya MDR yaharaniye Ubwigenge na Repubulika ikavana ba sogokuru ku kiboko na
shiku by’ingoma ya cyami yari yarababushabushe.
Ari mu buhungiro muri
Leta zunze ubumwe z’Amerika, PC Rwigema yavugaga ko u Rwanda rutegekwa n’abicanyi
kandi ko abanyarwanda bemeye gutwarwa nabo bagatoye kandi bazakibonera. Aya
magambo yayavuze imyaka ikabakaba icumi nyuma aza kwisanga i Kigali nkaba
nanditse mu mutwe w’iyi nyandiko ko yabitewe n’inda yasumbye indagu
akirengagiza nkana ibibazo igihugu gifite akaza kujijisha abaturage yongerera
Kagame icyizere cyo gutwara abanyarwanda.
Yatekinitswe n’uwo arusha imyaka 12 yose aremera!
Nyakwigendera INYUMBA
Aloyiziya kubera ko twajyaga dukunda kuganira cyane akiriho bitewe n’uko
yabanye bikomeye n’umuryango mvukamo, umunsi umwe nigeze kumubaza imyaka afite
ambwira ko yavutse mu 1962. Naje guperereza nza kumenya ko RWIGEMA Petero Selesitini
we yavutse mu 1950 bisobanuye ko amurusha imyaka 12.
Twe twize ibirebana
n’iyigamyitwarire ya muntu, ikinyuranyo cy’imyaka 12 ni kinini cyane ku buryo
abo bantu baba barutanwa ku buryo bugaragara. Uyu warusazanye rero muri Kagame kwigarafaza Day i Atlanta yabwiye imbaga yari ihateraniye ko rwose INYUMBA yamuganirije mu
buhungiro akemera agafata icyemezo cyo gutaha mu rwamubyaye maze yongeraho
interuro yasetsa n’uvuye guhamba nyina.
Nguyu nyakwigendera INYUMBA A. wigishije umusaza umurusha imyaka 12 yose bikarangira amugaruye i Kigali kuza kurira ibya FPR hejuru y'umugayo, ipfunwe n'ikimwaro
Iyo nteruro ya RWIGEMA
Petero Selesitini igira iti: “Ikinyoma gikwira isi yose mu gihe ukuri kukirimo
gupfundikanya imishumi y’inkweto zako ngo kugende”. N’ubwo ntagamije gusuzugura
cyangwa gutesha agaciro INYUMBA Aloyiziya kuko yari mu kazi ke kandi
kagatanga umusaruro yari agamije, cyangwa yari yategetswe kugeraho, birerekana ko Rwigema PC ashobora kuba
atarabashije kumva neza agaciro k’ibyo yavugaga akiri mu buhungiro kimwe n'uko atabashie kumenya uwo yahunze uwo ariwe.
|
Twahuriye i Gitarama ndumirwa!
Kubera ukuntu Kagame
abemeye kujya kumupfukamira abaha byose n’ibyo batari kuzapfa batunze ngo
bakunde bajye bamuramya nk’umwami niko byagenze no kuri Rwigema Petero
Selesitini. Kagame utazuyaza mu kwagaza abo aba agamije kuzamarira mu munyururu
byaba na ngombwa akanabica, yagize uyu mugabo umudepite muri EALA.
EALA bisobanura inteko
ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Legislative
Assembly) ifite icyicaro cyayo i Arusha muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya.
Kubera ko nari nzi neza ko yahunze akanagaruka mu Rwanda, ndetse nkamenya ko
yagabiwe umwanya na Kagame muri Mutarama 2014.
Nagize ntya mbona
dukubitaniye i Gitarama mu Mujyi rwagati ahazwi ku izina rya ALIMENTATION ALICE mu mazu
ya MARIYABWANA imbere y’ahahoze BCDI yaje kwitwa ECOBANK ariko ubu ikaba
yarimukiye mu nzu ya Diyosezi ya Kabgayi iri munsi y’isoko rya Gitarama, iyo
nzu yitwa LUMINA.
Rwigema yari mu modoka
nziza cyane yo mubwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER-V8 igura amafaranga
y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni mirongo inani. Uwo munsi duhura nari
mvuye iwanjye mu rugo i Gahogo ngiye gukora ubukorerabushake kuri Radiyo
Mariya Rwanda.
Rwigema yari ahagaze
agiye kugura amazi yo kunywa bigaragara ko imodoka ye ifite puraki za Tanzaniya
yarimo kwerekeza iwabo ku ivuko mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange hirya ya
Ruhango. Naramusuhuje mubaza amakuru ni uko arambwira ati: “Ndaho ubu mu Rwanda
ni amahoro ibintu byose ni sawa sawa”.
Naramwitegereje, ndeba
inzobe ye, nibuka ari muri primature mu Rwanda, nibuka amagambo yavugiraga mu
mahanga, ntekereje ibishobora kuzamubaho ndicecekera musezeraho ndagenda ariko
ngenda nibaza ibibazo.
Yashimye imbabazi
yahawe na Kagame ku cyaha atakoze!
Dusubiye i Atlanta muri
Kagame kwigaragaza Day, mu ijambo Rwigema yahavugiye nyuma akaza no gukorwa n’isoni kubera
ukuntu Kagame yamusuzuguye bikomeye akamujomesha, Rwigema PC yararutanze maze avuga ko
ashima imbabazi yahawe na perezida Paul Kagame.
Amayeri yakoreshejwe na
FPR yo kugira ngo bamusubize i Kigali none ubu bakaba birirwa bamubungana aho
bagiye gukwirakwiza ikinyoma cyabo ngo ajye kubamamaza ni nko kumubwira kujya
kuvuguruza ibyo yahoraga atuka ingoma mpotozi yabo ya FPR. Ibi bkaba bitesha agaciro
umuntu uvuga ko yahunze ubutegetsi bubi nyuma akagaruka kubusingiza, kubukorera
no guhembwa nabwo yatunetswe ariko nta bubasha afite mu gihugu.
Aba nibo batuma ibibazo
by’u Rwanda bitarangira tugomba kubamagana
Hari ikintu
abanyaplitiki benshi bo mu Rwanda bajya birengagiza kandi ari ingenzi: Ntawe mbwiye ngo
atuke Paul Kagame amwandagaze ku gasozi kuko gutukana ari imyitwarire iranga abantu batagira
ikinyabupfura kandi batarezwe cyangwa barezwe nabi. Ariko na none kuba uzi neza
ko umuntu yoretse igihugu ukabirengaho ukajya kumusingiza no kumupfukamira
warahoze umuvuga ayica inka, nta bwenge buke n’inda yasumbye indagu biruta ibyo
ndetse sinabura kukwita BWENGEBUKE cyangwa MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA.
Abantu nka Petero
Selesitini RWIGEMA n’abandi bantu
bose bahunze u Rwanda bavuga ko igihugu kigeze ahaga nyuma bakagaruka ubu
bakaba barimo kurya intoryi za FPR ku mugani wa NTAGANDA Bernard wa PS
Imberakuri, bose ni abo kwamaganwa.
Nyakubahwa NTAGANDA Bernard intwari ya Demukarasi yemeje ko PS Imberakuri atari ishyirahamwe rihinga amateke ko ahubwo ari ishyaka rya politiki rishaka ubutegetsi, akaba ataranahwemye kugira inama abahisemo kurya intoryi za FPR
Mu gusoza iyi nyandiko,
ndagira ngo mbwire abanyarwanda bose ko nta muntu ubaho wanga kugira igihugu.
Nanjye ubu ndi umunyamakuru uri mu buhungiro kubera umwuga wanjye. Sinari nanze
kwicara ngo ntunge ntunganirwe mu Rwanda ariko ntibyashobotse kubera ingoma ya
Kagame yambushabushe ikanjujubya inziza umwuga wanjye nakoraga nywukunze kandi
mparanira uburenganazira bw'ibanze bw’umunyarwanda njye mbona kandi nakomeje kugaragaza
kenshi mu nyandiko ko yabuvukijwe na FPR hagamijwe kumwumvisha ngo azicuze impamvu yavutse.
|
Ndagira ngo mbwire
abanyarwanda bose b’impunzi kimwe nanjye dore ko atari na bake, kumfasha kwamagana
abantu basubira ku cyo banze kuko Kagame uzi ubwenge n’amayeri abatekinika
hanyuma basubirayo agaciro k’ubuhunzi bw’umunyarwanda kakagabanuka kandi
abanyamahanga bakatubona nk’abahunze ubusa mu gihe ibibazo biri mu Rwanda ari
byinshi cyane.
Byose bikorwa ku nyungu
za Kagame n’agatsiko ke gato cyane natwe muze duharanire inyungu z’u Rwanda
kandi tuzitsimbarareho kuko tuzi neza gusobanura ibitureba kandi byatugizeho ingaruka.
Nta munyarwadna wahunze igihugu ukwiye kunanirwa gusobanura impamvu yahunze ngo
bigere aho ahitamo kwemera inyigisho z’abo yahunze bigere n’aho bamugira
ingaruzwamuheto kandi atari impumyi batwara bayirandase.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355