Ngiyi kirazira Rucagu na FPR bigisha urubyiruko! Bayirengaho bagacuruza ubwambure bwabo! |
Ibigo byitwa
Isange muri buri karere byo gushyiramo abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Hari umwe mu bayobozi ba LONI uherutse kugenderara
u Rwanda maze abategetsi b’iki gihugu bajya kumwereka ibigo byakira abagore
bahohotewe biri muri mu ntara y’amajyepfo. Uyu muyobozi ngo yasabye abategetsi
bacu ko ngo bakongera ibi bigo. Ni muri uru rwego ejobundi Minisitiri w’intebe
w’Agatsiko ka FPR na Kagame yiyemeje gushyira muri buri karere ibi bigo bita Isange.
Ariko se ko bita ku bagirana ibibazo n’abagabo babo, abahohoterwa n’Agatsiko bo
bazaba abande?
Minisitiri w'intebe w'agatsiko atangiza umushinga wo kugeza Isange muri buri karere uwo bavugana ni Oda Gasinzigwa minsitiri w'agatsiko ngo ushinzwe iterambere ry'umuryango |
Hazajyaho ryari
ibigo byo gushyiramo abagore hohoterwa na Leta y’Agatsiko?
Hirya no hino mu Rwanda, abagore b’abahutukazi
hafi ya bose abagabo babo barafunze kubera imanza z’urukozasoni za Gacaca; aba bagore
usibye kugemurira abagabo babo buri munsi, bagerekaho no kurera urubyaro
bonyine ku buryo bamwe batagangara bagahitamo kwiyahura. Uwitegereza neza abona ko iyi ari imwe muri za gahunda z’agatsiko
zo kubuza abahutu kororoka, none se aba bagore bahohotewe n’Agatsiko bo
bazubakirwa ibihe bigo kandi bizitwa ngo iki?
Mu gihe Kagame n’umuryango we birirwa mu
ngendo zidafitiye akamaro igihugu ibiri amambu zikaba zikosha akayabo; tukaba
twibuka ako kayabo gasigaye kajugunywa mu kwangatwa mucyo Agatsiko kita Rwanda
day, andi agakoreshwa mu gutemembereza abana b’Agatsiko muri USA na za kaminuza
zaho igihe cy’iminsi 60 nkuko biriho bikorerwa abana b’Indobanure bayobowe na
mwene Habineza Yozefu, abakobwa hirya no
hino mu gihugu babuze uko bifata mu bibazo by’ubukungu bibugarije maze biroha
nako ba Rushimusi barabashoka!
Ngabo muri za kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami
rya Butare, ngabo mu mazu arinzwe cyane mu mujyi wa Kigali nkuko Shikama
iheruka kubibageza ho aho yagereranyaga u Rwanda na Sodomu na Gomora mu minsi
ishize.Ubu aba ba Rushimusi b’igitsina noneho bageze no muri kaminuza y’u Rwanda
ahahoze hitwa KIST aho umukobwa atanga igitsina agahabwa amanota y’agatsi
cyangwa inzu yo kubamo!
Aba ba Rushimusi bari mu Gatsiko ntibatinya no
kujyana bashiki bacu guhohoterwa mu bihugu duturanye nkuko byemezwa n’icyigeranyo
cya Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya USA cyo muri 2014 kirebana n’uburengenzira
bwa muntu.
«There were reports that
Rwandan girls were trafficked to Uganda to work in prostitution and as domestic
workers”
Tugenekereje
mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo:
"Hari ibyegeranyo bivuga ko abakobwa bo mu
Rwanda bacurujwe muri Uganda mu buraya cyangwa nk’abakozi bo mu rugo."soma icyo cyegeranyo cyose hano
Nyuma ya Primus Guma Guma, Agatsiko kashinze imbuga z’urukozasoni zo
kurangaza urubyiruko
Aba ba Rushimusi b’igitsina kandi
ntibahagararira muri za kaminuza gusa kuko no mu byaro ubu bateyeyo amatako. Bariho
barashinga imbuga hirya no hino zo kurangaza urubyiruko rw’abashomeri. Umuntu
akaba yavuga ko izi mbuga zigisha uburaya n’ubwomanzi zije kunganira za Primus
Guma Guma, aho urubyiruko rumara amezi rwiruka inyuma y’abiyita abahanzi
rukibagirwa burundu ibibazo birwugarije ngo rubishakire umuti.
Kuri izi mbuga, Abakobwa bashishikarizwa
kwambara ubusa, bagafotorwa amaze ubwambure bwabo bugakwirakwizwa ku mbuga za
interineti. Ngiyi ya kirazira Intore Nkuru Rucagu Bonifasi na FPR bigisha
urubyiruko rw’u Rwanda amanywa n’ijoro!!
Ubundi imbuga icyo ziba zigamije hafi ya zose ni
ukwigisha rubanda mu kwiteza imbere haba mu bukungu, umuco, ururimi, imibanire
cyangwa Politike. Kuri izi mbuga z’Agatsiko, nta na kimwe usanga mo muri ibi turondoye
hejuru. Ururimi zikoresha wibaza niba ari ikinyarwanda cyangwa igisajya bikakuyobera! Kuri izi mbuga
huzuyeho andi mafoto menshi y’urukozasoni ku buryo ntayashyira hano kuri
shikama. Muri aka kandare, Rwanda
Paparazzi, rumwe mu mbuga zikora uru rukozasoni ntizitinya kwerekana ko
zikorana na bimwe mu bigo bya leta nk’abafatanyabikorwa nka:
T1, Sango Star, Voice of
Africa, Air Uganda, 88.3 FM; Radio 10, Rwanda Air, Air Uganda, TV10, na Family
TV.
Igiteye agahinda rero nkuko mubibona, abenshi muri aba
bafatanyabikorwa, nibo bagombye mu gufata iya mbere mu kwamgana imbuga zikora
nka Rwanda Paparazzi.
Imbuga nka Rwanda
Paparazzi zagombye gukora nk’imbuga z’abakuze( Adults) hagakingirwa abana
Nagerageje kureba niba hari ahandi hari imbuga
nk’izi muri Afrika, nsanga nta na hamwe! Mu bindi bihugu byo ku isi, imbuga
zitambutsa amafoto na gahunda nk’iza Rwanda Paparazzi, zitwa «Adult» zigakora ku buryo
bwihariye ku buryo nta bantu bari mu nsi y’imyaka 18 bazigeraho. Ibi bikorwa mu
rwego rwo gukingira abakiri bato kwishora mu buraya , ubusambanyi n’ubwomanzi
bakiri bato kandi bagakurana kirazira itari iyo kwa Rucagu na FPR. Muri iki
gihe, abana bakerebuka bakiri bato ku buryo hari besnhi bamenya gukoresha
telefoni zigendananwa z’ababyeyi babo bakiri bato cyane. Ibaze umwana abatuye
telefoni y’umubyeyi we agasangaho urukozasoni ruri ku mbuga nka Rwanda
Paparazzi?!
Abakobwa bifotora bambaye ubusa bakagurisha amafoto yabo ku mbuga z'Agatsiko. Batanga kandi aderesi y'aho babarizwa mu Rwanda |
Ku isi hose haba amategeko ahana umuntu wese
wandaritse hanze ubwambure bwe bwose, no mu Rwanda aya mategeko akaba ahari.
Muri Shikama tukaba twibaza impamvu adakurikizwa maze ba Rushimusi bashora
abari muri uyu mwanda bagahanwa. Amakosa ntabwo ari aya bariya bakobwa bambara
ubusa ngo bafotorwe babone icyo kurya, amakosa ni ababasaba kwambara ubusa ngo
bacuruze amafoto yabo. Ibi ndabivuga mpereye ku bibera hano mu Buraya bw’amajyaruguru,
aho uburaya bubujijwe bukaba bukorwa ariko mu ibanga. Iyo ufashwe uteleta
indaya ku muhanda, polisi ifata umugabo ikajya kumufunga. Ufashwe nanone
usambana mu nzu y’indaya, hahanwa umugabo gusa.
Mu gusoza iyi nyandiko tukaba
twasaba Leta y’Agatsiko ibisa n’ibyo Dg Mugesera aheruka kuvugira mu rukiko
yaka ko Leta yamuha umwunganira mu mategeko nkuko yabikoreye Ikinywamaraso
Karake mu Bwongereza. « Leta niyo ifite umugati, ku mugati yahaye
Karake, nimpeho ubuvungukira nanjye mpabwe ubutabera». Leta mu bikorwa
byayo bya buri munsi irahohotera abagore kurusha abagabo babakubitira mu ngo
zabo.
Agatsiko nikareke gusesagura mu bintu bitagira umumaro nka Kagame Day, mu
ngendo za buri munsi za Kagame n’umuryango we, ireke kwiharira amasoko mu
bucuruzi kugirango urubyiruko rubone akazi karubeshaho. Nireke kubeshya
urubyiruko ngo iraruha za Kaminuza uruhuri rusokamo rutazi kwandika no gusoma
ahubwo amafranga azijugunywaho ashorwe mu mishinga itanga akazi. Ni kenshi shikama yanenze ireme ry'uburezi mu Rwanda, reba ukuntu Agatsiko kiyemerera ko abasoka muri kaminuza zako ari inka.
Nguko
uko tubona ihohoterwa abagore bakorerwa n’Agatsiko ryahagarara.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355