Nguyu BUTOYI Jean Christian abicanyi ba Kagame bakoresheje nyamara abaturage bo mu Kamenge bemeza ko ari umurwayi wo mu mutwe umaze imyaka ibiri muri Bujumbura |
Kuva FPR yafata
ubutegetsi mu Rwanda ku italiki 19 Nyakanga 1994, akarere k’ibiyaga bigari ntikongeye
kubona amahoro kugera kuri iyi segonda usomaho iyi nkuru. Ibi nandika ndumva nta
munyarwanda, umurundi, umugande cyangwa umuzayirwa wabimpakanya kuko ubu muri ibi
bihugu uko ari bine byose ni imiborogo gusa gusa.
Mu Rwanda abantu
barapfuye na n’ubu bagipfa aho bigeze ku rwego rwo kubaboha bakabica barangiza
bakajya kubajugunya muri Nyabarongo igashyira Akagera kakohereza mu Kiyaga
Rweru abarundi barushye bagashyingura uwo batabonye agakomeza inzira
y’abakurambere yerekeza muri Vigitoriya, Nili no muri Mediterane.
Muri Zayire ubu yitwa
RD Kongo sinavuga ibihabera ngo mbone impapuro mbyandikaho kuko ari byinshi
kandi biteye agahinda karenze uruvugiro. Muri Uganda hari ikibazo cy’uko Kagame
n’abicanyi be bahisanga kandi bahagenda cyane atari ukubera ko ubutegetsi
bw’iki gihugu bubaha ikaze ahubwo ari ukubera gusa ko bahabaye imyaka
n’imyaniko ku buryo kuhagera bitabagora.
Muribuka abantu benshi bahashimutiwe n’abandi bahiciwe barimo n’umunyamakuru INGABIRE Charles. Mu Burundi nari nabaye nk’uhakomozaho. Ubu niho hatahiwe aho Kagame aherutse kuhakora ishyano akohereza abicanyi be bakahatsinda ababikira batatu mu Kamenge b’abanyamahanga (abataliyani).
Isano ya Gakurazo na
Kamenge
Abategetsi b’i Kigali
nta soni zo kwica bagira. Ndibuka muri 1994 bicaga bose batarobanuye baba
impinja, ba nyina n’abakobwa b’inkumi babatakambiraga ngo babababarire ariko
bikanga bikaba iby’ubusa. Muri abo bapfuye bishwe n’inkotanyi kandi harimo
n’abatutsi benshi byiswe ko zari zije kuvana mu menyo ya rubamba.
Natangamo urugero rumwe
mu zitabarika nahagazeho: Mu Byimana iwacu aho mvuka ku gasozi ka Gakurazo,
inkotanyi zikihagera kuwa kane taliki 02 Kamena 1994 ari nawo munsi zafashe
Kabgayi ziciye abaturage benshi i Mayebe abaho bakunze kwita ku Rutare
hafi y’agashuri kabanza kahabaga. Muri ubwo bwicanyi bwamaze abanyabyimana
harimo n’umugore witwaga MUKAMURENZI.
Uyu Mukamurenzi ni
mwene Simiyoni umuturanyi w’iwacu rwose nko muri Metero 30 ku buryo twarahuranaga
umuriro. Uyu Mukamurenzi yashakanye n’uwitwaga Rayimondi batuye i Mahembe
hakurya y’umugezi twashoragamo inka. Baramwishe kandi yabasobanuriraga ko ari
Umututsikazi nyamara babirengaho n’ubwo nk’uko nkunze kubivuga n’abahutu bapfuye
bose ari inzirakarengane.
Mbibutse uko i Gakurazo
byagenze
I Gakurazo ku Cyumweru
Taliki 05 Kamena 1994 ku mugoroba nibwo Paul KAGAME yahaye KABANDANA Innocent
itegeko ndakuka ryo kwica abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira n’umwana
wa MUKASHEMA Esperance witwa SHEJA Richard.
Bamaze kubica bategetse
abantu bose bari aho kubakurikira babajyana inyuma y’urugo ariko ku ruhande
rureba mu Byimana imbere ya Chapeli mu masipure ahari aho uba witegeye ikibuga
abafurere bakiniraho umupira ku gicamunsi maze sinakubwira babereka UMUTUMBA
W’INSINA WOROSHEHO IMYENDA YA GISIRIKARI. Maze KABANDANA Innocent ababwira ko
uwo woroshe iyo myenda ariwe wishe abasenyeri kandi ko nawe yirashe agapfa
kubera ko yabasuzuguye akica abantu bakomeye muri Kiliziya.
Umwicanyi ruharwa w'ikivume Brig. Gen. KABANDANA Innocent wategetswe na Paul Kagame kubwira abari i Gakurazo bose ko Abasenyeri barashwe n'umutumba w'insina |
Mu bari aho bose
babibonye hari umugabo w’umututsi ukomoka i Kigali wari warahungiye i Kabgayi
maze ziza kumujyana i Gakurazo wasabye Kabandana gukuraho iyo myenda ya
gisirikari kugira ngo barebe uwo muntu wishe intore za Kiliziya. Kabandana ubu
usigaye ahagarariye Kagame muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, kuko yari
azi ko ari umutumba bahise barasa uwo mututsi baramwica abari aho bose barumirwa
babona ko ibintu burya bitoroshye ni uko baryumaho.
Dusubire muri Guido Maria
Conforti mu Kamenge i Bujumbura
Ababikira b’abataliyani baherutse kwicirwa i
Bujumbura bateje ikibazo muri aka karere. Cyera umuntu wihaye Imana yabaga yubashywe
n’abaturage kandi buri wese amwisangaho ku buryo nta munyarwanda wabasha kumva
ukuntu umuntu usanzwe yafata icyemezo cyo kwica umubikira, padiri, musenyeri akica
umwe, babiri, batatu,… hanyuma agategeka igihugu imyaka 20 ubwo isi iba ireba
hehe koko??? Abantu bagaceceka koko???
Nyamara byarabaye
interahamwe zirabica n’inkotanyi zihageze zica abaruta abishwe n’interahamwe
nk’uko nabisobanuye ku birebana n’abiciwe i Gakurazo. Mu mayeri ameze
nk’ayabereye i Gakurazo, abishi b’aba babikira muri komini ya Kamenge i
Bujumbura bahimbye umuntu wemera icyaha ataragikoze atazi n’aho byabereye.
Umusazi umaze imyaka 2
kandi uzwi na bose i Bujumbura niwe wemeye icyaha
BUTOYI Jean Christian
niwe polisi y’u Burundi yeretse abaturage n’abanyamakuru maze agaragara
atungura abantu yemera ko ariwe wishe abo babikira. Njyewe ntabwo nigeze
ntungurwa n’uko abyemeye kuko nsanzwe nzi uko abicanyi ba Kagame babigenza iyo
bamaze gukora ibara.
Icyo aba babikira
bazize cyo ntabwo nkizi kuko ntari mpari ariko uwabishe we ndemeza 100% ko ari
abicanyi ba Kagame kimwe n’abo yahaye uburenganzira bwo kwica intore za Kiliziya
i Gakurazo abaziza ubusa mu by’ukuri nshingiye ku isano bihuriyeho na Gakurazo.
Amakuru SHIKAMA yahawe
n’abaturage batuye i Bujumbura bizewe kandi bahamaze iminsi ku buryo tuyizeye
ku kigero gishyitse aravuga ko uriya BUTOYI Jean Christian ari umusazi uyu
wakuyeho kuko amaze imyaka 2 azwi hose muri Bujumbura ko yasaze kandi yirirwa
atoraura mu ngarane ibisigazwa by’ibiryo.
Numijwe n’ibitekerezo
bya rubanda
Ibitangazamakuru
byinshi byaba ibyo mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi hose ku isi byanditse
cyane kuri uru rupfu rw’ababikira. Kubera uburyo umuntu ashobora gutanga
igitekerezo ku nyandiko runaka benshi birumvikana ko bagaye uriya musazi
wategetswe kwigerekaho umuvumo wo kwica abihayimana.
Benshi mu batanze
ibitekerezo nagiye mbisoma maze bakagira bati: “Icyo kigoryi kitagira isoni zo
kwica abihayimana ni ikivume kiragatsindwa kandi ntigikwiye kuba mu bantu”.
N’ibindi byinshi ntarondora! Noneho nkibaza: Ari uyu musazi wategetswe kwemera
ibyo atakoze ari na Kagame perezida w’u Rwanda n’ishumi ye Kabandana harya ubwo
ikivume ni nde cyangwa ni bande? Birumvikana ko ibivume ari Kagame na
Kabandana.
Amayeri wakeka ko ari
ubuswa mu gusibanganya ibyaha kwa FPR na Kagame
Ikintu cyatangaje
abantu kubera ubugoryi cyakoranywe ni ukuntu uyu BUTOYI Jean Christian ngo
yafashe icyemezo cyo gusiga ishati ye aho yari amaze kwicira ababikira ngo kuko
iyo shati yari yanduye cyane. Ibi rero bikaba bidashoboka na gato kuko abantu
bose bishe undi icyo bihutira gukora mbere y’ibindi ni ugusibanganya
ibimenyetso byatuma bafatwa.
Inkotanyi rero zizi
amayeri n’andi y’ubusa kuko zamutegetse kwemera ko ariwe wayihasize kugira ngo
abantu bumve ko koko uyu muntu ari umwicanyi kabuhariwe wataye umutwe mbese ko
kuri we gutwara ishati byari kumugaragaza nk’umunyacyaha kurusha kuyihasiga.
Kagame akwiye gufatwa
byihutirwa mbere y’uko abicanyi be bamwivugana
Mu nkuru njyewe
ubwanjye nandikiye abakunzi ba SHIKAMA yavugaga ku iyeguzwa rya Perezida wa
Sena y’u Rwanda Dogiteri NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene nabasesenguriye ukuntu
mbona inkotanyi zakoze amayeri yo kwirukana umuhutu ku buyobozi bwa Sena kugira
ngo zishyireho umututsi ushobora kuzasimbura Kagame amaze kuva ku butegetsi arashwe
akicwa mu gihe kitarambiranye.
Perezida Kagame muri USA arimo kwikundisha kuri Obama na Madamu we anajijisha Amerika, arata umukobwa we (uwo wambaye umweru) mu gihe ababyeyi yabamazeho urubyaro, abandi akabpfakaza, abandi bana akabahindura imfubyi, agahekura na Kiliziya Gatulika y'u Rwanda
Ibi birerekana ko
iminsi ya Kagame ibaze bitewe n’uburyo asuzugura ingabo z’igihugu agatinyuka
kwita amazirantoki abajenerari bamuteretse mu rugwiro. Hamwe n’ubuhanuzi bwa
Magayane, Nyirabiyoro na Nsabagasani, buvuga ko Kagame azaraswa n’inshuti ye
magara, nazababara bitavugwa Paul KAGAME apfuye atagejejwe imbere y’ubutabera
ngo agire bimwe asobanurira isi ku bwicanyi yakoze.
|
Kagame yishe abantu
batabarika ariko nagira ngo mbibutse ibyo yatangaho amakuru mu rukiko bigafasha
isi: Kuva isi yabaho, Kagame niwe muntu wenyine watinyutse kwica abasenyeri 3
ba Kiliziya Gatulika i Gakurazo. Iki kintu uretse no kuba umuvandimwe wanjye
Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney (Vicaire General Kabgayi) ari umwe
mu bahapfiriye, iki gikorwa cy’ububwa n’ubugwari bukabije cyarambabaje ku buryo
nifuza ko rwose Kagame yagezwa imbere y’umucamanza ubifitiye ububasha
akatubwira impamvu yabimuteye.
Mu gusoza iyi nkuru ndongera
gusaba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirirwa ziha karibu Kagame ku butaka bwabo
kumushyira mu kato kuko n’ubwo abishushanyaho ajyanayo n’umukobwa we kumuratayo
kandi ababyeyi yarabamazeho urubyaro, Kiliziya akayikora mu nda, yigaragaza nk’umuntu utarangwaho igicumuro.
Mu by’ukuri urebye nta
muntu umurimo kandi nta n’abanyarwanda ahagarariye ibyo akora byose abikoreshwa
n’inyungu ze bwite n’agatsiko ke kayogoje u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari.
Nizeye ko n’ubwo yirirwa abeshya isi, umunsi Amerika yamuvumbuye by’ukuri
ikamurekura azamera nk’ifi ivuye mu mazi igakubitwa n’akazuba k’imusozi uko
imera murakuzi!!!
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355