Pageviews all the time

Nyuma y’ibitero 3 icyarimwe byagabwe i KINSHASA, ubu icyoba ni cyose i KINSHASA naho ibikomerezwa bya FPR i KIGALI birikeka amabinga muri iyo dosiye ibitse amabanga

Ndlr: iyi nkuru ya Gatendo A. yanditswe iyicwa rya Patirike Karegeya ritaramenyekana.
Au centre, une vue  actuelle  du tour administratif de la radio télévision nationale congolaise (RTNC), situé dans la commune de Lingwala, à Kinshasa. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo
RTNC
Abanyarwanda n’abakunzi b’uru rubuga rwacu www.shikamaye.blogspot.no na www.shikama.fr  dukunda cyane bajye / mujye (ba)mukunda gusoma inkuru tubandikira, mumenye kuzikurikiranya neza no kuzishungura muzajya musanga tubandikira ukuri gusa gusa kandi twakoreye igenzura ryimbitse.
Kuri uru rubuga twigeze kugabezaho inkuru irebana n’ukuntu perezida Joseph Kabila KABANGE wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yafashe icyemezo cyo gucyura no gushyingura mu cyubahiro imirambo ya Moise Tchombé na Maréchal Mobutu Sese Seko Kouku Ngbendu wa Zabanga wigeze kuba perezida w’iki gihugu.
Twigeze no kubagezaho indi nkuru yavugaga ibirebana n’ukuntu umugore wa Perezeda Joseph Kabila KABANGE yagiye i Roma / Vatican kwa Papa Fransisiko kumusaba kumusengera kugira ngo ubuhanuzi bwabagezeho bw’uko umugabo we azicwa bwagenda nka nyomberi ibyahanuwemo bihinduke ikinyoma.
Twabibutsa ko Perezida Joseph Kabila KABANGE utegeka R.D.C ari umuhungu wa Perezida Laurent Desire Kabila washyizwe ku butegetsi na FPR-Inkotanyi nk’uko General James KABAREBE yigeze kubivuga ku mugaragaro i Butare abantu bose babyumva bamwe bakumirwa abandi bakamushima cyane.
Uwo Kabila washyizweho na Kigali yaje kurasirwa mu biro mu buryo butasobanutse na busa abanyakinshasa bagwa mu gahundwe. Ubu rero Kinshasa kuri uyu wa mbere taliki 30 Ukuboza 2013 yabyukiye ku muziki w’amasasu y’imbunda ziremereye abahatuye bayoberwa ibyo aribyo batangira gukizwa n’amaguru.
Ingufu nke z’ingabo cyangwa amayeri menshi y’abateye?
Muri siyansi ya politki, iyo ushaka gufata ubutegetsi mu buryo bukoroheye ufata ahantu hatatu h’ibanze. Aha mbere ni ikibuga cy’indege, aha kabiri ni Radiyo na Televiziyo bya Leta naho aha gatatu ni etamajoro y’ingabo z’igihugu. Aha hose uko ari hatatu, uko haba hakomeye cyane ni nako haba harinzwe bikomeye cyangwa hagomba kurindwa byihariye. Umuntu wasoma iyi nkuru ashobora kwibaza impamvu y’aha hantu hatatu hatandukanye.
1.Ikibuga cy’indege : Ikibuga cy’indege ubusanzwe kiba kirinzwe bikomeye kubera impamvu zitandukanye zirimo izikurikira : Niho umukuru w’igihugu anyura asohoka cyangwa yinjira mu gihugu agiye cyangwa avuye mu butumwa mu mahanga, niho abanyamahanga basura igihugu runaka barebera isura y’icyo gihugu mu bucyerarugendo n’umutekano, niho abanyamahanga bambukirizwa iyo byakomeye kandi ni naho abaterabwoba bifashisha iyo bashaka guhungabanya umutekano bityo hakitabwaho cyane kugira ngo ubutegetsi bukomeze gusugira.
2.Radiyo na Televiziyo bya Leta: Abaturage benshi niba atari bose bumva radiyo kandi abafite amikoro yisumbuyeho bareba na televiziyo. Ibi bitangazamakuru byombi muri politiki bifite umumaro ukomeye wo kugeza ku baturage ubutumwa bw’umunyapolitiki mu gihe gito cyane kandi ibi bikiyongeraho ko ikivugiwe kuri radiyo no kuri televiziyo umuturage agifata nk’ukuri kutagira ukundi kugusumba.
3.Etamajoro ya Gisirikari : Nk’uko ijambo ubwaryo ribyivugira niho haba habitse amadosiye yose arimo imishinga n’ingamba zo kugaba ibitero ndetse na tekiniki z’uko urugamba ruzarwanwa bikaba byaba bibi cyane ko hafatwa n’abarwanya ubutegetsi kuko bashobora no gutwara amabanga akomeye ya gisirikari ahabitse bityo bikaba byaviramo Leta iriho guhirikwa mu buryo bworoshye cyane.
Kuba nsobanuye akamaro k’izi nzego eshatu z’ikambere muri Leta ya buri gihugu ku isi hose, nibyo bitumye nibaza impamvu byashobotse kuhagaba ibitero i Kinshasa mu gihe kimwe kandi ku buryo busa n’ubwatunguye bikomeye abashinzwe umutekano n’ubusugire bwa Leta i Kinshasa.
Ibi kandi nibyo byanteye kwibaza niba mu by’ukuri ari amakuru make inzego z’iperereza za Kongo zari zifite kugera aho biba uko twabibonye cyangwa niba ari amayeri menshi y’abagabye ibyo bitero ku mujyi wa Kinshasa.
Mu kiganiro Minisitiri wa RD Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Bwana Lambert Mendé Omalanga yagiranye n’abanyamakuru kikanyuzwa uko cyakabaye kuri televiziyo ya Leta ya RD Congo yitwa RTNC (Radio Télévision Nationale Congolaise)  yavuze ko icyago urwanya abagiteje ari uko cyamaze kuba kuko ngo nta bushobozi Kongo ifite bwo kumenya amabanga akiri mu mitima y’abantu.
N’ubwo iki gisubizo cya Nyakubahwa Lambert M. Omalanga kivuga ukuri, si ko umuntu ufite inzego z’iperereza zikomeye kandi zikora neza yagombye gusubiza abanyamakuru kuko biramutse bigenze gutyo inzego z’umutekano zaba ntacyo zimariye abaturage mu gihe ubundi imwe mu nshingano zikomeye z’igipolisi harimo no kuburizamo ibyaha bitaraba.  
Barikeka amabinga i Kigali
Icyaje kuntangaza ni ukuntu muri icyo kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, umunyamakuru yabajije Minisitiri Lambert M. Omalanga niba badakeka ko u Rwanda rwaba ruri inyuma y’icyo gitero maze akamusubiza ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane ariko ko bafashe bamwe mu bateye bakaba bazababaza bakamenya ababatumye gutera kandi asezeranya abanayamakuru ko bazatangaza ibyo bazavugana n’abo yise abaterabwoba.
Mu gihe i Kinshasa bari bakiri muri mama wararaye, ikinyamakuru IGIHE.COM cya FPR i Kigali cyahise cyandika ku rubuga rwacyo inkuru cyahaye umutwe ugira uti: ”Leta ya Kongo Kinshasa yatewe na Pasiteri Mukungubila utavuga neza u Rwanda”. Abanya Kigali ubu utagira icyo ubeshya kuko bahugukiye gusoma, bahise bibaza impamvu y’iyi nyito. Mu matagisi, mu maresitora ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi muri Kigali bakaba barimo kwibaza impamvu Kigali igaragara nk’ishaka gutanguranwa ivuga ko uwagabye ibyo bitero atavuga neza ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uko byagenda kose, www.shikama.fr cyangwa www.shikamaye.blogspot.no turabona ko nyuma y’iperereza rizava muri abo bafatiwe muri icyo gitero, Leta ya Kongo izashobora kumenya by’imvaho abagabye icyo gitero kandi ndizera ko bazabivuga kuko abanyekongo ndabazi nta banga bagira. Ikindi ni uko ibizavamo bizatuma hanamenyekana impamvu Kigali yahise itangaza iyo nkuru niba koko yaricyekaga amabinga iyarwaye cyangwa niba itari iyarwaye.
Ikindi ni uko Kabila baraguriye kuzicwa akwiye kongera amakenga n’ingamba zo kurinda umutekano we kuko nk’uko mbitekereza, mu gihugu gifite inzego z’umutekano zikora, ababashije kwinjira muri Etamajoro, bakinjira muri televiziyo, bakagera ku kibuga cy’indege; ubanza no kwinjira mu biro bya Perezida Joseph Kabila Kabange bitafata umwanya munini nk’uko byagenze basangamo se umubyara bakamurangiza.
Ni ukubitega amaso!


GATENDO A.

Shikama/ Shikama ye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355