Pageviews all the time

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya gatatu)"


Rucagu Bonifasi
Kurucaga ni uwa mbere!
Mu nyandiko 2 z'ubushize twavuze kuri bamwe mu bisahiranda by'abahutu byaranze ibihe bya gihake na gikolonize, ingoma ya Kayibanda, duherukira ku ngoma ya Kinani . Uyu munsi tukaba tugiye kuvuga kuri bamwe mu bahutu b'inda nini bo ku ngoma ya Pawulo Kagame.

Ku ngoma ya Kagame Pawulo
Iyi ngoma niyo igaragaza neza neza umuhutu wavugwaga mu gihe cya cyami na gikolonize ko agira inda nyango uwo ari we «Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza, ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira inda nyango.». Muri make, ni umunyarwanda utagira umurongo uhamye agenderaho, agenda ahinduka akurikije inyungu akura aha na hariya. Ingero ni nyinshi zifatika , Shikama ikaba ikugezaho nkeya cyane muri zo zigaragarira buri wese kuko abagiye kuvugwa hasi aha muri iyi nyandiko bakiriho kandi ibikorwa byabo bikaba byarigaragaje cyangwa bikigaragaza.


1. RUCAGU Bonifasi(Boniface)

     Rucagu Bonifasi ubu witwa Intore Nkuru, ni umuhutu wo muri Perefegitura ya Ruhungeri ubu iherereye mucyo Agatsiko kita ngo Intara y’Amajyaruguru. Uyu mugabo mbere y’uko ahabwa kuyobora Itorero ry’igihugu, yari Guverineri w’iyo ntara mvuze hejuru. Ku ngoma ya Kinani kitananiye abanzi n’abagambanyi, uyu Rucagu yari umudepite uvuga rikijyana. Niyo mpamvu Inyenzi nako Inkotanyi zamuciyeho kugirango zibibe urwango rukarishye hagati y’Abahutu n’Abatutsi kugirango zereke amahanga ko mu Rwanda nta kigenda hagati y’amoko arutuye, ko FPR-Inkotanyi ariyo kamara mu kurangiza iki kibazo. Shikama yabagejejeho hambere aha inyandiko ya  Rucagu yasohoye ayihawe n’Inkotanyi ihindanya umututsi ikamwerekana nk’umuntu mubi cyane utagomba kuba muri sosiyete nyarwanda.Reba muri make iby'iyi nyandiko ya Rucagu hano.

     Iyo nyandiko yasotse mu kinyamakuru Kangura muri 1993,  FPR yita Rutwitsi twese twarayibonye tukaba tuzi uburemere bwayo, utarayibona yavuga Shikama ikayimwoherereza; umunyamakuru Ngeze Hasani watambutsaga inyandiko za Rucagu afungiye Arusha naho Rucagu ubu ni Intore Nkuru! Nta wahakana ko iyi nyandiko yagize ingaruka mbi mu mibanire y’abahutu n’abatutsi cyane cyane mu byabaye  muri1994. Nyuma y’aya mahano, ubu Kagame arashaka ko muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, umuhutu wese wavutse n’utaravuka yitwa umwicanyi agahora asaba imbabazi umututsi kandi agahora agendana n’ipfunwe!

      2. TWAGIRAMUNGU Fawusitini

2  Twagiramungu Fawusitini, ni umuntu wahawe imyanya ikomeye kwa Kinani na mbere y’uko Inkotanyi zitera nubwo abambari be bo bemeza ko atategekaga. Nyamara ikigo cya STIR yari yarahawe  kuyobora cyari gikomeye kurusha Minisiteri iyo ariyo yose yo kwa Kinani. Inkotanyi ziteye muri 1990 hakajya ho amashyaka menshi Twagiramungu yabaye umuyobozi wa MDR, Berinarudo Makuza na Safari Sitale ( Stanley) baje gufatanya gusenya Twagiramungu amaze guhunga. Iyo shikama ivuze ku byabaye i Kibeho abambari b’uyu mugabo baskya batanzitse mu gutukana ndetse bamwe bagakoresha n’igifaransa bakeka ko ntazi bakavuga ko ndi umuhezanguni”Extrêmiste”. Ibyabereye I Kibeho, uko Twagiramungu yabyifashemo, n’amagambo yavugiye i Buruseli ko Inkotanyi zica Abahutu 6,000 zirwanagaho , biri ku karubanda, si amazimwe.


      3.  MAKUZA Berinarudo
       Berinarudo Makuza, ni umugabo w’ibigango , wahoze ari umukinnyi wa Basketball uhambaye ariko ushobora kuba yaragwiririwe n’umukino wa Politike akenshi Kagame umushyira mu myanya abihera ku bubyara afitanye nawe no kuba se Makuza Anasitazi yari umuntu wubashywe n’Abahutu n’Abatutsi. Umwe mu barimu banyigishije mu mashuri yisumbuye yajyaga abwira murumuna wa Makuza Berinarudo witwa Misheli Makuza ubu uri muri Ambasade ya Kagame muri Angola uherutse kwirega akavuga ko ibyo se yakoze muri Revolisiyo ya 1959 byari icyaha. Uyu mwarimu yaramubwiraga ati: “ Ahabyutse ingwe haryama imondo” akaba yaravugaga ibi kuko atamubonagamo umuntu w’umugabo uzaba intwari nka se Makuza Anasitazi; uyu mwarimu avuga ibi hari muri 1982, bikaba bigaragara ko uyu musaza atibeshye na gato. Aba bana ba Makuza bakubye na zeru ibyo se yaharaniraga muri 1959 bagamije amaronko yabo bwite, bayoboka ingoma icura abahutu bwuma na buhoro kuva muri 1990 kugeza ubu, ibi umubyeyi wabo akaba yarabirwanyije yivuye inyuma kugeza igihe Abahutu bafashwe nk’abanyarwanda buzuye mu gihugu cyabo, ibi akaba yarabikoze afatanyije n’izindi ntwari nka Kayibanda Gerigori, Mbonyumutwa Dominiko, Gitera Habyarimana Yozefu, Rusingizandekwe Otto, Habamenshi Kalisiti, Habyarimana Yuvenali , Bucyana Maritini n’abandi benshi ntarondoye..

     4.  BIZIMUNGU Pasiteri


4    Pasiteri Bizimungu, simwise perezida cyangwa uwahoze ari perezida kuko atigeze aba we. Twese tuzi ko igihe yiyitaga perezida, Kagame Pawulo ariwe wamutegekeragamo nkuko bimeze hirya no hino muri za minisiteri na Ambasade zo mu Rwanda ubu aho umuhutu ashyirwa  ku mwanya wo hejuru , umugaragiye w’umututsi akaba ariwe ufite ububasha nkuko Jenerali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be babyemeje mu nyandiko yabo ndende yerekeranye n’akarengane kari mu Rwanda bise Rwanda Briefing ku rupapuro rwa 14 . Uyu  Bizimungu Pasiteri ahunga u Rwanda muri 1990 yari umuyobozi wa Banki ya BACAR yaje gusahuramo amafaranga ayohereza mu Nkotanyi gutegura intambara afatanyije n’umututsi Kajeguhakwa Valensi wayoboraga  akaba yari na nyiri sitasiyo za esansi ERP( Entreprise Rwandaise des Petroles). Uyu Kajeguhakwa yari afite n’imigabane myinshi muri BACAR. Aho bigaragariye ko iriho ihomba, Bizimungu yimuriwe muri ELECTROGAZ yari ishinzwe amazi n’amashanyarazi, kikaba cyari ikigo kiruta za minisiteri kubera ibikorwa byacyo kigeza ku baturage n'umutungo cyinjizaga. 

     Yahisemo kugita, aherekeza Kajeguhakwa baca I Goma bivugwa ko yari amutwaje isakoshi, basanga Inkotanyi gucura umugambi wo kuzaza gutsemba Abahutu. Inkotanyi zimaze kwisuganya, zarateye, Bizimungu ni we wari umvugizi wazo! Ibyo yavugiye kuri za BBC , RFI, VOA, ku mateleviziyo anyuranye yo ku isi ko Kinani ari umunyagitugu, FPR ikaba ije kurokora u Rwanda iruha Demukarasi ntawahakana ko byagize ingaruka mbi ku ngoma ya Kinani kuko byavugwaga n’umuhutu byongeyeho uturuka iwabo!Ibi binyoma Bizimungu yatamikwaga na FPR byatumye amahanga afata ibyo FPR ivuze cyangwa ikoze nk’ibintu bitagatifu byo gukiza abanyarwanda naho ibya Kinani n’Abahutu ayoboye bikitwa ibya Shitani kirimbuzi!  Aho FPR na Kagame  bagejeje u Rwanda n’akarere turahazi twese.Ndamwibuka muri 1990 avugira kuri Radio RFI muri 1990 ngo Habyarimana yataye umutwe!” Monsieur Habyarimana Juvénal est aux abois”. Sinzi ubu niba Bizimungu Pasiteri atajya yifuza kwigira aho Habyarimana Yuvenali yibereye akabibura kubera guteshwa umutwe n’Inkotanyi yaharaniraga.!

4  5.  SAFARI Sitale
     SAFARI ni umunyapolitike kuva  muri Republika ya mbere kugeza ubu. Uyu Muhutu ubarizwa mu buhungiro akaba muri iki gihe mu ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa na Rudasingwa Tewojeni, yakanyujijeho ku ngoma ya Kagame ubwo yari Senateri. Yarakugendeye agushingira igikoresho Pawulo Kagame yitwaza kugirango yikize umuntu wese akeka ko abangamiye ingoma ye, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Iyo kirimbuzi yahimbwe na Safari ikaba ari : "INGENGABITEKEREZO" aho igejeje Abahutu twese turahazi!

    6. Bazivamo Kirisitofori 
     Kuvuga uyu mugabo ku rupaji rumwe ntacyo  byammara keretse umuntu amwanditseho igitabo!Uyu muhutu wabaye ciro ry'imigani ahantu hose Abatutsi bateraniye kubera ka byendagusetsa bamukoraho kerekana ko abahutu ari abaryi.
     Iyi  byendagusetsa ivuga ko ngo yajyanye mu ruzinduko rw'akazi na shebuja Pawulo Kagame mu mahanga, ibiryo bije ku meza ngo akora ikirunga ku isahani;   Kagame yaje gusabwa gusengera ibiryo,maze mu gihe abantu bafunze amaso ngo avuga mu kinyarwanda ati "Bazivamo, mare gusenga isahani yawe ibiyiriho bireshya n'iby'abandi"!
    Ibi ariko ntibibuza Bazivamo gufunga amaso n'amatwi kugirango amahirwe nk'ariya yo guhora yuzuza imbehe atamucika. Ni muri urwo rwego aherutse gutangaza mu mezi ashize ko ibyo bavuga kuri Leta y'Agatsiko abereye umugaragu, bitagomba kubarangaza. " Nimubareke bavuge, twe dukomeze twiterere imbere."

77. Bamporiki
    Iyi nkomamashyi y'umuhutu nayo iriho irabica bigacika muri iyi minsi! Ubundi ngo umwuga we w'ibanze yatangiriyeho akawukora neza ni ugucukura imisarane. Yaje ariko no kumenyekana mu makinamico bigera aho akundwa n'urubyiruko. Mu gihe Kagame Pawulo yari amaze gukura icyizere ku bantu babiri bashoboraga kwigarurira urubyiruko kugirango ruzamuhe amajwi mu ngirwamatora ategenyijwe muri 2017 aribo Kizito Mihigo na Yozefu Habineza, basanze nta wundi muhutu FPR yakoresha ikajya imuvugiramo nk'igicuma utari Bamporiki. Twaramwumvise amagambo yahomboye mu kwezi gushize k'Ukwakira muri Canada imbere y'urubyiruko rw'indobanure za FPR, nyuma y'iminsi mike agakomereza mu Buholande muri Rwanda DEYI (Rwanda Day), naho akavuga andi mahomvu aba yateguiriwe n'icyama yerekeranye n'amata, inka n'ibisabo n'ibindi bitabapfu!
        
    Ba Munyanya Abahutu batunze ni ubushyo bweze nta wakwandika amazina yabo hano ngo  ayarangize. Ariko icyo twasoza iyi nyandiko yari igizwe n'ibice bitatu tubwira abakiri bato, ni uko  bagomba kumenya ko kugambanira cyangwa guhemukira umuryango wawe, ubwoko bwawe, abenegihugu muri rusange, ntawe bihira. Urarya imyaka igashira indi igataha, umunsi ntarengwa ukazabirutswa. Iyo ugize amahirwe ugapfa ibi bitabaye, abo usize imusozi barayacekwa; nibo basigara bakuvuma kurusha abo wahemukiye kuko bavuga ko wababereye umubyeyi mubi. Kwikunda no kutazirikana ejo hazaza nibyo byatumye umugambanyi Munyanya atavugwa mu ntwari za Nduga ngari y'Abahanda mu gihe umuvandimwe we Mashira wa Nkuba ya Sabugabo nubwo yagize uburangare ingoma ye ikigarurirwa n'umwanzi yitaga inshuti,  agifatwa nk'intwari kugeza ubwo Abanyenduga bamushyira mu mandwa zikomeye mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bwe.

      Dg NKUSI Yozefu
      shikamaye.blogspot.no
     Muzamenya Ukuri maze kubabohore.
      








No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355