Mu gice cya mbere musanga hano cy’iyi nyandiko
twabaganiriye ku buzima bwa Jenarali Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria
kugeza muri 1998 akaba yarakoze kudeta
yaje kuburizamo itangazwa ry’ibyari byavuye mu matora yo muri 1993 abantu
benshi bemeza ko yari yatsinzwe n’umuherwe w’umunyemari Moshood Abiola twavuze
mu gice cya kabiri musanga aha, nawe
waje gupfa amanzaganya muri 1998 nyuma y’ukwezi kumwe gusa Abacha
apfuye.Twanzura muri ibi bice byombi uko ari bibiri, twababwiye ko kugeza uyu
munsi wa none bivugwa ko ari inzego z’ubutasi z’Amerika zivuganye aba bagabko
bombi batashoboye kumvikana uko iki gihugu cy’igihangange cya Nigeria cyamunzwe
na ruswa cyayoborwa. Uyu munsi rero muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya
nyuma cy’iyi nyandiko, turagerageza
kurebera hamwe impamvu USA zishaka ko ibya FDLR na Kagame birangira nk'ibya Abiola na Abacha.
1 Kuki Jenerali Abacha na Moshood
Abiola bishwe?
Moshood Abiola yazize iki?
Moshood umuntu yavuga ko yazize ibintu 2
by’ingenzi: icya mbere ni amabanga yari azi yerekeranye n’ubutegetsi bwa
Nigeria, icya kabiri ni uko yaharaniraga inyungu za ba nyamwinshi ba Nigeria
aribo ba rubanda rugufi.
Kugirango twumve neza ikibazo cya
Abiola reka dusubire inyuma gato tuvuge ku ntambara y’imyaka itatu yabaye muri Nigeria hagati ya jenerali Yakoob
Goone wayoboraga Nigeria, n’umukoloneli Ojukwu waje kwigomeka ashaka ko Uburasirazuba bwa
Nigeria BIAFRA bwigenga. Iyi ntambara muby’ukuri yatangiye muri 1967
ikarangira muri 1970 yari iyobowe n’amasosiyete
ya Peteroli y’ Abafransa Total na ELF yari ashyigikiye Ojukwu,
Ubufransa bukaba bwarahaga intwaro uyu
mukoloneli bukanagura peteroli
yaturukaga mu karere yagenzuraga. Ku ruhande rwa Guverinema, hari amasosiyete
acukura peteroli y’Abongereza, Amerika Canada, n’ibindi bihugu yibumbiye mu
rugaga rwitwa SHELL narwo rwashyigikiye Leta muri iyi ntambara yaje kurangira
Urugaga Shell rutsinze maze Ojuku agahungira mu Bwongereza n'umuryango we muri 1970.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, SHELL niyo isa n’iyobora Nigeria.
Kubera ubucukuzi bwayo bwa peteroli butarengera ibidukikije, akarere ka Delta katumye abantu ku giti cyabo n’imiryango iharanira
uburenganzira bw’ikiremwamuntu bahaguruka bagahagarara kugirango ibidukikije
byo muri aka karere byoye gukomeza kwangirika, ariko byabaye impfabusa kugeza
ubwo bamwe banyongwa nka Ken-Saro Wiwa
muri 1993. Muri aka gace nta cyatsi kiharangwa, ntushobora kureba muri metero 20
utifashe ku maso nkuko amafoto aherutse kwerekanwa muri 2010 hano muri Noruveje
n’ishyirahamwe rya gikirisitu riharanira iterambere CMI abigaragaza.
Impamvu rero yo kwanga ko Moshood
Abiola ayobora Nigeria yaturutse ku masosiyete ya SHELL ahuriweho na USA,
Abongereza Canada n’ibindi bihugu by’ibihangange; aya masosiyete aho ari hose
akaba azwiho gutegeka ibihugu akoreramo akoresheje ruswa kandi agafatanya
n’inzego z’ubutasi z’Amerika mu gushyiraho abategetsi badahungabanya inyungu
zayo n’iza USA; abibuka intambara ya Congo Brazzaville hagati ya Denis Sassou na Pascal Lisuba nayo yarimo aya masosiyete avuzwe hejuru. Mu mwirondoro wa Abiola twatinzeho cyane ubushize, twababwiye
ko uyu mugabo wari ufite amafranga y’agahebuzo akaba ari nawe wari umukire wa
mbere muri Nigeria ari mu baturage bakize bacye bo muri iki gihugu badaciye muri ruswa. Ikindi ni uko nkuko twabibabwiye ubushize akaba yarabaye
umuyobozi w’ishyaka ryari ku butegetsi muri Nigeria kuva 1978 kugeza muri 1983,
ni ukuvuga rero ko yari afite amabanga menshi kuri ubu busambo bwa SHELL, kandi akaba yari yarahiye ko namara kujya ku butegetsi azarwanya ruswa yivuye inyuma.
Mu nyandiko ya Shikama y’ubushize kandi twababwiye ko uyu Abiola yagiye akangurira abakuru b’Afurika mu manama
atandukanye babaga barimo kuvuga rumwe ku bibazo byabaga byugarije Afurika.
Ariko icyaje gutera ubwoba Abanyamarerika na Shell kurushaho ni uko uyu mugabo nkuko
twabibabwiye ubushize yigeze kuzana igitekerezo ko Abakolonije Afrika bagomba
gutanga indishyi, igitekerezo cyaje kwamaganwa n’Abahoze bakoloniza na ba
Mpatsibihugu ariko Kadafi akaba yarakigendeyeho yaka indishyi Ubutaliyani iki
gihugu kikaba cyaremeye kuzitanga. Uyu mugabo rero itsinda rye rikaba ritari
kugendekera neza Abanyamahanga bashakaga kwisahurira Nigeria utaretse n’abasirikare b’iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru batunze ibya Mirenge
ku Ntenyo bakesha gusahura igihugu nk’abahanzweho.
Ikirangantego cy'ibiro by'ubutasi by'Amerika(CIA) |
Nyamara bamuciye inyuma berekana ko ari
umutegetsi w’igitugu ushaka gupfira ku butegetsi, bityo umuntu amwivuganye yaba
ari mu kuri. Kuba rero Abacha yari amaze gupfa kandi byaragaragaraga ko ariwe
waburijemo itsinda rya Abiola, abantu benshi bari biteze ko uyu muherwe ava mu
buroko akayobora igihugu, nyamara siko byagenze kuko USA zamutumyeho intumwa
zinyuraye ko agomba gusubiza amerwe mu isaho, atazayobora Nigeria. Igiteye
agahinda ni uko izo ntumwa zose urebye umwirondoro wazo, nizo zagombaga
gushyigikira ko uwatsinze amatora ku buryo bwa Demokarasi ayobora Nigeria ariko
siko byagenze kuko Abiola amaze kubatangariza ko atahara ibyo yatsindiye bamwe
bagiye batangariza isi ko yemeye guhara uwo mwanya ngo arekurwe atahe!
Twavugamo nka Koffi Anani wari umunyabanga Mukuru
wa LONI n’umwungirije mu bikorwa by’umutekano ku isi wakomokaga muri
Nigeria Chief Emeka Anyaoku ukongeraho n’izindi ntumwa za USA zari
ziyobowe na Suzan Rice wari
umujyanama mu biro bya prezida wa USA akaba ubu ari inshuti magara ya Leta ya
FPR. Abiola na Abacha bamaze gupfa, Demukarasi yarongeye itangirira kuri zeru,
noneho iyobowe na ba Mpatsibihugu bimika buri gihe abarinda inyungu zabo; aho
igihugu kigeze ubu ntawe uhayobewe: ari Boko Haram cyangwa Gudluck Jonathan, umuntu ubu yakwibaza uyobora igihugu uwo ariwe!
2 Kagame na FDLR se bo barazira iki ngo
ibyabo birangire nk’ibya Abacha na Abiola?
Ibya FDLR birasa cyane n’ibya
Abiola ariko impamvu zo kwivugana Kagame zo zitandukanye n’izahitanye Abacha.
Nkuko Abiola yazize amabanga yari azi ku butegetsi bwa Nigeria, ni nako FDLR
ishobora kuba ifite amabanga ku bwicanyi bwagiye bukorwa n’ibihugu
by’ibihangange muri RDCongo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagiye bikorwa
n’amwe mu masosiyete y’Amerika, Canada n’ahandi. Ikindi ni uko FDLR ishobora
kuba ifite n’amwe mu madosiye yerekeye jenoside yo muri 1994. Ibi byose biha
FDLR ingufu za politiki mu ruhando mpuzamahanga ku buryo mu nkiko ziri imbere
niyo hashira imyaka 100, FDLR izahora ari umutangabuhamya w’ibyabaye mu Rwanda
na RDCongo kuva muri 1990 kugeza ubu.
Iyi ikaba ariyo mpamvu Amerika na Perezida Kagame Pawulo bashaka ko uyu mutwe useswa ntiwongere
kuvugwa kandi abawurimo ntibakore politiki. Mbere y’uko Kagame na USA
batangaza aho bahagaze babanje guca ku banyarwanda byitwa ko ngo ari
abanyepolitiki bakorera hanze bavuga ko kugirango bemere kujya mu rugaga
rw’amashyaka ya politiki arwanya Kagame rurimo FDLR, ari uko uyu mutwe waseswa abawurimo bagafata
irindi zina! Aha umuntu akaba yahita abona ko ibyo tuvuze hejuru bifite
ishingiro, none se Shitani uhinduye
izina ukayita Aside biyibuza kubayo?
Imana se uyise Buki biyibuza kuguma kubayo?Aba bombi igituma bakomeza kuba icyo
bari cyo ndakeka ko ari indangagaciro zabo atari amazina mashya
cyangwa ashaje.Uyu mutego ariko FDLR yawuvumbuye cyera maze itera utwatsi
benewo; niho Kagame na USA bavugiye ku mugaragaro ko FDLR igomba guseswa,
abayirimo bakaza bapfukamiye Kagame ushobora kuba yibwira ko nawe yavukanye
imbuto, abatabishoboye bagatorongezwa bakajya kuba impunzi kure y‘ibiyaga bigari by’Afrika, byakwanga bakabaminjiraho urusasu nkuko babikoze muri 1996 batwikira
impunzi mu nkambi muri RDCongo yitwaga icyo gihe Zaire.
Ikindi FDLR izira nkuko Abiola
yakizize, ni ibikorwa by’indashyikirwa yibitseho kurusha umunyarwanda wese
n’ishyaka ry’abanyarwanda iryo ariryo ryose:kuba ishyigikiwe na rubanda
nyamwinshi(Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) y’imbere mu Rwanda no hanze yarwo.
Muby’ukuri, FDLR yaratotejwe, iratorongezwa, Kagame na USA babeshya
abanyarwanda ko ari umutwe utakibaho usigaranye amabandi atarenga Magana atanu
yafashe bugwate abaturage batarenga Magana atanu. Abaturage bamwe bashobora kuba baracitse
intege koko bakumva abo bakekaga ko bazabacungura ejo ibyabo byarangiye.
Amagambo aherutse gutangazwa na LONI ko FDLR ifite abaturage 250,000
bari kumwe nayo byatumye Abatutsi, Abatwa n’Abahutu bumirwa ndetse Loni na
Kagame bahita batakaza icyizere kurushaho kubera ko ikinyoma cyabo cyari kimaze
imyaka 20 cyari cyambitswe ubusa! Umuntu rero akaba yakwemeza ko FDLR yo yahise
ihabonera amanota, icyizere yari ifitiwe mu moko yose kirazamuka. Ibi bigaragazwa
n’umubare w’abaturage bamaze kuburirwa irengero mu Rwanda kuva uyu mwaka
utangiye, abayobozi bamaze kwicwa n’abari mu bihome bose bashinjwa gukorana na
FDLR. Ukongeraho itumizwa mu Butaliyani ryakorewe FDLR n’ibiganiro bahabwa ku
maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga.
Ikirangantego cya FDLR |
Ibi byose rero mvuze hejuru,
birerekana ko FDLR iramutse ikomeje kuba ishyaka igataha mu Rwanda hakaba
amatora arimo Demukarasi nta kabuza yatsinda amatora ku ijanisha ryagera no
kuri za 90% nkuko byari bimeze kwa Abiola; bityo ikaba yagira uruhare rukomeye
mu guhindura ibintu mu Rwanda harimo no gukora ku madosiye atwikana: ukuri kuri
Jenoside yabaye mu Rwanda, urukiko rwigenga rwemeza cyangwa ruhakana niba
ubwicanyi bwakorewe Abahutu muri RDCongo ari jenoside cyangwa atariyo.
Gushyikiriza inkiko abicanyi bihishe muri RDF bashobora kuvuga akari I Murore
kuri jenoside, aha rero ni naho hari ipfundo ku rupfu rwa Kagame Pawulo kuko abazungu,
baba Abanyamerika n’Abafransa bose bashaka kwegeka amabi yabaye mu Rwanda ku
gatwe ka Kagame igihe azaba atakiriho.
Ibi bikaba byaratumye Kagame yigeze kwivumbura
igihe bari bamumereye nabi bashaka kujyana abicanyi be mu nkiko mpuzamahanga
avuga ko ashobora kubavamo agira ati: “ umuntu mugafatanya kujya mu cyaha,
byakomera akakikwegekaho wenyine!” Ubu bwoba ko FDLR ifashe ubugetesi,
nyamwinshi yakomeza kugira uruhare mu gufata ibyemezo mu iterambere ry’igihugu
cyabo tubisanga mu nyandiko y'ikinyamakuru New York
Times cyo muri USA yo mu kwezi kwa Nyakanga 2014 yasomwe ku Ijwi ry’Amerika mu Kinyarwanda ivuga
ko Perezida Obama wa USA agomba gukorera Al Maliki wari Ministri w’intebe wa Irak witwaza ko ahagarariye ba nyamwinshi nk’ibyo USA zakoreye Habyarimana Yuvenali wo mu Rwanda muri 1994 . “ Amerika igomba gukuraho Al Malik nkuko
yabigenje kuri Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda witwazaga ko ahagarariye
Rubanda nyamwinshi y’abahutu akaniga Demukarasi”
Kagame rero we twavuze ko ibye
bitandukanye n’ibya Abacha ku mpamvu nyinshi. Abacha ni umusirikare wabyigiye,
naho Kagame akaba inyeshyamba itarize isuzugura abize ku buryo badashobora
kumugira inama yo guhindura ibintu mu mahoro ngo yemere. Urugero: igitekerezo cya
Kikwete ko Kagame yashyikirana na FDLR, Museveni agashyikirana n’abamurwanya
cyo muri Mata 2013 muby’ukuri ntabwo
cyavuye muri Kikwete. Iki gitekerezo yagihawe na USA mu nzinduko zirenga 3
yakoze umwaka ushize kuva muri Mutarama kugeza Mata 2013. Kubona iki gitekerezo
cyaravugiwe I Addis Abeba ahigirwaga ikibazo cya RDCongo byagombaga guha Kagame
kwibaza impamvu Kiwete atamuhamagaye kuri telefoni nk’umuturanyi ngo akimubwire
cyangwa akibwire uhagarariye Kagame muri Tanzania! Iyo Kagame aza kuba yarize,
yagombaga gusesengura akamenya uwatumye Kikwete n’icyo agamije. Kagame muri uku
kugondeka ijosi yanga kuganira n’abo batavuga rumwe nawe, araha urwitwazo USA
igomba kumwivugana kugirango basibanganye ibyabaye muri jenoside n’ubwicanyi
bwakorewe abanyarwanda kuva 1990 kugeza ubu, byose ngo bizegekwe kuri Kagame
nkuko twabivuze hejuru.
Kagame mbere yo kumuhitana, USA
iramukoresha penaliti nka Abacha.
Muby’ukuri aho ibintu bigeze mu Rwanda
biragaragara ko Kagame yananiwe kuyobora igihugu. Abaturage barenga 60,000
baburiwe irengero mu mwaka umwe gusa wa 2014, gufunga abanyeshuri, abahanzi
n’abanyamakuru, guta muri yombi abasirikare bakuru barimo n’abamurinda, gufunga
abagore, kwica abantu bakabajugunya mu nzuzi, kwicira hanze abamuhunze no kujya
gutaburura imirambo mu kindi gihugu. Aya
mabi yose agasozwa n’icyaha cya sakirilego cyo kwanga gushyikirana n’abatavuga
rumwe nawe harimo na FDLR; ibi byose rero nibyo USA zari zitegereje ngo zirenze
Kagame, ni ukuvuga Abatutsi yitwaza ko ahagarariye bamaze kumukuraho amaboko
bose ku buryo agiye ntawamurira, wenda ngo abe yazana akavuyo ngo arahorera
Kagame nkuko byagenze ku rupfu rwa Habyarimana na Kadafi; uyu mugambi bakaba
barawugezeho kuko umututsi wa nyuma wari ukiri kumwe na Kagame, Koloneli Tom Byabagamba ubu nawe abarizwa muri gereza!
Aha rero tukaba twakwanzura iyi nyandiko twibaza ibi
bikurikira?
- · Ese ari Kagame cyangwa FDLR ninde uzagabwaho igitero bwa mbere?
- · Ese FDLR yariteguye ku buryo yakomeza guhagarara neza igabweho ibitero nkuko yabikoze mu myaka 20 ishize yose?
- · Ese FDLR mu mashyaka ikorana nayo nta bagambanyi barimo nkuko Chief Abiola yagambaniwe n’abagombaga kumufasha kujya ku ngoma aribo Koffi Anan wayoboraga Loni na Chief Emeka Anyaoku?
- · Ese amashyaka ya politike ari hanze yiteguye gukora iki mu gihe FDLR ariyo igabweho igitero mbere ya Kagame? Naho se mu gihe bibaye ukundi Kagame akaba ariwe ugabwaho igitero mbere?
- · Ese Abanyarwanda badahahaguruka ubu ngo bamagane umugambi mubisha wa USA na Kagame bazabikora FDLR n’abaturage 250,000 bari kumwe nayo bamaze kubamishaho amabombe?
Buri wese ukunda Urwanda
n’abarwo, atekereze kuri ibyo bibazo.
Ariko uko biri kose, biragaragara ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na FDLR
kizarangira nk’uko icyari hagati ya Abiola na Abacha cyarangiye muri 1998; ba
Mpatsibihugu bayobowe na USA bakaba bashaka kwimika Ibigarasha bishya dore ko u
Rwanda rubyejeje! Amateka azatunyomoze!
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355