« Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe!!!» Iyi nteruro yavuzwe na Bwana MUHAMYANGABO wari utanzwe ku maherere agiye kwicwa n’umwami maze abonye azize akarengane ababazwa nabyo cyane niko kubwira umwami wari uciye iteka ry’uko abambwa ati : « « Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe » aho yashushe nk’ubwira uwo mwami umurenganije ko nawe akari kera azapfa akumusangayo »
Myr: 7.Visenti Nsengiyumva, 6. Yozefu Ruzindana, 4. Tadeyo Nsengiyumva |
Si ubwa mbere mvuze ko Kagame atari akwiye kuyobora u Rwanda kuko mu 1994 i Bugesera batwikiye abaturage mu mazu tubibona turi mu nkambi tukibaza ibirimo kuba tukumirwa kandi byakorwaga n’ingabo ze ku mabwiriza ye ariko ikibazo ahari kimaze no kumuhindura umusazi kuko nta mutegetsi w’igihugu muzima wavuga ibyo yavuze ! Burya ngo yagira ngo agabanye cyane umubare w’abahutu bityo abava i Bugande babone aho batura n’aho bahinga.
Ku italiki ya 12 Mutarama 2014 ijambo Kagame yavuze ryanteye umujinya urenze urugero, rintera n’agahinda ku buryo kugeza n’uyu munsi ntarasobanukirwa icyo yashakaga kugeraho !!! Muti kubera iki ? Kubera ko abo yavugaga ko arwanya asigaye akora ibirenze ibyo bakoraga ndetse ubu abanyarwanda bakaba basigaye bifashe mapfubyi bavuga ngo icyaduha Imana ituzurire Habyarimana umubyeyi w’u Rwanda kuko nta kibi yakoze!!!
Ikindi ni uko nk’uko nabivugaga mu kanya, umuntu wica abaturage b’inzirakarengane ku munsi wa mbere wo gufata ubutegetsi na mbere yaho kandi akabica byagambiriwe uwo se abaturage bamwitegamo muyobozi nyabaki?
Muri make nagira ngo mbaganirize bakunzi ba SHIKAMA ku birebana n’ukuntu ibibazo Kagame afite mu mutwe bifite inkomoko nyinshi kuko nta wica inzirakarengane ngo agire amahoro kabone n’iyo yatunga ibya Mirenge ku Ntenyo n’i Bunyogombe kwa Rutagambwa se wa Kagame.
Uyu munsi rero ngiye kubaganirira gusa ku birebana n’umurage-Mutindi Kagame yakuye ku rupfu rw’Abasenyeri, Ibisonga bibiri byabo (Vicaires Généraux), Abasaseridoti, Abafurere, Ababikira n’akana k’igitambambuga k’imyaka 6-7 kitwa SHEJA Richard Kagame yarimburiye i Gakurazo kuko mbona urwo rupfu yategetse ko bicwa rubi rushushanya byanze bikunze ko babaye amakoma yagiye gusasira amakombe ariyo Kagame n’agatsiko ke kose nta n’umwe uvuyemo.
Gakurazo ni umusaraba wa Kagame
Impamvu ngaruye urupfu rwa Myr NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali, Myr RUZINDANA Yozefu wa Byumba na Myr NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi si uko ari bo banyarwanda bapfuye bonyine muri 1994 ahubwo iyo mbavuze mba mvuze n’abandi banyarwanda bose b’inzirakarengane bapfuye urwo batari bakwiye gupfa kubera Kagame ubu ababyeyi bakuze kandi biyubashye bubaha n’umuco basigaye bavuga ko ari IGIKENYA.
Umukecuru ufite nk’imyaka 87 amaze kumva iryo jambo rya Kagame yarambwiye ati mwana wa! Kagame ni IGIKENYA NTAZISAZIRA. Nta mwami ugambirira kwicisha abene-gihugu kabone n’iyo baba bamurwanya. Naramubajije nti ese yabigenza ate : Ati kuko Rugira byose aba yaramuhaye ubutware iyo abona agikeneye kumukoresha ngo ateze imbere rubanda, Rugira amuha « IBYUMA BITSINDIRA ABAMI » kandi nabwo kirazira kwigamba ko wahawe IBYUMA BITSINDIRA ABAMI ABANZI !!!
Ikindi ngira ngo mbanze nsobanure ni aho navuze ngo Kagame yabatabye mu kinogo i Gakurazo, hari uwambwira ati yego baracyatabyemo ariko abasenyeri 3 babavanyemo. Nibyo abo basenyeri 3 aribo NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali, NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi na RUZINDANA Yozefu wa Byumba babavanyemo nabwo ku kaburembe mwene RUTAGAMBWA yabyanze.
Babahambye muri Bazilika i Kagbayi bikaba ari nk’amaburakindi kuko abandi bose bakiri muri icyo kinogo i Gakurazo. Kuri njyewe usobanukiwe n’ibirebana na DROIT CANONIQUE cyane bikaba bihwanye n’uko bakiri mu kinogo i Gakurazo kuko ubundi amategeko agenga Kiliziya Gatolika imwe itunganye kandi ikomoka ku ntumwa afite uko abiteganya.
Ayo mategeko benshi badasobanukiwe harimo ingingo zisobanura ibirebana n’uko Umwepisikopi wa Diyosezi ndetse n’uko Papa bagomba gushyingurwa, aho bikorerwa, imihango ibiherekeza, ndetse n’imisango ihavugirwa kimwe n’abagomba kuyobora iyo mihango mitagatifu.
Muri iryo Tegeko Nshinga rya Kiliziya (Droit Canonique) kandi, bavuga ko mu bihe byose byaba ibya politiki, ibihe by’imidugararo n’ibihe bya politiki bigoye, Umwepisikopi ashyingurwa imbere muri Paruwasi cathedrale aribyo bisobanura paruwasi ifite umwihariko wo kumubera icyicaro kuko Musenyeri Paruwasi abamo yitwa CATHEDRALE.
Ibi rero nta na kimwe cyubahirijwe kuko iyo Kagame aza kuba umuntu nibura uteganyiriza akazaza ejo nibura yagombaga gutanga uburenganzira Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti agashyingurwa imbere muri Cathedrale ya Mutagatifu Mikayire i Kigali kuko ariho yayoboraga.
Yagombaga kandi kureka Musenyeri RUZINDANA Yozefu wayoboraga Diyosezi ya Byumba akajya gushyingurwa muri Paruwasi Cathedrale ya Byumba kuko ariyo Diyosezi yayoboraga. Bikagenda uko no kuri NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi.
Kandi amategeko ya Kiliziya ategeka ko bashyingurwa inyuma ya Alitari Ntagatifu. Hanyuma hejuru yabo hakamanikwa umutamirizo w’ibendera ry’ubururu n’umweru kandi rikahahora iteka. Ayo mategeko anateganya ko ku minsi mikuru yategetswe na kiliziya umwepisikopi uyoboye Misa ahatamagiza umubavu uhumura ariko Mgr Simaragidi ntiyabikora na rimwe.
Si ibi gusa kandi kuko byagombaga no guherekezwa na Misa yo kubasabira yagombaga kuyoborwa n’umwe mu bisonga bya Papa biturutse i Vaticani kuko amategeko ya Kiliziya ateganya ko iyo Umwepisikopi umwe apfuye Misa yo kumuherekeza iyoborwa n’abepisikopi bose bamwegereye.
Ariko ayo mategeko ateganya ko iyo Abasenyeri bapfuye bageze kuri batatu kuzamura kandi bagapfira igihe kimwe, umuhango wa Misa yo kubashyingura uyoborwa na Nyir’ubutungane Papa, ataboneka akohereza nibura Abakaridinali batatu bayobora uwo muhango mu cyimbo cye.
Ibi byose mvuze nta na kimwe cyakozwe kuko babazanye bihishe batinya ko Kagame yabamara. Ibi mvuga simbeshya kandi nibyo bituma kuri njye mu mutima wanjye bose mbafata nk’abakiri mu kinogo i Gakurazo. Ibi byose bitakozwe kandi byarashobokaga nibyo bitumye mvuga ko GAKURAZO ari umusaraba wa Kagame kuko nta muntu n’umwe wamurengera ageze aho rukomeye.
FPR yamize Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Mu ngirwamasengesho yavugiwe muri Kigali Serena Hotel i Kagli kuri 12 Mutarama 2014, ijambo rya Kagame n’ubu riravugisha abanyarwanda amagambure ndetse bamwe bahagaritse imitima mu ngo zabo kubera gutinya ko uwakwanga yakugambanira akagushumuriza intore za Kagame na Rucagu utaziva mu nzara.
Mu mateka y’ubutegetsi n’ivugabutumwa mu Rwanda bizwi ko Kiliziya Gatolika ariryo dini rikomeye haba mu kugira ibikorwa-remezo, abanyabwenge b’abapadiri bize, amafaranga ndetse n’abayoboke benshi.
Myr Nzabamwita S. nawe yahaye amashyi Kagame avuze ko agiye kurimbura imbaga! |
Mu mateka y’ubutegetsi n’ivugabutumwa mu Rwanda bizwi ko Kiliziya Gatolika ariryo dini rikomeye haba mu kugira ibikorwa-remezo, abanyabwenge b’abapadiri bize, amafaranga ndetse n’abayoboke benshi.
Muri iryo sengesho hari haje Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriyani wa Diyosezi ya Byumba ari nawe wasimbuye Musenyeri RUZINDANA Yozefu wivuganywe na Kagame i Gakurazo hamwe n’abandi navuze hejuru hari ku Cyumweru ku italiki 05 Kamena 1994. Musenyeri NZAKAMWITA S. yasengeye gutangira aho muri Serena ariko nawe yatanze amashyi Kagame amaze kwivovota.
Ubu rero abaturage barimo kwibaza icyo bakora niba Musenyeri wabo aha amashyi umuntu uvuze ko yishe abanyagihugu kandi azakomeza kubica ? Ese tugire dute ? Tubigenze dute ? Ibibazo mu Rwanda ni byinshi kuko FPR yamize na Kiliziya Gatolika kandi yayimize ihatanira ko Abasenyeri baba abatutsi gusa nabwo bazumva neza amatwara yayo ntibayigishe impaka . Ng’uko uko Mgr Smaragidi wa Kabgayi yagiyeho.
Ubu rero abaturage barimo kwibaza icyo bakora niba Musenyeri wabo aha amashyi umuntu uvuze ko yishe abanyagihugu kandi azakomeza kubica ? Ese tugire dute ? Tubigenze dute ? Ibibazo mu Rwanda ni byinshi kuko FPR yamize na Kiliziya Gatolika kandi yayimize ihatanira ko Abasenyeri baba abatutsi gusa nabwo bazumva neza amatwara yayo ntibayigishe impaka . Ng’uko uko Mgr Smaragidi wa Kabgayi yagiyeho.
Myr Mbonyintege S. akwiye kujya i Kinshasa
Ubundi mu bihe bigoye cyane nibwo Kiliziya iba igomba kwigaragaza. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Musenyeri Laurenti MONSENGO wamaze imyaka myinshi ategeka Arikidiyosezi ya KINSHASA yakunze gushwana kenshi na Mobutu atanga amatangazo anyomoza ibyabaga byakozwe muri politiki bidakwiye.
Myr Mbonyintege |
Aha niho mpereye mvuga ko Musenyeri Mbonyintege wa Kabgayi yari akwiye kuzanyarukira i Kinshasa agasura Myr MONSENGO dore ko ubu amaze no kugera mu zabukuru akamugisha inama y’uko yatinyuka agashira amanga akajya agira ubutwari bwo kunyomoza imigambi mibi iba yatangajwe na Leta ya Kagame!
Ubu kubera ko Musenyeri wa Kabgayi Smaragidi MBONYINTEGE ariwe uhagarariye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda abaturage baribaza impamvu nta jambo arafata ngo agire icyo ababwira ku marorerwa Kagame aherutse gukora. Abavuga batya bavuga ko mubo Kagame agambiriye kuzica harimo n’intore z’Imana n’abakirisitu byanzebikunze kuko kuba urwanya Imikorere mibi ya FPR bitakuvanaho isano yubukilizitu ikomeye uba ufitanye na Kiliziya.
Ubu rero bisa ’ibitagishobotse ko twakwitega inkunga kuri Musenyeri Mbonyintege mu guca intege ijambo rya Kagame kuko amategeko ya Kiliziya navugaga ateganya ko iyo hari igikorwa cya politiki umwepisikopi abona kitanogeye cyangwa kibangamiye ukwemera rusange kw’abakilisitu agomba kukinyomoza mu minsi itarenze 7 uhereye ku munsi cyakoreweho.
Ubu rero iyi nkuru igeze kuri SHIKAMA ku italiki 19 Mutarama 2014 kandi Kagame yakije umuriro ku cyumweru gishize bikaba bigaragara ko amahirwe ya Mgr Simaragidi yarangiye kuyoyoka. Kuko abikoze kuri uyu wa mbere yaba yishe amategeko agenga Kiliziya ariko biragaragara ko ntacyo azabivugaho. Ni akumiro gusa!!!
Bikaba byerekana ko abanyamadini bariho ku bwa Kagame barimo gukora amakosa akomeye inshuro ibihumbi n’ibihumbagiza uyagereranije n’abariho ku bwa Habyarimana. Dusesengure: Ari Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wari warabyaye muri Batisimu umuhungu wa Habyarimana ari na Musenyeri Nzakamwita S. bavuga ko bishe bakica kandi bazica abantu gukoma amashyi,… ubwo ni nde ufite amakosa menshi kurusha undi ???
Shikama turabivugaho iki?
Muri SHIKAMA nta na rimwe twigeze duhwema gusobanura ibintu uko biri kugira ngo ukuri gusimbure ikinyoma. Niba Kiliziya itaragize icyo ivuga, nta n’irindi dini ryakopfora kuko abanyarwanda bose bamazwe n’ubwoba. Bikaba bikwiye ko Inteko Ishinga Amategeko izahamagara Kagame kugira ngo yisobanure ku byo yavuze nibiba ngombwa abisabire imbabazi anisubireho.
Ariko se ibi birashoboka? Ari igihugu kigendera kuri Demukarasi byashoboka kuko Inteko Ishinga Amategeko ifite ubwo bubasha ihabwa n’itegeko??? Ni uguca umugani ku manywa kuko abahawe imyanya mu nteko bose nta n’umwe uvuyemo ni abo Kagame yumvaga kandi yabonaga ko batayikwiye akayibaha nk’ubagirira impuhwe n’ubuntu bugeretse ku bundi bityo bigatuma bamushya ubu n’iteka ryose.
Muri SHIKAMA dutemberere mu nteko ku Kimihurura gato turebe!
Ubu se mu bagize inteko ni nde watinyuka gusaba ko batorera guhamagaza Kagame ngo yisobanure? Reka muri SHIKAMA dutemberere mu nteko iyashinga nako iyemeza kuko kwa Kagame byose yarabivanze. Ubu Inteko ihari igizwe n’abadepite biganjemo abagore b’abaturage gusa bamwe bavanywe mu cyaro cya herera abandi batazi iyo byerekera.
Ariya mazu maremare: inteko yemera amategeko |
Muti urakabije! Iyo uvanye umugore i Kinazi yari umwarimu mu mashuri abanza ataha akahirira inka ukamugira Depite atarigeze atozwa kuyobora wambwira ngo azi agaciro ka Perezida wa Repubulika? Wambwira ngo azi ijambo akwiye n’iryo adakwiye kuvuga?
Aba bose rero FPR yakebeye ntimukeke ko ari impuhwe yabagiriye ahubwo ni uko yasanze aribo beza b’injiji batazayivuguruza na busa mu migambi ya Kagame igomba kubahirizwa uko yagenwe nta kabuza. Ubu se Depite MPORANYI Theobald ukomoka i Cyangugu babujije amahwemo birirwa bamushinja gacaca niwe wajya gusaba ko Kagame yitaba ngo yisobanure? AHA DATA!!! Depite NZIRASANAHO yatinyuka? Reka da!!!
Ejo bundi sibwo twababwiraga ko Dr Ntawukuriryayo ariwe wari watsindiye amatora ya Perezida muri Nzeri 2010 abamaneko bakamuhamagara ari kuri Saint Andre i Nyamirambo bakamubwira ngo agabanye gushaka amajwi kuko adashobora gutegeka u Rwanda! Ubu se n’ubwo ategeka inteko umutwe wa Sena niwe watinyuta gutorera icyo cyemezo? AHA DATA!!! Depite BAMPORIKI Edouard ejo bundi aha wahindaga ahimba NDUMUNYARWANDA ngaho naseruke tumurebe se ko yavuze ko agamije kurwanya ikibi!!! Rahira!!!
Mu gusoza SHIKAMA turaharanira ko ukuri kugomba gusimbura ikinyoma byaga bikunda kandi vuba. Gusoma inyandiko zacu ni umusanzu ukomeye kuko iyo usomye ukarangira n’abandi nabo bagasoma ni uko ibitekerezo bizana impinduramatwara bikwira muri rubanda agatsiko kakaranduranwa n’imizi!!!
Birababaje cyane kuko Kagame yishe benshi nk’aho yiyumvishaga ko umunsi umwe nawe atazapfa ngo abasangeyo ari nayo mpamvu navuze ko inzirakarengane zose zatsembwe nawe zabaye amakoma yagiye gusasira amakombe kuko nawe arimo avuga amagambo muri iyi minsi yerekana ko asa n’uhagaze ku mwobo warwo.
NZAHORANYISINGIZA B.
Shikama Ye
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS:/ Nkusi Yozefu
Urakoze Padiri Nzahoranyisingiza B., ndagirango nkunganire mbwira abasomyi ba Shikama uwo Muhamyangabo yaciraga amarenga y'urupfu rwari rumutegereje mu gihe nawe yariho yica abandi
Uriya mwami wabwirwaga ngo :" Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe," ni Rutarindwa umwana w'umuzanano wimye ingoma y'abanyiginya nyuma y'umwami Rwabugiri mu mpera z'ikinyejana cya 19. Kuko nyina yari yarishwe na Rwabugiri , Kanjogera( umwegakazi) akaba nyirakuru wa Kagame P., yamubereye umugabekazi!. Uyu Rutarindwa(umunyiginya) nawe ntihashize iminsi amaze gutanga Muhamyangabo ngo yicwe, Kanjongera na basaza be Kabare na Ruhanankiko baramugambanira baramwica( aba abaye ya Makombe) kugirango bimike umuhungu wa Kanjongera ariwe Musinga( umwega) icyo gihe wari ufite imyaka 10 y’amavuko gusa.
Iyi niyo ntambara yo ku Rucunshu mujya mwumva. Kanjongera yahise yirara mu Banyiginya arabica karahava, n'ibibondo ntiyabireberaga izuba kuko aribyo yahagurukiragaho abisogota inkota ye Ruhuga ( yavugaga ko yashonje) bamaze kubihaza amata. Ubwicanyi bwa Kanjogera yakoreraga Abanyiginya bwahagaritswe n'umwaduko w'abazungu naho ubundi iyo bitaba ibyo, nta munyiginya uba ukibarizwa mu Rwanda.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355