FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi ku ngufu bwa Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali taliki ya 04/07/1994 nyuma y'intambara yari imaze imyaka ine igahitana miliyoni z'abaturage , izindi miliyoni ziganjemo abaturage bo mu bwoko bw'abahutu bagana inzira y'ubuhungiro.
Icyo Shikama yageza ku banyarwanda ni uko igisirikare cya FPR aricyo APR yaje guhinduka RDF cyaje kugira ingufu nyinshi cyane mu butegetsi bw'u Rwanda biza kurangira inzego zose z'igihugu ziri mu maboko y'igisirikare. Mu yandi magambo, twe muri Shikama twavugako inzego z'igisirikare, igisirikare cy'u Rwanda zakubise agafuni inzego z'igisivile nk'uko n'ubundi abasirikare bayo bagakubise abaturage b'abasivile igihe cy'intambara na nyuma yaho.