Muri iki cyumweru, perezida Paul
KAGAME yatunguye abantu yigizayo umuntu wari umuri hafi cyane amujyana kuyobora
ikibuga cy'indege cya Kanombe. Uwo mvuga nta wundi utari mubyara we Colonel
Silas UDAHEMUKA wasubijwe i Kanombe kuko na mbere y'uko ajya muri Village
Urugwiro yari umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Kanombe.
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard mu kangaratete:
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard niwe
mugabo wa nyakwigendera INYUMBA Aloysea. Uyu Inyumba uretse no kuba twari
tuziranye, nshobora kwemeza ko ari mu bitanze bitagereranywa kugira ngo FPR
igere ku butegetsi i Kigali. Mu muhango wo gusezera kuri Senateri INYUMBA
Aloysea wabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura nanjye
umwanditsi w'iyi nkuru nkaba nari mpibereye ngo mbikurikirane nzabyandike mu
itangazamakuru, ijambo Kagame yavuze amusezeraho nafashemo ikintu kimwe aho
yagize ati: "Birababaje kuba INYUMBA agiye atabonye isabukuru y'imyaka 25
y'umuryango FPR yavunikiye". Iri jambo Kagame yavuze umunyamakuru
ashobora kurisesengura mu buryo bubiri: Uburyo bwa mbere ni uko kuri Kagame
gupfa kwa INYUMBA ntacyo kwari kumubwiye iyo apfa nyuma ya Yubile y'imyaka 25
ya FPR. Uburyo bwa kabiri ni uko muri iryo jambo urebye n'uko Kagame yari ameze
yigaragaje nk'utazi ko INYUMBA yarozwe n'umugore we (Janete NYIRAMONGI) umurebye
ku maso.
None Masozera azize iki ko atariwe wakwije muri Kigali ko NYIRAMONGI
yamupfakaje?:
Uwakwibaza iki kibazo ni utazi uko
politiki ikorwa ntanamenye akamaro n'ububasha bifitwe n'umuyobozi w'ikibuga
indege ya Perezida ihagurukiraho ikanururukiraho. Masozera nk'umuyobozi w'iki
kibuga Kagame asohokeraho agiye mu mahanga akahahingukira mbere y'uko indege ze
zijya muri parikingi muri Afurika y'Epfo, ntiyari gutuma Kagame agoheka.
Impamvu Kagame atari kugoheka MASOZERA akiyobora ikibuga cy'indege cya Kanombe
ni ishyano ryose ariko twavugamo nkeya zibarika: Iya mbere ni uko umuyobozi
w'ikibuga indege y'umukuru w'igihugu inyuraho ari umwe mu bashinzwe umutekano
w'umukuru w'igihugu kuko aba agomba kumenya isaha ari bwuririre indege agiye
imahanga akanamenya isaha n'umunota indege izamugarura izagerera i Kanombe.
Kuri Kagame, Masozera w'umusirikari yashoboraga kugira uruhare mu kumurasira i
Kanombe mu kanya nk'ako guhumbya atarabutswe mu rwego rwo gupfakaza Nyiramongi
nk'uko nawe yamupfakaje.
Mu muhango wo gushyingura inyumba. Uwo ufashe ifoto ni umwana wa INYUMBA. naho uwo uhagaze ni MASOZERA |
Impamvu ya kabiri ni uko Kagame azi
ibyo yakoreye Habyalimana kuko indege ye yarashwe yitegura kururukira ku kibuga
i Kanombe. Kuri iyi ngingo n'ubwo ntakwemeza ko abari ku kibuga i Kanombe
taliki 06 Mata 1994 baba barimo ibyitso byatumye Habyalimana araswa ariko
Kagame azi neza ko kugira ngo anyure amahoro i Kanombe, hagomba kuba hayobowe
n'inkoramutima ye. Ubu rero abatutsi bose yabigijeyo asigaranye mubyara we
Colonel Silas UDAHEMUKA nk'inshuti ye magara ku buryo bugaragarira buri wese.Impamvu ya 3 yashakirwa mu iyirukanwa
rya Lt. Col. Dr MASOZERA ngo ryaba riva ku magambo yavuzwe ku rupfu rw’umugore
we Aloysea Inyumba ngo ko yicishijwe na Madame Jeannette Kagame ndetse bikaba
binakinwa bukinamico ko aya magambo ari yo aregwa ba Gen Rusagara na Col Byabagamba.
Andi makuru SHIKAMA dufitiye gihamya aravuga ko Lt Colonel Dr Masozera yahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza mu gihe cy’amasaha menshi. Ikindi
gishobora gutuma Lt col Dr Masozera atoroherwa ni uko ari inshuti magara
ntusinge ya Col. Tom Byabagamba ndetse hakaba n’amakuru ahwihwiswa muri Kigali
ko Lt Col Dr Masozera we na Perezida Kagame ari abendahamwe( bari bafatanyije
umugore) bisobanuye ko Kagame yari umusambanyi wa INYUMBA.
Uburyo INYUMBA na Lt Col. Rose
KANYANGE Kabuye babanye na Perezida Kagame bakiri mu ishyamba bakaba ngo biri
mu bituma Madame Jeanette Kagame atarajyaga imbizi n’aba bategarugori bombi.
Amakuru avugwa hanze ariko umuntu atapfa kuvuga ko afite gihamya ifatika ni uko
madame Inyumba yaba yararogewe rimwe na Col.Joseph Karemera ariko we agashobora
kujya kwivuza mu mahanga bitarakomera mu gihe madame INYUMBA we yari
yarabujijwe gusohoka mu gihugu yirirwa atotezwa na na madame Jeannette Kagame!
Mu kazi Lt Col. Dr Masozera yakoraga ntabwo yari yorohewe kuko yasaga nk’ugoswe
na mubyara wa Perezida Kagame ariwe Col. Silas Udahemuka.
Ubanza Colonel Silas UDAHEMUKA ariwe abahanuzi bemeje ko azica KAGAME!
NYIRABIYORO, MAGAYANE, NSABAGASANI
n'abandi ntarondora bahurije kuri iyi nteruro ikurikira: Nyirabiyoro na
Magayane bombi bahurije ku nteruro ivuga ko Kagame azaraswa isasu mu gatuza na
MWENE NYINA. Naho NSABAGASANI we ngo yeretswe KAGAME araswa n'inshuti ye
magara. MWENE NYINA: Bisobanuye uwo bakoma Ubumwe, uwo bafitanye isano ya
bugufi kandi nyine akaba inshuti ye nkaba nshingiye ku marembera y'ingoma ya
Kagame uyu muntu wavuzwe n'abahanuzi myaka na rindi ASHOBORA / AGOMBA kuba ari
Col. Silas UDAHEMUKA ubu Kagame yizera kurusha abamubanjirije bose. Ese nibyo
koko sinibeshye mu isesengurampamvu na politiki yanjye? Birashoboka cyane kuko
aho ahawe kuyobora ni hamwe mu hantu mbarwa byoroshye kurasa umukuru w'igihugu
kandi ntawe uri mu mutima wa Silas UDAHEMUKA cyane ko nta kimwemeza ko ibyo
Kagame arimo gukorera abatutsi nta ko nawe atazamugenza nk'uko yabagenje.
Tubitegereze ariko nsoza mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko kubera ukuntu Col. Silas
UDAHEMUKA akomeye, bigoye kubona ifoto ye.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355