Mukimara gusoma iyi komanteri y'umuvandimwe wacu Makoki Mugisha, murahita mumenya ko hari abanyarwanda bicaranye inganzo wenda batazi ko bafite ngo bayibyaze umusaruro!!! Murasanga ko umuvandimwe Mugisha atatanze komanteri gusa ahubwo yadushyikirije igisigo kitagira uko gisa cyuzuye mo impanuro k'ushaka kumva no gusobanukirwa!!Nagira inama uyu muvandimwe gukomeza gutera ibitambwe kuko u Rwanda rushya rukeneye abameze nkawe benshi.
Ubuyobozi bwa Shikama
_________________________________
Kuri iyi si ya Rurema
nta handi biraba,uretse iwacu,ati ni ibiki? Ni ubwambere mbibonye usibye no
kubyumva, aho umuntu wamaze abantu yarakwiye gutabwa muri yombi agashyikirizwa
ubutabera ashimangira ko abaturage barakajwe nuko agiye kurangiza manda ze
atabarangije! bati nyakubahwa dore, abanyarwanda turororoka cyane, tubyara buri
munsi, kandi guturuka Kagitumba muri mirongurwenda, ubwo watubuzaga amahwemo,
Abagoyi Ukabiraramo ukagarika, Ugahitana HABYARIMANA, ugatangiza genocide
wigurukije, Ikaduhekura nta cyo byatanze mubyeyi, ngaho reba nawe abo warimbuye
muri ZAire ntacyo byatanze gahora ku ngoma itsemba nyaguhorana amaraso mu
biganza nyakuzira ubutabera na demokarasi, cyane cyane twebwe abo mu bwoko
bw'abahutu wahutaje udahungetwa, babandi wamariye mu bihome, watsembye ku
manywa y'ihangu ;watsembeye i Kibeho, niba wibuka neza nitwebwe ,babandi
wamarishije akandoyi babandi udahwema kuroha muri Rweru, ubahambiriye mu
mifuka.
Yego, ni twebwe
babandi uherutse gutangariza i NYabihu ko urajya uturasa ku manywa y'ihangu, mu
butwari bwawe wahise ubishyira mu bikorwa, udukuriramo ba gitifu uwikubitiro ni
uwa Cyuve wavumbukiye kumuvusha amaraso umwambura ubuzima. Na bene wanyu b’abatutsi
ntiwabarebeye izuba turabigushimira, nka Karegeya waramuregeye umuregeka mu
kagozi, umunyamahoro Rwigara umugarika mu mifuka y’abapfuye akiri muzima
umuhamba abona, none Mubyeyi uzira imbabazi tumaze Kumenyera ingoyi n’uburetwa bwawe
twumve tukwisabire:nitwebwe twese uko tungana, iri joro twaraye tugenderewe
n'umuzimu wo kwa Nyamuzinda
mu nzozi bituma dushidukana n’iyonka twandika amabaruwa turashogoshera no ku Kimihurura
dusaba ba basazi wahateye nk'imihati mu mbibi, tubabwirako ikitugenza ari nta
kindi usibye kukongera manda ubuziraherezo, kugeza uduhetuye mwami utagira
isoni wo gahorana inkota ku ngoma.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355