Matayo 11: 25. " Muri iyo minsi Yesu aravuga ati : " Ndagushimira data , Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato"
Matayo 19: 14. " Ariko Yesu arababwira ati: " Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo."
Matayo 18:14. " Nuko so wo mu ijuru ntashaka ko hagira umwe muri aba bato urimbuka."
Abanyamadini bamennye amavuta ku mipaka yo gutsinda ibitero bya Kayumba Nyamwasa, haza igitero cy'umurusha ubukana, SATANI
Muri 2010 mbere gato ko haba ingirwamatora yo kwimika Kagame Pawulo muri manda ye ya kabiri, hari bamwe mu bayobozi b'amadini bikoze bafata amavuta ntumbaze niba ari ikimuri cyangwa ubundi bwoko kuko batasobanuye ibyo ayo mavuta akozwemo. Nkuko byatangajwe na igihe.com icyo gihe, ngo aba bayobozi basutse amavuta ku mupaka wo ku Kanyaru, barakunyarukira basuka n'andi i Cyanika ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, sinibuka neza niba no ku mipaka ya Rusizi na Rusumo barahageze. Icyo nibuka neza ni uko bene gusuka amavuta bahise berekeza muri Israel ngo gusengera u Rwanda, bagarutse bemeza ko ngo u Rwanda rutagitewe. Ibi babikoraga kubera ibihuha byavugwaga hirya no hino mu Rwanda ko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari kumwe muri RNC bashobora gutera u Rwanda kwirukana uwo bicaje mu Rugwiro, Pawulo Kagame.
Nubwo nta ntamabara y'amasasu yabaye, ariko nta muntu n'umwe wakwemeza ko aya masengesho hari icyiza yazaniye abanyarwanda. Kayumba Nyamwasa ntiyateye, ariko hateye umwanzi umurusha ubukana, intwaro n'ubugome, uwo nta wundi ni SATANI. Kuva ayo mavuta yamenwa ku mipaka, Kagame Pawulo yarishe ku buryo noneho yibasiye n'abatutsi avuga ko yaje kuyogoza akarere k'ibiyaga bigari by'Afrika ngo aharanire inyungu zabo! Bamwe yabaciye imitwe nka Rwisereka Kagwa, abandi arabica abazingira mu mifuka abohereza muri Rweru; hari abanyarwanda yishe arabashahura abuza n'imiryango yabo kubona imirambo nk'uwari Meya wa Cyuve; hari abo yishe ku manywa y'ihangu ndetse abahamba babona nka Rwigara Asinapolo amaze kumuhamba asenyera n'impfubyi asize; hari abana yabujije kirera yohereza ababyeyi babo muri za Gereza; hari abana yoherejeho amabombe yo kubarimbura mu mashyamba ya RDCongo aho kuboherereza inkingo; hari abana bakuwe mu bigo by'impfubyi byabitagaho bajugunywa ku gasi, n'andi mabi tutarondoye.
Gitwaza nawe yakoze agashya yikorera ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel
Umugabo w'ibigango akaba n'inkwakuzi mu gushaka urumiya n'ikuzo, wiyise Intumwa y'Imana, Dg Paul Gitwaza, ni umunyamurenge FPR yagize umunyarwanda kugirango imukoreshe muri politike yayo yo kwigarurira akarere k'ibiyaga bigari. Uyu mugabo ari mu Batutsi bahawe akayabo na FPR kubera impamvu tuvuze hejuru, abagiye badasohoza inshingano zabo bakaba baragiye bahura n'uruva gusenya, aha twavuga nka Kalisa Alfred wari ufite imigabane irenga 48% muri banki BCDI akaza gufungwa igihe kitari gito, akayamburwa FPR ikayigurisha, agakeneshwa, ubu akaba yarakomorewe na FPR akaba ahagariye Kagame Pawulo muri Angola.
Uyu Gitwaza nawe akaba atorohewe na FPR muri iyi minsi nkuko Shikama iheruka kubibagezaho kubera kwiha gahunda zimuhesha ibyubahiro n'ikuzo akibagirwa imihigo yahigiye FPR imuha igishoro. Zimwe muri za gahunda aryozwa ni ugukora ingendo hirya no hino ku isi nka Kagame Pawulo mu gihe abandi banyamadini bariho bakusanya amasinyatire y'abayoboke babo kugirango Kagame Pawulo azategeke abanyarwanda ubuziraherezo. Hasi aha tukaba tugiye kuvuga tumwe mu dushya aherutse gukorera muri Israel twarakaje agatsiko cyane, impamvu tukaba twayivuze hejuru aha.
Uyu Munyamurenge yarakugendeye ajyana n'itsinda ry'abantu bavuye hirya no hino ku isi ngo mu bihugu cumi na bitanu(15), bagana muri Israel. We rero akaba yaragiyeyo akubutse muri USA aho yari amaze iminsi yihisha FPR yamushakishaga uruhindu kugirango ashake abagore yikoreza ibikarito birimo ikinyoma cyo guhindura itegeko nshinga ngo babigeze kuri za Nkomamashyi zo ku Kimihurura. Yafashe amafoto ari ahantu hanyuranye muri Israel havugwa muri Biblia Itunganye, uko yagendaga ayohereza ku mbuga nkoranyambaga, niko Agatsiko kayahitishaga mu itangazamkuru ryako nkuko mubisanga aha. Igitangaje ni ifoto imwe itarigeze igaragara muri iryo tangazamakuru aho Gitwaza yari yikoreye igunila ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda aritwikirije ibendera ry'Agatsiko.
Paul Gitwaza yikoreye igunila ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ariko kuva yararitwikirije ibendera ry'Agatsiko umuntu yavuga ko muri iri gunila harimo ibibazo byAgatsiko! |
Gitwaza yagombaga kwikorera ibyaha byicujijwe aho guheka ibibazo
Muri Shikama, dusanga Gitwaza yarakoze nka bariya bamubanjirije, aho kwikorera ibibazo yagombaga guheka ibyaha byicujijjwe agafasha benebyo gusaba imbabazi zabyo. Muri Bibiliya itunganye Imana itubwira ko mbere yuko tubumbura iminwa yacu, iba yamaze kumenya icyo dutekereza. Ntabwo byari ngombwa gushyira imana ya Israel ikibazo cya Kagame ko ashaka kuyobora ubuziraherezo, akaba ashaka indege zindi ebyiri, ko yamwicira Kayumba, Rudasingwa na FDLR yose kuko Imana izi ko ibi biri ku mutima we. Ntibyari ngombwa ko abanyarwanda bandikira iriya mana ko bugarijwe n'Amabi y'Agatsiko bakaba bifuza ko kagwa ku gasi kuko ibi Imana dusenga ibizi.
Gitwaza yagomba kujyana ibyaha byacu kuri iyo mana ye ikorera muri Israel niba abona Imana dusenga yarasezeye ku mirimo yayo ikaba itagikorera mu Rwanda. Mpereye ku ijambo ry'Imana nashyize mu ntangiriro y'iyi nyandiko, turarebera hamwe ibyaha bike gusa twakoreye abana twagombaga gusabira imbabazi ngo Imana yacu ishobora kuba yarimukiye muri Israel nkuko Gitwaza abitekereza, itwumve maze itubabarire, ndetse ibe yadufasha no kwirukana Agatsiko. Twese twabaye abana, kandi twemeranya ko ari bo Rwanda rw'ejo. Ibi bikaba bihuye n'amagambo ari ku ntangiriro y'iyi nyandiko aho Imana itubwira ko ubwami bwo mu ijuru ari ubw'abantu bameze nk'abana bato, ndetse rikajya kure rikatwemeza ko Imana yahaye abana ubumenyi yahishe abanyabwenge! Dore rero bimwe mubyo twagombaga kwicuza, Gitwara akakira urupapuro rwa buri wese akarushyira muri ririya gulila akabishyira Imana muri Israel niba nta biro igifite mu Rwanda.
1. Kagame Pawulo n'umuryango we bagombaga kwicuza ko bohereje amabombe yo kurimbura abana b'abahutu bari mu mashyamba ya RD Congo, abarokotse bakabatwikira udukaye n'udukaramu bafataga nka manu. Uyu muryango wagombaga kandi gusaba imbabazi ko wamenesheje abana b'impfubyi mu bigo byabareraga ubu bakaba barara ku mihanda batagira icyo kurya no kwambara; imfashanyo yahabwaga aba bana ikaba yarigaruriwe n'uyu muryango. Uyu muryango wagombaga kwemera iki cyaha, ukacyihana kandi ukagsabira imbabazi.
Abana b'impunzi z'abahutu benshi bapfira mu mashyaba ya RDCongo buri munsi bazize indwara zituruka ku itotezwa Kagame Pawulo n'Agatsiko bakorera ababyeyi babo |
2. Nkusi Yozefu, umuyobozi wa Shikama yagombaga kwemera icyaha cyo kuba yarambaye amapantalo arenga imwe, amashati arenga imwe, hari abana bicwa n'umusonga buri munsi mu mashyamba ya RDCongo kubera kubura icyo bifubika; ipantalo ya kabiri n'ishati ya kabiri byagombaga kubohererezwa bagakatamo udushwangi two kwikinga uyu musonga. Hari umunsi yigeze kuryama adasabiye aba bana bavukira mu mashyamba ya RDCongo mu bibazo bitagira ingano bituruka ku butegetsi bubi bwa Kagame Pawulo na FPR. Yumva kandi atarakoresheje ubushobozi bwose Imana yamuhaye ngo yumvikanishe aho atuye no ku isi yose ibibazo abana bato bari mu mashyamba ya RDCongo bashyizwemo na Kagame Pawulo n'Agatsiko. Ibi byaha byose arabyemera, akabyicuza, kandi akabisabira imbabazi.
3. Abanyamadini bose bo mu Rwanda bagombaga kwemera ko batereranye abana bato Yesu bavuga ko bahagarariye ku isi yahaye umwanya wa mbere mu bwami bw'ijuru. Ni uwuhe muyobozi w'idini rikorera mu Rwanda wigeze wamagana ibitero ingabo za Kagame, APR/RDF zidasiba kugaba ku bana b'Abahutu Agatsiko kahejeje mu mashyamba ya RDCongo? Ni uwuhe muyobozi w'idini wigeze wamagana igikorwa kibisha cyakozwe n'umuryango wa Pawulo Kagame cyo kwirukana impfubyi mu bigo by'abagiraneza byabareraga kugirango bigarurire inkunga yahabwaga izi mpfubyi? Aba bayobozi bagombaga kwemera ibi byaha bakoreye abana, bakabyihana, bakabisabira imbabazi bakabishyikiriza Gitwaza akabishyira Imana muri Israel niba nta biro igifite mu Rwanda!
4. Abanyarwanda muri rusange bagombye kwemera ko bahemukiye abana igihe bemera gusinyira Kagame Pawulo ngo abategeke ubuziraherezo mu gihe bazi neza ko hari ibihumbi bitabarika by'abana yahejeje mu mashyamba ya RDCongo yicisha buri munsi abinyujije mu mitwe 52 y'inyeshyamba yashinze muri Kivu akayiha akazi ko gutsemba abo bana n'ababyeyi babo bose hamwe ubu bakaba bageze ku bibihumbi magana atatu na mirongo itanu(350,000). Aba banyarwanda ntibayobewe kandi ko hari abana barerwaga mu bigo by'impfubyi Kagame akaba yarabifunze, nyuma bakaza kuba indaya n'abasabirizi. Iki cyaha abanyarwanda muri rusange bagombye kukemera, bakakihana, bakagisabira imbabazi, bakagishyikiriza Gitwaza akagishyira Imana muri Israel niba ariho yimukiye ikaba itagikorera mu Rwanda!
Uwavuga ibyaha twakoreye abana bwakwira bugacya, ariko icya ngombwa ni uko twikubita agashyi tugakora ibikundwa n'Uwiteka cyane cyane mu migambi yacu ya buri munsi dushyira imbere ineza y'abana, bo Rwanda rw'ejo. Ni kenshi nanditse kuri Shikama nibaza imibanire izaranga abana bazaba barokotse inkota ya Kagame mu mashyamaba ya RDCongo n'abana b'indobanure bo mu Gatsiko. Umunsi wose uhita nta gikozwe ngo bariya bana barokorwe, ni urwobo rurushaho gukura mu mibanire y'aba bombi mvuze hejuru mu bihe biri imbere. Gitwaza rero niba koko azi ko Imana yacu yimukiye muri Israel yakwegera buri munyarwanda ahereye kuri Pawulo Kagame kugeza ku muturage nyarucari, tukihana ibyaha byose twayikoreye, ariko cyane cyane ibyakorewe intore zayo "abana" maze agakusanya amasinyatire yacu, twiyemeje ko tugiye kuyiyoboka tugakora ibyo ishaka. Ngibyo ibyo yagombaga guheka mu magunila aho guheka ibyifuzo bya ba BARIKUNDA.
"MWANA W'IWACU"
Shikama ituye iyi ndirimbo ya Matayo Ngirumpatse abana b'abanyarwanda bose cyane cyane ababarizwa mu mashyamba ya RDCongo
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogpot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355