Uwavuga ko Pawulo Kagame yatangiye kwiyamamariza
kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntiyaba yibeshye. Muri iki cyumweru uyu
mugabo abenshi basigaye bita Semuhanuka kubera ikinyoma cye, mu rwego rwo
gutangira kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, yagiranye
ikiganiro n’ikinyamakuru New African. Kagame Pawulo yemeje ko ngo we azategeka manda
zirenze 2 abaturage nibabishaka kuko ngo bamukunda cyane ibi ngo bikaba
bitandukanye n’ibikorwa ahandi kuko ngo ari abaperezida bashaka izo manda
abaturage babo batabashaka(ndlr: aha akaba yaravugaga i Burundi) !
Iki kinyoma cya Kagame ntawe gitunguye kuko kuva muri
1990 FPR n’abambari bayo nta kuri kwigeze kubaranga mu byo bavuga; baririmba
amahoro bariho bategura intambara; bavuga uburinganire bariho bashora abari mu
buraya; bavuga demukarasi bariho bafunga inzego yubakiraho; bavuga ko batinya
Imana, bariho bica abo yaremye bakabohereza mu biyaga cyangwa bakabahamba babona.
Kugereranya
Kagame na Kadafi ni ugukora icyaha
Mbere yuko Shikama ikubwira ibinyoma bihuza aba
banyagitugu bombi turabanza turebere hamwe ko nubwo ari abanyabinyoma, kubagereranya ari
ugukabya.
- Mu gihe Kagame Pawulo yumva ko Umututsi yavukiye gutegeka, naho umuhutu aho ava akagera akamubera umugaragu, Moamar Kadafi nta bwoko na bumwe yigeze aheza mu byiza by’igihugu cyangwa ngo agire ubwo ashyira hejuru.
- Mu gihe Kagame yubatse mu Rwanda udutsiko 2 kuva yakwicazwa mu Rugwiro: Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro( nkuko umwe muri ko Metere Uwizeyimana Evode yakabatije) kigaruriye ibyiza b’igihugu, abana bako bakiga abanza mu mashuri akomeye kishyiriyeho, bakajya gukomereza ayisumbuye na kaminuza muri USA, n’Agatsiko kandi kagizwe na ba Ngofero gategekwa guterera mu kanwa kariya ka mbere gahora kasamye nk’icyana cy’inyoni kandi abana bako bahabwa uburezi budafite ireme bunabahenda. Ibi kwa Kadafi ntibyabaga ho kuko abantu bose bareshyaga, bagahahira mu maduka amwe, abana bose bakiga mu mashuri amwe kuva ku ncuke kugeza muri kaminuza. Abana ba Kadafi biganye natwe twese rubanda rugufi, bakina umupira na rubanda rusanzwe, nta n’umwe wigeze yoherezwa kwiga mu mahanga keretse umukobwa we Aisha wagiye kwiga icyiciro cya gatatu cy’amategeko mu Bufransa, akamara yo umwaka akagaruka atarangije.
- Mu gihe Muka Kagame Nyiramongi Janeti yigaruriye ubucuruzi bwose bwo mu Rwanda na basaza be, akaba ariwe ushyira abakozi bakuru mu myanya haba mu gisirikare, muri za ambasade, mu Rugwiro, no muri za Minisiteri; muka Kadafi Safia umubyeyi w’abana barindwi, abalibiya n’isi bamubonye bwa mbere we na bamwe mu bana be n’abuzukuru bahungiye mu gihugu cya Tunisia muri 2011 umujyi wa Tripoli uri hafi gufatwa. Kadafi yashyingiranywe na Safia muri 1971.
Ikinyoma cya
Kadafi gisa gute n’icya Kagame Pawulo
Mohamed Abu Miniar Moamar El Kadafi wategetse Libya
kuva muri 1969 kugeza muri 2011, ntiyasibaga kubwira amahanga ko abaturage be
bamukunda cyane, ko abayisilamu bo ku isi bamukunda bose, ko Abanyafurika bose
bamukunda cyane, ko Abarabu bamukunda bihebuje. Ibi byatumye yiha amazina
nk’ayo ihururu, muri ayo twavuga nka : Umukuru wa Revolisiyo y’isi yose,
umuyobozi wa Revolisiyo y’abayisilamu ku isi, umwami w’abami b’afrika, Umukuru w’abarabu
bose, n’andi menshi ntarondoye.
Nyamara ibi byose byari ibinyoma kuko Kadafi yari azi
ko yari yanzwe mu bihugu by’abarabu hafi ya byose usibye muri Tunisia na Syria,
nta na kimwe yakandagizagamo ikirenge! Abanyafurika benshi bamufataga nk’umukuru
w’iterabwoba nubwo hari abemeraga ikinyoma cye bakamufata nk’intwari!
Kadafi yavugaga ko abaturage be bamukunda cyane
nyamara yari azi ko abeshya kuko ntiyari ayobewe ko kuva muri 1969 aba baturage
batangiye ibikorwa byo kumurwanya bucece bakoresheje kumunnyega( Sabotage).
Nk’urugero, abana bato bari barabwiwe n’ababyeyi babo ko aho basanze amatara
yose ku mihanda bagomba kuyateraho amabuye kugeza amenetse. Ni ahantu hake
wansagaga amatara agikora.!
Mu mashuri yisumbuye, kaminuza cyangwa abanza, nta na
hamwe wansagaga amatara akora kuva mu kwa 7 ibiruhuko bitangiye kugeza mu kwa 9
amashuri atangiye! Si amatara gusa kuko muri kaminuza buri munyeshuri
yatahanaga mu biruhuko urugi rwe n’amadirishya ye akazabigarukana agarutse
cyangwa akabiherana; ibiruko bitangiye, wansagaga ibitabo bihenda cyane binyanyagiye
ku mihanda kuko leta yabitangiraga ubuntu! Ni muri urwo rwego leta yatangaga
amamiliyari y’amadolari yo gusana amashuri buri mwaka.
Mu kiganiro cyahitaga kuri televiziyo imwe rukumbi
y’igihugu- abanyeshuri nigishaga muri Kaminuza ya Misrata bakundaga kumbwira ko
ari njye uyireba njyenyine mu gihugu iyo nabahaga zimwe mu ngero z’ibiganiro
byahitaga kuri iyi televiziyo- yahitishaga muri za 2005 gahunda yitwaga « Ayun Rakaba» ni ukuvuga « amaso y’ubugenzuzi». Muri iyi
gahunda, niho abenshi mu bene gihugu bamenye
ko Kadafi yababeshye kakahava!.
Hagiye hagaragara abayobozi b’inganda zinyuranye buri rwose rurimo
abakozi barenga 200 bahembwaga imishahara itubutse ariko bakaba bikorera
ubucuruzi bwabo bwite muri butike zabo kuko izo nganda zari zimaze imyaka
irenga 30 zidakora kandi abakozi bahembwa, ibyuma bizana amazi byarajemo ingese, ibiro by’abayobozi
bituwemo n’imbeba uruhuri!
Igisekeje ni uko mu ngirwamatora, cyangwa mu minsi
mikuru, aba nibo wasangaga bari ku isonga bafunga ibipfunsi bavuga ko
bazarwanira Kadafi kugeza gupfa, ko yateje Libya imbere akaba yarakwije inganda
hirya no hino mu gihugu! Muri 2006, Kadafi yagiye gusura igihugu cya Tunisia
nyuma y’imyaka myinshi ibi bihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Yababajwe
no kubona inganda zari muri Tunisia zikora neza, ndetse rumwe ruza no kumuha
agatabo ke yitaga igitabo cy’icyatsi kanditswe mu buryo butangaje bw’ikoranabuhanga
ritari iwe kandi afite Peteroli, ntayo Tunisia igira!
Ibyo Kadafi
yibeshyaga ko abaturage batakora barabikoze ikinya cy’ubwoba yabateye kimaze
kubashiramo!
Burya umunyakinyoma bigeraho nawe akibeshya! Kadafi
yigeze kujya kuri Televiziyo y’igihugu abwira abaturage be ati: «
Muzi ko njye ndi umugide ntategeka, ababategetsi bacu nibakomeza
kutuyobora nabi, biha gutunga ibya Mirenge kandi twese dukura muri Peteroli,
muzaze tubakorere kudeta nkuko nayikoreye umwami Sanoussi muri 1969; ubu
televiziyo iri hirya no hino mu gihugu, muzafate televiziyo ya Bengazi nkuko
twafashe Radiyo yaho muri 1969». Ariko Kadafi agakomeza akababwira ati: «
Muri Afrika yiyunze twashyizeho itegeko ko ntawe uzongera gukora kudeta ngo
tuyemere»!
Ibi byombi mvuze hejuru, Kadafi yabitangazaga yibwira
ko abaturage yabashyizemo ikinya akoresheje iterabwoba , kwica, no gufunga
nkuko bikorwa kwa Pawulo Kagame, nyamara igihe cyarageze cya kinya kibashiramo.
Bafashe Televiziyo ya Bengazi yibwiraga ko bidashoboka, bafata intwaro
baramurwanya, bamwirukana nabi muri 2011. Bagambanye n’amahanga bamumenesha
muri Kapitali Tripoli, Bunkeri yari yarubatse yibwira ko ari umutamenwa
ashobora guhungiramo indege za NATO zirayisandaza, ahungira aho akomoka i Syrte
yibwira ko ubwoko bwe buzamurwanirira, nyamara
byabaye iby’ubusa, abaturage yabeshyeye ko bamukunda imyaka 42 akabima uburenganzira bwo kwishyira
bakizana, bamusanze mu itiyo ijyana imyanda yihishemo, batangira kumucira mu
maso, kumukubita, asaba imbabazi bati ko wowe ntazo watugiriye, bamutera ibisongo
mu kibuno.
Ntiyigeze atekereza ko zahabu na Diyama azabisiga akajya kwihisha mu itiyo ijyana imyanda abo yabeshyeraga ko bamukunda |
Byaje
kurangira ba Mpatsibihugu(USA, UK na France) bamufashije kugera ku butegetsi( Nkuko
byemejwe mu iteranamagambo rye n’igokomangoma minisitiri w’ububanyi n’amahanga
wa Arabiya Sawudite muri 2001, igihe abakuru b’abarabu baganiraga ku bitero bya
2 bya USA kuri Iraq) banzuye ko yicwa kugirango atazashyira hanze amabi
bakoranye nawe mu nkiko nkuko byagenze mu rubanza rwa Sadamu Husssein
wayoboraga Iraq, babwira Abalibiya bati :
«Mumwice, amaraso ye azabahame mwe n’abana banyu» nka Ponsiyo Pilato abwira Abayahudi ngo bice Yezu! Kadafi yakubiswe
amasasu mu mutwe, mu gatuza mu nda no mu mugongo nkuko byagaragaraga ku ntumbi ye
yamaze iminsi 4 imurikwa mu isoko ry’i Misrata, iruhande rwayo hari intumbi y’umuhungu
we Motassem wayoboraga umutwe w’abakomando barwaniye Kadafi kugeza afatwa. Kadafi
yahambwe mu butayu bwa Sahara ahantu kugeza ubu hashobora kuba hazwi n’abanyamerika
n’abanyaburaya gusa nkuko byagenze kuri Sadam
Hussein na Ussama Ben Laden.
Umurambo wa Kadafi washakaga kuyobora Libya ubuziraherezo, wanitswe ku isoko ry'i Misrata ngo abaturage yabeshyeye imyaka 42 ko bamukunda baze kuwushungera |
Kagame Pawulo
se we bite, aho ikinyoma cye ntikizatuma arangiza iminsi ye nka Kadafi?
Kagame Pawulo nawe uzwi kuba yarahahamuye abaturage
kugeza aho bamwe batakibuka n’amazina yabo nka Rucagu Bonifasi, abandi bahindutse abamotsi
nka Bamporiki uhomvora ibyo Agatsiko ka Kagame kamuhaye byose atabanje gupima
ingaruka zabyo ku baturage n’ejo hazaza he. Abandi ntibatinya kukubwira ko kabiri
guteranya na kabiri bibyara icumi ejobundi bariyitaga intiti zahebuje zigisha
muri kaminuza zo muri Canada nka Metere Evode Uwizeyimana!
Abaturage nabo
bose muri rusange ubu babaye ba Sinzibiramuka; basenze imana y’Abanyamulenge ngo ibakize Kagame nkuko yakijije aba Mobutu
ntibyatanga umusaruro, biyambaza imana
yo muri Israel naho biba uko; ubu abenshi bariho barayoboka Satani ngo barebe
ko hari icyo yakora. Ariko muri uko kujya irya n’ino, nkuko mu kinyarwanda
bavuga ngo indyarya ihimwa n’indryebaguzi, ntibabura kwikorera inkangara zirimo
ikinyoma kivuga ko bashaka gukomeza kuyoborwa na Kagame kubera impamvu shikama
iza kuguha hasi aha!
Izi nkangara iyo zigeze kuri za Nkomamashyi zo ku
Kimihurura, nazo zirashishura nduzi ko hasetse ingagi zo zinjiza amadevize,
ziti: « Awa, ibi biramureba, icyacu ni imishahara izakomeza kwisuka kuri
konti zacu. Abo ahamba babona, abo yohereza muri Rweru, abo yagize incike, ibi
byose igihe Imana izamutangira, azabibazwe we wenyine.»
Kuba Kagame yaramize demukarasi nka Kadafi, azakomeza
kwikirigita yiseke yibwira ko ikinya yateye abanyarwanda kizakomeza gutuma
bajunjama bakaba ibigwari, nyamara igihe iki kinyanya cyabashiriyemo
bakamubyukana bizarangira bamuteye ibisongo mu kibuno nka Kadafi banike intumbi
ye ku gasi nkuko byagendekeye Kadafi. Igihe azaba ageze kwa Nyamutezi niho
azamenya ko buri gihe Ukuri gutsinda
ikinyoma amaze kubona ibi bikurikira:
- Abanyarwanda bose bishwe muri 1994 bamubwira uruhare rwe mu rupfu rwabo,
- Abo yiciye i Kibeho muri 1995 akajya kubatwikira mu Mutara muri 2013 nabo bazaba bahari bamushinja,
- Abanyarwanda biciwe muri Zaire muri 1996 bahuye bakamubwira uruhare yagize mu rupfu rwabo,
- Abakongomani bapfa buri munsi kuva 1996 bahuye bakamubwira uruhare yagize mu kuba bari kwa Nyamutezi,
- Abo yohereje muri Rweru bazingiye mu mifuka, nabo bazaba babukereye, ngo bamwaze uwabanywereye amaraso!,
- Ba Rwigara, Lizinde, Sendashonga, Karegeya, Dr Gasakure, Rwisereka, abanyamakuru Sherifu na Ingabire, aba nabo bazabyuka aho baryamye baje kwamagana amabi yose Pawulo Kagame yabakoreye.
Nkuko asanzwe abikora iyo amwaye, azifata ku munwa,
natangira kuzura umugara avuga ko ashobora kubica bamubwire ko bitagishoboka,
ingufu ze zo kwica zashize ahubwo atungurwe no kubona igitabo kinini hirya ye,
cyanditsemo amazina y’abahutu n’abatutsi yafungiye ko bashaka demukarasi yateye
u Rwanda avuga ko aje guharanira; izina rya mbere azasoma ni irya Ingabire
Vigitoriya, akurikize ho irya Deo Mushayidi, Metere Ntaganda Berinarudo, Nkusi Agnes, n’andi menshi ntarondora ngo ndangize!
Hirya y’iki gitabo, hazaba hari n'ikindi cyanditsemo amabi
yakoreye abaturage: Kubicisha inzara abarandurira imyaka, kubategeka guhinga
indabo n’amagweja bakayasimbuza ibijumba n’ibibshyimbo, kubakona ngo batororoka,
gufunga abagabo ngo hatabaho iyororoka, kwigwizaho imitungo itabarika rubanda
yicwa n’inzara, kubuza abaturage kubumba amategura ngo bubake barongore bororoke,
kubuza abasore kubaka ngo barongore bororoke, kwirukana impfubyi mu bigo
byazireraga ngo yigarurire ibyazihabwaga, gusenyera rubanda rugufi, n’andi mabi
ntarondora ngo ndangize none.
Kagame Pawulo namara guhura n’aba bose navuze hejuru
no gusoma ibyanditse muri biriya bitabo, hari umugabo muremure uzahagarara
imbere ye, sinzi niba ari Imana
cyangwa Satani, maze Kagame apfukame imbeye
ye asabe imbabazi avuga ati : « Mbabarira ukize umuryango wanjye ntuwunkurikize
hano». Azumva ijwi rimubwira riti: Nta mbabazi kuri wo kuko nawe ntiwigeze
uzigirira imiryango ya bariya mwahuye bose wirengeje! Bizarangira
Pawulo Kagame ajugunywe mu muriro utazima aho abazajya bose bazahorana
imibabaro, amaganya, imiborogo no guhekenya amenyo. Mu Rwanda naho bizaba ari ibicika: Abahutu,
Abatwa n’Abatutsi biyemeje gusezerera ikinyoma burundu bakayoboka Ukuri.
Abahoze ari abo mu Gatsiko bazaba bashakishwa uruhindu n’aya moko atatu azabaho
kuva ubwo nk’umuryango umwe n'indirimbo imwe yubahiriza igihugu ifite umutwe ugira uti: " Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa"
Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355