Pageviews all the time

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu

Mu gihe bigaragarira buri wese ko ingoma ya Kagame Pawulo yageze ku ndunduro ukurikije ibintu biriho biba mu gihugu ubu, aho abanyeshuri, abahanzi, abasirikare bakuru, abari ibyegera bya Kagame bariho boherezwa mu bihome, ukongeraho n'intumbi z'abo yica ziriho zigaragara hirya no hino, utibagiwe n'imiriro yibasiye igihugu; ibi byose bikaba bisoza ubuhanuzi bwa Magayane usanga aha. Twasanze byaba byiza rero abantu batangiye kwibaza ukuntu Kagame agiye kuva ku butegetsi, n'ikizakurikiraho; ni muri urwo rwego muri Shikama tubona Kagame agiye kuzira ikibazo cya FDLR yanze gushyikirana nayo akizera abazungu yatatamitse amadiyama ko bazabimugiramo iki kibazo kikarangira bariya bahutu baje bapfukamye bagacishwa i Mutobo, bakigishwa kubaha uwavukanye imbuto Kagame. Ntawavuga ko Kagame atareba kure yanga gushyikirana na FDLR, ikibazo cye ni uko yahita ashyikirizwa inkiko hamwe n'abaicanyi be bafatanyije kumena amaraso n'ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda kukajya ahabona.


 Ibi rero, nibyo byabaye muri Nigeria aho umuherwe w'Umuyoruba MOSHOOD Abiola yatsindiye amatora yo kuyobora Nigeria muri 1993, abasirikare bazwiho kuba banyereza amafaranga ava muri peteroli amanywa n'ijoro, basanga uyu mugabo wakize ku buryo busobanutse kubera gukora ubutaruhuka wari warahiye kurwanya ruswa mu gihugu akimara kurahira, bakoze ku buryo iryo rahira ritaba bafata Moshood bamuta mu buroko n'abandi benshi barimo OLUSEGUN Ogasanjo waje kuyobbora Nigeria nyuma. Muri 1998 niho uwari Perezida wa Nigeria jenerali Sani Abacha yahawe amarozi mu masaha make aba arapfuye, mu minsi mike yakurikiyeho na Moshood Abiola arogerwa muri Gereza nawe apfa amarabira. Bivugwa ko aba bombi bahitanywe n'akaboko k'inzego z'ubutasi z'Amerika, CIA. Reba hasi aha aho Kagame ahuriye na Abacha.

1. Bazahuye ubukungu bw'ibihugu bategeka
Sani Abacha yavutse kuri 20/9/1943 apfa kuri 8/6/1998. Akimara kuburizamo amatora yari yatsinzwe na Abiola ku majwi arenga 75%, uyu mujenerali yakoze uko ashoboye ngo azahure ubukungu bwa Nigeria bwari bugeze aharindimuka biturutse ku butegetsi bw'uwamubanjirije jenerali Babangida, wari watangiye guha ibintu byose abikorera ku giti cyabo, akaba yarahise abihagarika. Ubukungu bwarakuze ku buryo amafaranga y'amadevize yari abitswe mu kigega cya leta yavuye kuri 494,000,000USD  muri 1993 akagera kuri 10,0000,000,0000USD muri 1997.Ibi yabishimiwe n'amahanga cyane nkuko Kagame amahanga amushima avuga ko ngo ubukungu bwo mu Rwanda bwifashe neza ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu karere rurimo ndetse no ku rwego rw'Afrika. Jenerali Abacha ibi byose yabikesheje ibyo yise viziyo 2010 nkuko Kagame ukumera neza k'ubukungu bw'igihugu cye abukesha ibyo yise Viziyo 2020.
Jenerali Sani Abacha

2. Bishe, barafunga, banatorongeza ababeretse ibitagenda neza 
Sani Abachi afata ubutegetsi, yasanze hari impirimbanyi yitwa KEN- SARO Wiwa yasabaga ko akarere ka Delta cyane cyane muri OGONI aho yaturukaga hakaba ariho hacukurwa peteroli nyinshi muri Nigeria kakwitabwaho kagatezwa imbere kavanwa mu bukene cyane cyane leta n'amasosiyete acukura peteroli bakareba uko bagangahura ikirere cyahumanye; abantu bagahumeka umwuka mwiza, amazi  akanyobwa, bagahinga nk'abandi. Aho kugirango ijwi rye ryumvikane, Jenerali Abacha yashyizeho Komisiyo Oputa kugirango icire urwo gupfa iriya mpirimbanyi.Isosiyete yari yashyizwe mu majwi ya Shell Group yatanze ruswa maze KEN ahamwa n'icyaha cy'ubugambanyi aranyongwa! Nyamara muribuka ko Shell yarishye amamiriyari atabarika USA mu myaka mike ishize igihe uruhombo rwayo rwaturikaga mu kigobe cya Mexico;  kandi Perezida Obama akayitegeka kumara amezi n'amezi isukura inyanja, kugeza igihe bigaragariye ko amazi asukuye Obama n'abakobwa be bakajya kogeramo kugirango bereke abakerarugendo ko nta kibazo kigihari, Ariko Abacha we yakoze ibitandukanye n'ibya Obama kuko ari abirabura yategekaga. 

Moshood Abiola
Si aho yahagarariye kuko n'abari bashyigikiye uriya mugabo wanyonzwe bose barimo jenerali Olusegun Obasanjo, na Moshood Abiola bahise batabwa muri yombi bavuga ko ari abagambanyi; uwitwa Wole Soyinka wabonye igihembo cya Nobel mu kwandika nawe icyo cyaha kimuhama yaramaze guhunga. Ibi Kagame nawe niko abikora, muribuka abazwa iby'urupfu rwa Kinani agahita ashyiraho amakomisiyo ya Nyirarureshwa yise Mutsinzi na Mucyo, yose agashinja abahutu kuba barishe Kinani. Ugize ngo arabumbura umunwa aho ari hose ku isi akagambanirwa biciye muri Interpol, ambasade ngo afungwe cyangwa azanwe mu Rwanda ngo kubera ko akurikiranyweho icyaha cya Jenoside. Abahutu bari mu gihugu bashatse kuvuga ko Demukarasi ari ngombwa akabata mu gihome, none n'abatutsi bashatse kwiha gutekereza akaba ariho aberekeza.

3. Gukoresha igisoda mu kubungabunga umutekano mu karere
Nkuko Kagame yohereza ingabo ze hirya no hino muri Afrika no ku isi kubungabumga umutekano, na Sani Abacha niko yakoze yohereza ingabo ze kugarura ituze mu bihugu byari bimaze gushegeshwa n'intambara bya Liberia na Serra Leone. Ibi byatumye Abacha yiyizera yumva ko nta wamuhangara kuva akorera USA akazi kayo ndetse aca hasi agirana imibano yihariye n'abanyepolitike bo muri Amerika nka Senateri INHOFE James wo muri Oklahoma.No kwa Kagame niko bimeze kuko yumva ko kuva akorera USA akazi kayo muri Sudani zombi, Haiti n'ahandi, ari indahangarwa.

4. Abanyamadini bo muri USA bigaruriye Politike ya Nigeria n'u Rwanda
Nkuko Kagame afata uwiyita Pasiteri Rick Warren nk'Imana ye kugera igihe amusengera amufashe ukuboko ngo Imana imutsindire abatavuga rumwe nawe, niko Abacha w'umuisilamu yabigenje yiyegereza abayobozi n'abanyepolitike bo muri  Evangelical Christian Church .

5. Ubutiriganya ngo bagume ku ngoma
 Mu ntangiriro za 1998 Abacha yari yatangaje ko ashaka gusubiza abasivile ubutegetsi, bikaba byaragombaga gukorwa kuri 1/10/1998, amatora y'umukuru w'igihugu akaba yaragombaga kuba mu kwezi kwa Kanama 1998. Abacha yahaye urubuga amashyaka ya politike akora ibikorwa byayo nta nkomyi, akoresha amatora ya za guverinema z'uturere, amatora  y'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko aba mu bwisanzure, bisa n'ibigaragarira buri wese ko Nigeria yari yageze  rwose kuri Demukrasi. Nyamara ngo akabaye icwende ntikoga, mu kwezi kwa Mata 1998, Abacha yashyigikiye ku buryo bugargara amashyaka 5 akomeye kugirango azemeze ko nta wundi mukndida ashaka atari Abacha ku mwanya w''ubupereizda. Ibi bikaba ari anako bimeze kwa Kagame umaze imyaka 20 ategekesha u Rwanda igitugu kitigeze kibaho ku isi, akaba ariho aca mu mashyaka agenda mu kwaha kwa FPR ngo bafatanye n'iri shyaka rye bahindure itegeko-nhinga maze Kagame yiyamarize indi manda y'imyaka irindwi. Nyamara ubuhanuzi bwa Magayane butubwira ko iyi manda atazayirangiza"hazabaho ihene iizabyara isekurume 7 zange konka" nkuko Abacha atarangije igihe yari yarihaye gutegeka Nigeria.

 6. Gusahura igihugu
Muri 2004 hasotse inyandiko ivuga ko  Abacha ari umutegetsi wariye ruswa kurusha abandi.  Abacha yari afite umujyanama we Alhaji Ismaila Gwanzo yategekaga kwandika sheki z'impimbano Abacha akazisinyaho , amafranga kashi na sheki bigakurwa muri banki nkuru y'igihugu akajya kwubikwa mu rugo kugeza yoherejwe mu mahanga. Ibi uyu Ismaila yabifashwagamo n'umuhungu wa Abacha witwa Mohamed Abacha. Perezida Olusegun Obasanjo yashoboye kugaruza 2,0000,000,000USD Abacha maze gupfa hakaba hari na 600,000,000USD yafatiriwe na Minisiteri y'ubutabera ya USA yari yahawe na Abacha n'ibyegera bye. Ibi bikaba bisa n'ibyo Musoni James, Nshuti Manassey, Na Hatari Sekoko bakorera Kagame

7. Urupfu rwa Kagame rushobora kuzasa n'urwa Jenerali Abacha.
Abafaransa baravuga ngo umuntu arapanga ariko Imana ikagena, ubutiriganya bwose Abacha yarimo ngo agume ku butegetsi, Imana yabukubye naz zeru kuko yagiye kuryama ari muzima kuri 7/6/1998.Agatangira gutaka sa yine z'igice z'ijoro sa kumi n'ebyiri zo kuwa 8/6/1998 akitaba Imana amarabira; abamwivuganye bakaba ari nako babigenje k'uwo bari bahanganye Moshood Abiola wari ukivuga ko ariwe perezida wemewe wa Nigeria,  nawe wapfuye amarabira muri gereza nyuma y'iminsi mike ku munsi yagombaga kurekurirwaho! Kuri interneti bivugwa ko Abacha yazize uburozi yahawe n'indaya 2 z'abahindekazi yari yatumije i Dubai zanushyiriye amarozi mu kinyobwa  zihawe n'abamurwanyaga ariko ibi bigomba kuba ari ibihuha byakwirakwijwe na CIA yamwivuganye; icyo nibuka neza ni uko Abacha yapfuye umunsi yari ategerejwe i Niamey muri Niger aho yagombaga gufatanya n'abandi bakuru b'ibihugu banyuranye ngo bunge abanyepolitike ba Niger barebanaga ay'ingwe. Tugarutse ku buhanuzi bwa Magayane uvuga ko Kagame azamburwa ubutegetsi n'umuzungu wamuteretse ku ntebe, birashushanya neza ko nta wundi utari USA ushobora kuzamuurebera nkuko yarebeye Abacha.
Ubutaha tuzarebera hamwe ibya Abiola, dukurikizeho kwibaza impamvu CIA yagombaga kwikiza aba bagabo bombi .

Biracyaza,----

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355