Pageviews all the time

ITANGAZO: Buruse/Scholarships. Turasubiza ibibazo mwabajije bijyanye n'izi buruse/ NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu 
Arakangurira urubyiruko kwitabira imbuga ziruha amahirwe yarwo y'ejo hazaza ( nka buruse)
 aho gushishikarira iz'urukozasoni rwashyiriweho na FPR mu rwego rwo kururangaza
Hari abantu benshi bamaze iminsi batwandikira batubaza ukuntu basaba kwemererwa muri ziriya kaminuza tubashyirira ku rubuga rwa Shikama. Ibi biradutangaza cyane kuko twabasobanuriye kenshi uko bikorwa. Tugasanga urubyiruko rw'u Rwanda rufite ikibazo cyo gushungura ngo rumenye ibirufitiye akamaro kuri INTERINETI.

Usanga inyandiko z'urukozasoni zihita ku mbuga z'urukozasoni urubyiruko rwashyiriweho na FPR mu rwego rwo kururangaza zisomwa n'abantu batabarika, izijyanye n'amashuri y'ubuntu arutegurira ejo harwo hazaza heza, ni mbarwa bazisoma; n'ababikoze kandi usanga basoma bahushura cyangwa amacuri nka Jenerali IBINGIRA wa RDF usoma ikinyamakuru agicuritse!Kuko iyo bamaze gusoma bahita babaza ibintu ibyo bamaze gusoma bifitiye ibisubizo.


Wasaba ute muri ziriya kaminuza?
1. Twababwiye ko twabashyiriyeho Peji (Page) irebana n'izi buruse; ugifungura urubuga shikamaye.blogspot.no, urahita ugera kuri iriya peji iri hejuru ya buri nyandiko, iyo peji ikaba yanditseho ngo:
Kanda hano ubone scholarships (buruse) zo muri kaminuza zo mu mahanga+ amasomo y'ubuntu yo gukarishya ubwenge muri kaminuza zo hanze

Icyitonderwa: Abasoma Shikama kuri Mobile( Smartphones) iyi link ntibayibona; bisaba ko bakanda ahabugenewe kuri Mobile yabo kugirango bagere kuri Shikama ijyanye na DESKTOP kuko Shikama basoma iba ijyanye na Mobile ikaba hari ibintu byinshi itagira!! Mu gihe batazi kubikora, bajya muri SIBERI KAFE (Cyber Cafe) bakaba ariho buzuriza ibisabwa.

2. Iyo ugeze kuri Shikama ya Desktop, urasangaho iriya peji( Page ), uhite uyikandaho ugere kuri za Buruse zinyuranye zitangwa na kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi; ukanda kuri link ijyanye na buruse ushaka ukuzuza ibisabwa, kandi ni ubuntu.
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
3. Amasomo yihariye
Izi kaminuza kandi zitanga n'amasomo yihariye  ku buntu, nabyo kuzuza ni ugukanda kuri link yabigenewe, mu masekunda 20 ukaba umaze kwemererwa. nabahaye urugero ubushize rwa Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi niyandikishijemo, mbereka ko natangiye no gukurikira amasomo mu cyumweru gishize.

Ubu nanone hari kaminuza ya Pennsylvania muri  USA igiye gutanga isomo rya Accounting /COMPTABILITE mu kwezi k'Ugushyingo( kuva 2/11/2015). Iri somo nzi ko iyo ushaka kuryiga  mu ishuri runaka ku buryo bw'umwihariko rihenda cyane!!! Ubu namaze kwiyandikisha mu baziga iri somo nubwo nsanzwe nararyize kenshi, ngo inyongera mbi ni imisuha! Syllabus mfite y'iri somo, inyereka ko hari ibintu byinshi nzahungukira mu gihe nzaba ndirangije. Abashaka kwiyandikisha ( ni ubuntu), mujye kuri iriya Peji navuze hejuru; mukaba murisanga kuri: POST NUMBER 5       DATE: 27/10/2015.

Turabamenyesha kandi ko kuri POST NUMBER 6   DATE: 29/10/2015 hariho buruse nyinshi zireba Abanyarwanda n'Abarundi.

NB: Shikama iriho irashaka ukuntu izi buruse mukerensa zagera ku banyamahanga bakajya bazifatira.

Murakoze.

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355