Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko twarebeye hamwe ukuntu Kagame Pawulo ariho aha imyitozo ya gisirikare impunzi z'Abarundi ziri hirya no hino mu Rwanda ariko cyane cyane iziri mu nkambi ya Mahama. Muri iki gice cya kabiri, Shikama iragerageza kubereka ko iyi ntambara itegurwa kugabwa ku Burundi yatangiye gutegurwa kera ku buryo bw'ikwirakwizaza-kinyoma bwagiye bukorwa n'Abarundi baba mu mahanga, Leta y'Agatsiko ka Kagame Pawulo n' Abanyaburayi n'Abanyamerika bagejeje kagame na FPR ku butegetsi kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abugumeho.
Mu myiteguro y'intambara ku Burundi, Leta y'Agatsiko irashinja iya Nkurunziza ibyo idakora ahubwo biba mu Rwanda:irondakoko!
Mu kiganiro umwe mu bakozi b’Agatsiko aheruka
kugirana na Radiyo ijwi ry’Amerika ngo yaba yaratangarije iyi radiyo ko ngo kuva
jenerali Adolphe (soma Adolufe ) Nshimirimana yakwicwa, gushyikirana n’ubutegetsi
bw’u Burundi bitagishoboka. Nyamara uyu nyakwigendera yagiye ashinjwa n’abakorera
mu kwaha kwa Kagame ko ariwe woshya Perezida Petero Nkurunziza kugundira ubutegetsi.
Ikindi gitangaje uyu mutegetsi yavuze ngo ni uko
Perezida Nkurunziza yatangiye kuzamura ikibazo cy’irondakoko.Aha rero umuntu akaba yavuga ko
Agatsiko kariho gashinja Nkurunziza ibitaba mu Burundi ahubwo bikorwa mu Rwanda
kurusha ahandi ku isi nkuko twagiye tubibageza ho mu nyandiko za Shikama zinyuranye. Kagame na FPR ntibigeze bishimira intambwe Abarundi bayobowe na Nkuruniza bateye mu kurenga ikibazo cy’amoko.
Iki kibazo kandi nicyo Kagame na FPR bashatse kuzamukiraho ngo bereke amahanga ko Abahutu batazi kuyobora, ko Abatutsi aribo bavukiye gutegeka, bityo kugundira ubutegetsi kwe kugirango ahunge ubutabera mpuzamahanga bikagira igisobanuro. Ibi Kagame akaba yarabitangarije imbere y'abanyamakuru mu Busuwisi igihe FPR yari imaze gukangurira Abarundi guhunga igihugu cyabo, akaba yaravuze ko Perezida Petero Nkuruniza adashoboye gutegeka( incompetent)!

Intambara yateguwe n'abahezanguni bumva ko Abatutsi n'Abahima aribo bavukiye gutegeka
Ni muri urwo rwego Kagame yagiye yumvikana mu mbwirwaruhame ze mu myaka yashize avuga ko atazihanganira
ko haba ihonyabwoko mu Burundi; abantu benshi bakaba baribazaga impamvu
avuga ibyo kandi iki gihugu cyari gitekanye kurusha icye, amoko atatu yaho akaba
yari abanye neza kurusha mu Rwanda!
Mu gushaka kwagura ubwami nyabami Hima Tutsi Kagame yasanze nta yindi nzira yanyura usibye kuryanisha amoko kugeza habaye jenoside nkuko byabaye mu Rwanda; nyamara abarundi bamubereye ibamba kugeza na n’ubu, si abanyarwanda n’abarundi baca umugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka? Dore uko ishyaka rya Democratic Party ryo muri Tanzania rya Nyakwigendera Pasiteri Christopher Mtikila uherutse kwicwa n’abo yamaganaga avuga kuri iki kibazo cya Kagame cyo kuryanisha Abarundi kugirango abashe kwagura ubwami-nyabami Hima –Tutsi:

Hata maandamano ya Bujumbura yalijikita katika
sehemu nne tu zenye Watusi wengi. Walalahoi wengi walishawishiwa kuandamana kwa
motisha ya franca mpaka 50,000. Na wengi waliokubali ukimbizi walihubiriwa na
‘manabii’ kutoka Kigali kwamba unakuja mmwagiko wa damu ambao haujawahi kutokea
Burundi. Wengine wakadanganywa kuwa wakiwa ukimbizini watapelekwa uhamishoni
Marekani na Canada. Lengo la maandamano na kuzalisha wakimbizi lilikuwa
kuimarisha uzushi wa Kagame wa genocide, ili apate baraka za Jumuiya ya Kimataifa
aendeshe maangamizi ya Wahutu Burundi, kwa kisingizio cha kukomesha hiyo
genocide, kama alivyoteketeza mamilioni ya Wahutu wa Rwanda na Wakongo
akalindwa na Bill Clinton na Tony Blair. Lakini safari hii Kagame ameshindwa
kuipindua Burundi na kupachika mtawala wake yeye Pierre Buyoya, au Alexis
Sinduhije, au Hussein Rajab aliyetuma makomando wake wakamtorosha kutoka
gerezani Burundi na kumkimbizia Kigali, ili kuiweka Burundi katika Hima Empire.
Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bishaka kuvuga ngo:
"Ndetse
n’imyigaragambyo ya Bujumbura yibasiye ahantu hane gusa hatuwe n’Abatutsi
benshi, abenshi bagiye kwigaragambya bamaze guhongerwa amafranga agera ku
bihumbi 50,000. Abandi bagiye bahunga babitewe n’abahanuzi bavuye i Kigali
bakwije ibihuha ko mu Burundi hagiye kuba imeneka ry’Amaraso ritigeze ribaho. Abandi
bagiye babeshywa ko nibagera mu buhungiro bazahungishirizwa muri Amerika na
Canada. Umupango w’imyigaragambyo n’ubuhunzi byari mu ngirwa jenoside ya
Kagame kugirango abone uruhusa rw’umuryango mpuzamahanga kugirango atsembe
Abahutu b’I Burundi yitwaje ko ariho ahagarika jenoside nkuko yatsembye Abahutu
bo mu Rwanda na RDCongo ahagarikiwe na Bill Clinton( soma: Bili Kilintoni) na Tony Blair ( soma: Toni Bulere). Ariko
ubu noneho Kagame yananiwe guhirika Leta no kwimika umutegetsi we Petero Buyoya,
cyangwa Alegisi Sinduhije, cyangwa Hussein ( Soma Huseni) Rajabu
wakuwe muri gereza n’abakomando be yatumye i Burundi bakamutorokeshereza i
Kigali kugirango u Burundi bujye mu Bwami-nyabami HIMA-TUTSI".
Abahenzanguni b'Ubwami nyabami batangiye kera gutegurira intambara mu mahanga.
Mu gihe Kagame n’Agatsiko ke
bariho babeshya amahanga ko Nkurunziza Petero ariho azamura ikibazo cy’amoko bakaba bakora
aka wa mugani wo mu Kinyarwanda uvuga ngo : “ banegurana ari inege ba Nenge
itirora”. Uyu mugani ukaba ugana akariho mu Rwanda, ushaka guhinyuza Shikama,
yaterera akajisho kuri Gahunda za Ndi umunyarwanda aho Kagame yiyemereye umwaka
ushize wa 2014 imbere y’Abanyamakuru i Naivasha muri Kenya ko iyi gahunda igamije
guharanira inyungu za ba nyamuke (Abatutsi); ibi ntibiba i Burundi kuko
perezida Nkurunziza ari perezida uharanira inyungu z’abarundi bose atavanguye.
Ni kenshi Leta ya Kagame yagiye
yereka amahanga ko Abahutu ari abahezanguni yifashishije amategeko cumi y’Abahutu
ya Nyakwigenedera Habyarimana Yozefu Gitera, akenshi bakayagoreka bakayasobanura
uko atari. Nyamara ba Banegurana ari inege ba Nenge itirora nta wigeze anenga
na rimwe imbuga z’Abahezanguni b’Abatutsi berekana ku mugaragaro ko Abatutsi
ntaho bahuriye n’Abahutu ndetse bakajya kure bakavuga ko ari Abayahudi!!!
Twese tukaba tuzi ko abayahudi biyita ubwoko bwitoranyirijwe n’Imana, ubu nabo rero bagomba kuyobora bwa bwami nyabami Hima-Tutsi kuva ari indobanure zatoranyijwe n’Imana. Musome kuri izi mbuga ibitekerezo bikubiyemo, uko izi ntiti z’Abarundi zibona Abahutu n’imibanire igomba kuranga aya moko yombi aho Abatutsi n’Abahutu bari hose ku isi.

3. http://amt-burundi.jimdo.com/
Aba nibo baherutse kwandikira Minisitiri w'intebe wa Canada muri 2014 mbere y'uko na manda ya gatatatu ya Nkurunziza itangira kuvugwa. Izi ndobanure rero zikaba zaramenyeshaga uyu mutegetsi wa Canada ko ngo hagiye kuba jenoside mu Burundi! Bikaba bigaragara ko bari mu njyana imwe na Pawulo Kagame ndetse n'uwavuga ko bari bafatanyije umugambi mubisha wo kumena andi maraso mu karere ataba yibeshye. Aba babonye ko iki kinyoma cyabo na Kagame kibapfubanye, bahise bashinga ishyirahamwe bise : "SINDI UMUJA"! Umuntu akaba yakwibaza uwashakaga kubagira abaja aho bibereye mu birometero ibihumbi n'ibihumbagiza kure y'u Burundi! None se kuki ubwo buja banga bashaka kubushyiramo abandi?
Nkuko byagenze igihe u Rwanda
rwaterwaga n’abashakaga kwagura ubwami -nyabami Hima –Tutsi muri 1990,
Abanyaburaya n’Abanyamerika bemeye ibinyoma byagiye bikwirakwizwa n’abubatsi
b’ubwo bwami; ko bazazana demukarasi y’icyitegererezo mu karere, iyi demukarasi
yazanywe muri Uganda no mu Rwanda tukaba tuyireba! Umuntu ntiyatinya kuyita
demokarasi y’amaraso kubera umubare w’inzirakarengane imaze kwisasira, hafi
miliyoni cumi n’imwe!
Muri iki kinyoma, Abubatsi b’ubwami
Nyabami Hima-tutsi ntibakora bonyine, kuko hari abanyamerika n’abanyaburaya
biyemeje kwitandukanya n’ubwenge bwabo bakikamira ifaranga: abo twavuga
nka Louis Michel mu Bubiligi ubu uri mu nteko ishinga amategeko y’Uburaya
bwiyunze, uyu akaba ariwe urwana agaramye ngo ubwicanyi n’ ibikorwa bibi bya
FPR mu karere bihabwe umugisha I Buraya
nkuko yabikoze kuva muri 1990.
Ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y'Agatsiko giherutse gutangaza ko hari n’umunyarwandakazi wamubereye umunyamabanga; ibi ni ibisanzwe, uruhare rwa bashiki bacu muri izi ntambara FPR igaba mu karere rumaze kuba kimenya bose nk’umuravumba! Uyu Louis Michel rero ngo yivugiye ko ngo azaruhuka ari uko Nkurunziza Petero atakiri ku butegetsi nkuko Ambasaderi Ndagijimana JMV aherutse kubitangariza Radiyo Yacu(Radiyo Ijwi ry’Amerika mu Kinyarwanda n’ikirundi). Nguyu uherutse kuba nyirabayazana w’ibihano biherutse gufatirwa Leta ya Nkurunziza Petero muri uyu muryango tuvuze hejuru ndetse no mu gihugu aturukamo cy’u Bubiligi.

Umwongereza, Pr Phillip Cotton utegurwa n'igisirikare cya Kagame, RDF/FPR kuba umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda |
Abandi ni Tony Blair na Bill
Clinton bahora bahangayitse bishinja amanywa n’ijoro kubera uruhare bafite mu
imeneka ry’ amaraso mu Rwanda no mu
karere. Ibi ntibabikora kubera ko umutima-nama wabo ubashinja kuba barakoze
ibibi ahubwo ni ubwoba bahora bafite ko umufatanya cyaha wabo Pawulo Kagame
azabavamo!
Kuri bo Kagame Pawulo agomba gukora ibyo yishakiye, akica, akiba , agasahura, kugeza igihe yisaziriye rukamujyana, uruhare rwabo rukajyana nawe! Iyi niyo mpamvu u Burundi busakuza buti u Rwanda buriho buraduhungabanyiriza umutekano, USA n’Ubwongereza biti: "vuga uvuye aho"! Iki cyoba tukibona mu mikorere y’ibi bihugu iyo Kagame avuze ko agiye kubivamo akavuga amabi bafatanyije gukorera abaturage bo mu karere u Rwanda ruherereyemo:

-
“Umuntu mukajyana mu cyaha, yarangiza
akakwigarika”. Ibi Kagame yabivuze muri 2010 USA zitangiye kumwihaniza
kubera guhonyora Demukarasi. Ntihashize kabiri iki gihugu gikura Kagame mu kanwa
ahubwo gifunga amaso burundu ku mabi ye, ku buryo ubu Kagame aba ari muri USA iminsi itatu cyangwa ine mu cyumweru agiye kwisurira abana be no guhura na ba Illuminati(soma iluminati)
bamufasha gushoza intambara mu karere ngo bisahurire RDCongo.
-
“Abo
badushinja, ibyo badushinja nibo babikoze”. Ibi Kagame yabivugiye imbere
ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura igihe ikinywamaraso Karake cyari kimaze
gufungirwa mu Bwongereza mu mezi ashize. Ntihateye kabiri, Abongereza barekura
iki kinywamaraso bohereza kandi n’ushinzwe ubutwererane ngo aze guha amafaranga
Kagame nko kumushimira ibyo yariho akora i Burundi!
Nkuko twabivuze hejuru, aba ba
Mpatsibihugu, ntibatinya no kunyomeka abaturage babo babereka ko rwose mu Rwanda ari amahoro ahubwo aho ibintu
byazambye ari I Burundi. Twese tuzi ikibazo cy’imirambo yo muri Rweru
cyavugishije amangambure abayobozi b’I Burundi n’Abategetsi bo mu Rwanda mu
mpera z'umwaka wa 2014. Twese tuzi ukuntu Leta y’u Burundi ntako
itagize ngo amahanga aze akore amatohoza ku mirambo yagiye igaragara mu kiyaga
cya Rweru iboheye mu mifuka, u Rwanda rwo rukarwanya ayo matohoza ruvuga ko iyo
mirambo ari iy’abarundi ikaba iva mu Burundi.
Nyamara ntihaciye kabiri abasirikare ba Kagame bitwikira ijoro bajya kwiba ya mirambo usibye ko bitanahairiye. Ibi bikaba byerekana ko iyi mirambo yavuye mu Rwanda nkuko umusirikare mukuru wahoze mu gisoda cy'Agatsiko, RDF, Majoro HIGIRO Robert aherutse kubibwira ijwi ry' Amerika ati: “Iyi mirambo iva mu Rwanda, ndabizi, iriya rejime nzi uko ikora, kuko ari twe twayubatse!”

Ibiro bishinzwe uburengenzira bw’ikiremwa
muntu muri Minisiteri ya Leta zunze ubumwe z’Amerika-USA- biherutse gutangaza ibitandukanye n’uku kuri
tuvuze hejuru, mu rwego rwo gukomeza gukingira ikibaba umwicanyi wabo Pawulo
Kagame aho byemezaga mu cyegeranyo cyabyo ko U Rwanda n’u Burundi byatse ko habaho amatohoza
mpuzamahanga, umuntu akaba yakwibaza icyatumye ataba dore ko yose abanza
guhabwa umugisha n'uyu Mpatsibihugu, USA.
Igitangaje kandi kibabaje ni uko babeshya abaturage babo ko u Rwanda narwo rwashyigikiye ko habaho amatohoza kandi twese tuzi ko rwayamaganiye kure kugeza ruyaburijemo burundu! Aba ba Mpatsibihugu bikomye Leta ya Nkurunziza ko nta demokarasi igira ifitwe na Kagame, nibo bagiye baburizamo imyanzuro yagiye ifatwa na LONI ku kibazo cy'u Rwanda nko guha ububasha urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) mu gukurikirana abicanyi ba Kagame Pawulo bihishe muri RDF na Mapping Report ivuga kuri Jenoside yakorewe Abahutu muri RDCongo; dore uko banyomeka abaturage babo ku kibazo cy'imirambo yo muri Rweru.

"From July to October, a number of corpses appeared in Lake
Rweru, which is bisected by the border between Rwanda and Burundi. Fishermen
reported seeing dozens of floating bodies, some bound and wrapped in sacks. The
fishermen alleged that the bodies were carried into the lake by the Nyabarongo
River and that the majority of the bodies were then carried away from the lake
by the Kagera River. Four bodies were recovered and buried near Kwidagaza
village in Burundi's Muyinga Province. Fishermen living near Kwidagaza reported
that on the nights of September 21 and 22, Rwandan marines attempted to exhume
the bodies, allegedly to return them to Rwanda. Both Rwanda and Burundi called
for a joint investigation into the identity and origin of the bodies. On
December 16, Burundi's minister of foreign affairs accepted an offer of
forensic assistance from a group of countries through an international NGO for
an investigation led by the African Union. Rwandan officials stated that the
government also supported a joint investigation, but no investigation was
conducted by year's end"
Tugenekereje
bikaba bishaka kuvuga mu Kinyarwanda ngo:
« Kuva muri
Nyakanga kugeza mu Kwakira( ndlr 2014), hari intumbi z’abantu nyinshi zagiye
zigaragara mu kiyaga cya Rweru kigabanya u Rwanda n’u Burundi.Abarobyi bemeje
ko babonye intumbi zibarirwa muri mirongo zireremba ku mazi, zimwe muri zo zari
zifungiye mu mifuka. Abarobyi bemeje ko izo ntumbi zajugunywe mu mugezi wa
Nyabarongo inyinshi zikomeza gusunikirwa muri Rweru ziciye mu Kagera. Intumbi 4
zashyinguwe hafi y’umudugudu wa Kwidagaza muri Porovensi ya Muyinga mu Burundi.
Abarobyi baba hafi ya Kwidagaza bavuze ko mu majoro yo kuri 21 na 22 , ingabo
zo mu Rwanda zirwanira mu mazi
zagerageje gutaburura izo ntumbi, ngo kugirango zizijyane mu Rwanda. U Rwanda n’u
Burundi byemeranyije gukorera hamwe amatohoza kugirango hamenyekane umwirondoro
w’izo ntumbi n’aho zituruka. Kuri 16 z’Ukuboza, Minisistiri w’Ububanyi n’amahanga
w’u Burundi yemeye amatohoza y’Itsinda ryigenga mpuzamahanga ryayoborwa n’Afrika
Yiyunze(Afirican union).Abategetsi bo mu rwanda bavmeneysheje ko Guverinema yabo nayo
ishyigikiye ayo matohoza, ariko ku geza mu mpera z’umwaka (ndlr 2014) nta
matohoza yari yakorwa".
Muri make, umuntu yavuga ko Nkurunziza Petero ageraniwe nk'uko Nyankwigendera Kinani ( kitananiye abanzi n'abagambanyi ) yari amerewe hagati ya 1990 na 1994. Bityo, Nkurunziza agomba kumenya ko ariho arwana n'inyamaswa ifite imitwe myinshi. Icyo yakora cy'ingenzi muri iri hangana n'iyi nyamaswa, ni ugukomeza kunywanisha Abarundi; akarindira umutekano Abahutu, Abatwa n'Abatutsi kandi aba bose bakareshya imbere y'amategeko bakanahabwa n'amahirwe angana mu byiza by'igihugu. Ikindi ni uko agomba gushaka uko yashyiraho itangazamakuru rikomeye rizibanda mu mahanga rishinzwe kunyomoza ibinyoma by'abubatsi b'ubwami-nyabami Hima-Tutsi. Abafaransa kandi baravuga ngo ushaka amahoro ategura intambara, nawe agomba gushyiramo ingufu n'amayeri menshi mu gutegura urugamba rwo kurinda ubusugire bw'u Burundi.
Mu gice cya gatatu cy'iyi nyandiko ari nacyo cya nyuma, tuzarebera hamwe abazahuzwa n'iyi ntambara, abazasoka n'abazinjira mu kwigarurira akarere u Burundi buherereyemo.
Dg NKUSI Yozefu
shikamayye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355