Pageviews all the time

Rwanda.Umwaka w’2013 usigiye Perezida KAGAME, Minisitiri Louise MUSHIKIWABO wa MINAFFET na Minisitiri James MUSONI wa MINALOC ikimwaro n’ipfunwe ku rubuga rwa politiki mpuzamahanga no ku banyarwanda bahora bakangisha amamjyambere na demukarasi bitubahiriza ibipimo-fatizo mpuzamahanga

Abana b'abanyarwanda bazize bwaki inkoramaraso
zivuga ko igihugu cyabaye paradizo zidaha mu isanduku
 ya Leta imishahara y'umurengera. Nta kindi zishinzwe
usibye gukomera amashyi umwicanyi Kagame

Umwaka w’2013 urarangiye ariko uwashaka yavuga ngo urakagenda buheri-heri nk’amahembe y’imbwa !!! Iyi mvugo ikunda gukoreshwa n’abanyarwanda kenshi iyo bagaragaza ko batifuza ko ikigiye cyazagaruka.
Usesenguye neza bisa n’aho ntacyo yunguye cyane kuko n’ubundi nta na rimwe umwaka wa 2013 uzagaruka ngo twongere kuwubamo mu buryo bwo kubara ariko nyamara cyera cyangwa se vuba uzagaruka abawitwayemo nabi mu mateka y’u Rwanda n’ay’isi, ibi nkaba mbivugiye abafata igihugu nk’akarima kabo k’umwihariko uko bashaka ntibite ku muturage.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, mu Rwanda abaturage bakomeje kubeshywa ko u Rwanda rwabo rufite demukarasi n’amajjyambere nk’uko n’ubundi batasibye kubibeshywa none umwaka urangiye biboneye neza ko ya majyambere burya ntayo ari baringa kandi ko demukarasi idashoboka m Rwanda.
Mu buhinzi n’i’ubworozi biracika mu cyaro
Mu nkuru twabagejejeho kuri www.shikamaye.blogspot.no twigeze kugaruka ku icungwa ry’ibishanga tunavuga ibirebana n’uko FAO / PAM yakoze ubushakashatsi ikerekana ko kugira ngo u Rwanda rukire inzara mu baturage, Leta yadohora ikongera guha abaturage uburenganzira bwo guhinga ibihingwa by’abakurambere nk’ibijumba, amasaka, imyungu kandi bakareka aumuturage akabihinga aho ashaka no ku buso bw’imirima ashaka.

Iyo raporo y’ubushakashatsi bwa FAO / PAM yafashwe n’abategetsi ba Kigali nk’iyo kubakora mu jisho, ubu noneho yiyongereyeho n’indi raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu ishinzwe ibarurishamibare (NISR). Iyi raporo yo isumbije ubukana kure cyane iyakozwe mbere kuko yo ivuga ko mu Rwanda hose, abana mirongo ine na bane ku ijana (44%) by’abana bafite munsi y’imyaka 5 y’amavuko bose mu bushakashatsi basanze barwaye bwaki. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!?????
Iki kibazo kikaba gihise kivuguruza amadisikuru ya hato na hato ya Kigali yirirwa iratira abanyarwanda amajyambere njyewe nise adafite kandi atubahiriza ibipimo mpuzamahanga. Mu kiganiro Minisiteri y’ubuzima iherutse kugirana n’abanyamakuru i Kigali bahise bitanguranwa bavuga ko iyo bwaki iterwa n’uko ngo abanyarwanda cyane cyane abagore batazi gutegura amafunguro ahabwa abana b’impinja n’imicuko.


Musoni Jyemusi


Ikibazo umuntu yakwibaza kikaba kumenya impamvu badahindura imikorere n’ingamba zo guteza imbere abaturage kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ryarabahaye umurongo ngenderwaho wo gukurikiza ngo amajyambere agere ku baturage.
Amakuru dufitiye gihamya aremeza ko FAO ikimara gutangaza ubwo bushakashatsi igatanga inama n’imyanzuro igaragaza uko ibyiza by’abaturage byagerwaho, Minisitiri Musoni James wa MINALOC yatumije mu biro bye uhagarariye FAO i Kigali aramutonganya cyane. Uhagarariye FAO i Kigali yabwiye Minisitiri MUSONI James ko bakwiye kugabanya ubukana bashyira mu ifatwa ry’ibyemezo bya hato na hato( ndlr : ibi nibyo Ingabire Vigitoriya yazize) kandi bigaragara neza ko bigamije gukandamiza rubanda rugufi cyane cyane abahinzi n’aborozi,  Musoni amusubiza ko utazabyemera atyo azajya kureba ikindi gihugu abamo.
Aya magambo ya Musoni nkaba ntatinya kuvuga ko arimo ukuri kwe kuko gahunda zose zafashwe zigamije guheza abanyarwanda umwuka kandi mu bwenge bwinshi ku buryo utarabukwa. Ibi twagiye tubibahaho ingero zifatika nko mu nkuru twagiye twandika ku burezi, amashanyarazi ndetse no mu icungwa n’ikoreshwa ry’ibishanga.
Ubu abaturage bakaba bifashe mapfubyi mu gihe kandi ijambo ryabo ridashobora kurenga umutaru kuko nk’uko nabyanditse hejuru, ubu ikinyoma kiri muri Kigali no mu byaro hose kivuga ko ababyeyi bakwiye kongererwa ubumenyi n’amahugurwa ku bigo nderabuzima mu gutegura amafunguro yo guha abana atarageza ku myaka itanu y’amavuko. Iki kikaba ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta wagira ibiryo ngo ananirwe kubigaburira umwana we.
No mu gisirikari ibintu byarazambye
Nyuma y’uko u Rwanda ruhagarikiwe uburenganzira bwo kugura intwaro no kuzitumiza mu mahanga kubera gufasha no gutera inkunga ya gisirikari n’iy’amafaranga umutwe wa M23 / RDF, Minisitiri w’ububanyi na’amahanga agakomeza kubihakana mu mbwirwaruhame ze za hato na hato, umutwe wa M23/RDF waje gutsindwa ibi bidasubirwaho ku buryo ubu utakivugwa. Hagati aho amakuru avuga ko kubera ko Kagame yari azi ko azafata igice cy’Intara ya Kivu ya ruguru n’iy’epfo akabyomeka ku Rwanda kugira ngo akomeze acukure utubuye duhari ku bwinshi.
Kagame yategetse ko intwaro zose zari zibitswe mu bubiko bukuru bwa Gisirikari i Kanombe (National Military Wing Store Barrack) zambutswa zikajyanwa Kanyarucinya kandi ategeka ko zicukurirwa indaki zikabikwa munsi y’ubutaka. Mu gihe byari bikomeye M23/RDF ibura nk’iminsi 2 ngo itsindwe bidasubirwaho, Kagame yaba yaratanze amabwiriza akaze ariko ntibyakorwa.
Kagame yategetse ko izo ntwaro zose bazirashisha ku Mujyi wa Goma bakawufata ariko Perezida Barrack Obama wa Amerika aba yabimenye ahita amuhamagara kuri telefoni amubwira ko niyibeshya akarasa i Goma abakomando b’Amerika bamusanga mu Rugwiro i Kigali.
Kagame kubera ko nta bubasha afite bwo gusuzugura no kurenga ku mabwiriza y’umutegetsi w’isi (USA) kandi w'igihugu cyamuteretse mu Rugwiro, yahise ategeka abasirikari bari bari Kanyarucinya gutwika izo ntwaro zose aho kugira ngo ingabo za Kongo FARDC zizitwareho iminyago y’intambara zitazaazimushimira kuko kubera ubwinshi bwazo n’uburyo ziremereye bitari bigishoboka kongera kuzambutsa ngo zigarurwe mu Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo ntakiboneka
M23 / RDF ikimara gutsindwa, Minisitiri Louise Mushikiwabo yahise ahunga ku rubuga rwa disikuru na dipolomasi ubu akaba yaraburiwe irengero mu rwego rwo kwigaragaza ariko icyo nshaka kuvuga si uko atakiriho cyangwa adahari. Arahari i Kigali twirirwa tumubona ariko gutsindwa kwa M23/RDF byamuteye kutagira icyo yongera kuvuga.
Perezida Kagame we ibintu byaramurenze kuko uretse n’ibikoresho bya gisirikari byari bihenze cyane ari nabyo yacungiragaho nyuma yo gutera ubwoba abinyuza ku giti cy’inyoni ngo agiye kurinda umupaka wa Rubavu abaturage bagahurura, ubu muri Kigali haravugwa cyane ibice mu gisirikari cye kubera kutumva ibintu kimwe.



Mushikiwabo Luwiza
Mu gusoza iyi nkuru www.shikama.fr cangwa www.shikamaye.blogspot.no tukaba tubona ko 2013 isize ipfunwe ku bategetsi b’i Kigali kandi bikaba biboneka neza ko umwaka wa 2014 ushobora kuzahindura ibintu mu Rwanda kuko hakurya muri RD Congo hari umugambi wo gutera FDLR no kuyambura intwaro. Mu gihe ibi bivugwa cyane, FDLR yatangaje ko nibayitera itazarwana nabo ahubwo izambuka ikajya iwabo kuko ihazi kandi ivuga ko Kagame natemera gushyikirana nayo izataha irwana bikaba bigaragara ko aka karere gashobora kuba kagiye kwakamo umuriro utazima.
Birashoboka cyane niba nta ngamba zifashwe mu rwego rw’ububanyi mpuzamahanga no kurengera abaturage kimwe no kumvikanisha abatavuga rumwe kwicarana ku meza y’ibiganiro ngo bacoce ibibazo batumvikanaho. Ibi biriyongeraho na Kinshasa yatangaje ko idashaka FDLR ku butaka bwayo uko bizagenda kose. 

BWIZA M. 
Shikama ye   

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/Nkusi Yozefu
Urakoze Bwiza M. Mu izina ry'abasomyi ba SHIKAMA, wowe na bagenzi bawe GATENDO A. na BAZIGUKETA F. mbifurije umwaka mushya muhire wa 2014. Tuzawurye ntuzaturye, Imana iturinde amabi yose n'aho yamenera hose. Nzongera kubagarukaho ku buryo burambuye nyuma y'iminsi 5 mbavuga ibigwi. Murakarama.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355