Pageviews all the time

U RWANDA RUSIGAYE RUFITE ABATEGETSI BASA N’ABARWAYI AHO BICA AMATEGEKO MPUZAMAHANGA ARI MU BURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU IZUBA RIVA BAGAFUNGA UMWANA W’IMYAKA ITATU NGO AHEREKEZE SE NA NYINA MURI GEREZA. / UDAHEMUKA Eric

Koloneli Tom BYABAGAMBA mubona kuri iyi foto yarinze Paul Kagame guhera mu 1990 kugeza muri 2011 / 2012 amubera inkoramutima itagereranywa none amwituye kumwambika amapingu, kumufunga, gufunga mwene nyina, umugore we utwite n'uruhinja rwabo. 

Mu gitondo cyo kuwa mbere taliki 22 Nzeri 2014, radiyo ijwi ry’Amerika yahitishije ikiganiro cyarebanaga n’infungwa rya murumuna wa Colonel Tom BYABAGAMBA witwa Paul Manzi BYABAGAMBA wafungiwe rimwe n’umugore we utwite inda y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko ugomba kuba atarengeje imyaka 3 nkurikije uko namubonye ku ifoto.

Ubutegetsi bwa FPR bushobora kuzahenuka buvumwa n’abaturage kurusha uko bavumaga Interahamwe

Nk’uko nkunda kwifashisha umwirondoro wanjye bwite iyo mbona ari ngombwa ngo mbashe kumvikanisha ibibazo biba birebana n’ingingo nandikaho no muri iyi nkuru niko ngiye kubigenza kandi ndasaba abakunzi ba SHIKAMA kudakeka ko mba ngira ngo nigaragaze ahubwo mba mbona ari ngombwa kugira ngo icyo nshaka kuvuga n’ubutumwa nshaka gutanga byumvikane uko bikwiye.

Abamaze kuba inshuti za SHIKAMA muribuka ko nigeze kubabwira ko iwacu kavukire ari i Gakurazo mu Byimana ukatiye i Kirengeri. Nigeze kandi kubabwira mu nyandiko ko Data umbyaya yari UMUHUTU w’UMUSINGA, naho mama akaba UMUTUTSIKAZI ukomoka mu bwoko bw’ABANYIGINYA.

Ku gicamunsi cyo ku italiki 06 Mata 1994 navuye iwacu mu Byimana njyana na Agatha mama yari abereye nyirasenge tujya iwabo ku Buhanda mu Kabagali kwa Bwanakweli ari naho mama yavukaga. Twagezeyo banyakira nk’uko bisanzwe kandi bishimishije ku mwana wese ugeze kwa nyirarume.

Mu rucyerera rw’umunsi wakurikiyeho ni ukuvuga taliki 07 Mata 1994, nyir’urwo rugo nari ndayemo ari nawe marume witwaga RUHANGARA Daniel yarambyukije arambwira ati: “Subira iwanyu mu Byimana ibintu byakomeye”. N’ubwo nari muto ariko bitari cyane kuko nari maze kuba agasore mo gacye mfite imyaka 16 y’amavuko nababajwe bikomeye n’uko ankuye mu bitotsi akantegeka gutaha kandi nari nkeneye gukina na babyara banjye nari nkumbuye barimo Gatunguru, Agatha,…

Ntabwo nabyihanganiye namubajije impamvu ibimuteye abwira ko Habyarimana bamurashe kandi ko nimpatinda bashobora kunyica. Umwana wabo muto ntibuka neza izina yari afite imyaka 3 y’amavuko. Mu gihe nari nkirimo nambambaranya, nagize ntya mbona igitero cy’interahamwe muri urwo rucyerera kirahageze n’amacumu n’amahiri sinakubwira.
Kolonel Tom BYABAGAMBA
Bati inkotanyi bene wanyu nizo zahanuye indege y’umubyeyi none ABATUTSI mwese mugomba kubiryozwa n’uri mu nda ya nyina akabyishyura. Kuri marume, icyihutirwaga kwari ukumvana aho akanyohereza iwacu mu Byimana. Mu gihe yari akibasobanurira ko njyewe ntari uwe ko naje bugenzi nje kubasura bahise batema inka ze mpahagaze imwe bayifomoza inyana yari itarageza igihe cyo kuvuka.

Bahise bafata uwo mwana wabo muto w’imyaka 3 bamukubita ku kibambasi cy’inzu noneho RUHANGARA Daniel (marume) arababwira ati : “Ko nshimye njye ndi UMUTUTSI nkaba ndi mukuru, nk’uyu mwana wanjye w’igitambambuga we arazira iki?”

Baramusubije ngo Fred RWIGEMA yagiye angana atya. Iyi mvugo nakomeje gukurikirana nza gusanga ishobora kuba yaravuzwe n’interahamwe yitwa BUREGEYA ubu ifungiye muri Gereza ya Mpanga yashakaga kuvuga ko ntawe ukwiye gusonerwa.

Ibi rero birasa n’ibyabaye mu ifungwa ry’abavandimwe ba Colonel Tom BYABAGAMBA aho n’uruhinja rw’imyaka 3 rwakoze icyaha nk’icya se. Ibi biratuma abaturage barushaho kwanga urunuka ingoma ya Paul KAGAME na FPR ndetse bakazayivumira ku gahera ubwo izahirima dore ko atari na kera nkurikije ibintu birimo kubera muri kiriya gihugu; nk’uko bavumaga interahamwe.

FPR nta somo yakuye mu mahano yakozwe n’interahamwe muri 1994   

Nk’uko nabivuze mu gutangira iyi nkuru, muri iki itondo radiyo ijwi ry’Amerka yatambukije ikiganiro cyavugaga ku ifungwa rya mwene nyina wa Colonel Tom BYABAGAMBA wayoboye umutwe urinda Perezida Paul KAGAME imyaka 21 kuko yatangiye kumurinda mu 1990, uwo mwene nyina akaba yafunzwe hamwe n’umugore we ufite (utwite) inda y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko w’imyaka nk’itatu.

Nkimara kumva iyi nkuru nabaye nk’uwibeshya amazu, nibwira ko nta butegetsi munsi y’ijuru bwakora iryo kosa kuko icya mbere icyaha ari gatozi, icya kabiri bikaba bitemewe ku isi yose gushyira muri gereza umuntu utarageza ku myaka 18 y’amavuko kuko n’iyo akoze icyaha uburyozwe busabwa ababyeyi be cyangwa umuhagarariye byemewe n’amategeko iyo ababyeyi be batakiriho, icya gatatu ni uko n’icyo wakeka ko mwene nyina wa Colonel Tom BYABAGAMBA ashinjwa nta sano gifitanye n’umwana we w’umucuko kimwe n’umugore.
Manzi BYABAGAMBA, Madamu n'umwana wabo w'imyaka 3 bose bari muri gereza
Iyi mitegekere y’iterabwoba ryitwaje intwaro ya munyangire n’inzika ikukumba umuryango n’abafitanye isano bose n’ukekwaho icyaha cyangwa se wagihimbiwe biganje mu Rwanda bibusanyije n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, nta washidikanya kuyita ITERABWOBA kuko ibi birenze ibyavuzwe na Metere UWIZEYIMANA Evode wavugaga agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro.

Bwana Paul Manzi BYABAGAMBA ubu ufunzwe n’umudamu we n’akana kabo bakwiye kubera urugero rufatika aanyarwanda bose ko u Rwanda rwananiwe kubahiriza uburenganza bw’ibanze bw’umuturage aribyo twita droits inalieables naho abanyamerika bakabyita Bill of Rights (uburenganzira bw’ibanze bwa buri muturage wese).

Umuntu acishirije yavuga ko FPR nta somo rigaragara yakuye mu bwicanyi bwakozwe n’interahamwe nka ruriya rugero mbahaye rw’ibyabereye kwa marume aho interahamwe zabwiye umucuko ko ukwiye gupfa bitewe n’uko ngo na Fred RWIGEMA yahunze mu 1959 angana atyo.

Kandi koko maze kuhava barabishe bose ntihasigara n’uwo kubara inkuru umuryango wose urazima. Kimwe n’abandi banyarwanda bose n’aho bapfiriye hose bazira ubusa imana ibakire mu bwami bwayoi kandi ibasonere ibicumuro bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima.

Ibibazo mu Rwanda ni uruhuri

Mu gihugu cy’u Rwanda ubu ni iterabwoba riyoboye ibitekerezo by’abayobozi bikajyana n’ihahamuka riyoboye ibitekerezo by’abaturage. Buri wese arabona bwije ntaba azi ko buri bucye, arabona bucyeye ariko ntazi ko buri bwire batamushimuse. Inzara mu cyaro no mu mujyi mu Rwanda iravuza ubuhuha. Ikibabaje muri byose kikaba guhirika ubutegetsi ubunenga ibitagenda nyuma ugakora amahano arenze kure ayakozwe n’abo usimbuye.

Ibi bitera abantu bazima batekereza kwibaza ibibazo byinshi: None bigende bite? Abantu bagire bate? Ese umuntu urenganijwe muri ibi bihe yabariza hehe? Ese umugore ufunzwe yometswe ku mugabo we nawe utarahamwa n’icyaha we yabariza hehe? Ese abaturanyi b’abahohoterwa bibabera mu maso bo biyumvisha ko igihugu gitwawe mu buhe buryo?

Ibi bibazo byose birahari, biraboneka turabibona kandi abaturage bashobora kuba babyibaza bafite ishingiro n’ubwo ubu nta gisubizo byabonerwa imbere mu gihugu kuko ntiwajya gusaba kurenganurwa k’ukurenganya cyangwa k’uwatumye ukurenganya.

Uko bizagena kose, muri SHIKAMA turabona neza ko iri funga rya hano na hato rishobora kuba umusozo w’ibibazo u Rwanda rwajanditswemo na FPR rikazahita rinaba n’intango y’impinduramatwara ya rubanda izasezerera FPR ikagenda nk’ifuni iheze kandi iyo mpinduramatwara ikazaha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu cyabo maze ababyeyi bakabyara bakonsa, rubanda igatunga igatunganirwa.

UDAHEMUKA Eric 
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355