Senateri MUCYO "Leta y'Abahutu nijyaho najye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu" |
Bavandimwe kandi bayobozi b’urubuga
rwacu dukunda cyane Shikama, nejejwe no kubageza ho amwe mu marorerwa yabereye mu Rwanda akozwe n’Abanyagatsiko.
Uyu munsi nkaba nibanda ku byakorewe i Mbazi muri Butare bikozwe na Jean de Dieu( Soma
jadediye) Mucyo. Uyu mugabo ni umwe mu nkoramaraso za FPR akaba ari n’umwe
mu Banyagatsiko, akomoka muri Komine Mbazi ubu ibarizwa mucyo Agatsiko kise
Akarere ka Huye.
Njyewe Rukiramacumu nafungiwe muri
gereza 2 zinyuranye zo mu Rwanda kuri iyi ngoma mbi y'Agatsiko. Iya mbere ni iya Butare iya kabiri ikaba ari
iya Gitarama; muri iyi gereza ya Butare, Mucyo yigeze kuza kuyisura
ashishikariza Abahutu kwirega jenoside, maze bamwe mu banyururu baramubaza bati: “ Ese
nawe witeguye kwirega abantu bose watsembeye mu bukwe I Mbazi hakarokoka umuntu
umwe gusa?” Mucyo yarasubije ngo:”Leta yanyu nijyaho nanjye nzabyirega”.
Dore ubwicanyi yabazwaga uko
bwagenze: Ibi bikaba byarabereye muri Komine Mbazi nkuko nabivuze hejuru. Igitero
kiyobowe na Mucyo cyaraje kirara mu
bukwe, kibanza kwica abageni maze gikurikizaho abari batumiwe bose, nta muntu n’umwe
mu bari aho washoboye kurokoka uretse umusaza NKOTO ari nawe wari nyiri ubukwe
akaba yararokotse kubera ko atari ahari yari yagiye kuzana inzoga kuko izindi
zari zashize.
Sinzi rero niba uyu mwicanyi hari
igihe kizaza agashyikirizwa ubutabera agakanirwa urumukwiye kuri ubu bwicanyi
yakoreye abanyarwanda b’inzirakarengane. Ariko baca umugani mu Kinyarwanda ngo
Imana ihora ihoze kandi ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru!
Rukiramacumu mwene Rwamanywa
Gitarama
__________________________________________________________________
Umugereka wa Shikama:
Jean de Dieu (soma: Jadediye) Mucyo ni muntu ki?
- Yakoze mu butabera nako mu bucamanza: umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda
- Yayoboye muri 2008 komisiyo ngo yasuzumaga uruhare rw’ubufransa muri jenoside yo mu Rwanda.
- Yayoboye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.
- Ubu ni Senateri ku Kimihurura!
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355