Maitre UWIZEYIMANA Evode wo mu bwoko bw'ABACYABA ukomoka hariya mu mpinga yo ku Ntenyo kwa MIRENGE ubu akaba arimo kwigira Perezida Kagame umushinga wo guhindura ITEGEKO NSHINGA ngo azabone uko yiyamamariza manda ya 3 y'imyaka 7, akiri muri KANADA (ndavuga Evode U.) yajyaga akunda gutanga ibiganiro kuri BBC no kuri VOA.
Mu magambo atagira ingano yavugiye kuri aya maradiyo yombi bigatuma KAGAME amwita INYOMBYA, harimo interuro itazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda:"FPR NI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO" nanjye nakunze kumwuzuza kuko we yavugaga bicye nk'utabazi njyewe nkavuga ko "FPR ARI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO KIYEMEJE KUJUJUBYA ABANYARWANDA KUZAGEZA BICUJIJE IMPAMVU BAVUTSE"
Ubu rero noneho Maitre Evode wicaye mu ntebe zizungurutsa muri Village URUGWIRO ubanza ubu aribwo arimo kumva neza ka gatsiko yajyaga avuga kuko noneho gasigaye kaniga kagahotora ababyeyi kabatesheje ibibondo kakajya kubajugunya ikantarange.
RWA RUPFU KAGAME YABABWIYE KO YARUBAHA AKA KANYA BABISHATSE YASIZE ARUPFUMBATISHIJE N. VIRIJINIYA
Muribuka ubwo Kagame yari mu nama hamwe n'abavuga rikijyana mu Ntara y'Amajyaruguru mu nzu mberabyombi y'ishuri rya gisirikari i Nyakinama twita NYAKINAMA MILITARY WINGS. Yarababwiye ngo : "NIBA MUSHAKA URUPFU NONAHA NARUBAHA!!!" bishatse kuvuga ko arugendana. Kagame rero ntabwo yakinaga kuko urwo rupfu yavugaga yarupfumbatishije NIKOBAHOZE Viriginie usanzwe akomeye cyane muri FPR nk'aho yayishinze dore ko ubu ari umunyamabanga wayo ku rwego rw'intara y'amajyaruguru.
Uyu mugore w'umwicanyi, amakuru SHIKAMA twakuye muri MTN I NYARUTARAMA akaba yerekana ko ariwe nyiri telefoni ngendanwa iri mu mutwe w'iyi nkuru ari nawe wahamagaye UWAMAHORO Modeste akamworoshyoshya kugeza amugejeje mu biganza bisize amaraso by'abicanyi ba FPR tukaba rwose twongeye gutakamba ngo niba uyu mubyeyi bataramushyira mu igunira rimwerekeza mu KAGERA bamurekure asange ibibondo bye ubu byikubye mu nzu byonyine kuko n'Umugabo we nawe FPR ariko yamugenje muri 1995 nawe azira akamama.
ishuri Nikobahoze abereye umuyobozi |
ABATUYE KU IBERESHI RYA 1 KUGERA MURYA 7 NA YAOUNDE MUGIRE AMAKENGA
Aya makuru nabonye yatumye ndushaho kumirwa no gushengurwa n'ubugome bukorerwa abanyarwanda. Kuva muri Gashyantare 2010 kugeza mu Ukuboza 2011 nabaye i Musanze mu mujyi rwagati mu ibereshi rya 6. Nari ntuye mu gipangu cy'umukecuru w'imfura cyane witwa NYIRANDATWA Kositaziya muri metero 50 uvuye paruwasi katedarali ya Ruhengeti.
Najyaga ntembera umujyi wa Ruhengeri kuko aribwo bwa mbere nari mpatuye nkabona ni umujyi mwiza. Muri icyo gihe nari ndiyo nibwo ibiro by'Intara y'Amajyaruguru byavanywe i KINIHIRA bizanwa imbere y'aho akarere ka Musanze gakorera. Nabajije umuntu ntashobora kuvuga izina rye muri iyi nkuru kuko akiri mu Rwanda impamvu intara yimutse aranseka cyaneeeee maze yungamo ati : "BOSENIBAMWE BAMUZANYE HAFI Y'IBIRO BIKURU BY'ABARIGISWA N'ABASHIMUTWA MU MAJYARUGURU N'IBURENGERAZUBA" none nibyo ndimo kwandikaho inkuru.
Nk'uko nabibabwiye mu nkuru y'ubushize, ubu nyine muri Shikama twiyemeje kurwana urugamba rwo kwirukana ikibi. Ndasaba abaturage batuye mu Mujyi wa Musanze kwitonda cyane kandi bakagira amakenga. Murabyiyumviye uzahamagarwa n'iyo nimero akagenda azabage yifashe.
SHIKAMA TURONGERA GUTANGA INAMA Z'UBWIRINZI
Mu gusoza iyi nkuru ndongera kumenyesha abanyarwanda bose nta n'umwe uvuyemo ko ITANGAZAMAKURU RIKORERA KANDI RIKABURIRA RUBANDA RIRURINDA ICYISHI tudashobora gutsinda uru rugamba turwana n'abicanyi twenyine. Mugomba guhaguruka mukamfasha, mukadufasha mukanga ko babashimuta kuko ushaka kukunyaga ubuzima nta byo gukina nawe. Nimugire amakenga, mutahe mu ngo zanyu kare, abasinzi muzicikeho niba kuyireka bibananiye muyigure mujye kuyinywera mu bitanda iwanyu (mu cyumba), mwirinde kugorobereza mu bukwe, mu isoko, ku iriba, abajyaga mu ndaya mube muretse muzazisubiramo igihugu cyabonye amahoro(uretse ko nta n'icyo zibungura uretse kubarira umutungo) ibi mbivuze kuko gushimuta cyangwa kwirenza umuntu ukoresheje indaya byoroshye nko kuzimya buje/bougie/candle.
Banyarwanda, nimuhumure Imana irabareba kandi ntabwo muzapfira gushira!!!
Reba ibindi byerekeranye n'uyu mugore NIKOBAHOZE VIRGINIE hasi aha
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Urakoze muvandimwe kuburira abanyarwanda cyane cyane benedata bo mu Ruhengeri. Birababaje kubona abantu ba Ruhengeri bagiye kuzimira burundu bazira abitwa bene wabo. Uyu mugore Nikobahoze na Bosenibamwe bariho barusa ikivi cya Rucagu; burya izina niryo muntu koko, amazina yabo aragaragaza abo aribo! Kugirango Abasigaye bo mu Ruhengeri barusheho kwirindira umutekano, dore amakuru y'inyongera kubyo mugenzi wanjye Udahemuka avuze hejuru.
Uyu mugore Viriginiya Nikobahoze, ni umukada wa FPR mu Ruhengeri, ikibabaje kandi giteye isoni ni uko ari umurezi akaba atesha agaciro uyu mwuga w'indashyikirwa kandi wubashywe ku isi no mu ijuru: ni umwarimu mukuru i Cyuve aho FPR iherutse kwirenza Meya aziritse ku mapingu bikaba bivugwa ko babanje no kumukata amabya n'irindi yicarubozo! Ikindi ni uko akora n'ibikorwa by'ubutasi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda byitwa ngo arigira Dipolomu ihanitse mu burezi.Reba hasi umwirondoro we na telefone akoresha ashimuta abagore bagenzi be.
1. Headmaster Primary/Cyuve
2. University of Rwanda/ College of education/Post Graduate Diploma in Education /INES Center/ Registration Number 312
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355