Pageviews all the time

NGO UKURUSHA UMUGORE ABA AKURUSHA URUGO. INAMA Y'INGANZO NTAGANZWA YASANZE GICANDA NA VEREDIYANA BURI WESE ARI IKIBASUMBA

Gicanda
Inama y'urubuga SHIKAMA yateranye kuwa 3 Nzeri 2014 iyobowe na Padri Tabaro M. ushinzwe guhuza ibikorwa bya Politike n'umuco. Kubera ko abagize inama bari mu bihugu byo ku isi bitandukanye, byabaye ngombwa ko hifashishwa ikoranabuhanga rya SKYPE. Inama yamaze amasaha atanu yose, tukaba twishimiye kubagezaho ibyayivugiwemo:
Ku murongo w'ibyigwa hari ibi bikurikira:
1. Kureba uko umuco Nyarwanda mu  ndorerwamo ya politike wifashe muri iki gihe.
2. Uruhare abagore b'abayobora u Rwanda bagira mu kubaka u Rwanda, hashingiwe kuri izi mvugo nyarwanda: " ukurusha umugore aba akurusha urugo, tukongera ngo umugore ni inkingi y'urugo"

1. Umuco nyarwanda mu ndorerwamo ya politike muri iki gihe
Umuyobozi w'inama yagiye aha ijambo buri munyamakuru mu bari abagize inama. Icya mbere bahurijeho bose ni uko umuco nyarwanda ugeze aharindimuka. Benshi bagiye berekana impugenge zabo ku bwomanzi buri mu rubyiruko rw'u Rwanda muri iki gihe aho usanga abasore bakoreshwa ubusambanyi n'abagore bakize, abakobwa nabo bakaba ari uko bimeze ndetse n'icyorezo cya SIDA cyari cyarashegeshwe mu Rwanda ubu kikaba gishobora kubura umutwe.Ibi babivuze bashingiye ku makuru yagiye aca mu binyamakuru byanditse  no kuri  Radiyo BBC Gahuza aho byavugwaga ko ku ndaya 5 mu mujyi wa Kigali 3 ziba zaranduye agakoko gatera SIDA

Bakiri kuri iki kibazo, bibukije ko hari abanyarwandakazi ubu bambutse imipaka y'u Rwanda bakajya gukora uburaya mu bihugu duturanye bamwe bakaba barafashwe bagafungwa nk'abanyarwandakazi 4 bafungiwe mu mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania, n'abandi baherutse gufatirwa mu Kayanza mu gihugu cy'u Burundi bagafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda. Kuri iki kibazo, abari mu nama basanze ko Leta y'u Rwanda ifite uruhare muri iki kibazo kuko itanga amasomo mu mashuri  cyanye cyane kaminuza atajyanye n'ubumenyi bukenewe ku rubyiruko mu rwego rwo kwihangira imirimo. Banemeje kandi ko za kaminuza zishingwa buri munsi hirya no hino mu gihugu akenshi zitanga n'ubumenyi  budafite ireme ari imwe muri za nyirabayazana zitera ubu bwomanzi kuko abazirangizamo bumva ko bafite impamyabumenyi ya kaminuza badashobora gukora imirimo y'amaboko, bityo umwuga w'ubuhinzi ukaba uriho uteshwa agaciro mu Rwanda ku buryo mu myaka nk' icumi itaha abakora mu buhinzi bazaba ari mbarwa, hirya no hino ari ibisambu; ibi bikazagira ingaruka zitari nziza mu bukungu bw'igihugu.

Inama yasanze kandi ururimi gakondo narwo rutitabwaho nkuko byagomye kugenda, icyandikwa cyabaye amateka , dore ko n'abagombye kugikoresha abenshi nabo baba batakizi.  Mu minsi iri imbere ikinyarwanda cy'umwimerere kikazaduciaka burundu tukazajya tuvuga ikinyarwanda kivanze n'ikigande, ikirundi, igiswahili, icyongereza. Urugero batanze: aho kuvuga ngo umwana ariho ararira, ubu abantu benshi bivugira ngo umwana ari mu kurira ndetse bakanabyandika gutyo! Aho kuvuga ko bagiye gucukumbura abenshi ubu bakoresha ikirundi bakavuga ko bagiye gukora amatohoza. Aho kuvuga ko ari ibintu bisanzwe, ubu abenshi bivugira ko ari ibintu biri natural. INGANZO NTAGANZWA ya Shikama, yasanze ari ngombwa kwibutsa abagize inama y'igihugu ishinnzwe umuco kwikubita agashyi igafatanya na minisiteri ishinzwe uburezi, bagahagurukira imyandikire y'ikinyarwanda mu mashuri hashyirwaho imfashanyigisho zijyanye n'umuco nyarwanda.
Gicanda
INGANZO NTAGANZWA ya Shikama yakurikijeho kwamagana abategetsi b'u Rwanda basigaye bifata nko ku ngoma ya Louis XVI na Marie Antoinette bo mu Bufransa bahiritswe na Revolisiyo yo muri 1789 yabaye muri icyo gihugu, biturutse ku gusesagura n'umurengwe mu gihe ubukene n'agahinda byari byugarije rubanda. Inama yemeje ko igikorwa cy'urukozasoni abagize leta ya Kagame bise "Dinner en Blanc" kimaze kubera mu Rwanda inshuro 2, ntaho gitaniye na biriya byatumye Ingoma y'umwami LOUIS XVI ihirikwa. Biteye isoni kumva abategura kiriya gikorwa bavuga ko cyashinzwe n'umufransa akagikorera iwabo mu Bufransa, bigamba ko mu Rwanda ariho honyine hakorerwa ruriya rukozasoni muri Afrika!! Ese ni uko u Rwanda arirwo rukize kurusha ibindi bihugu by'Afrika cyangwa ni urukundo rukunda abafransa byatuma tugomba kwigana ibyo bakoze byose, harimo n'umurengwe mu gihe inzara n'ubukene byugarije rubanda?Turabibutsa ko muri "Dinner en Blanc" abaherwe bo mu Butegetsi bwa Kagame baterana bambaye imyeru, bagafunga imihanda, bagataka ameza, bakarya , bakanywa amayoga ahenze, ibisigaye bakabimena muri pubele nayo iba yambitswe umweru; ibi byose kandi bigakorwa mu mafaranga ava mu cyuya cya ngofero.

2.Uruhare abagore b'abayobora u Rwanda bagira mu kubaka u Rwanda, hashingiwe kuri izi mvugo nyarwanda: " ukurusha umugore aba akurusha urugo, tukongera ngo umugore ni inkingi y'urugo"
Nyuma y'impaka nyinshi zagiwe ku muco tuzagenda tubagezaho gahoro gahoro, hakurikiyeho kurebera hamwe uruhare abagore bakurikira bagize mu kubaka u Rwanda.  Gicanda muka Rudahigwa, Verediyana muka Kayibanda, Kanziga muka Kinani, na Nyiramongi muka Kagame.
Inama yibanze kuri ibi bikurikira mu gusesengura urwo ruhare tuvuze hejuru: imyifatire muri rusange, imibanire ye n'abanyarwanda basanzwe, ubufatanye n'umugabo we mu gushaka ineza ya rubanda.

GICANDA
Umuyobozi w'inama yasabye abagize inama bose guceceka umunota umwe basabira uyu mugore n'abandi bose bazize jenoside. Umunota urangiye, yahaye ijambo abantu bari aho baba bazi Gicanda, cyangwa se baba bakusanyije amakuru ahagije kuri we. Umunyamakuru Mahoro M. yabanje kubwira abari mu nama agakuru gateye amatsiko kuri Gicanda kerekana ko yari umwari wiyubaha koko. Ngo umusaza w'inararibonye mu mateka y'u Rwanda yamubwiye ko mu gihe abakobwa bariho batambagirana isheja  bambaye ubusa imbere y'umusore Rudahigwa na bamwe mu biru bariho bamufasha mu muhango wo gutoranya umugeni,  Gicanda wari umwe mu batambagira we ngo yaraturitse ararira; Rudahigwa niko kuvuga ati: " uriye urize niwe nshaka"!Nguko uko Gicanda yatoranyijwe muri mirongo. Ubwo abandi bahatanaga ngo bagaragare neza, we yumvise ko iki gikorwa kimwambura ubumuntu bwe. Gicanda kandi ngo mu mibereho ye yagaragaye nk'umukirisitukazi ukunda Imana n'abantu nkuko byemejwe n'umunyamakuru Ntirushwa W. umuzi aho yari atuye hariya munsi ya Sitade Huye i Butare.

Uyu mugore ngo yabanaga neza n'abari i Bwami igihe cya Rudahigwa, akarangwa  no gutuza ndetse akenshi ngo iyo yavuganaga n'igitsina-gabo cyose yabaga yubiitse amaso. Nta muntu n'umwe wabaye i Bwami uvuga ko uyu mugore yaba yarivangaga mubyo ubutegetsi bw'umugabo we. Umunyamakuru Sakindi G. asanga kubona uyu mugore atarahunze muri 1959 ubwo abari mu kazu k'i Bwami bahungaga abenshi bakagana Uganda ari gihamya ko yakundaga rubanda n'abanyarwanda koko, kandi nabo bakaba baramubaniye neza kuko ingoma zakurikiye iya Rudahigwa:  iya Kayibanda n'iya Kinani, zamuhaye icyubahiro gikwiye uwabaye umugore w'umukuru w'igihugu maze bamuha inzu ya Leta ndetse bemeje ko yari afite n'umushahara wo kumutunga yahabwaga na Leta.

Ariko hari ikintu abagize inama bataje kutumvikanaho, benshi bibajije impamvu atafashije Leta zakurikyeho kugarura abatutsi bari barahunze kandi ngo yari abifitiye ubushobozi. Padiri Tabaro yabajije ibi bikurikira: uyu mugore yari gukora iki mu gihe abarebwa n'ikibazo badafite ubushake bwo kugikemura? Ese Leta zakurikiye iy'umugabo we zari zifite ubwo bushake? Ese abatutsi bari babuze ubutegetsi bitaga ubwabo bagahungira Uganda n'ahandi bari bafite ubwo bushake? Padiri Tabaro yatanze urugero rw'ibitero by'abiyitaga Inyenzi byagabwe ku Rwanda nyuma y'amezi 3 rukimara kubona ubwigenge ni ukuvuga kuva mu kwezi kw'Ukwakira 1962 kugeza mu Gushyingo 1967; ibi bikaba byerekana ko abashakaga kugaruka ku butegetsi ku ngufu rwose uyu mugore ntacyo yari gukora ngo abahuze na Leta barwanyaga.

Muri Make, INGANZO NTAGANZWA ya Shikama yemeje ko GICANDA ari IKIBASUMBA mu bagore.

 Biracyaza, -----

Ubutaha tuzakomeza tubagezaho ibyavuzwe kuri KANZIGA na NYIRAMONGI

BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355