Pageviews all the time

Nyuma yo gusinya no gutanga Petisiyo yamagana umugambi mubisha wa Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo kurasa ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDCongo hakurikireho iki?

HE Barack OBAMA/USA, BAN KI MOON /UN SG et HE R. MUGABE/SADC: Nous voulons un Dialogue inter-rwandais, Bombes NON!
Twamaganye umugambi mubisha wa Perezida Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo
kongera gutsembe impunzi z'abanyarwanda muri RDCongo
Nyuma yo gusinya no gutanga iriya petisiyo y'amahoro, abantu benshi bandikiye Shikama abandi baraduhamagara. Aba bose twagerageje kuganira nabo ku bibazo batubazaga bijyanye n'umugambi mubisha wa perezida w'u Rwanda Pawulo Kagame ariho agambanira abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDCongo ngo baraswe. Bose babajwe  nuko Igimushimisha kuva tariki ya 1/10/1990 ari ukubona amaraso y'abanyarwanda atemba ku bwinshi! Bakaba barasanze twese abanyarwanda iyo tuva tukagera tugomba kureba icyakorwa ngo turokore abavandimwe bacu bari mu mashyamba ya RDCongo.

1. Batangajwe no kumenya ko hari abanyarwanda 250,000 bakiri mu mashyamba kandi Kagame n'abambari be baravugaga ko abasigaye mu mashyamba batagera kuri magana atanu(500)!

Aba bavandimwe babwiye Shikama ko uriya mubare w'impunzi zirenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu uherutse gutangazwa na Loni wabatangaje cyane maze baboneraho kwamagana Leta y'Agatsiko iyobowe na FPR igendera ku kinyoma kuva 1994 kugeza magingo aya. Kandi baboneraho akanya ko kubwira Shikama ngo ibagereze ubutumwa bwabo bushimira byimazeyo FDLR itaratezutse ku mugambi wayo wo kurinda ziriya mpunzi mu bihe bikomeye kandi bayizeza ko amasengesho yabo Imana izatinda ikayumva abari mu mashyamba bose bagataha mu rwababyaye bakabana n'abandi banyarwanda mu mahoro n'ubumwe.


2. Abari barihebye burundu bakeka ko abavandimwe n'ababyeyi babo bapfuye bagaruye icyizere ko baba bakiriho bamaze kumva uriya mubare watangajwe na LONI

Benshi muri aba batwandikiye cyangwa bakaduhamagara, batangarije Shikama ko bari barihebye burundu bakeka ko abavandimwe babo baguye muri RDCongo ariko bamaze kumva uriya mubare watanzwe na LONI bahita bagarura icyizere ko baba bakiriho; iyi ikaba ariyo mpamvu bashimira byimazeyo FDLR yabarinze mu bihe bikomeye bakaba bagihumeka. 

Bakomeje batubaza niba koko LONI yatinyuka kurasa ku mpunzi 250,000 muri iki gihe tugezemo! Icyo Shikama yabasubije ni uko icyatumye barasa kuri miliyoni zigera ku munani muri 1996 ntaho cyagiye kikaba aricyo cyatuma barasa no kuri ziriya 250,000. Kagame niwe warashe indege ya Habyarimana nkuko byemezwa n'abatutsi bari ibyegera bye, niwe kandi warashe  ku mpunzi muri 1996;  Kimya ya I, Umoja wetu n'izindi operasiyo z'urukozasoni zo kurimbura impunzi z'abanyarwanda muri RDCongo zose zari ziyobowe na Perezida jenerali  Kagame Pawulo. N'iki gitero kiriho gitegurwa kuri ziriya mpunzi ni Kagame, Kabarebe na Mushikiwabo barara bakirirwa bagitegura bafatanyije na ba Mpatsibihugu bafatanya gusahura RDCongo.

3. Abanyarwanda bose bagomba guhaguruka aho bari hose bakamagana ubwicanyi butegurwa hagafatwa n'ingamba zinyuranye zo kubukumira.
  •  Mu izina ry'abasinye petisiyo y'amahoro mpagarariye, sinzahwema gukurikirana petisiyo yacu: nzahamagara abo igenewe nkoresheje uko ndeshya ariko akajwi kanjye kazabageraho kandi kabumvishe akababaro kacu.
  • Tugomba gutangira gukoresha imyigaragambyo aho turi hose hirya no hino ku isi yamagana uyu mugambi mubisha, abanyarwanda bakeneye kubaho no kubahwa nk'ibindi biremwa-muntu. Abiyemeje gukoresha iyi myigaragambyo twakusanya inkunga yacu tukayibashyikiriza kugirango itegurwe neza nkuko byagenze ku myigaragambyo yerekeye ihindagurika ry'ibihe irenga 3000 yateguwe na AVAAZ yabereye i New York (USA) ejo kuri 21/9/2014 n'ahandi henshi ku isi ikaba igikomeje.
  • Abanyarwanda mu mashyaka yanyu cyangwa ku giti cyanyu mwandikire BAN Ki MOON,OBAMA, n'abandi bakuru b'ibihugu bigize Akana k'umutekano ku isi, mwamagane uyu mugambi mubisha wo kurasa ku mpunzi inyinshi zarokotse ubwicanyi bwazikorewe kuva 1996 Kagame arasa ku nkambi zazo mu burasirazuba bwa RDCongo.
  • Abanyarwanda bari mu gihugu nabo bari mu mashyaka anyuranye, n'abantu ku giti cyabo bakangurire abanyarwanda b'ingeri zose kujya mu mihanda vuba na bwangu bamagane uyu mugambi mubisha utarashyirwa mu ngiro.

Ngo Abagiye inama Imana irabasanga, abafite ibindi bitekerezo by'icyakorwa ngo turokore abavandimwe bacu bari mu mashymba ya RDCongo batwandikira cyangwa bagakomeza kuduhamagara kuri aderesi na telefoni biri kuri uru rubuga iburyo bwanyu.
                                              TWESE HAMWE TUZATSINDA SEKIBI
Mugire amahoro
Umuvandimwe wanyu,

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355