Pages

KWAMAMAZA

ITANGAZO: GUHAMAGARIRA ABASHAKA KWIBUKA ABAVICTIMES B'AMOKO YOSE N'UTURERE TWOSE BAZIZE KWITANGIRA KUZANA REPUBLIKA N'UBWIGENGE MU RWANDA, TUZIRIKANE KANDI TWIBUKE NANONE ABAYOBOZI N'ABATURAGE BASANZWE B'IMISOZI YOSE BYARANGIYE BARI MUBENDAGA KWICWA CYANGWA KUGIRIRWA NABI. TUZIRIKANE KO IKI GIKORWA NIGITEGURWA NEZA KANDI KIGATEGURWA NA BOSE KIZUNGA ABANYARWANA BOSE (Abahutu n'abatutsi, abakiga n'abanyanduga n'abandi banyarwanda) KUKO REPUBLIKA N'UBWIGENGE NI IBINTU BYITANGIWE N'ABANYARWANDA BOSE KUGIRANGO BIBEHO MU RWANDA



Muri Gahunda yo kwibuka abavictimes babayeho abanyarwanda barwana inkundura ya demokarasi yo kuzana Repubulika mu Rwanda n'ubwigenge, ndamenyesha abanyarwanda bose (kugiti cyabo)  cyangwa amashyirahamwe n'amashyaka yaba yifuza kugira uruhare muri iki gikorwa hamwe no  gufatanya n'abandi kugitegura neza ko batangira bakigaragaza kugirango baganire n'abandi.  

Nk'uko byasobanuwe muntangiro, iki ni igikorwa cy'abanyarwanda bose b'amoko yose n'uturere twose kuko kuzana ubwigenge na Republika mu Rwanda byakozwe n'abanyarwanda b'uturere twose n'amoko yose. Nta munyarwanda n'umwe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose cyangwa aho yaba aherereye hose ku isi. 


Iki gikorwa nikigenda neza, kizaba igikorwa kizakemura ibibazo bya Hutu Tutsi kandi gikemure n'ikibazo cya Kiga Nduga kuko kizunga abanyarwanda bose bakazakibonamo kandi bose bakibukira hamwe inkingi z'amateka basangiye guhera icyo gihe kugeza ubu arizo Republika n'ubwigenge bw'u Rwanda.

Ndasaba abasheshe akanguhe n'abato bose kwitabira iki gikorwa kuko ari igikorwa kigamije  guhuza abanyarwanda bose duherereye ku mateka yacu u Rwanda rwubakiyeho .  Ibyo bizagerwaho abanyarwanda  twese dutanga  umuganda ukwiye  twibukiranya  amateka uko yagenze kandi tunagerageza kwibukiranya amazina  y'abavictimes babiguyemo kugirango tuzabibukire hamwe, kandi ningombwa kwibuka  amazina y'abo byahosheje bendaga kubigwamo kumirenge yose y'u Rwanda.  Ibyo  kandi bizatuma tunatekereza kumateka yagiranye isano n'ibyo bintu muri iyo myaka.

Kwibuka abantu bitangiye kuzana Republika mu Rwanda n'ubwigenge kumpande zombi, ni inshingano ya buri munyarwanda kuko byaba biteye isoni gutunga no kwidagadura muri Republika n'ubwigenge  ariko ntuzirikane abo byambuye ubuzima kumpande zose no munzego zose z'ubuzima. 

Muri iyi gahunda turifuza ko nta muntu wakwiheza kubera ubwoko cyangwa akarere  kuko aya mateka areba abanyarwanda kurugero rumwe. 

Abumva iyi gahunda ibashishikaje bashobora kohereza emails  kuri    infotubeho@yahooo.fr    (yahoo.fr)  cyangwa bagaterefona kuri numero  (32) 488 25 03 05  (ni mu Bubirigi ) maze abanyarwanda twese tubyitabiriye tukaganira kandi tugatekerereza  hamwe uko igikorwa gikwiriye kugenda neza.

Buri muntu ufite uwo azi wese yamwoherereza ubu butumwa bakabusangira aho yaba ari hose mu isi haba mu Rwanda no mumahanga. Ntawe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose n'ishyaka cyangwa ishyirahamwe rya sosiyete civile yaba arimo ryose cyangwa se n'iyo yaba ataba mubyapolitiki. 

Ndabashimiye

Rutayisire Boniface 
President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE-CIVHEMF akaba na President wa Banyarwanda Party
Tel  (32) 488 25 03 05 
Email : infotubeho@yahoo.fr    (yahoo.fr


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355