22 octobre 2015
Ndi Urugaga rugaragiye benshi,
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
Fata iryiburyo Mwimanyi,
Datawatwese uturongoye,
Liba tuvoma umunezereo,
Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.
Datawatwese uturongoye,
Liba tuvoma umunezereo,
Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.
(Ganza, ramba, vugirwa impundu)!
Ndi imbyeyi izirusha icyusa,
Ndi icyeza cyambaye imbabazi,
Ndi ikirezi cyera amahoro,
Oya se mwibabara bana banjye,
Nahagurukiye guhoza, sinaje guhora,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa « Rubimburirangabo »
Ndi imbyeyi izirusha icyusa,
Ndi icyeza cyambaye imbabazi,
Ndi ikirezi cyera amahoro,
Oya se mwibabara bana banjye,
Nahagurukiye guhoza, sinaje guhora,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa « Rubimburirangabo »
Mfite Gisage cyuje umumaro,
Ni umunara w’Abijuru,
Acyeza Gihanga Gitanga ubwenge,
Asheshe akanguhe yashize amanga,
Ni Rugambururabihange rwa Ntamwaga,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo ».
Ni umunara w’Abijuru,
Acyeza Gihanga Gitanga ubwenge,
Asheshe akanguhe yashize amanga,
Ni Rugambururabihange rwa Ntamwaga,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo ».
Mfite Rukara rwa Ntamushobora,
Ruhora rushushubikanya umwanzi,
Rukamucakira, rukamucira i Nzega,
Maze akazungera akazinga akarago,
Ruhorana inkubito ni intwari ndongozi,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo »
Ruhora rushushubikanya umwanzi,
Rukamucakira, rukamucira i Nzega,
Maze akazungera akazinga akarago,
Ruhorana inkubito ni intwari ndongozi,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo »
Hari Ruvunamirera ruhora ruvumera,
Ntiruzuyaza kuziyagaza aho kw’itabaro,
Aho zibyagiye rukazibyaguruza,
Yitwa Rutinywa na Gatikatarika,
Ntiyikanga arakandagira agatigisa,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo »
Ntiruzuyaza kuziyagaza aho kw’itabaro,
Aho zibyagiye rukazibyaguruza,
Yitwa Rutinywa na Gatikatarika,
Ntiyikanga arakandagira agatigisa,
Ntajya imbizi n’abagome yitwa « Rubimburirangabo »
Mbyeyi Rutarindwa usagasiwe,
Ni isano isanganya abaruvuka,
Ntandobanure cyangwa indogobe,
Yiyemeje kubarengera ikabahuza,
Ikabahoza amarira ahora abatemba,
Ntijya imbizi n’abagome yitwa “Rubimburirangabo”
Ni isano isanganya abaruvuka,
Ntandobanure cyangwa indogobe,
Yiyemeje kubarengera ikabahuza,
Ikabahoza amarira ahora abatemba,
Ntijya imbizi n’abagome yitwa “Rubimburirangabo”
Oya, ntijya imbizi n’ibihuha biheheta,
Ntijya imbizi n’abajya bavanga bavangura,
Si indiri yabashishikajwe n’amacakubiri,
Ni indorerwamo y’abambariye kwibohora,
Gumya imugongo, Rugori rwera,
Gumya witwe “Rubimburirangabo”
Ntijya imbizi n’abajya bavanga bavangura,
Si indiri yabashishikajwe n’amacakubiri,
Ni indorerwamo y’abambariye kwibohora,
Gumya imugongo, Rugori rwera,
Gumya witwe “Rubimburirangabo”
Igisigo cyanditswe na
Jean Paul K.
Jean Paul K.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355