Pages

KWAMAMAZA

Rwanda.Muri uyu mwaka wa 2014 dutangiye abanyarwada bari bakwiye kunga murya Koloneli Nsekalije A. bakabwira Kagame bati « Ntawe ucirira imbwa ikuze»

gorila

Nshuti  bavandimwe, umwaka wa 2013 urarangiye, abawugizemo  ibyago turabihanganishije, abawugizemo amakuba n’ibibazo nabo turabasabira ngo uyu mwaka mushya wa 2014 uzababere uw’uburumbuke, amahoro , n’ibyishimo. Tuboneyeho aka kanya ko gusohoza ubutumwa bw’ basomyi  batwandikiye ari benshi basaba ko twabatahiriza abavandimwe n’inshuti babo bari muri FDLR n’izindi mpunzi zikiri mu mashyamba ya RDCongo: twizere ko nabo basoma SHIKAMA bakaba  babonye ubutumwa bwabo.
A) Nshuti dukunda, umwaka wa 2013 urarangiye ariko ukaba usigiye imbaga y’abanyarwanda ibisare bitari bicye biturutse k’ubutegetsi bubi buyobowe na Nyiramongi n’umufasha we Kagame. Ibyavuzwe cyane n’imbuga zinyuranye zandikwa mu kinyarwanda ni ibi bikurikira:

1.       Abahanuzi bahanuriye Kagame n’Agatsiko ke barabizira:
-          Umwana w’umunyeshuri yarahanuye mu ishuri rya Busasamana ku Gisenyi, arirukanwa ndetse n’ubu aracyafunzwe.
-          Abakecuru nyakujya bagiye gutanga ubuhamya kwa Kagame, bucya babataye mu munyururu n’ubu baracyafunze.

2.       Abanyeshuri  bakorewe ivangura :
-    Ku rutonde rw’abagombaga kwiga muri kaminuza bahabwa inguzanyo, abana benshi ntibibonyeho mu gihe hari benshi  badafite n’amanota abemerera kwiga Kaminuza bemerewe kurihirwa na Leta ku buntu butaziturwa. Abana barasakuje , bandikira abategetsi bakuru , polisi ya Kagame ibafata bavuye guha kopi Minisitiri w’intebe, irabafunga. Ubu uwitwa ko ariwe wari uyoboye abo bana baharaniraga uburenganzira bwabo witwa Icyitonderwa arafunze, ariko mubyo ukuri arazira n’umwanya w’ubuyobozi afite mu ishyaka IMBERAKURI rya Bernard NTAGANDA ufunze.
3.       Ba Ngofero basenyewe amazu.
-          Twabonye amafoto ateye agahinda, atuma buri wese yibaza niba abategeka Urwanda ari abantu bikamuyobera: Ababyeyi basenyeweho amazu  bariho bonsa abana. Iki kibazo kikaba cyarahagurukije Shikama na n’ubu tukaba tukigikurikirana ngo tumenye ibyo Kagame yavuze muri ya « nama yo kurya no kwifotoza» ko bizakorerwa aba babyeyi byarubahirijwe cyangwa byarabaye nk’ibya Kashe Pawa.
-          Ubu n’abacuruzi badatanga icya cumi mu cyama bahita bashyirwa mu murongo wa ba  Ngofero. Ibi byarabaye aho abacuruzi bari bamaze imyaka iremga 40 i Kigali basabwe kwisenyera bakabisa umuturirwa wa Kagame, bityo abaje mu Rwanda bakajya babona ari nka New York.
-          Umuherwe Rujugiro, nawe nuko yimenyeye ubwenge kare mbere y’uko azana Inkotanyi mu Rwanda agashandikiriza hirya no hino muri Afrika. Nawe umuturirwa we uragerwa amajanja gusenywa kuko ngo yaba yaratatiye igihango cy’icyama.

4.       Kikwete wa Tanzania yagiriye inama Kagame gushyikirana na FDLR ahinduka umwanzi
-          Muri imwe mu manama y’urudaca abakuru b’ibihugu b’abafurika bahoramo muri Adis Ababa muri Ethiopia,  Kikwete yagiriye inama  Kagame, Kaguta na Kabila yo gushyikirana n’ababarwanya , Kagame arinumira. Ageze i Kigali si ukumutuka yifata ku gahanga. Ndetse avuga ko azamwivugana( NDLR: nkuko yivuganye Ndadaye,Ntaryamira,  Ikinani, Kabila L.D); Tanzania yamweretse ko atari agafu k’imvugwarimwe ihita yirukana abanyarwanda benshi basuhukiyeyo bakaba bari bamazeyo imyaka n’imyaniko. Ubu bari  mu Nkambi mu Rwanda.

5.       Amahanga akomeje gutegura imitego ya Kagame mu kwivugana abamunenga.
-          Umwe muri za maneko Kagame yohereje ku mugabane w’i  Buraya kwivugana abamunenga yashyikirijwe inkiko muri Swede maze icyaha kiramuhama akatirwa igifungo

6.       Abafunguwe n’agatsiko ka Kagame bakomeje kuzamba kubera amarozi babahera muri gereza
-          Umuyanja Bizimungu ubu ibye byabaye ibya Nzarubara, cyangwa se wa mugabo Bagabobarabona wahetse Impyisi yibeshya ko ari intama! Ararwaye , Kagame yamwangiye kujya kwivuza. Kandi uyu mugabo nta n’umusura muri  ya gahunda ya MUNYANGIRE y’icyama.
-          Ntakirutinka C. nawe uherutse gufungurwa akivugira ko ntawe uzamubuza gukomeza gukina politiki, ubu ngo arwariye iwe nka Bizimungu, nawe ntawe ugera iwe muri ya gahunda ya Munyangire.

7.       Rukokoma yangiwe kujya gukinira poitike mu Rwanda
-          Rukukokoma ,  Kagame atinya nk’uko umuriro utinya amazi, yafashe icyemezo cyo kujya gukinira poiltike mu Rwanda Kagame amwima impapuro z’inzira uwo bari kujya gukinana Karangwa Semushi agenda wenyine. Rukokoma ngo bashobora kugira batya bakamubona i Kigali aciye ikuzimu cyangwa mu kirere nkuko yabitangarije abanyamakuru.

8.       Ingabire akomeje kubyinishwa muzunga n’ubucamanza bwa Kagame
-          Ingabire Vigitoriya wakoze icyaha nk’icya wa mudogiteri washatse kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, kandi ubundi iki kikaba ari icyaha kitihanganirwa n’ingoma y’Agatsiko ka Nyiramongi n’umufasha we kagame, Yajuriye mu nkiko agera  no mu rw’Ikirenga. Agatsiko kariherereye gasanga ahubwo 8 bari bamukatiye ashobora kuyimara agasoka kataragura indege ya gatatu, cyangwa se no kuzamura imiturirwa za New York, sibwo  Agatsiko kamwongereyeho indi 8 ikaba cumi n’itanu!

9.       Intambara ya RDCongo yambitse Kagame ubusa
-          Intambara yo muri RDCongo,  amahanga yavumbuye ko Kagame afite umugambi mubisha afatanyijeho na Kaguta , imbuga nyinshi nka Ikaze Iwacu zagiye zita ugushinga” ubwami bw’abahima n’abatutsi”  Ibi byatumye ibihugu byicaje ku ntebe y’ubutegetsi Kagame na Kaguta, biha gasopo aba babgabo uko ari babiri bakaba barasabwe guhagarika inkunga za gisirikare bahaga abiyitaga M23 ariko mubyo ukuri ikaba ari ingabo za Kagame RDF zarwanaga.  M23/RDF yahise itsindwa havumburwa amatoni y’intwaro agera 120 zari zarahishwe ngo zirimbure abanyekongo. Nubwo hasinywe amasezerano I Nairobi ko M23 ipfuye ikaba itazongera kuzuka nkuko ibinyamakuru byo muri RDCongo nka Le Potentiel  byabivugaga, ubu biravugwa ko M23 yazukiye mu ngabo za Kaguta ubu bakaba bahanganye n’igisoda cya RDCongo  mu burasirazuba bwa RDCongo.

10.   FDLR iravugisha agatsiko amangambure.
-          Mu gihe RDF/M23 yari imaze gukubitwa n’ingabo z’Inkeragutabara za Afrika ziyobowe na Tanzania yahatakarije n’abasirikare bayo3, abo mu Gatsiko bahise basaba ko MONUSCO, ingabo za Loni muri RDCongo zihita zigaba ibitero by’indege zigacucuma impunzi z’abanyarwanda z’abahutu zikiri mu mashyamba ya RDCongo zirinzwe na FDLR. Gasana uhagarariye Kagame muri Loni abonye ko amahanga agaye icyo cyifuzo kigayitse, yahise asoka mu nama nkuko Kagame yigeze kubikora igihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi yari afashe ijambo yihaniza Urwanda mu bikorwa byarwo bibi byo guteza umutekano mucye muri RDCongo.

B). URUBUGA SHIKAMA RWO RWAJE RUTE kandi RUGAMIJE IKI?
Muri make, Shikama yavutse kuri 11/6/2013. Intego yacu ikaba « UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA». Kuki se twahisemo iyi ntego? Mubyo ukuri, Ingoma y’agatsiko ya Nyiramongi na Kagame yatumazeho urubyaro, ababyeyi , inshuti n’abavandimwe ni ingoma yubakiye ku KINYOMA.

Abicanyi b’iyi ngoma, kuva mbere ya 1990 batera Urwanda, bagiye bashaka amakoro hirya no hino ku isi babeshya abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bize ngo babayoboke, abafite imitungo nabo batange batizigama ngo nibagera i Kanani ( Rwanda ) bazabagabira. Abize baturutse i Burundi  batangiye gukubitwa udufuni bakiri za Byumba ngo batazafatana imyanya inkandagirabitabo ubu zitegeka.Abarokotse agafuni nka Kimenyi na Kajeguhakwa bakijijwe n’amaguru bahungira muri USA banabagam bere y’intambara. Abanyamafaranga nabo babagwa gitumo, twavuga nka Rujugiro ngo imodoka Kagame yagendesheje bwa mbere ariwe ayikesha, ubu ari mu buhungiro Kagame akaba amuhigisha uruhindu. Kalisa BCDI we bahise bajugunya muri 1930 nawe niba ataragirwa aka Bizimungu Imana niyo ibizi.

Ngabo rero abaje biyita ngo ababohozi ahubwo ari ababoshyi. Ababanye nabo mu ikubitiro bo mu bwoko bw’abatutsi ubu bariho baramagana politiki ya ruvumwa y’aka gatsiko. Abantu bariho barabwirwa uruhare Kagame n’abicanyi be bagize muri Jenosiide ku buryo bizagora Kagame kubihakana wa munsi ntarengwa nugera. Aba batutsi bari kumwe na Kagame kera  ntibatinya kubwira ibinyamakuru ko Kagame yabujije itabarwa ry’abatutsi b’inzirakarengane igihe bari bigabijwe n’abicanyi bo mu Nterahamwe.Ibi  byose Kagame akaba yarabikoraga ngo Abahutu bose n’abataravuka bazitwe abicanyi nkuko ubu biriho bikorwa muri ya gahunda y’urukozasoni ya Ndumunyarwanda.

Izi gahunda rero zo kugera ku butegetsi ukoresheje ikinyoma ukarimbura imbaga, wanabugeraho ugakomeza gutegekesha cya kinyoma n’abarokotse, niyo tugamije kuurwanya. Kuba umuhutu si icyaha nkuko kuba umutwa cyangwa umututsi ataricyo.  Ntaho byanditse mu mategeko y’Imana ndetse no mu itegeko Nshinga ry’Urwanda ko Umututsi yavukiye gutegeka  maze umuhutu akaba umugaragu. Ntaho byanditse ko ibyiza by’igihugu bigomba kuba iby’agatsiko k’abatutsi n’agatsiko k’abahutu bemeye kuba ingaruzwamuheto.  Abahutu, abatutsi n’abatwa tugomba kubana mu Rwanda nk’abavandimwe tukagira n’amahirwe angana muri byose. Ni abahutu cyangwa abatwa bangahe bari mu buyobozi mu  ngabo na polisi, ni bangahe bari mu myanya y’ubutegetsi? Ni bangahe bahabwa inguzanyo yo kwiga? Ni bangahe bakora mu mabanki atandukanye? Ibi bigomba gusobanuka; ntakundi byakorwa atari uko tuvugisha ukuri, ibigoramye bigakosorwa.

Shikama ibona ite abanenga itangazamakuru
Hari inyandiko zimaze iminsi zicicikana ku mbuga zimwe na zimwe zisa n’izinenga itangazamakuru cyane cyane rikorerwa ku mbuga. Ndetse abayobozi b’izo mbuga Padri Nahimana n’umuyobozi w’Ijwi rya Rubanda Simeon ntibatinye kubita AMAFUKU akorera mu myobo.
Ntabwo byumvikana ukuntu waba wandika uvuga ko urimo uharanira kubohora abanyarwanda ugahitisha inyandiko zinenga iyo ntwaro uriho ukoresha. Ubwo waba usa na wa mugabo utema ishami aryicayeho! Hari abahagarara i Burayi bakambara imyenda ya simoko bakifotoza bakohereza ku mbuga zigatangaza ko ngo ari abakuru b’amashyaka n’igisoda runaka, ejo ukumva ngo bazamuye mu ntera abajenerari babo kandi ibiro byabo bikuru bikaba aha n’aha mu Rwanda. Bakongera bati itangazamakuru ntacyo rivuze ubu twe tugiye kurwana.

Ibintu nk’ibi ni ibyo kwamaganwa; ubu hari imbuga nyinshi zandikwa n’abari imbere mu gihugu akenshi zisingiza Kagame na mukawe n’izindi ziri hanze zigerageza kwigenga ngo zibwire abaturage ukuri ku bibera mu gihugu cyabo. Shitani turwana nayo ifite imitwe myinshi; numara  gusoma inkuru iyi  n’iyi ujye ushishoza wibaze woye kumira bunguzi ibyo usomye: Ninde wanditse iyi nkuru? Amateka ye, ni ubuhe butumwa aduha, bugamije iki ? 

Twese tuzi uko inyeshyamba zikora.Zirabanza zigakora igikorwa iki n’iki zarangiza zikabyigamba, bityo abayoboka bakayoboka. Ariko kunyura mu nzira nk’izo twavuze hejuru birasekeje! Ikibabaje ni uko baba banigamba bavuga ko bari ahantu aha n’aha ; ubwo baba bahaye umwanya Kagame n’igisoda cye cyuzuyemo abicanyi kujya kwirenza abantu batuye muri ako  gace. None se abo baba bakorera abanyarwanda cyangwa Kagame? Imikino nk’iyo igomba guhagarara ku mbuga; ntituzongera kwemera ko ba KAJUGA bongera kubaho muri sosiyete nyarwanda.

Ngarutse muri kwa kunenga itangazamakuru; hari undi nanone uherutse kwemeza ko udukuru ngo twandikirwa kuri interineti ntacyo tumaze, ikigomba gukorwa ari urunwa; ngo bakumvisha USA n’ubwongreza  ububi bw’ingoma y’agatsiko.  Mu kinyarwanda baca umugani ngo urwanze gushira ruhinyuza intwari. Ibibazo Kagame yadushyizemo biriho biraturenga ku buryo ari Abatutsi cyangwa Abahutu ubona bibaza umuti wabyo  bikabayobera, ndetse bamwe bakita abandi  ba Nyirabayazana Kagame wabiteye n’Agatsiko ke bigaramiye. Muri Shikama twemeza dushikamye ko igihe abanyarwanda bazumva ko ari ngombwa kwirukana Kagame kigeze, bazamwirukana adakoza amaguru hasi kandi USA n’ibindi bihugu byamuteretse mu Rugwiro ntacyo bizabikoraho.

Uyu muvandimwe wemeje ko Intambara ya RDCongo yatsinzwe n’urunwa ntetse akiyemeza gutanga inkunga kuri urwo runwa, agomba kuba atarakurikiranye uruhare rw’itangazamakuru mu ntambara ya RDCongo yo muri 2013. N’urundi itangazamakuru ryagize muri Revolisiyo yo muri 1959 yo mu Rwanda.Duhereye kuri RDCongo, ibinyamakuru n’imbuga  byose byashishikarije abaturage gushyigikira ingabo zabo FARDC, byeretse amahanga byivuye inyuma uruhare rwa Kagame mu guteza umutekano muke muri RDCongo ku buryo Leta y’Agatsiko ka Kagame yaje guterana amagambo karahava n’ikinyamakuru Le Potentiel gikunzwe cyane muri RDCongo no mu mahanga. Itangazamakuru niryo ryabwiye abaturage uko bagomba kwifata iyo ntambara ihagaze. Ikindi ni uko iri tangazamakuru nyuma y’intambara ryagize uruhare mu gusobanura ikibazo cya FDLR kurusha twebwe abanyarwanda. Iyo bitaza kuba ibyo FDLR yari guhita isukwaho ibisasu n’impunzi z’abahutu ikingira nkuko Kagame n’Agatsiko babyifuzaga.

Tugarutse muri Revolisiyo yo muri 1959, nayo ntiyari gushoboka iyo Kayibanda aba adafitanye umubano mwiza na Kinyamateka yandikwa na kiliziya Gatolika kandi yakoragamo, ibinyamakuru 2 byandikirwaga i Bujumbura mu Burundi Kayibanda , Gitera n’abandi bacishagaho agahinda kabo basobanurira abazungu ububi bw’ingoma ya cyami yari yaratsikamiye Umuhutu wese. Aloys Munyangaju nawe wari mu Bubiligi Yashyizeho ake asobanurira abazungu ububi bw’iyo ngoma tuvuze hejuru, ibi byose yabicishaga mu binyamakuru byo mu Bubiligi.

Inama rero nagira aba bose ni ukubahana. Mu kinyarwanda duca umugani ngo utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure. Byaba bibabaje umuntu ahurudutse nko muri USA cyangwa mu gihugu cy’i Buraya yagera i Kigali yicaye mu Rugwiro agakora nka Kagame uvuga ko ntacyo yasanze i Kigali !Byaba bibabaje ugeze mu myanya ukiyibagiza uruhare ibinyamakuru UMUSESO ,UMUVUGIZI cyangwa Le Prophete , byagize mu gushegesha ingoma ya Kagame.  Byaba biteye agahinda ugeze mu Rugwiro ukavuga ko RUKOKOMA ntacyo yakoze. Ni aho duhora dutsindirwa twebwe abanyarwanda : kuba indashima. Bikaba bigeze aho umwana yandarika nyina wamwonkeje ngo akunde abone amaramuko nka Bamporiki cyangwa se, ababayeho n’abazabaho bubaha nka Makuza. Ngayo nguko mu rugamba rwo kwikiza ingoma y’agatsiko nta murevolisiyoneri nkeka ko ari hejuru y’abandi : umuhinzi arakenewe,  mwarimu, profeseri, muganga , injenyeri, abanyamakuru, yewe na FDLR twese tugomba kuzuzanya, nibitaba ibyo ntabwo tuzatsinsura aka gatsiko.

Shikama ibona ite ikibazo cya Ndumunyarwanda ?
Ndakeka ko aho duhagaze muri iki kibazo hasobanutse  uhereye ku nyandiko tumaze iminsi duhitisha cyane cyane izagiye zandikwa na BAZIGUKETA F.  Ndagirango mbwire abanyarwanda ko iyi gahunda yo kugira umuhutu ICYONTAZI kugirango umututsi akomeze ayobore igihugu ubuziraherezo yari iriho FPR ikimara gushingwa muri 1987.  Hari inyandiko mperutse guhitisha mu mezi ashize mbabwira ibiganiro nagiye ngirana muri 1990  n’imwe mu nshuti zanjye FPR ikimara gutera. Iyi shuti iva mu bwoko bw’abatutsi  ikaba ituruka  mu muryango wari ushinzwe gukusanya inkunga za FPR muri USA na Canada. Ikindi ni uko iyi nshuti ubu  iri mu myanya y’ubutegetsi yo hejuru muri Leta ya Kagame i Kigali.

Impaka rero twajyaga muri 1990 Kagame n’abicanyi be bakimara gutera, nemezaga ko bashakaga kugarura umwami Kigeli ku butetsi. Ni kenshi yanyumvishaga ko amakosa yabaye muri 1959 atazongera kubaho aba bicanyi bageze ku butegetsi. Amakosa yemezaga ko abatutsi bakoze bayakoreshejwe na Kigeli muri 1959 ni ukwemera ko habaho amatora asesuye azi ko abahutu aribo benshi  akongeraho no kudashaka uko ayatekinika kandi yari abifitiye ubushobozi. Ati humura Kigeli mutinya ntazagaruka ku butegetsi kandi nibufatwa abahutu ntimuzongera kuyobora ukundi.

Ubu burozi bwa  Ndumunyarwanda rero Kagame ariho atamika abahutu ku ngufu, buri muri urwo rwego rwo kugirango agatsiko k’abatutsi b’indobanure gakomeze kagundire ubutetgetsi. Ejo umuhutu wese ushatse kwiyamamariza ubuyobizi , nibatamuta muri 1930 nka Ingabire  cyangwa i Gitarama nka Ntaganda  bamubwire ko Se cyangwa Sekuru yari umwicanyi ku ngoma runaka, bityo akaba atagomba kuyobora. Kubona rero hari abahutu bize bazi uyu mutego w’aka gatsiko bakaba bariho bemera ibyaha batakoze, barirahuriraho umuriro kuri iyi ngoma ya Kagame kandi no kuzizayikurikira bakurikiranyweho icyaha biyemereye ndumva nta kosa ryaba ririmo.

Abahutu nibashwishuze Kagame nka Koloneli Nsekalije Aloyizi
Mu bitabo kera twigiragamo gusoma no kwandika byitwaga  ALIFU muri za 1968, nubwo twari tumaze hafi imyaka 9 habaye revolisiyo yo muri 1959, hari hakirimo ingengabitekerezo yerekanaga ko umuhutu ari igisahiranda cyangwa ikigoryi, aho ugishyize kijya aho, ibi bitabo bikaba byaranditswe ahagana muri 1952 n’abatutsi abenshi babaga baragenwe n’ibwami( Ibi bikaba binyuranye n’ibyo umukuru w’intore Rucagu aherutse gutangaza kuri BBC). Dore ingero zimwe mubyo nibuka :

1.       Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza (ndlr : ibwami), ariko ntuntenguhe ndabizi abahutu mugira Inda nyango( ndlr :ibisahiranda )
2.       Bihehe( ndlr: impyisi=Abahutu= ibisahiranda nka bihehe) yagiye i Nyanza isanga basinziriye (ndlr : Abatutsi barangaye), yiba ingoma (ndlr :Karinga= gufata ubutegetsi) igeze ku manga irivugiza(ndlr : Kwamburwa bwa butegetsi)

Ariko se abahutu uko babavuga niko bameze cyangwa niko bari bateye na kera ? Oya da, uwasanga umuntu ariho asebya nyina wamwonkeje cyangwa undi asaba imbabazi ko yavutse ari mugufi yagirango niko bose bameze. Si uko biri, abahutu b’inyangamugayo  banga agasuzuguro babayeho na mbere y’umwaduko w’abazungu, na nyuma y’aho kugeza ubu kandi hazabaho n’abandi mu bihe bizaza.

Ababayeho mbere y’umwaduko w’abazungu twavuga nk’umwami wo mu Nduga Mashira ya SABUGABO, Umubanda wari warabyaye abakobwa 2 basumbya abandi bose ubwiza umwe akaba yari yarahawe akabyiniriro ka BWIZA bwa Mashira budashira irora n’irongorwa. Ingoma y’abanyiginya (Rwanda= Gasabo) ntako itagize ngo imutere yigarurire ubwami bwa Nduga ariko birananirana bigera aho umwami w’Urwanda icyo gihe ( hakurya ya Nyabarongo) yize umutwe wo gushyingira Mashira umukobwa we, naho bwiza agashyigirwa umuhungu we( uyu Bwiza yari yarasabwe na Rugayi rwa Buzi, umwami w’Uburundi, yumvise ko yashyingiwe yararize karahava). Urwanda rwatewe n’Abanyoro( bavuye Uganda)  Mashira yanga gutabara nkuko Kimenyi wayoboraga Gisaka yabyanze, maze umwami w'Urwanda ahungira i Bunyabaungo.

Nyuma y’imyaka 12 umwami w’abanyoro Cwa yarapfuye abanyoro barataha ( nibo bazanye insina mu Rwanda) ; Umwami w’Urwanda ahungutse niko kuzimanirwa na Mashira, agambana n’umuvandimwe wa Mashira bamwica iryo joro Nduga itsindwa ityo. Abazungu baza mu Rwanda ahagana muri 1900, basanze abami b’abahutu bagitegeka amajyaruguru y’Urwanda ku buryo Abadage bagombye gufasha umwami Musinga kujya kwigarurira ako karere bakoresheje intwaro. Abari bazwi cyane ni nka NYAMAKWA wayoboraga Ubushiru, na Rukara rwa Bishingwe ugomba kuba yarayoboraga Ubukonya.

Kayibanda G. , Gitera Habyarimana J., Mbonyumutwa D., Habyarimana J. , Munyangaju A. , Habamenshi C., Makuza A., aba nabo twavuga ko banze kuba ingaruzwamuheto, kubaho mu bucakara mu gihugu cyabo maze bafata umugambi ko bagomba guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Nguko uko Revolisiyo yo muri 1959 yabayeho, ikaba yari igamije ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko mu gihugu cyabo, abantu bagasaranganya ibyiza byacyo ntawe uryamiye undi nkuko bimeze ubu mu Rwanda: ibyiza byose by'igihugu biri mu maboko y'agatsiko k'abatutsi b'indobanure.

Tukivuga ibigwi by’intwari zanze kuba ba Ndamirinda mu mahina, sinarangiza ntabahaye urugero rumwe rufatika rw’umuhutu wabayeho vuba aha, akemerwa ku ngoma ya Kayibanda, Kinani na Kagame. Uwo ni Koloneli Nsekalije, umugabo utarigeze arya iminwa iyo habaga hagomba gufatwa ibyemezo runaka, niyo habaga hari abo bitari bushimishe, inyungu za Rubanda nizo zazaga mbere, abenshi muramwibuka mu ivugurura ry’amashuri.  Kubera ingufu yari afite mu butegetsi ariko nytiyigaragaze cyane, byatumye ikinyamakuru cyitwa Jeune Afrique kimukoraho inyandiko muri 1986 kimwita Le veritable Souslov Rwandais. Uyu Souslov akaba yaragenaga poiltiki ya Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ariko ntagaragare cyane nk’umuntu ufite ubwo bubasha.

Muri rwa rwego rwo gushaka abahutu b’inkomamashyi nka Rucagu, Bazivamo n’abandi ntarondoye bashyira inda zabo imbere bakibagirwa inyungu za rubanda,  Kagame yibeshye kuri Nsekalije maze ngo aramutumiza amubwira ko ashaka kumuha umwanya  mu butegetsi bwe. Nsekalije ngo yaramurebye maze aramuseka aramubwira ati «  Ntawe ucirira imbwa ikuze, jyana Mitsindo naho njye ntiwanshobora » Kagame arareba arumirwa !

Ibi byanyibukije ibyambayeho muri 2008 hariya ku i Taba i Butare ubwo umuntu yangurishije  imbwa ikuze cyane, ifite nk'imyaka umunani. Imbwa tuyigurira inyama, tukayuhagira ndetse yubakirwa inzu. Umuntu yaraje hashize icyumweru ariyamira ati iyi mbwa izagucika kuko wayizanye ikuze. Njye nkumva ko bidashoboka nkurikje ko yari ifashwe neza nk’ingagi ! Ntibiciye kabiri, nyuma y’ibyumweru 2 gusa, umukozi yafunguye urupangu ngo imodoka ihite imbwa nayo isoka nk’imperekeje igeze hanze ifumyamo. Twarayishatse turayibura maze turarekera ; nyuma y’iminsi 2 gusa uwayitugurishije yaje kudusaba imbabazi atubwira ko imbwa yagarutse. Kuva  aho nari ntuye yagomaba guterera imisozi ikamanuka indi . Mbajije uko ibaho ambwira yisekera ati yongeye kujya kwitorera mu mayezi no kubuyera hanze nkuko yakoraga, ati nayiha iki nanjye narabuze ibyo nirira.

Niba imbwa yaranze inyama, indaro nziza yari yaragenewe kubera guharanira ukwishyira ukizana kwayo, ikemera kurya nabi no kurara habi ikagenda ; kuki abahutu batakora nkayo ngo boye gukomeza gusebera muri gahunda y’urukozasoni ya Nyiramgomgi na Kagame ya Ndumunyarwanda, maze bakabashwishuza nkuko nyakwigendera Nsekalije yabikoze?

Ngo abwirwa benshi akumva benneyo.

Umwaka mushya muhire wa 2014 kuri mwese
«  Twubahane kandi  twuzuzanye muri uru rugendo rwo kwibohoza  ikindi  kandi  twese hamwe :abahutu abatwa n’abatutsi muri 2014 yose tubwire Kagame n’Agatsiko ko ntawe ucirira imbwa ikuze »

NKUSI Yozefu
Shikama/ Shikama ye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355