Pageviews all the time

AVAAZ iherutse kudufasha mu itegurwa rya petisiyo y'amahoro ejobundi yateguye imyigaragambyo y'akataraboneka ku isi yerekeye "ihindagaurika ry'ibihe ku isi"yitabiriwe n'ibihumbi hafi maganarindwi by'abantu!

Imyigaragambyo ku ihindagurika ry'ibihe ku isi i New York 
Umuyobozi w'umuryango AVAAZ Ricken Patel  ejobundi  kuri 22/9/2014 yagaragaye ku mateleviziyo hafi ya yose yo ku isi atanga ibisobanuro ku myigaragambyo yariho ibera i New York ahagombaga guteranira abayobozi b'ibihugu by'isi  mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye kuri gahunda zabo bakaba baragombaga no kwiga  ku ihindagurika ry'ibihe ku isi.

Iyi myigaragambyo ntabwo yabereye i New York gusa kuko umuryango AVAAZ yari yakoze ubukangurambaga hirya no hino ku isi ndetse itanga za miliyoni z'amadolari kugirango ibone hamwe na hamwe mu bihugu abamanuka bakajya mu mihanda gukora iyo myigaragambyo. 

Iki gikorwa giteganywa kongera kubera i Paris mu mezi atanu ataha cyashimwe n'itangazamakuru ririmo BBC,CNN, na AlJazeera. Nta shiti ko abayobozi b'ibihugu babonye ko abaturage b'isi bahangayikishijwe n'ibiza biriho birimbura imbaga hirya no hino ku isi akenshi bituruka ku ihindagurika ry'ibihe nabyo biterwa no gukoresha ibidukikije nabi nk'ibyuka biva mu nganda z'Amerika n'Ubushinwa n'ahandi  bihumanya ikirere buri munota.

Kuko aba banyepolitike aribo bagomba kubwira abatekinisiye babo gushaka ibisubizo, turizera ko iyi myigaragambyo ibabera isomo hagafatwa ingamba  zo kurengera isi vuba na bwangu amazi atararenga inkombe. Muri Shikama tukaba dushimiye AVAAZ byimazeyo kubera ubwitange bwayo mu kurengera isi  n'abayituye.Tukaba twibutsa abasomyi bacu ko iyi AVAAZ ariyo yadufashije gutegura PETISIYO y'amahoro twacishije ku rubuga rwayo yasinyiweho.



Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355