Pages

KWAMAMAZA

Rwanda. Dore ibyavuye mu matohoza mumazemo iminsi kuri Shikama

Dr  NKUSI Yozefu

1.       Gahunda ya Ndumunyarwanda
Twashatse kumenya icyo abanyarwanda batekereza kuri Gahunda ya Ndumunyarwanda. Kagame n’Agatsiko ke bemeza ko iyi gahunda igamije kunga abanyarwanda naho abarwanya iyi gahunda cyane cyane abaturage nkuko tuzagenda tubibagezaho mu minsi iri imbere n’abanyarwanda bari hanze y’Urwanda bakaba bemeza ko rwose iyi gahunda ije gutanya abanyarwanda kurushaho. Twashatse kumenya icyo mubitekerezaho maze duhuza ibitekerezo by’izo mpande zombi  tuvuze hejuru .
Dore uko ikibazo cyari giteye n’uko mwasubije.
   Ikibazo:  Uratekereza iki kuri gahunda ya Ndumunyarwanda?
-          Irateranya     : abemeje ko iteranya ni   85%
-          Irunga           : abemeje ko yunga ni      12 %
            Simbizi : abavuze ko ntacyo babiziho ni  3%
______________________________________________________________________


2.       Ninde utegeka Urwanda ?
Abantu benshi mu Rwanda bemeza ko Madamu wa Kagame ariwe Nyiramongi ubu afite uruhare rukomeye mu bibera mu Rwanda. Gufata ibyemezo ibi n’ibi mu rwego rwa politike, umutekano, ubucamanza ndetse n’ubukungu. Uyu mubyeyi ubwe aherutse kwivugira ko abagore mu Rwanda batakiri abafasha ahubwo abagabo bakaba aribo babaye abafasha. Kubera ibi byose abantu bamwe bakaba bemeza ko Kagame yabaye Inganzwa Nyiramongi akaba ariwe utegeka Urwanda. Hari n’abandi ariko bagifata Kagame nk’Intarebatinya, rutavogerwa ; bakemeza ko kutavugirwamo kwe  n’uwo ariwe wese yewe n’abazungu bamwicaje mu Rugwiro, umugore atariwe wamuhangara.
Twashatse kumva icyo mwebwe mubitekerezaho, maze duhuza imyumvire y’izo mpande zomi  tuvuze hejuru.
Dore uko ikibazo cyari giteye n’uko mwasubije.
Ikibazo: Ninde utegeka Urwanda?
-          Nyiramongi. Abasubije ko ari Nyiramongi ni    56 %
-          Kagame      .  Abasubije ko ari Kagame ni       26 %
           Simbizi        .   Abavuze ko ntacyo babiziho ni   18%

_________________________________________________________________________
3.       Ugukatira ingabire imyaka 15 y’igifungo
Abantu benshi bemeza ko mu Rwanda nta butabera buhari ahubwo hari ubucamanza buri mu biganza bya Kagame, akaba yarabugize inkota yo gucumita abatavuga rumwe nawe no kuniga Demokarasi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Nyamara Ibi bintu uko ari bibiri bikaba ari inkingi ya mwamba y’iterambere n’amahoro mu gihugu icyo aricyo cyose.  Abagize agatsiko bo bakemeza ko inzego z’ubucamanza zikora neza mu Rwanda nkuko bimeze mu bindi bihugu, ndetse ntibatinya no kuvuga ko na Loni yizera ubucamanza bwo mu Rwanda ku buryo isigaye iboherereza abakoze jenoside, bikaba byerekana icyizere isi yose ifitiye ubucamanza bw’agatsiko.
Twashatse kumenya icyo mubitekerezaho maze duhuza ibitekerezo by’izo mpande zombi tuvuze hejuru.
Dore uko ibibazo byari biteye n’uko mwasubije.
Ikibazo: Uratekereza iki k’ubucamanza bwo mu Rwanda mu gukatira Ingabire Vigitoriya imyaka 15 y’igifungo?
-          Ubucamanza ntibwigenga:  Ababona ko ubucamanza butigenga ni    93%
-          Ubucamanza burigenga    :  Ababona ko ubucamanza bwigenga ni   6%
            Simbizi                                  :  Abatazi uko bukora  ni                     1%
___________________________________________________________________________

4.       Hakorwa iki muri ibi bihe bibi Urwanda rurimo?
Kubera intambara z’urudaca leta y’Agatsiko ihora idushoramo mu bihugu by’abaturanyi, kwanga kugirana imishyikirano n’abayirwanya, ndetse ubu Kagame uhagarariye inyungu z’agatsiko akaba atagitinya kwivuga ibigwi ko ariwe wica abanyarwanda bamuhungiye mu mahanga kandi ko n’abasigaye badahumeka umwuka wa FPR azabatsemberayo. Ibi bikongeraho ko no mu gihugu imbere abanyarwanda batishimimye kubera gahunda za Leta zibaturwa hejuru batazigizemo uruhare kuzitegura kandi aribo zireba.
Twashatse kumenya icyo mutekereza ku kintu cyakorwa ngo tuve muri ibi bibazo .
Dore uko ibibazo byari biteye ( uko mwasubije ntibiri buboneke kubera impamvu tuza kubabwira)
Ikibazo: Hakorwa iki muri ibi bihe bibi Urwanda rurimo?
-          Kagame yegure                       :   
-          Abasoda nibakore kudeta    :
-          Nihabeho rukokoma.            :

Icyitonderwa: iki kibazo twasanze gifite ukubogama gukabije kuko kitahaye Agatsiko ka Kagame amahirwe yo kuba nako katora ibigahesha amahirwe yo gukomeza gukama igihugu. Twashoboraga gushyiramo nk’ibindi byifuzo nka:
-          Cyomoro nasimbure Kagame ( nkuko bihwihwiswa ko Nyiramongi yamushyize mu gisoda ngo azasimbure se)
-          Nyiramongi nafate ubutegetsi ( nkuko mwabonye hejuru ko  abantu benshi bazi ko ariwe utegeka ndetse n’umuyobozi wa Radio imwe ikomeye mu Rwanda yemeje ko Nyiramongi agomba kuzasimbura Kagame ku butegetsi ).
-          Nihabeho umuhutu cyangwa umututsi abe Perezida w’agakingirizo Kagame abe visiperezida (nkuko byahozeho igihe cya Birofa wo ku ruzi rwo kwa Kinani: reba indagu za Magayane)
Kubera ubu busembwa tuvuze hejuru, twanze gushyiraho ibyavuye mu itohoza byaba atari ukuri kandi ariko duharanira kugirango kuze gusimbure ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda.

Aya matohoza agomba kugira icyo abwira agatsiko kubakira ubutegetsi bwako ku kinyoma gashingiye ku moko n’ubundi  buriganya. Shikama isomwa cyane buri munsi  mu Rwanda kurusha ahandi ku isi, ku buryo abasomyi bari mu Rwanda ari 35% by’abasomyi bose ba Shikama. Mu mezi 6 gusa Shikama imaze ishinzwe, ikaba ifite amapaji 8000 asomwa buri munsi; nkuko tubivuze hejuru igice kinini kikaba kiri mu Rwanda. Ibi rero ndabivuga kugirango numvikanishe uburemere bwa biriya bisubizo biva muri aya matohoza kuko byerekana icyerekezo n’uko abanyarwanda bifuza kuyoborwa.

Abanyamakuru banyu: Baziguketa F., Gatendo A. , Bwiza M., Nkusi Y. , ndetse n’inshuti zindi nka Mbangurunuka Pawulo, Yves Manirakiza, n’abandi bose babyifuza, bazifashisha ibyavuye muri aya matohoza barebe ko batanga ibikerezo byubaka kuri gahunda zimwe na zimwe za Leta. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kwubaka igihugu, dore ko Kagame aherutse kwinuba ubugira kabiri ko yabuze umugira inama: igihe yari muri Rwanda Day I  Londoni mu Bwongereza na Toronto muri Canada.


NKUSI Yozefu
Shikama ye
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PS:


Hari abasomyi bacu tumaranye hafi icyumeru ku rubuga rwanyu “SHIKAMA” bifuza kumenya niba Nkusi Yozefu nyiri urubuga shikama abaho cyangwa ari amazina y’amatirano. Ndagirango igisubizo mwakibonye hejuru ko Nkusi Yozefu abaho mushatse Umwirondoro we mwajya kuri shikama.fr . Ariko Nkusi Yozefu ni umwarimu wa Kaminuza, muri Libya : kuva muri 2004 kugeza muri Mutarama  2007: kaminuza ya Misurata; naho mu Rwanda : kuva muri Werurwe 2007 kugeza Kanama 2009: Kaminuza Nkuru y’U Rwanda, yanafashije izindi za kaminuza zo mu Rwanda: ULK, na UCK. Nyuma yabaye umushakashatsi muri Kamunza ya Bergen muri Norway; ubu akaba  akorera Master’s Degree  muri Health Policy, Economics and Management mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza ya Oslo muri Norway.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355