Pageviews all the time

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya kabiri)"

Koloneli Nselkalije Aloyizi( Macinya)
Ubushize twababwiye ukuntu umwami w'umuhutu Mashira wa Nkuba ya Sabugabo yiraye agasabana mu bagore ( gushyingirana ) n'umwami w'agahugu gatoya Rwanda rwa Gasabo kayoborwaga n'inyaryenge z'Abanyiginya zuje ubugome n'ubucakura. Muri ubu burangare bwa Mashira, hiyongereye ho inda nini ya mwene se Munyanya wagambanye n'umwami Mibambwe, bakica igihangange Mashira wari wacumubikiye Mibambwe avuye mu buhungiro muri Congo!. Uyu munsi turarebera hamwe uko abahutu b'inda nini bagiye bagambanira bene wabo mu bindi  bihe bitatu bitandukanye.


1.Mu gihe cya gihake na gikolonize 
Amateka atubwira ko umwami yari afite abatware 2 bakomeye bamufashaga kwigwizaho ubukungu: umutware w’ubutaka, wari ushinzwe ubuhinzi akaba yari umuhutu. Uyu niwe washyiraga ku nkeke abahutu bene wabo bagahinga ntibasararure , kuko igice kinini cy’ibyo bejeje cyajyaga ku muryango w’umwami n’abamugaragiye. Umunyamukenke, yabaga ari umututsi akaba yari ashinzwe urwuri n’amata yo kugemura ku bari bagaragiye umwami baje kwitwa abashefu n’abasushefu igihe cy’ubukoloni.

Dusubiye inyuma gato mbere y’umwaduko w’abazungu, hari abahutu bari bakomeye I Bwami abazwi cyane ni abo ku Ngoma ya Rwabugiri: Seruteganya wakaniraga ( umudozi w’inkanda) umugabekazi Murorunkwere nyina wa Rwabugiri akaba yari umutoni k’uruyu mugore. Undi ni Bisangwa wari umwiru mukuru kwa Rwabugiri. Aba bose nta kintu kizwi baba barakoze ngo bumvikanishe akarengane kakorerwaga abahutu bene wabo.

2.Mu gihe cya Revolisiyo yo muri 1957-1959
Mu gihe abahutu bariho baharanira kugira uburenganzira  nk’ubw’abandi banyarwanda mu gihugu cyabo mu kiswe Revolisiyo(Impinduramatwara) yo muri 1957-1959, hari abahutu bari bifite, byitwaga ko bitutsuye( babaye abatutsi) bagerageje kubangamira aya mahinduka. Benshi muri bo bumvaga ibyo abahutu barimo ari inzozi bidashoboka nk’uko Abatutsi batekerezaga, aha hakaba ariho havuye imvugo ngo:”Ni umuvuduko w’abahutu”, aba kandi bumvaga ko ibyo Abahutu bene wabo bariho bakora ari amakosa kuko kuri bo Umuhutu yagombaga kwemera gukomeza kuba umugaragu naho Umututsi akaba shebuja.Mu gihe Abatutsi bari ku ngoma barimo na Ndahindurwa Yohani Batisita wiyita umwami Kigeli V bariho bahunga Republika yari igeze ku marembo bagamije kuzagarura Karinga I Mwima(Nyanza) muri 1959-1962, hari Abahutu bahunganye nabo barimo umuntu wo mu muryango wa hafi wa Nyakubahwa Gerigori Kayibanda, intwari ya demokarasi; ubu uyu mugabo yagororewe n’Agatsiko ka FPR kuko abarirwa ngo mu Ntwari zayo !!!

3. Ku ngoma ya Kinani

Iyo Shikama ivuga inda nini, ntivuga ibijya mu gifu gusa,  muri rusange twavuga gushaka ibigushimisha utitaye ku nyungu z’abandi. Turibuka imvugo yogeye mu Rwanda kuva mu mpera za 1970s aho umutegetsi wese wiyubashye yagombaga kuba afite inshoreke ( akenshi umututsikazi) bitaga ibiro bya kabiri! Turibuka nanone umuvuduko wari ugezweho n’abategetsi mu gutanguranwa kugera kuri miliyoni y’amafranga, uwayigeragaho agahamagara bagenzi be ati : “ nanjye ka kabwa nakabonye ba sha!”. Muri uku kwishimisha no gushaka ubukire bakibagirwa gukinga, niho umwanzi yameneye, igihugu gisigara kigendera ku bugenge, kuko inzego z’ubutasi burinda inkiko zose zari zaracangewe n’ibiro bya kabiri! Umusizi akaba n’umwarimu Gasimba Saveri, ubu wigisha muri Koleji ya Sente Andere ( College Saint André) I Kigali yitegereje uyu mururumba icyo gihe, abona igihuru kizabyara igihunyira maze abatura ikaramu ahimba igisigo kirekire cyane yakubiye mu gitabo yise ISIHA RUSAHUZI, abari abategetsi ntacyo bitoreyemo, ibyarimo byisomewe n’abaturage ubu abakiriho bakaba bakibyibuka bashobora kuba bafata uyu mugabo Gasimba nka Magayane.

Umugabo waranze amateka cyane ku ngoma ya Kinani ni Koloneli Nsekalije Aloys, waturukaga muri komini ya Giciye ihana imbibe n'iya Kinani, Karago. Uyu mugabo ku bwa Kinani, abanyamahanga bari bazi ko afite ingufu cyane ku buryo ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa muri 1986 cyasohoye inyandiko ivuga ingufu za Nsekalije kikaba cyaragiye kure kikamwita " Le véritable Souslov de l’Union Soviétique(URSS)". Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo Souslov nyakuri wa Leta zunze ubumwe z'Abasoviyeti. Uyu Souslov ntiyagaragaraga mu bayobozi b'imena ba URSS ariko akaba ari we wafataga ibyemezo ntakuka by'iki gihugu cy'igihangange!

Koloneli Nselkalije Aloyizi( Macinya)
Nsekalije Aloyizi yafashe umwanya ashaka wose mu gihugu usibye kuba Perezida wa Repubilika: Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, uw'uburezi n' uw'urubyiruko n'imikino. Yari mu basirikare bavuga rikijyana kwa Kinani. Kubera ubwo budahangarwa yari afite ahantu hose, yari yarahimbwe akabyiniriro ka " MACINYA". Nubwo yakomeye kuri iyi ngoma, ari mu bafashe iya mbere mu kugambanira abahutu mu Nkotanyi kuko zikimara gutera muri 1990, yahise abwira Kinani ko yigiriye mu zabukuru muri Giciye, Ikinani gisigara kirwariza!Inkotanyi zimaze kubohoza u Rwanda, zashatse kumushimira ubugambanyi bwe ngo zimuhe umwanya mu Gatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro, arazireba arazibwira ati:" Kagame we, ntawe ucirira imbwa ikuze, jyana Mitsindo( umuhungu we) naho njye ntiwanshobora." Ibya Nsekalije, umuntu yavuga ko byarangiye nk'ibya Munyanya mu Nduga Ngari y'Ababanda kuko na Mitsindo warucaze bigatinda ubu atakivugwa mu Banyagatsiko!

Biracyaza

Dg Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355