Nshuti bavandimwe, umwaka wa 2013 urarangiye,
abawugizemo ibyago turabihanganishije,
abawugizemo amakuba n’ibibazo nabo turabasabira ngo uyu mwaka mushya wa 2014
uzababere uw’uburumbuke, amahoro , n’ibyishimo. Tuboneyeho aka kanya ko
gusohoza ubutumwa bw’ basomyi batwandikiye
ari benshi basaba ko twabatahiriza abavandimwe n’inshuti babo bari muri FDLR n’izindi
mpunzi zikiri mu mashyamba ya RDCongo: twizere ko nabo basoma SHIKAMA bakaba babonye ubutumwa bwabo.
A) Nshuti
dukunda, umwaka wa 2013 urarangiye ariko ukaba usigiye imbaga y’abanyarwanda
ibisare bitari bicye biturutse k’ubutegetsi bubi buyobowe na Nyiramongi n’umufasha
we Kagame. Ibyavuzwe cyane n’imbuga zinyuranye zandikwa mu kinyarwanda ni ibi
bikurikira:
1.
Abahanuzi bahanuriye Kagame n’Agatsiko
ke barabizira:
-
Umwana
w’umunyeshuri yarahanuye mu ishuri rya Busasamana ku Gisenyi, arirukanwa ndetse
n’ubu aracyafunzwe.
-
Abakecuru
nyakujya bagiye gutanga ubuhamya kwa Kagame, bucya babataye mu munyururu n’ubu
baracyafunze.
2.
Abanyeshuri bakorewe ivangura :
- Ku
rutonde rw’abagombaga kwiga muri kaminuza bahabwa inguzanyo, abana benshi ntibibonyeho
mu gihe hari benshi badafite n’amanota abemerera
kwiga Kaminuza bemerewe kurihirwa na Leta ku buntu butaziturwa. Abana barasakuje
, bandikira abategetsi bakuru , polisi ya Kagame ibafata bavuye guha kopi Minisitiri
w’intebe, irabafunga. Ubu uwitwa ko ariwe wari uyoboye abo bana baharaniraga uburenganzira
bwabo witwa Icyitonderwa arafunze, ariko mubyo ukuri arazira n’umwanya w’ubuyobozi
afite mu ishyaka IMBERAKURI rya Bernard NTAGANDA ufunze.
3.
Ba Ngofero basenyewe amazu.
-
Twabonye
amafoto ateye agahinda, atuma buri wese yibaza niba abategeka Urwanda ari
abantu bikamuyobera: Ababyeyi basenyeweho amazu bariho bonsa abana. Iki kibazo kikaba
cyarahagurukije Shikama na n’ubu tukaba tukigikurikirana ngo tumenye ibyo Kagame
yavuze muri ya « nama yo kurya no
kwifotoza» ko bizakorerwa aba babyeyi byarubahirijwe cyangwa byarabaye
nk’ibya Kashe Pawa.
-
Ubu
n’abacuruzi badatanga icya cumi mu cyama bahita bashyirwa mu murongo wa ba Ngofero. Ibi byarabaye aho abacuruzi bari
bamaze imyaka iremga 40 i Kigali basabwe kwisenyera bakabisa umuturirwa wa
Kagame, bityo abaje mu Rwanda bakajya babona ari nka New York.
-
Umuherwe
Rujugiro, nawe nuko yimenyeye ubwenge kare mbere y’uko azana Inkotanyi mu
Rwanda agashandikiriza hirya no hino muri Afrika. Nawe umuturirwa we uragerwa
amajanja gusenywa kuko ngo yaba yaratatiye igihango cy’icyama.
4.
Kikwete wa Tanzania yagiriye inama
Kagame gushyikirana na FDLR ahinduka umwanzi
-
Muri
imwe mu manama y’urudaca abakuru b’ibihugu b’abafurika bahoramo muri Adis Ababa
muri Ethiopia, Kikwete yagiriye inama Kagame, Kaguta na Kabila yo gushyikirana n’ababarwanya
, Kagame arinumira. Ageze i Kigali si ukumutuka yifata ku gahanga. Ndetse avuga
ko azamwivugana( NDLR: nkuko yivuganye Ndadaye,Ntaryamira, Ikinani, Kabila L.D); Tanzania yamweretse ko
atari agafu k’imvugwarimwe ihita yirukana abanyarwanda benshi basuhukiyeyo
bakaba bari bamazeyo imyaka n’imyaniko. Ubu bari mu Nkambi mu Rwanda.
5.
Amahanga akomeje gutegura imitego
ya Kagame mu kwivugana abamunenga.
-
Umwe
muri za maneko Kagame yohereje ku mugabane w’i Buraya kwivugana abamunenga yashyikirijwe
inkiko muri Swede maze icyaha kiramuhama akatirwa igifungo
6.
Abafunguwe n’agatsiko ka Kagame
bakomeje kuzamba kubera amarozi babahera muri gereza
-
Umuyanja
Bizimungu ubu ibye byabaye ibya Nzarubara, cyangwa se wa mugabo Bagabobarabona wahetse
Impyisi yibeshya ko ari intama! Ararwaye , Kagame yamwangiye kujya kwivuza. Kandi
uyu mugabo nta n’umusura muri ya gahunda
ya MUNYANGIRE y’icyama.
-
Ntakirutinka
C. nawe uherutse gufungurwa akivugira ko ntawe uzamubuza gukomeza gukina
politiki, ubu ngo arwariye iwe nka Bizimungu, nawe ntawe ugera iwe muri ya
gahunda ya Munyangire.
7.
Rukokoma yangiwe kujya gukinira
poitike mu Rwanda
-
Rukukokoma
, Kagame atinya nk’uko umuriro utinya
amazi, yafashe icyemezo cyo kujya gukinira poiltike mu Rwanda Kagame amwima
impapuro z’inzira uwo bari kujya gukinana Karangwa Semushi agenda wenyine.
Rukokoma ngo bashobora kugira batya bakamubona i Kigali aciye ikuzimu cyangwa
mu kirere nkuko yabitangarije abanyamakuru.
8.
Ingabire akomeje kubyinishwa
muzunga n’ubucamanza bwa Kagame
-
Ingabire
Vigitoriya wakoze icyaha nk’icya wa mudogiteri washatse kwiyamamariza kuba
Perezida wa Repubulika, kandi ubundi iki kikaba ari icyaha kitihanganirwa n’ingoma
y’Agatsiko ka Nyiramongi n’umufasha we kagame, Yajuriye mu nkiko agera no mu rw’Ikirenga. Agatsiko kariherereye
gasanga ahubwo 8 bari bamukatiye ashobora kuyimara agasoka kataragura indege ya
gatatu, cyangwa se no kuzamura imiturirwa za New York, sibwo Agatsiko kamwongereyeho indi 8 ikaba cumi n’itanu!
9. Intambara ya RDCongo yambitse Kagame ubusa
-
Intambara yo muri RDCongo, amahanga yavumbuye ko Kagame afite umugambi
mubisha afatanyijeho na Kaguta , imbuga nyinshi nka Ikaze Iwacu zagiye zita
ugushinga” ubwami bw’abahima n’abatutsi” Ibi byatumye ibihugu byicaje ku ntebe y’ubutegetsi
Kagame na Kaguta, biha gasopo aba babgabo uko ari babiri bakaba barasabwe
guhagarika inkunga za gisirikare bahaga abiyitaga M23 ariko mubyo ukuri ikaba
ari ingabo za Kagame RDF zarwanaga.
M23/RDF yahise itsindwa havumburwa amatoni y’intwaro agera 120 zari
zarahishwe ngo zirimbure abanyekongo. Nubwo hasinywe amasezerano I Nairobi ko
M23 ipfuye ikaba itazongera kuzuka nkuko ibinyamakuru byo muri RDCongo nka Le Potentiel
byabivugaga, ubu biravugwa ko M23
yazukiye mu ngabo za Kaguta ubu bakaba bahanganye n’igisoda cya RDCongo mu burasirazuba bwa RDCongo.
10. FDLR
iravugisha agatsiko amangambure.
-
Mu gihe RDF/M23 yari imaze gukubitwa n’ingabo z’Inkeragutabara
za Afrika ziyobowe na Tanzania yahatakarije n’abasirikare bayo3, abo mu Gatsiko
bahise basaba ko MONUSCO, ingabo za Loni muri RDCongo zihita zigaba ibitero by’indege
zigacucuma impunzi z’abanyarwanda z’abahutu zikiri mu mashyamba ya RDCongo
zirinzwe na FDLR. Gasana uhagarariye Kagame muri Loni abonye ko amahanga agaye
icyo cyifuzo kigayitse, yahise asoka mu nama nkuko Kagame yigeze kubikora igihe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi yari afashe ijambo yihaniza
Urwanda mu bikorwa byarwo bibi byo guteza umutekano mucye muri RDCongo.
B). URUBUGA SHIKAMA RWO RWAJE RUTE kandi RUGAMIJE IKI?
Muri make, Shikama yavutse kuri 11/6/2013. Intego
yacu ikaba « UHARANIRE KO UKURI
GUSIMBURA IKINYOMA». Kuki se twahisemo iyi ntego? Mubyo ukuri, Ingoma y’agatsiko
ya Nyiramongi na Kagame yatumazeho urubyaro, ababyeyi , inshuti n’abavandimwe
ni ingoma yubakiye ku KINYOMA.
Abicanyi b’iyi ngoma, kuva mbere ya 1990
batera Urwanda, bagiye bashaka amakoro hirya no hino ku isi babeshya
abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bize ngo babayoboke, abafite imitungo nabo
batange batizigama ngo nibagera i Kanani ( Rwanda ) bazabagabira. Abize
baturutse i Burundi batangiye gukubitwa
udufuni bakiri za Byumba ngo batazafatana imyanya inkandagirabitabo ubu
zitegeka.Abarokotse agafuni nka Kimenyi na Kajeguhakwa bakijijwe n’amaguru
bahungira muri USA banabagam bere y’intambara. Abanyamafaranga nabo babagwa
gitumo, twavuga nka Rujugiro ngo imodoka Kagame yagendesheje bwa mbere ariwe
ayikesha, ubu ari mu buhungiro Kagame akaba amuhigisha uruhindu. Kalisa BCDI we
bahise bajugunya muri 1930 nawe niba ataragirwa aka Bizimungu Imana niyo ibizi.
Ngabo rero abaje biyita ngo ababohozi ahubwo
ari ababoshyi. Ababanye nabo mu ikubitiro bo mu bwoko bw’abatutsi ubu bariho
baramagana politiki ya ruvumwa y’aka gatsiko. Abantu bariho barabwirwa uruhare
Kagame n’abicanyi be bagize muri Jenosiide ku buryo bizagora Kagame kubihakana
wa munsi ntarengwa nugera. Aba batutsi bari kumwe na Kagame kera ntibatinya kubwira ibinyamakuru ko Kagame
yabujije itabarwa ry’abatutsi b’inzirakarengane igihe bari bigabijwe n’abicanyi
bo mu Nterahamwe.Ibi byose Kagame akaba
yarabikoraga ngo Abahutu bose n’abataravuka bazitwe abicanyi nkuko ubu biriho
bikorwa muri ya gahunda y’urukozasoni ya Ndumunyarwanda.
Izi gahunda rero zo kugera ku butegetsi
ukoresheje ikinyoma ukarimbura imbaga, wanabugeraho ugakomeza gutegekesha cya
kinyoma n’abarokotse, niyo tugamije kuurwanya. Kuba umuhutu si icyaha nkuko
kuba umutwa cyangwa umututsi ataricyo.
Ntaho byanditse mu mategeko y’Imana ndetse no mu itegeko Nshinga ry’Urwanda
ko Umututsi yavukiye gutegeka maze umuhutu
akaba umugaragu. Ntaho byanditse ko ibyiza by’igihugu bigomba kuba iby’agatsiko
k’abatutsi n’agatsiko k’abahutu bemeye kuba ingaruzwamuheto. Abahutu, abatutsi n’abatwa tugomba kubana mu
Rwanda nk’abavandimwe tukagira n’amahirwe angana muri byose. Ni abahutu cyangwa
abatwa bangahe bari mu buyobozi mu ngabo
na polisi, ni bangahe bari mu myanya y’ubutegetsi? Ni bangahe bahabwa inguzanyo
yo kwiga? Ni bangahe bakora mu mabanki atandukanye? Ibi bigomba gusobanuka;
ntakundi byakorwa atari uko tuvugisha ukuri, ibigoramye bigakosorwa.
Shikama ibona ite
abanenga itangazamakuru
Hari inyandiko zimaze iminsi zicicikana ku
mbuga zimwe na zimwe zisa n’izinenga itangazamakuru cyane cyane rikorerwa ku
mbuga. Ndetse abayobozi b’izo mbuga Padri Nahimana n’umuyobozi w’Ijwi rya
Rubanda Simeon ntibatinye kubita AMAFUKU akorera mu myobo.
Ntabwo byumvikana ukuntu waba wandika uvuga ko
urimo uharanira kubohora abanyarwanda ugahitisha inyandiko zinenga iyo ntwaro
uriho ukoresha. Ubwo waba usa na wa mugabo utema ishami aryicayeho! Hari
abahagarara i Burayi bakambara imyenda ya simoko bakifotoza bakohereza ku mbuga
zigatangaza ko ngo ari abakuru b’amashyaka n’igisoda runaka, ejo ukumva ngo
bazamuye mu ntera abajenerari babo kandi ibiro byabo bikuru bikaba aha n’aha mu
Rwanda. Bakongera bati itangazamakuru ntacyo rivuze ubu twe tugiye kurwana.
Ibintu nk’ibi ni ibyo kwamaganwa; ubu hari
imbuga nyinshi zandikwa n’abari imbere mu gihugu akenshi zisingiza Kagame na
mukawe n’izindi ziri hanze zigerageza kwigenga ngo zibwire abaturage ukuri ku
bibera mu gihugu cyabo. Shitani turwana nayo ifite imitwe myinshi; numara gusoma inkuru iyi n’iyi ujye ushishoza wibaze woye kumira
bunguzi ibyo usomye: Ninde wanditse iyi nkuru? Amateka ye, ni ubuhe butumwa
aduha, bugamije iki ?
Twese tuzi uko inyeshyamba zikora.Zirabanza
zigakora igikorwa iki n’iki zarangiza zikabyigamba, bityo abayoboka bakayoboka.
Ariko kunyura mu nzira nk’izo twavuze hejuru birasekeje! Ikibabaje ni uko baba
banigamba bavuga ko bari ahantu aha n’aha ; ubwo baba bahaye umwanya Kagame n’igisoda
cye cyuzuyemo abicanyi kujya kwirenza abantu batuye muri ako gace. None se abo baba bakorera abanyarwanda
cyangwa Kagame? Imikino nk’iyo igomba guhagarara ku mbuga; ntituzongera kwemera
ko ba KAJUGA bongera kubaho
muri sosiyete nyarwanda.
Ngarutse muri kwa kunenga itangazamakuru; hari
undi nanone uherutse kwemeza ko udukuru ngo twandikirwa kuri interineti ntacyo
tumaze, ikigomba gukorwa ari urunwa;
ngo bakumvisha USA n’ubwongreza ububi bw’ingoma y’agatsiko. Mu kinyarwanda baca umugani ngo urwanze
gushira ruhinyuza intwari. Ibibazo Kagame yadushyizemo biriho biraturenga ku
buryo ari Abatutsi cyangwa Abahutu ubona bibaza umuti wabyo bikabayobera, ndetse bamwe bakita abandi ba Nyirabayazana Kagame wabiteye n’Agatsiko
ke bigaramiye. Muri Shikama twemeza dushikamye ko igihe abanyarwanda bazumva ko
ari ngombwa kwirukana Kagame kigeze, bazamwirukana adakoza amaguru hasi kandi
USA n’ibindi bihugu byamuteretse mu Rugwiro ntacyo bizabikoraho.
Uyu muvandimwe wemeje ko Intambara ya RDCongo yatsinzwe n’urunwa ntetse
akiyemeza gutanga inkunga kuri urwo runwa, agomba kuba atarakurikiranye uruhare
rw’itangazamakuru mu ntambara ya RDCongo yo muri 2013. N’urundi itangazamakuru
ryagize muri Revolisiyo yo muri 1959 yo mu Rwanda.Duhereye kuri RDCongo, ibinyamakuru
n’imbuga byose byashishikarije abaturage
gushyigikira ingabo zabo FARDC, byeretse amahanga byivuye inyuma uruhare rwa
Kagame mu guteza umutekano muke muri RDCongo ku buryo Leta y’Agatsiko ka Kagame
yaje guterana amagambo karahava n’ikinyamakuru Le Potentiel gikunzwe cyane
muri RDCongo no mu mahanga. Itangazamakuru niryo ryabwiye abaturage
uko bagomba kwifata iyo ntambara ihagaze. Ikindi ni uko iri tangazamakuru nyuma
y’intambara ryagize uruhare mu gusobanura ikibazo cya FDLR kurusha twebwe
abanyarwanda. Iyo bitaza kuba ibyo FDLR yari guhita isukwaho ibisasu n’impunzi
z’abahutu ikingira nkuko Kagame n’Agatsiko babyifuzaga.
Tugarutse muri Revolisiyo yo muri 1959, nayo
ntiyari gushoboka iyo Kayibanda aba adafitanye umubano mwiza na Kinyamateka
yandikwa na kiliziya Gatolika kandi yakoragamo, ibinyamakuru 2 byandikirwaga i Bujumbura mu Burundi
Kayibanda , Gitera n’abandi bacishagaho agahinda kabo basobanurira abazungu
ububi bw’ingoma ya cyami yari yaratsikamiye Umuhutu wese. Aloys Munyangaju nawe
wari mu Bubiligi Yashyizeho ake asobanurira abazungu ububi bw’iyo ngoma tuvuze
hejuru, ibi byose yabicishaga mu binyamakuru byo mu Bubiligi.
Inama rero nagira aba bose ni ukubahana. Mu kinyarwanda duca umugani ngo
utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure. Byaba bibabaje umuntu ahurudutse
nko muri USA cyangwa mu gihugu cy’i Buraya yagera i Kigali yicaye mu Rugwiro
agakora nka Kagame uvuga ko ntacyo yasanze i Kigali !Byaba bibabaje ugeze
mu myanya ukiyibagiza uruhare ibinyamakuru UMUSESO ,UMUVUGIZI cyangwa Le
Prophete , byagize mu gushegesha ingoma ya Kagame. Byaba biteye agahinda ugeze mu Rugwiro
ukavuga ko RUKOKOMA ntacyo yakoze. Ni aho duhora dutsindirwa twebwe
abanyarwanda : kuba indashima. Bikaba bigeze aho umwana yandarika nyina wamwonkeje
ngo akunde abone amaramuko nka Bamporiki cyangwa se, ababayeho n’abazabaho
bubaha nka Makuza. Ngayo nguko mu rugamba rwo kwikiza ingoma y’agatsiko nta
murevolisiyoneri nkeka ko ari hejuru y’abandi : umuhinzi arakenewe, mwarimu, profeseri, muganga , injenyeri, abanyamakuru,
yewe na FDLR twese tugomba kuzuzanya, nibitaba ibyo ntabwo tuzatsinsura aka
gatsiko.
Shikama ibona ite ikibazo
cya Ndumunyarwanda ?
Ndakeka ko aho duhagaze muri iki kibazo hasobanutse uhereye ku nyandiko tumaze iminsi duhitisha
cyane cyane izagiye zandikwa na BAZIGUKETA F. Ndagirango mbwire abanyarwanda ko iyi gahunda
yo kugira umuhutu ICYONTAZI kugirango umututsi akomeze ayobore igihugu
ubuziraherezo yari iriho FPR ikimara gushingwa muri 1987. Hari inyandiko mperutse guhitisha mu mezi
ashize mbabwira ibiganiro nagiye ngirana muri 1990 n’imwe mu nshuti zanjye FPR ikimara gutera.
Iyi shuti iva mu bwoko bw’abatutsi ikaba
ituruka mu muryango wari ushinzwe gukusanya inkunga za FPR muri USA na
Canada. Ikindi ni uko iyi nshuti ubu iri
mu myanya y’ubutegetsi yo hejuru muri Leta ya Kagame i Kigali.
Impaka rero twajyaga muri 1990 Kagame n’abicanyi be bakimara gutera,
nemezaga ko bashakaga kugarura umwami Kigeli ku butetsi. Ni kenshi
yanyumvishaga ko amakosa yabaye muri 1959 atazongera kubaho aba bicanyi bageze
ku butegetsi. Amakosa yemezaga ko abatutsi bakoze bayakoreshejwe na Kigeli muri
1959 ni ukwemera ko habaho amatora asesuye azi ko abahutu aribo benshi akongeraho no kudashaka uko ayatekinika kandi
yari abifitiye ubushobozi. Ati humura Kigeli mutinya ntazagaruka ku butegetsi
kandi nibufatwa abahutu ntimuzongera kuyobora ukundi.
Ubu burozi bwa Ndumunyarwanda rero Kagame ariho atamika abahutu ku ngufu,
buri muri urwo rwego rwo kugirango agatsiko k’abatutsi b’indobanure gakomeze
kagundire ubutetgetsi. Ejo umuhutu wese ushatse kwiyamamariza ubuyobizi ,
nibatamuta muri 1930 nka Ingabire cyangwa i Gitarama nka Ntaganda bamubwire ko Se cyangwa Sekuru yari
umwicanyi ku ngoma runaka, bityo akaba atagomba kuyobora. Kubona rero hari
abahutu bize bazi uyu mutego w’aka gatsiko bakaba bariho bemera ibyaha
batakoze, barirahuriraho umuriro kuri iyi ngoma ya Kagame kandi no kuzizayikurikira
bakurikiranyweho icyaha biyemereye ndumva nta kosa ryaba ririmo.
Abahutu nibashwishuze
Kagame nka Koloneli Nsekalije Aloyizi
Mu bitabo kera twigiragamo gusoma no kwandika byitwaga ALIFU
muri za 1968, nubwo twari tumaze hafi imyaka 9 habaye revolisiyo yo muri 1959,
hari hakirimo ingengabitekerezo yerekanaga ko umuhutu ari igisahiranda cyangwa
ikigoryi, aho ugishyize kijya aho, ibi bitabo bikaba byaranditswe ahagana muri
1952 n’abatutsi abenshi babaga baragenwe n’ibwami( Ibi bikaba binyuranye n’ibyo umukuru
w’intore Rucagu aherutse gutangaza kuri BBC). Dore ingero zimwe mubyo
nibuka :
1.
Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza (ndlr : ibwami),
ariko ntuntenguhe ndabizi abahutu mugira Inda nyango( ndlr :ibisahiranda )
2.
Bihehe( ndlr: impyisi=Abahutu= ibisahiranda nka bihehe)
yagiye i Nyanza isanga basinziriye (ndlr : Abatutsi barangaye), yiba
ingoma (ndlr :Karinga= gufata
ubutegetsi) igeze ku manga irivugiza(ndlr : Kwamburwa bwa butegetsi)
Ariko se abahutu uko babavuga niko bameze cyangwa niko bari bateye na kera ?
Oya da, uwasanga umuntu ariho asebya nyina wamwonkeje cyangwa undi asaba
imbabazi ko yavutse ari mugufi yagirango niko bose bameze. Si uko biri, abahutu
b’inyangamugayo banga agasuzuguro
babayeho na mbere y’umwaduko w’abazungu, na nyuma y’aho kugeza ubu kandi
hazabaho n’abandi mu bihe bizaza.
Ababayeho mbere y’umwaduko w’abazungu twavuga nk’umwami wo mu Nduga Mashira
ya SABUGABO, Umubanda wari warabyaye abakobwa 2 basumbya abandi bose ubwiza
umwe akaba yari yarahawe akabyiniriro ka BWIZA bwa Mashira budashira irora n’irongorwa.
Ingoma y’abanyiginya (Rwanda= Gasabo) ntako itagize ngo imutere yigarurire
ubwami bwa Nduga ariko birananirana bigera aho umwami w’Urwanda icyo gihe ( hakurya ya Nyabarongo)
yize umutwe wo gushyingira Mashira umukobwa we, naho bwiza agashyigirwa
umuhungu we( uyu Bwiza yari yarasabwe na Rugayi rwa Buzi, umwami w’Uburundi,
yumvise ko yashyingiwe yararize karahava). Urwanda rwatewe n’Abanyoro( bavuye Uganda) Mashira yanga gutabara nkuko Kimenyi wayoboraga
Gisaka yabyanze, maze umwami w'Urwanda ahungira i Bunyabaungo.
Nyuma y’imyaka 12 umwami w’abanyoro Cwa yarapfuye abanyoro barataha ( nibo
bazanye insina mu Rwanda) ; Umwami w’Urwanda ahungutse niko
kuzimanirwa na Mashira, agambana n’umuvandimwe wa Mashira bamwica iryo joro Nduga
itsindwa ityo. Abazungu baza mu Rwanda ahagana muri 1900, basanze abami b’abahutu
bagitegeka amajyaruguru y’Urwanda ku buryo Abadage bagombye gufasha umwami
Musinga kujya kwigarurira ako karere bakoresheje intwaro. Abari bazwi cyane ni
nka NYAMAKWA wayoboraga Ubushiru, na Rukara rwa Bishingwe ugomba kuba
yarayoboraga Ubukonya.
Kayibanda G. , Gitera Habyarimana J., Mbonyumutwa D., Habyarimana J. ,
Munyangaju A. , Habamenshi C., Makuza A., aba nabo twavuga ko banze kuba
ingaruzwamuheto, kubaho mu bucakara mu gihugu cyabo maze bafata umugambi ko bagomba
guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Nguko uko Revolisiyo yo muri 1959
yabayeho, ikaba yari igamije ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko mu
gihugu cyabo, abantu bagasaranganya ibyiza byacyo ntawe uryamiye undi nkuko
bimeze ubu mu Rwanda: ibyiza byose by'igihugu biri mu maboko y'agatsiko k'abatutsi b'indobanure.
Tukivuga ibigwi by’intwari zanze kuba ba Ndamirinda mu mahina, sinarangiza
ntabahaye urugero rumwe rufatika rw’umuhutu wabayeho vuba aha, akemerwa ku ngoma ya
Kayibanda, Kinani na Kagame. Uwo ni Koloneli Nsekalije, umugabo utarigeze arya
iminwa iyo habaga hagomba gufatwa ibyemezo runaka, niyo habaga hari abo bitari
bushimishe, inyungu za Rubanda nizo zazaga mbere, abenshi muramwibuka mu
ivugurura ry’amashuri. Kubera ingufu
yari afite mu butegetsi ariko nytiyigaragaze cyane, byatumye ikinyamakuru
cyitwa Jeune Afrique kimukoraho inyandiko muri 1986 kimwita Le
veritable Souslov Rwandais. Uyu Souslov akaba yaragenaga poiltiki ya
Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ariko ntagaragare cyane nk’umuntu ufite ubwo
bubasha.
Muri rwa rwego rwo gushaka abahutu b’inkomamashyi nka Rucagu, Bazivamo n’abandi
ntarondoye bashyira inda zabo imbere bakibagirwa inyungu za rubanda, Kagame yibeshye kuri
Nsekalije maze ngo aramutumiza amubwira ko ashaka kumuha umwanya mu butegetsi bwe. Nsekalije ngo yaramurebye
maze aramuseka aramubwira ati « Ntawe ucirira imbwa ikuze, jyana
Mitsindo naho njye ntiwanshobora » Kagame arareba arumirwa !
Ibi byanyibukije ibyambayeho muri 2008 hariya ku i Taba i Butare ubwo
umuntu yangurishije imbwa ikuze cyane, ifite nk'imyaka umunani. Imbwa tuyigurira
inyama, tukayuhagira ndetse yubakirwa inzu. Umuntu yaraje hashize icyumweru ariyamira
ati iyi mbwa izagucika kuko wayizanye ikuze. Njye nkumva ko bidashoboka
nkurikje ko yari ifashwe neza nk’ingagi ! Ntibiciye kabiri, nyuma y’ibyumweru
2 gusa, umukozi yafunguye urupangu ngo imodoka ihite imbwa nayo isoka nk’imperekeje
igeze hanze ifumyamo. Twarayishatse turayibura maze turarekera ; nyuma y’iminsi
2 gusa uwayitugurishije yaje kudusaba imbabazi atubwira ko imbwa yagarutse. Kuva aho nari ntuye yagomaba guterera imisozi
ikamanuka indi . Mbajije uko ibaho ambwira yisekera ati yongeye kujya kwitorera
mu mayezi no kubuyera hanze nkuko yakoraga, ati nayiha iki nanjye narabuze ibyo
nirira.
Niba imbwa yaranze inyama, indaro nziza yari yaragenewe kubera guharanira
ukwishyira ukizana kwayo, ikemera kurya nabi no kurara habi ikagenda ;
kuki abahutu batakora nkayo ngo boye gukomeza gusebera muri gahunda y’urukozasoni
ya Nyiramgomgi na Kagame ya Ndumunyarwanda, maze bakabashwishuza nkuko nyakwigendera Nsekalije yabikoze?
Ngo abwirwa benshi akumva benneyo.
«
Twubahane kandi twuzuzanye muri uru
rugendo rwo kwibohoza ikindi kandi twese
hamwe :abahutu abatwa n’abatutsi muri 2014 yose tubwire Kagame n’Agatsiko ko
ntawe ucirira imbwa ikuze »
NKUSI Yozefu
Shikama/ Shikama ye
NKUSI Yozefu
Shikama/ Shikama ye
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355