Pageviews all the time

SHIKAMA TURABURIRA ABANYARWANDA BOSE KWITONDA MU GIHE BAHAMAGARWA NA NIMERO YA TELEFONI IGENDANWA :+250788751976 / 0788751976 Y'UMUGORE UKORA MU BIRO BY'ABICANYI BA KAGAME USHINZWE KUNYEREZA NO GUHOTORA ABAGORE N'ABAKOBWA MU RWANDA NO MU MAHANGA / UDAHEMUKA Eric

Mob: +250788751976/ +250788751976
Iyo wiyemeje kurengera abaturage no kurwanya ikibi ntuba ukita ku buzima bwawe kuko uba ugamije gucungura benshi. Ku italiki 29 Kanama 2014 twabagejejeho inkuru yatabarizaga Madamu UWAMAHORO Modeste washimutiwe i Busogo.Tukimara gutangaza iyo nkuru twakomeje gukurikirana tuza kumenya ko uyu mubyeyi yashimuswe n'itsinda ry'abicanyi bo muri DMI i Kigali bari bayobowe n'umugore ufite telefoni igendanwa: +250788751976 wamuhamagaye inshuro nyinshi kugeza igihe amugejeje kuri ba sebuja ubu akaba yaraburiwe irengero.Uyu mubyeyi UWAMAHORO Modeste we yagiraga telefoni igendanwa +250788471644 ariko ubu ntiyitaba. SHIKAMA tukaba tuburira abanyarwanda ngo uzahamagarwa n'iyi nimero azagire amakenga.

Munsi hano nimusome inkuru twabagejejeho taliki 29 Kanama 2014 ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste / UDAHEMUKA Eric



SHIKAMA TURATABARIZA MADAMU UWAMAHORO Modeste WARI UMUNYAMABANGA-NCUNGAMUTUNGO MU RWUNGE RW'AMASHURI RWA RUSANZE WASHIMUSWE N'ABICANYI BA PEREZIDA KAGAME KU ITALIKI 26 KAMENA 2014 KUGEZA N'UBU DUTANGAJE IYI NYANDIKO AKABA YARABURIWE IRENGERO

Guhera mu 1990 ubwo FPR yatsaga umuriro ku Rwanda irangajwe imbere na Général Major Paul KAGAME, nta munsi w'ubusa mu Rwanda abantu batarigiswa. Abanyururu bagiye bavanwa mu magereza bafungiwemo bakajya kwicwa bakajugunywa mu ishyamba rya Nyungwe, abasirikari bagiye bicwa bagapakirwa mu makamyo yanditseho ibirango by'umuryango mpuzamahanga bagatwarwa mu gicuku bakajya kujugunywa muri Nyungwe.
Abatavuga rumwe n'ingoma-mpotozi ya FPR bahisemo guhangana bari mu gihugu imbere bagiye bicwa umugenda abandi barafungwa ndetse bamwe bacibwa amajosi mu mashyamba uwibukwa vuba aha akaba ari RWISEREKA Andrea KAGWA.

ISHIMUTA RIMAZE GUTWARA BENSHI MURI IYI MINSI: 
Muri iyi minsi imiryango itandukanye yagiye itaka ko yabuze abavandimwe bagiye baburirwa irengero bagiye mu bukwe, bavuye mu Misa, bagiye cyangwa bavuye mu isoko, n'ahandi.Abatakaga ko babuze ababo bakunze kwitabaza igipolisi cya Kagame bibwira ko cyabashakira aho ababo barengeye ariko kugeza magingo aya nta n'umwe uraboneka kandi urutonde ni rurerure.

IMIRAMBO YABONETSE MU KIYAGA CYA RWERU ISHOBORA KUBA GIHAMYA KO ABASHIMUSWE MU RWANDA MURI AYA MEZI BOSE BISHWE: 
Mu gihe abavandimwe b'ababuriwe irengero bari bagitegereje igisubizo cya polisi, inkuru y'incamugongo yabaye kimomo isakajwe n'abarobyi b'abarundi barimo baroba amafi mu kiyaga cya Rweru ko bahabonye imirambo irenga 40 irimo abagabo, abagore ndetse n'abana.

N'ubwo muri SHIKAMA tutakwihutira gufata umwanzuro, ariko na none ntitwaba duhubutse tuvuze ko hashobora kuboneka isano hagati y'abo banyarwanda baburiwe irengero n'iyo mirambo yabonywe mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka uhuza Burundi na Rwanda kandi amazi yisuka muri icyo kiyaga akaba akura isoko mu Rwanda.LONI NA AMUNISITI BUMIJWE N'AYO MAHANO: Ubwo bwicanyi bwo kubohera abantu inyuma agatuza kagaturika mu karere k'ibiyaga bigari wadukanywe na FPR guhera mu 1990. Abayobozi b'umuryango w'Abibumbye kimwe n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko bitumvikana ndetse biteye agahinda iperereza rikaba ryihutirwa n'ubwo mu gusoza iyi nkuru SHIKAMA tuza kwerekana ko u Rwanda rudashobora gutsinda uru rubanza.

 SHIKAMA TURATABARIZA UWAMAHORO Modeste
Umudamu witwa UWAMAHORO Modeste wari secrétaire comptable (umunyamabanga-ncungamurungo) mu rwunge rw'amashuli rwa Rusanze yashimuswe n'abicanyi ba Kagame ku itariki ya 26 Kamena 2014 bamukuye mu isanteri y'ubucuruzi ya Byangabo, mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, intara y'Amajyaruguru. Aka gasanteri bamushimutiyeho ku batazi aho gaherereye kari mu marembo y'ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi ISAE BUSOGO. Aha hantu kandi ni muri kilometero 11 uvuye mu mujyi wa Ruhengeri werekeza ku Gisenyi.

Uyu mubyeyi, impfupyi yasize kugeza ubu zikaba zir kuririra mu myotsi cyane cyane ko umugabo we witwaga HARELIMANA Emmanuel yitabye Imana mu 1994 nawe azize urupfu rutazwi none inkoramaraso za Kagame zikaba zikomeje gusonga uwo muryango ugizwe n'abana batanu dore ko ntako zitagize zitakambira leta ariko amaso yaheze mu kirere kuva icyo gihe kugeza aya magingo.

U RWANDA NTIRUZATSINDA URU RUBANZA RW'URUCABANA: 
Leta y'u Rwanda ikomeje kurahira ikarengwa ko abo bantu baroshywe mu migezi atari abanyarwanda kandi ibi bakabivuga n'iperereza rihuriweho n'ibihugu birebwa n'iki kibazo ritaraba. Mu gusoza iyi nyandiko ibabaje kandi iteye agahinda, muri SHIKAMA turatanga igisubizo cyagabanya ubukana bw'ikibazo kikanacogoza umusonga ku babuze ababo: "Kigali ivuga ko abo bapfuye atari abanyarwanda; ikwiye kwihutira kwerekana ababuriwe irengero bose amagereza na za kasho bafingiwemo ku buryo ababo bababona bakemeza ko koko aribo kandi bakemererwa kubasura". Leta nidashobora kwerekana aho abo bantu baherereye, ababo bazihanagure kuko kizaba ari ikimenyetso simusiga ko bishwe.

 MANA TABARA U RWANDA URUKIZE UMUBISHA UGIYE KUTUMARIRA KU ICUMU!!!
UDAHEMUKA Eric

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355