Dr Riek Machar |
Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kimaze imyaka ibiri kibonye ubwigenge nyuma y’umurimo watwaye igihe kirekire n’imbaraga zitagira uko zingana zo guharanira ubwo bwigenge. Mu mateka, niyumvisha ko abagabo batatu (3) bakundanye cyane kandi bose bagize uruhare rukomeye mu bwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo
Abo bagabo batatu mvuga ni : Nyakwigendera Colonel John GARANG, Dr Riek Machar na Nyakubahwa Salva Kiir Mayaldi ari nawe uyobora iki gihugu cya Sudani y’amajyepfo. Mu nkubiri yaharaniraga ubutegetsi no gusaba kwigenga ku baturage bo muri Sudani y’epfo, impanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye Colonel John GARANG wayoboraga umutwe witwa S.P.L.A (Soudanese People Liberation Army) aho yari avuye mu nama i Kampala kandi byavuzwe ko Museveni ariwe wamuhitanye.
Amakuru avuga ko impamvu Museveni yivuganye Colonel John GARANGA byaba byaratewe n’uko muri S.P.L.A hacitsemo ibice bibiri hakiri kare ariko bakaryumaho banga kwiha rubanda bityo Museveni akaba yari ku ruhande rwa Salva Kiir Mayaldi ari nawe ubu uyobora iki gihugu.
Muri uko gusaba ubwigenge hari ibihugu bimwe by’ibihangange byabonaga atari ngombwa ko aka gace kaje kwitwa Sudani y’Epfo kakwigenga kandi nibuka ibi byateje n’impaka z’urudaca mu nama y’umuryango w’abibumbye yateraniye i New York muri 2010.
Salva Kiir |
Mu gihe igihugu kitaramara imyaka ibiri kibonye ubwigenge abagabo babiri basigaye kandi baharaniye ubu bwigenge barashwanye inzira zibyara amahari. Perezida wa Soudani y’Epfo Nyakubahwa General Salva Kiir Mayaldi n’uwigeze kuba Visi Perezida we Dr Riek Machar barashwanye havuka intambara.
Ubu rero uko bimeze bamwe barimo kuvuga ko bigiye kubyara genocide kuko intambara irimo iyingayinga iminsi nka cumi n’imisago. Hagati aho ariko iyi dosiye ya Soudani y’Epfo isa n’iyayobeye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Nyakubahwa Ban Ki Moon.
Bwana Ban Ki Moon, ukomoka muri Koreya y’Amajyepfo akimara kumenya ko muri Sudani y’Epfo hadutse intambara bisa n’uko ikibazo yagifashe nk’ikitamureba uretse ko nta n’uwamurenganya kuko urwego ayobora n’ibirureba nta byinshi rwacyemuye kuko mu bihugu byinshi amahoro yarabuze kandi LONI ihari n’amafaranga atagira umubare yibitseho.
Impamvu mbivuze ni uko Bwana Ban yahise atangaza ko yasabye perezida wa Ouganda Lt. Gen. Joweri Kaguta Museveni kumufasha gucyemura ikibazo cya Sudani y’Epfo. Mu bandi Ban yasabye kuhamubera harimo na Paul Kagame ariko urebye ibibazo Kagame yibereyemo bisa n’aho nta gisubizo kizima yatanze ku cyifuzo cya Bwana Ban Ki Moon.
Mu bandi kandi Nyakubahwa Ban Ki Moon yiyambaje ni Perezida wa Kenya Uhuru KENYATTA. Nk’uko nabivuze, Museveni yahise abishyuhamo ku buryo yanahise yongera umubare w’ingabo zagiyeyo ariko kurwana ku ruhande rwa Perezida General Salva Kiir Mayaldi.
Kubera ko amakuru yagiye avuga ko inyeshyamba za Dr Riek Machar zamaganye kuza kwa Kaguta muri iyi dosiye y’igihugu cyabo, Museveni yabisamiye hejuru ariko abivanga no kotswa igitutu n’abadepite b’igihugu cye bamubaza impamvu yatwaye ingabo atabatse uburenganzira.
Nk’uko nabivuze Museveni akaba yarabikoze kubera rwa rukundo akunda General Salva Kiir udacana uwaka na Dr Riek M. Kugira ngo amutere ubwoba, Museveni yagize ati:" Niba Dr Riek Machar adahagaritse intambara Uganda izajya kumwishakira tumufate mpiri". Ubusanzwe mu bubanyi n’amahanga n’ubwo hajya hazamo gucengana ibi byo birarenze. Muti gute?
Mu busesenguzi bwacu muri www.shikamaye.blogspot.no, ntibyumvikana ukuntu umuntu witwa ko yagiye gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu gihugu cy’abandi yavuga atya kandi abwira umuntu nawe ukomeye ushobora no kuzagera no ku butegetsi akaba yanazamwiyambaza nk’uko Salv Kiir yamwiyambaje.
Leta y’ubugande yanze gukura ingabo zayo mu gihugu cya Sudani y'epfo kuwa gatatu nkuko yabisabwaga, ahubwo ikaba yaroherejeyo izindi ngabo nyinshi ejobundi kuwa kane taliki ya 09/01/2014 zitwaje ibimodoka by’intambara kabuhariwe n’indege 4 z’intambara.
Uganda iravuga ko imaze gufata ahantu hangana n’ibirometero 150 biyihuza n’umurwa mu kuru wa Sudani yepfo ariwo Juba kugira ngo ishobore gutahura abaturage bayo b’abagande bagotewe mu mirwano iri muri icyo gihugu. Uganda irahakana ko itaje gufasha perezida Salva Kiir mu mirwano.
Mu gihe Museveni yari akivuga atyo, Dr Riek Machar nawe yahise amwereka ko atari agafu k’imvugwarimwe maze amusubiza agira ati: "Nimfata ubutegetsi muri Sudani y'epfo nzajya gushaka Museveni wigize akaraha kajyahe mu karere kose". Ibi kandi ntawabyita ibihuha cyangwa gusakuza gusa kuko amakuru ava Kampala abyemeza ko bishoboka.
Y. Kaguta Museveni |
Iri jambo rya Dr Riek Machar mu kurisesengura ndibanda gusa ku ijambo AKARERE. Nk’uko byigaragaza, Kaguta ni umwicanyi ruharwa mu karere kandi yakunze kugenda atera inkunga imitwe myinshi akayiha n’amafaranga. M. Riek we rero arabona ashobora kuzamushakira kubura hasi no hejuru mpaka amubonye.
Amakuru ava Kampala avuga ko mu minsi ishize habaye ikintu kimeze nk’icyoba aho Perezida Museveni yamaze iminsi irenga 3 aba mu ndaki nk’imwe Kagame yabagamo ku Mulindi wa Byumba. Icyabiteye ni uko inzego z’iperereza za Kampala zabonye amakuru ateye urujijo n’ubwoba.
Ayo makuru yavugaga ko Dr Riek Machar yohereje abacanshuro bagombaga guhitana Museveni byanze bikunze bamusanze i Kampala kuko nk’uko twabivuze azi neza ko Museveni yoherejeyo ingabo n’ibibunda byinshi bya rutura ubu birimo kumutesha umutwe mu gihe iyo Kaguta atinjiramo ubu inyeshyamba za Riek Machar zashoboraga kuba zarabushyikiriye I Djuba (Ndavuga ubutegetsi).
Ikindi twabwira abasomyi ba www.shikamaye.blogspot.no ni uko ibisobanuro bya Uganda bitanyuze uruhande rw’ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Sudani yepfo, uyoboye intumwa zo kuruhande rwa Dr Riek Machar mu biganiro biri kubera Addis Abeba, yavuze ko igihugu cya Uganda kije kuba imbogamizi zo gutuma ibiganiro hagati y’impande zombi bidakomeza. Ati : ibiganiro bigomba guhagarara bigakomeza ari uko ingabo za Uganda zimaze kuva k'ubutaka bw’igihugu cya Sudani yepfo.
Aha niho nahereye mvuga ko urebye uko buri ruhande rwihagazeho, niba nta gikozwe mu maguru mashya iki gihugu kitaramara imyaka 2 cyigenze gishobora gusibwa ku ikarita y’isi kuko umuvuduko intambara irimo kugenderaho ushobora kuzasiga inkuru. Abasenga nibasenge ariko n’abafata ibyemezo biyobora isi nabo bagirire impuhwe abaturage bo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355