Gusoma bitera kumenya.
Hamaze gusohoka igitabo gishya “Bita ukwabo” kuri Editions-scribe.com cyanditswe na Froduald Harelimana usanzwe yandika ibitabo mu kinyarwanda cyiza kandi cyoroshye gusoma.
Iyi Bita ukwabo yanditse ku mazina bwite manyarwanda y'abantu, ibintu bitandukanye n'ahantu ku buryo bw'urutonde rufite ibisobanuro. Iyi Bita ukwabo izagufasha gutekereza no ku mazina mahimbano,ibisingizo n'ibibyiniriro biganje mu mvugo n'ibiganiro.
Iki gitabo cyafasha cyane cyane urubyiruko rwibaza ku mazina yabo, ay'ababyeyi n'abakurambere ndetse n'ahantu batuye n'aho bavukiye. Harimo kandi n'imigani n'ibisakuzo bikoreshwa kenshi mu kinyarwanda. Ndetse n'uzi gusoma ikinyarwanda buke nta kibazo yagira cyo kucyifashisha ngo abone ibisobanuro akeneye ashire amatsiko.
Kiboneka:
Kuri Editions-scribe.com
Iguriro ry’ibitabo rikwegereye ryagufasha kugitumiza
Baza rubanda15@yahoo.com
Mukomere kandi mukomeze umuco n'ikinyarwanda.
ISBN:
978-2-930765-09-9
Date de publication:
10-2015
Format:
14,8x21
Volume:
172 pages
Regards,
Froduald Harelimana | rubanda15@yahoo.com