Dr NKUSI Yozefu |
1.
Gahunda ya Ndumunyarwanda
Twashatse kumenya icyo abanyarwanda batekereza
kuri Gahunda ya Ndumunyarwanda. Kagame n’Agatsiko ke bemeza ko iyi gahunda
igamije kunga abanyarwanda naho abarwanya iyi gahunda cyane cyane abaturage
nkuko tuzagenda tubibagezaho mu minsi iri imbere n’abanyarwanda bari hanze
y’Urwanda bakaba bemeza ko rwose iyi gahunda ije gutanya abanyarwanda
kurushaho. Twashatse kumenya icyo mubitekerezaho maze duhuza ibitekerezo by’izo
mpande zombi tuvuze hejuru .
Dore uko ikibazo cyari giteye n’uko mwasubije.
Ikibazo: Uratekereza iki kuri gahunda ya
Ndumunyarwanda?
-
Irateranya : abemeje ko iteranya ni 85%
-
Irunga : abemeje ko yunga ni 12 %
Simbizi : abavuze ko ntacyo babiziho ni 3%
______________________________________________________________________
2. Ninde utegeka Urwanda ?
Abantu benshi mu Rwanda bemeza ko Madamu wa
Kagame ariwe Nyiramongi ubu afite uruhare rukomeye mu bibera mu Rwanda. Gufata
ibyemezo ibi n’ibi mu rwego rwa politike, umutekano, ubucamanza ndetse
n’ubukungu. Uyu mubyeyi ubwe aherutse kwivugira ko abagore mu Rwanda batakiri
abafasha ahubwo abagabo bakaba aribo babaye abafasha. Kubera ibi byose abantu
bamwe bakaba bemeza ko Kagame yabaye Inganzwa Nyiramongi akaba ariwe utegeka
Urwanda. Hari n’abandi ariko bagifata Kagame nk’Intarebatinya, rutavogerwa ;
bakemeza ko kutavugirwamo kwe n’uwo
ariwe wese yewe n’abazungu bamwicaje mu Rugwiro, umugore atariwe wamuhangara.
Twashatse kumva icyo mwebwe mubitekerezaho,
maze duhuza imyumvire y’izo mpande zomi
tuvuze hejuru.
Dore uko ikibazo cyari giteye n’uko mwasubije.
Ikibazo: Ninde utegeka Urwanda?
-
Nyiramongi. Abasubije ko ari Nyiramongi ni 56 %
-
Kagame .
Abasubije ko ari Kagame ni 26 %
Simbizi .
Abavuze ko ntacyo babiziho ni 18%
_________________________________________________________________________
3. Ugukatira ingabire imyaka 15 y’igifungo
Abantu benshi bemeza ko mu Rwanda nta butabera
buhari ahubwo hari ubucamanza buri mu biganza bya Kagame, akaba yarabugize
inkota yo gucumita abatavuga rumwe nawe no kuniga Demokarasi n’ubwisanzure
bw’itangazamakuru. Nyamara Ibi bintu uko ari bibiri bikaba ari inkingi ya
mwamba y’iterambere n’amahoro mu gihugu icyo aricyo cyose. Abagize agatsiko bo bakemeza ko inzego
z’ubucamanza zikora neza mu Rwanda nkuko bimeze mu bindi bihugu, ndetse
ntibatinya no kuvuga ko na Loni yizera ubucamanza bwo mu Rwanda ku buryo
isigaye iboherereza abakoze jenoside, bikaba byerekana icyizere isi yose
ifitiye ubucamanza bw’agatsiko.
Twashatse kumenya icyo mubitekerezaho maze
duhuza ibitekerezo by’izo mpande zombi tuvuze hejuru.
Dore uko ibibazo byari biteye n’uko mwasubije.
Ikibazo: Uratekereza
iki k’ubucamanza bwo mu Rwanda mu gukatira Ingabire Vigitoriya imyaka 15
y’igifungo?
-
Ubucamanza ntibwigenga: Ababona ko ubucamanza butigenga ni 93%
-
Ubucamanza burigenga : Ababona ko ubucamanza bwigenga
ni 6%
Simbizi
: Abatazi uko bukora ni 1%
___________________________________________________________________________
4.
Hakorwa iki muri ibi bihe bibi Urwanda rurimo?
Kubera intambara z’urudaca leta y’Agatsiko
ihora idushoramo mu bihugu by’abaturanyi, kwanga kugirana imishyikirano
n’abayirwanya, ndetse ubu Kagame uhagarariye inyungu z’agatsiko akaba
atagitinya kwivuga ibigwi ko ariwe wica abanyarwanda bamuhungiye mu mahanga
kandi ko n’abasigaye badahumeka umwuka wa FPR azabatsemberayo. Ibi bikongeraho
ko no mu gihugu imbere abanyarwanda batishimimye kubera gahunda za Leta
zibaturwa hejuru batazigizemo uruhare kuzitegura kandi aribo zireba.
Twashatse kumenya icyo mutekereza ku kintu
cyakorwa ngo tuve muri ibi bibazo .
Dore uko ibibazo byari biteye ( uko
mwasubije ntibiri buboneke kubera impamvu tuza kubabwira)
Ikibazo: Hakorwa iki muri ibi bihe bibi
Urwanda rurimo?
-
Kagame yegure
:
-
Abasoda nibakore kudeta :
-
Nihabeho rukokoma. :
Icyitonderwa: iki
kibazo twasanze gifite ukubogama gukabije kuko kitahaye Agatsiko ka Kagame
amahirwe yo kuba nako katora ibigahesha amahirwe yo gukomeza gukama igihugu. Twashoboraga
gushyiramo nk’ibindi byifuzo nka:
-
Cyomoro nasimbure Kagame ( nkuko bihwihwiswa ko
Nyiramongi yamushyize mu gisoda ngo azasimbure se)
-
Nyiramongi nafate ubutegetsi ( nkuko mwabonye
hejuru ko abantu benshi bazi ko ariwe
utegeka ndetse n’umuyobozi wa Radio imwe ikomeye mu Rwanda yemeje ko Nyiramongi
agomba kuzasimbura Kagame ku butegetsi ).
-
Nihabeho umuhutu cyangwa umututsi abe Perezida w’agakingirizo
Kagame abe visiperezida (nkuko byahozeho igihe cya Birofa wo ku ruzi rwo kwa
Kinani: reba indagu za Magayane)
Kubera ubu busembwa tuvuze
hejuru, twanze gushyiraho ibyavuye mu itohoza byaba atari ukuri kandi ariko
duharanira kugirango kuze gusimbure ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda.
Aya matohoza agomba kugira icyo
abwira agatsiko kubakira ubutegetsi bwako ku kinyoma gashingiye ku moko n’ubundi
buriganya. Shikama isomwa cyane buri
munsi mu Rwanda kurusha ahandi ku isi,
ku buryo abasomyi bari mu Rwanda ari 35% by’abasomyi bose ba Shikama. Mu mezi 6
gusa Shikama imaze ishinzwe, ikaba ifite amapaji 8000 asomwa buri munsi; nkuko
tubivuze hejuru igice kinini kikaba kiri mu Rwanda. Ibi rero ndabivuga
kugirango numvikanishe uburemere bwa biriya bisubizo biva muri aya matohoza
kuko byerekana icyerekezo n’uko abanyarwanda bifuza kuyoborwa.
Abanyamakuru banyu: Baziguketa
F., Gatendo A. , Bwiza M., Nkusi Y. , ndetse n’inshuti zindi
nka Mbangurunuka Pawulo, Yves
Manirakiza, n’abandi bose babyifuza, bazifashisha ibyavuye muri aya
matohoza barebe ko batanga ibikerezo byubaka kuri gahunda zimwe na zimwe za
Leta. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kwubaka igihugu, dore ko
Kagame aherutse kwinuba ubugira kabiri ko yabuze umugira inama: igihe yari muri
Rwanda
Day I Londoni mu Bwongereza na
Toronto muri Canada.
NKUSI Yozefu
Shikama ye
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
NKUSI Yozefu
Shikama ye
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS:
Hari abasomyi bacu
tumaranye hafi icyumeru ku rubuga rwanyu “SHIKAMA”
bifuza kumenya niba Nkusi Yozefu nyiri urubuga shikama abaho cyangwa ari
amazina y’amatirano. Ndagirango igisubizo mwakibonye hejuru ko Nkusi Yozefu
abaho mushatse Umwirondoro we mwajya kuri shikama.fr
. Ariko Nkusi Yozefu ni umwarimu wa Kaminuza, muri Libya : kuva muri 2004
kugeza muri Mutarama 2007: kaminuza ya
Misurata; naho mu Rwanda : kuva muri Werurwe 2007 kugeza Kanama 2009: Kaminuza
Nkuru y’U Rwanda, yanafashije izindi za kaminuza zo mu Rwanda: ULK, na UCK. Nyuma
yabaye umushakashatsi muri Kamunza ya Bergen muri Norway; ubu akaba akorera
Master’s Degree muri Health Policy, Economics and Management
mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza ya Oslo muri Norway.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355