U Rwanda ni igihugu gito kandi giteye neza ku buryo byari byoroshye
kukiyobora ugendeye ku mico n'imigenzo,ururimi ,imyemerere y'abanyarwanda. Ibyo
kandi binagira ingaruka ku buryo no kururoha mu gihe ruyobowe n'abasazi.
Iteka ryose urugo rw'umurozi kuva kera ntirugendwa, buri wese uhanyuze
ararwishisha, akenshi usanga n'abana b'umurozi hari abemeranya n'abaturanyi ko
umubyeyi wabo aroga; abana b'indangare nabo batagira icyo bitaho usanga
bahanganye n'abaturanyi ngo barabaharabika.
Ibi rero bijya birangira iyo umubyeyi wabo afatanywe ibimenyetso ba bana
bahoraga bahanganye baburanira umurozi nibo baba aba mbere mu guhunga kubera
ikimwaro naho umurozi agenda abakurikiye.
Aha ndibwirira abanyarwanda batazi akumiro ibihugu bituranyi byahuye
nako kubera abayobozi babi bayoboye u Rwanda, ndibuka indwara zateye i Burundi
mu myaka ya 1996-2000 ubwo Inkotanyi zari zarigaruriye u Burundi ku kagambane ka
Buyoya Petero watwaraga u Burundi.
Ndibuka amakomine make Abarundi
batigeze batora agatiro barara hanze mu bihuru bararwaye indwara ya (sutama); ukomeza kubyoroga Abarundi akore amatohoza muri izi komine MUGWI
,BUKINANYANA,RUGOMBO MABAYI,BUGANDA.
Mohamed Shifa
shikamaye.blogspot.no
shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma.
_____________________
Urakoze muvandimwe Mohamed kuri iyi komanteri yawe.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355