Reka
tubanze twibukiranye Sodomu na Gomora icyo aricyo mu bitabo bitunganye
bikoreshwa n’abemera ijuru ( Abayahudi, abakirisitu n’ abayisilamu). Muri
Bibiliya Itunganye, mu gitabo cy’Itangiriro dusomamo ko Imana yaremye abantu
ikabaha umudendezo mu busitani bwa Edeni. Ariko uko bagendaga bororoka niko
bagiye barushaho kuba abanyabyaha.
Ibi
byaha byatumye Imana ibahana kenshi ariko ibihano bizwi cyane ni ibyahawe
imijyi ya Sodomu na Gomora aho Imana yahanishije abaturage b’iyi mijyi
kubatwikisha umuriro( Mazuku)(Itangiriro 19:1-29).Ikindi gihano ni igihe cya
Nowa, Imana yicishije abantu umwuzure nyuma y’imvura yaguye iminsi 40.( Itangiriro
6; 7; 8).
Ni
ukubera iki tuvuga ko U Rwanda rugeze aha Sodomu na Gomora?
Mu gihe
imijyi ituranye na Sodomu na Gomora yari itekanye abantu bubaha Imana kandi babaho
mu buzima busanzwe bafatanya banubahana, muri Sodomu na Gomora ho byari
ibicika: hari ugusesagura gukabije, ubusambanyi kugeza aho abagabo baryamana
n’abandi- babandi mu Rwanda ubu bita abatinganyi. Si ibi gusa , kuko abaturage b’iyi mijyi bari
bafite n’ivangura rikabije ku buryo batahwemaga kwereka Loti umuvandimwe wa
Abraham ko ari umuvantara agomba guhorana ipfunwe imbere yabo.
Urugomo
rwabo rwatumye bashaka no kwica abamalayika 3 bari batumwe n’Imana gusaba
umukiranutsi Loti n’umuryango we ngo bahunge bave muri iyi mijyi mbere yo
kuyisenya; abaturage kuva ku mwana kugeza ku musaza bateye inzu ya Loti
kugirango batsindemo aba bamalayika Imana ikinga akaboko kuko yabateye ubuhumyi
bakabura umuryango w’inzu, Loti n’umuryango we n’abamalayika bakabacika!
Mu gihe Kagame n'agatsiko badamaraye mu bya Rubanda, hari ba Ngofero bapfa buri munsi bazize inzara n'indwara ziterwa n'ubukene |
Mu
Rwanda rero naho ibyaho ubu bimeze nk’ibyo muri Sodomu na Gomora kubera ibi
bimenyetso bikurikira:
1.
Isesagura n’isahura rikorwa n’umuryango wa Kagame na FPR mu gihe
ubukene bwugarije ba Ngofero mu mijyi no mu byaro.
Urubuga
igihe.com ruherutse gushyira hanze inyandiko yerekana abaperezida ngo bahembwa
menshi kurusha abandi ku isi. Abantu benshi batangajwe no kutabona izina rya
Pawulo Kagame riza kuri urwo rutonde rw’abo bayobozi 10 bahembwa akayabo ku
isi.
Impamvu
nta yindi ni uko bashingiraga ko Kagame Pawulo bivugwa ko ahembwa miliyoni
makumyabiri n’eshanu z’amanyarwanda(25,000,000 FRW) ku kwezi, uyu ngo atariwo mushahara we w’ukuri urebye
ibindi bintu bitabarika bimujugunywaho
bikosha akayabo k’amadolari buri manywa n’ijoro. Kagame niwe muperezida wa
mbere ku isi uhora mu ngendo hanze y’igihugu cye. Ibi bikaba bitwara akayabo
kuko aho agiye hose agomba kujyana n’abamugaragiye bari hafi 100!(abashinzwe
umutekano, amabanga,n’ibindi ). Ukuntu ahora mu ngendo muri USA, umuntu yavuga
ko Perezidanzi y’u Rwanda yimukiye muri kiriya gihugu!!!!!:
Kagame
uva mu gahugu gakennye arakora ibi mu gihe hari abaperezida bayobora ibihugu
byifite barangiza manada 2 batarakandagiza ikirenge cyabo mu mahanga kugirango
badasesagura umutungo w’igihugu. Aha twatanga urugero rw’uwahoze ari perezida
wa Ghana John Kufuor warangije manda 2 asotse rimwe gusa mu gihugu; yayoboye
Ghana kuva muri 2001 kugeza muri 2009. Ni gake twumva ngo abaperezida b’ibihugu
duturanye basokeye mu mahanga nka Kagame Pawulo abantu benshi ubu basigaye
barahimbye «umwana w’ikirara». Igihe
Perezida Kikwete yajyaga kwibagisha muri Prostate umwaka ushize wa 2014, ibiro
bye byamenyesheje abaturage aho agiye, ikimujyanye,umusimbuye, n’igihe
azagarukira.
Abaturage
kandi bakomeje kugezwaho amakuru umunsi ku wundi kuri uru rugendo rwa Perezida
Kikwete. Mu Rwanda ho si uko bimeze, nta gihe abaturage babwirwa aho Kagame
agiye n’ikiba kimugenza mu ngendo zisigaye ziruta iz’umwarabu Ibn
Batouta.Iri sesagura rya kagame riruta iryo muri Sodomu na Gomora
muri Shikama tukaba tutarahwemye kuryamagana mu nyandiko zacu zinyuranye( 1304 – 1368).
Igiteye
inkeke kurusha ho ni uko muri iri sesagura, Kagame n’Agatsiko ke basanze ari byiza ko batangira no kwigisha
abana babo uko bagomba kubaho nk’abana bo muri Sodomu na Gomora nkuko
twabibonye hejuru ntacyo ababyeyi b’iyi mijyi bakingaga abana babo, yewe ngo
n’igihe bahuruye bajya kwica abamalayika nabo bari bahari!
Ni muri
uru rwego rwo gutegura abana uko isesagura n’umurengwe bikorwa, ubu abana
b’indobanure bava mu Gatsiko bayobowe na mwene Habineza Yozefu- umwe mu bagize
Agatsiko- bariho bazenguruka Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ngo aho bagomba
gusura kaminuza mirongo itanu n’imwe (51 )mu mezi abiri biga kuvuga neza nka ba
se kugirango bazaze kubasimbura igihe bazaba bashaka nabo gutembera nka Kagame
dore ko atari ukubasimbura burundu kuko ngo bazatageka kugeza igihe isi
izashirira kugirango imvura itabura mu gihugu, n’imbyeyi ntizikamwe atubutse
n’imyaka ikarumba! Hahahahahaha!
Igiteye
agahinda kurushaho gishobora no kurakaza Imana nkuko byagenze kuri Sodomu na
Gomora ni uko mu gihe aba bana b’indobanure bariho bangatwa mu mafranga ya bene
Ngofero, hari abari muri Kaminuza y’u Rwanda batagira aho barara, icyo kurya,
ndetse batagira n’aho bituma! Uwandika ibi muri Shikama arakumenyesha ko yabaye
umwarimu imyaka irenga 2 muri Kaminuza
Nkuru y’u Rwanda, muri Ishami ry’imbonezamubano n’Itangazamakuru(FAMSS) kuva
muri 2007-2009.
Iri
shami rifite abanyeshuri n’abarimu barenga 2000 barihuriramo buri munsi; nta
bwiherero na bumwe buhari! Abashyitsi bahaje baturutse mu zindi kaminuza zo
hanze barangirwa kujya kwituma muri Hotel Ibis cyangwa Faucon ziri muri m 300!
Muri Shikama turasanga amafaranga ariho atagaguzwa kuri aba bana b’indobanure,
Agatsiko kigomweho umunsi umwe gusa, hashobora kubakwa ubwiherero muri FAMSS
bene Ngofero byibura bakabona ubwiherero.
2. Imishahara y’umurengera ku bakozi b’agatsiko mu gihe abandi bahembwa
urusenda:
Mu gihe umwarimu wigisha mu mashuri abanza ahembwa urusenda rungana na
54,000FRW, ndasubiramo (54,000FRW); dore abenshi banganya nawe impamyabumenyi
cyangwa ayirusha ayo bakuka mu biro byo kwa Pawulo Kagame. (Official Gazette nº Special of 14/07/2012 )
-
1.
Directeur of cabinet in the office of the President: 2,304,540FRW
-
15.
Directeur General : First Lady office(ndlr: umuyobozi
mukuru mu biro by’umugore wa Kagame pawulo, Nyiramongi Janeti): 1,352,972FRW
Umuntu yakwibaza ukuntu umugore
wa Perezida agira ibiro muri perezidansi, kandi hari n’ibindi byinshi afite mu
gihugu byinjizwamo akayabo gatangwa n’abagiraneza ngo gafashe ba Ngofero ahita
asahurira hanze, urugero ni : Imbuto
Foundation!
-
Abakozi
bakora akazi kagombye guharirwa umuntu umwe mu rwego rw’isesagura gahabwa
batatu:
·
40.
Director of audiences: 980,010 Frw
·
41.
Director of visits :
980,010 Frw
·
42.
Director of ceremoniies: 980,010 Frw
3.
Akayabo gasesagurwa muri
za Rwanda deyi ( Rwanda Day)
Kuva muri 2011, Kagame
Pawulo n’Agatsiko ke bihaye gahunda bise Rwanda Deyi (Rwanda Day) yo gusesagura amafranga
ava mu cyuya cya ba Ngofero, iri sesagura rikaba rikorerwa mu mijyi ikomeye yo
hirya no hino ku isi ahaheruka hakaba ari mu Buholandi bibera umunsi wa none ku
itariki ya 3 Ukwakira 2015 Shikama iriho ibagezaho iyi nyandiko.
Muri izi nama Kagame
ahagurukana I Kigali abakozi bakuru mu biro bye, abo muri za Minisiteri,
Abacuruzi benshi mu gihugu barenga 400, tutibagiwe n’abahanzi . Aba bose bahura
n’abandi bana b’indobanure biga hirya no hino ku isi, maze bakararika
n’abanyamahanga babarirwa ku mitwe y’intoki, bose bagakabakaba ibihumbi
bitatu(3000).
Aba
bose bacumbikirwa mu mahoteli akomeye kandi bakanagaburirwa nayo ku mafaranga
ya Leta y’u Rwanda yagombye gufasha abakene, cyane cyane mu kurwanya SIDA na
Malariya ubu yabaye icyorezo cyoreka imbaga mu gihugu kubera ko ayari kugura
inzitiramamibu yagiye atikirira mu bisa na Rwanda Deyi!. Nta gihugu na kimwe
cyo ku isi cyari cyakora aka kandare usibye u Rwanda ruyoborwa nkuko Sodomu na
Gomora Zayoborwaga! Reba uko amafaranga y’izi Rwanda Deyi asahurwa akoherezwa
mu mahanga bikitwa ko abajura bibye u Rwanda! Kanda aha urebe aho byavuye
4.
Gusura abana ba Kagame
Pawulo muri USA nabyo bitangwaho akayabo kava muri ba Ngofero
Abana ba Kagame, bagiye
boherezwa muri USA gukomeza amashuri yabo bakirangiza amashuri abanza. Aba bana iyo basuwe n’umwe mu babyeyi babo,
se cyangwa nyina ubabyara ahita ajya muri kaminuza runaka ngo gutanga amasomo
ariko ikiba kigamijwe ni ukugirango izi ngendo z’urudaca zo muri USA zibone
ibisobanuro; maze umunsi uyu muryango wabajijwe iby’aya mafaranga bazavuge ko
babaga bari mu butumwa bwa Leta! Hahahahha!, ngo ubwenge bwari bwiza ni uko
bwamenywe na bose!
Umuntu akaba yakwibaza aha
impamvu Kagame uvuga ko yaje acura inkumbi kubera ko Abahutu bari baramuhejeje
hanze; ni iyihe mpamvu ubu ituma aheza abana be mu buhungiro kandi afite
igihugu, ari perezida akaba yica agakiza? Igitangaje ni uko aya mashuri biga no
mu Rwanda ahari n’ibyo biga bikaba Bihari. Ange ngo wiga ibijyanye na politike,
no mu Rwanda birahari hafi yo muri za kaminuza zose.Ngiryo rya sesagura rya
Sodomu na Gomora urebye ryatangiriye hejuru igihe igihugu kibohozwa, maze
Abagore : muka Kagame, muka Nyamwasa na muka Rujigiro bagashinga ishuri ry’abana
b’indobanure – Green Hills College-ubu
muka Kagame yifunze kuva aho Kayumba na Rujugiro batereye umurongo w’icyama.
Umuhanzi
yararirimbye ati: « tout le monde est
coupable» tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bishaka kuvuga ngo «
buri wese ari mu makosa». Iyi ndirimbo ikaba ihabanye n’ibyo twirirwa
twandika ku mbuga ko ibi byose birimo bikorwa n’Agatsiko mu gihugu cyacu no mu
karere bigomba kubazwa ko konyine na Kagame ugahagarariye. Muby’ukuri, Kagame
Pawulo yagizwe icyo aricyo natwe abanyarwanda.
Majoro
Higiro Robert aherutse kubwira Radiyo Ijwi rya Amerika ubwo yari avuye gutanga
ubuhamya ku bwicanyi bwa Kagame muri Gongres ya USA. Yasubizaga ikibazo yari
abajijwe ku mirambo yo muri Rweru yemezaga ko ari Kagame uyoherezayo ati :
“ Ndabizi ni Kagame
waboherejeyo amaze kubica, ndiho
ndabyemeza kuko iriya rejime nitwe twayubatse tuzi uko ikora”.
Musonera
Yonathan nawe yemeza ko Kagame ari impyisi baje bahetse bakaba baryijugunye
hasi ngo uzayiyegereza azabona ishyano.
“ Kagame
ni impyisi, twe twarayipakuruye, uzemera kuyiheka azabage yifashe”
Abanyarwanda
bemeye guheka impyisi Kagame barushaho kuboneza inzira ya Sodomu na Gomora!
Amagambo avuzwe hejuru na
Musonera na Higiro ateye ubwoba kuko atweereka ko baha Kagame kwicara mu
Rugwiro bari bazi ububi bwe; ko ari umwicanyi ruharwa akaba akunda gusarura aho
atabibye nk’impyisi kandi nta mutima w’impuhwe atari ateze kugirira
abanyarwanda kuko icyo Impyisi ipfana n’intama nta kindi usibye kuyirya!
Kagame Pawulo we yivugira ko ngo
abanyarwanda ari abana beza; ibi akenshi abihera ko abicira bakamusekera
ntibahorere ababo, akabafungira ubusa bakamwita murumuna wa Yezu, akabicisha
inzara bakamubyinira ngo bamwereke ko bahaze, agaheza ababo mu mashyamba
bakamutaka bataraka bamubwira ko yazanye amahoro! Nyamara uyu mugabo agomba
kuba yibeshya kubo yita abana beza, kuko umunsi bamweretse indi sura
atazasobanukirwa nkuko byagendekeye Ndahindurwa Yohani Batisita muri 1959.
Ikibabaje ni uko ubu nyuma yo
kumanjirirwa, bakabura ayo bacira n’ayo bamira, ubu abanyarwanda benshi bariho
biyahura mu buryo butandukanye nkuko byakorwaga muri Sodomu na Gomora aho
twavuze ko iyi mijyi yakorerwagamo amabi menshi kugeza aho abagabo basambana
n’abandi bagabo-sodomie mu gifransa
cyangwa Taluwiti mu cyarabu-. Uku kwiheba kugeza ubwo abaturage biyanze
bakishora mu mabi turi bubone hasi aha, ni uko iyi mpyisi bahekeshejwe
yabatangatanze hose bakaba nta kundi babigenza usibye kwiyahura gahoro gahoro
mbere yuko ibatanyaguza. Dore bumwe mu bwiyahuzi abanyarwanda ubu bishoyemo :
1. Uburaya
buravuza ubuhuha mu rubyiruko ku buryo bwageze no muri kaminuza kuko amafranga
yo guhanga imirimo cyangwa gutunga abanyeshuri asesagurwa na Kagame n’umuryango
we na FPR nkuko twabibonye hejuru.kanda aha urebe aho byavuye
Amafranga yagombaga gufasha bene Ngofero ngo bige abana b'indobanure bariho baryangatwamo muri USA |
2. Imyifatire
idahwitse ku gitsina gore , nyuma y’aho inkuru z’abapfubuzi zibaye rumomo, ubu
noneho ngo abagore n’abakobwa basigaye bagenda nta makariso bambaye. Mu Rwanda
rwa Kagameibi bo babyita kwihesha agaciro!
kanda aha urebe aho byavuye
3. Ubucuruzi
bw’ibiyobyabwenge byinshi hirya no hino mu gihugu bisigaye byitwa kwihangira
imirimo: urumogi na Kanyanga ubu basigaye bita MURITURE( mwice vuba )Kanda aha urebe aho byavuye
Litiro 915 za Kanyanga n'ibilo 199 by'urumogi byafashwe na polisi y'u rwanda kuri 9/6/2015 |
4. Amazu
yihariye abategetsi bajya gusambanyirizamo urubyiruko akaba arinzwe n’inzego
z’umutekano. kanda aha urebe aho byavuye
igitanda kiri muri amwe mu mazu arinzwe cyane abategetsi basambanyirizamo urubyiruko muri Kigali |
5. Kwemera
gusinyira Kagame ngo azategeke u Rwanda kugeza igihe isi izashirira nabwo ni
ubwiyahuzi kuko ni nko kwita mu kizenga
utazi koga. Ibi byatumye Sodomu na Gomora barimbuka kuko abaturage b’aho ntibamenye
kwitorera abayobozi babaganisha mu nzira nziza. Gusinyira umwicanyi n’umujura
ngo akomeze aguhekure anagusahure nabwo ni ubwiyahuzi nk’ubundi bwose tubonye
hejuru.Reba hano abo aheruka kwisasira!
Aba bagore bo kuri Sitade Cyasemakamba barasaba ko kagame yategeka kugeza igihe isi izashirira ngo akomeze abahekure |
Uwavuga amabi
akorerwa mu Rwanda rwa Kagame na FPR bwakwira bugacya; aho mazuku Imana
yatwikishije Sodomu na Gomora umuntu ntiyavuga ko ari icyorezo cya SIDA ubu
cyugarije u Rwanda aho 51% by’indaya barwaye iki cyorezo nkuko umwe mu bayobozi
ba Kigali aherutse kubitangariza radiyo Ijwi rya Amarika?
Umwanzuro:
Twasoza iyi nyandiko twibaza ibi bikurikira:
1.Ko muri Sodomu na Gomora Imana
yazigamye ubuzima bwa Loti n’umuryango we, mu Rwanda ho hazarokoka nde? Ku bihe
bikorwa byiza bizaba byamuranze nka Loti mu gihe twese dukomera amashyi ingoma
y’ibinywamaraso?
2. Ese aho abahekesheje
abanyarwanda impyisi bazi ububi bwayo, ntibakwiye guhaguruka bagahagarara
bagafatanya n’abo bayihekesheje kuyitura hatarabaho ubwiyahuzi bw’ikivunge nkuko
byatangiye?
3. Abanyarwanda bo se kuki bemera
kuyoborwa na Sekibi ibajyana mu nzira mbi yo kurimbuka nkuko byagendekeye
abaturage ba Sodomu na Gomora? Aho umunsi wo guhititamo urupfu n’ubugingo si
uyu? Ni ukuvuga gusezerera Sekibi cyangwa kwemera kurimbuka.
Ku
bushake n’umuhate byacu twese: Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, Uhoraho Imana yacu
izaturinda kurimbuka nka Sodomu na Gomora.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355