Pageviews all the time

MU MUNSI MUKURU W'ABASORESHWA KU NSHURO YA 13, MINISITIRI W'INTEBE MUREKEZI ANASITAZI YASHINYAGURIYE ABANYARWANDA YEMEZA KO MASIKINI YATINYUKA KWIVUMBURA KURI SHEBUJA UMUTAMIKA AKANGA IBIRYO NGO AGAMBIRIYE KWIHAZA!!! / UDAHEMUKA Eric

Mu mibereho y'abanyapolitiki bari mu kazi burya byinshi mu byo bavugira mu mbwirwaruhame babwira rubanda uramutse ubatunguye ari nk'ibigushobokeye ukabasanga mu ngo zabo ukababaza niba ibyo bavuze babyemera, 90% bakubwira ko batabyemera ari akazi n'inshingano.

Kuri uru rubuga SHIKAMA njyewe ubwanjye mperuka kubagezaho inkuru yarebanaga n'isabukuru y'imyaka 50 ya BANKI NKURU Y'U RWANDA(B.N.R) yizihirijwe muri KIGALI SERENA HÔTEL maze mbashyiriramo amafoto y'abayitegetse bose guhera kuri Bwana HATOLLI mu 1964.

Muri iyo nkuru ya SHIKAMA nibuka neza kuko yamfashe umwanya kuyisesengura no kuyandikira abakunda gusoma inyandiko zirebana n'ubukungu navuzemo ko ugereranije 2014 n'1962 u Rwanda ruhabwa ubwigenge KAGAME na FPR ye batemera, ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 800%.

Kubera iyi mpamvu mpora mbabazwa kandi ngashengurwa umutima n'imvugo zijijisha za Ambasaderi GATETE Claver na John RWANGOMBWA bavuga ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza. Ibi bikaba bivugwa mu rwego rwo gukomeza gushungera abaturage bicwa n'inzara, bimwe uburenganzira n'urubuga byo kuvuga icyo batekereza ku byemezo bibafatirwa n'ibindi. Muri ya mvugo ya FPR bahita bakubwira ko iyo bagenzura iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda bahera mu 1994 ariko njyewe nkaba mbona ataribyo kuko jonoside ishobora kuba REFERENCE ECONOMIQUE ET HISTORIQUE ariko ntikomeze guhinduka urwitwazo imyaka n'imyaniko.

MUREKEZI NAWE YINJIYE MURI MBANYOMEKE NIGENDERE Ikibazo ingoma ya Kagame ifite nanavuze nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarameneshwa ngo mpunge ni ukwivuguruza gukomeye no kuvuga disikuru zuzuyemo ubuswa ku buryo ushobora gukeka ko batakandagiye mu ishuri.

Minisitiri w'intebe ya Kagame mu birori by'umunsi mukuru w'abasoreshwa yavuze ko Kagame n'abaminisitiri be nawe arimo ngo bakwiye gucika ku ngeso yo gusabiriza mu mahanga. Mvuze abategetsi kuko mu by'ukuri n'ubwo byitirirwa abanyarwanda, izo nkunga zisabwa n'abategetsi.

Mu kwizihiza umunsi w’abasoreshwa ku
nshuro ya 13 ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Kayonza, Iburasirazuba taliki 6 Nzeri 2014,
Minisitiri w’Intebe yabwiye abasora ko
aribo rufunguzo rw’iterambere ry'u Rwanda maze avuga ko nta mpamvu yo gukomeza kwemera kubeshwaho n’imisoro y’abandi, muri kwa kwigira kwacu no kwihesha agaciro ndetse ko tugomba gukomeza gukora cyane no gutanga imisoro uko bikwiye kugira ngo iherezo tuzihaze, ahubwo tujye dufasha n’abatishoboye.

Yagaragaje ko inkunga z’amahanga u
Rwanda rubona rimwe na rimwe ziba
zaturutse mu misoro y’abaturage b’ibyo
bihugu, bityo Abanyarwanda basabwa
gusora uko bikwiye nabo bakikemurira
ibibazo byabo.

Yakomeje asobanura ko kwigira nyako
kuzagerwaho igihe abasora babyubahirije uko bikwiye kandi bakarwanya abanyereza imisoro, abarya ruswa n’abonona umutungo w’igihugu,
abananiranye bagahanwa.

IMIBARE IKOCAMYE IBESHYA ABATYRAGE: Minisitiri w'intebe ya Kagame yatanze urugero ko mu mwaka wa 2013 umunyarwanda yari ku rwego rwo kwinjiza amafaranga 693 ku munsi, mu gihe muri 1995 yashoboraga kwinjiza angana na 185.

Iyi ngingo iteye agahinda kuko MUREKEZI ashaka kujijisha abanyarwanda yiyerekana nk'ufite ubukungu buteye imbere kandi bwarazambye. Dore uko bimeze bavandimwe:  Niba mu 1995 UMUNYARWANDA yarinjizaga 185 Rwf igitebo cy'ibijumba kigura amafaranga 100 Rwf, ubu akaba yinjiza 693 Rwf igitebo cya bya bijumba kigura 3,000 Rwf ubwo murumva hagati y'aba barurage bombi ubayeho neza ari uwuhe? Igisubizo kiragaragara.

U RWANDA NKA MASIKINI WISHONGORA KURI SHEBUJA: U Rwanda igihugu cyanjye cyambyaye kikankuza sinatinyuka kugituka bambe ngo nkite MASIKINI ahubwo nabuze indi mvugo nakoresha ngo nerekane ko ubukungu bw'u Rwanda bwahenutse ubu bikaba bisa n'uko isanduku ya Leta isigayemo ubusa.

Mu minsi iza kandi abaturage bamenye ko ikibazo kiziyongera aho kugabanuka kuko guha abakozi ba Leta Uburenganzira bwo kubangikanya akazi n'ubucuruzi bihishe ibanga ryo kunyereza umutungo wa rubanda kandi bikozwe n'agatsiko gato cyane ka FPR. Igihugu cy'u Rwanda ubu kikaba kirembye ahubwo gikeneye inkunga z'abazungu kugira ngo umturage abone igituma aramuka.

Impamvu SHIKAMA twivugiye abazungu, ni uko ubutegetsi bwa FPR bwirirwa busahura umutungo w'igihugu bukirengagiza-nkana kugira icyo bumarira umuturage ahubwo bukamukura n'aho yari yibereye bumubuza guhinga ibijumba, none mu rwego rwo kujijisha bamukomoreye kongera kugendera ku igare muri kaburimbo bamwereka ko ari nk'impuhwe agiriwe atari abikwiye nyamara ari uburenganzira bwe.

Ibi byose ni ibyerekana ko ubukungu buhagaze nabi kubera umutungo w'igihugu uri mu biganza by'itsinda rito ari nayo mpamvu nanditse ko Minisitiri MUREKEZI yashinyaguriye abanyarwanda n'akanya(mu gihe gito ahawe ubutware).

Minisitiri A. MUREKEZI niba koko ari umugabo kandi akaba ashaka ineza ya mwene ngofero, nakureho Itegeko FPR iherutse guhitisha ryemerera abakozi ba Leta kubangikanya izo nshingano no gucuruza kuko byakozwe kugira ngo iyo ruswa n'inyereza-misoro arimo kwamagana biribwe ku bwinshi n'abo mu gatsiko ka FPR ubu kirirwa gatunda imitungo y'u Rwanda kajyana mu mahanga abaturage bagasigara biyicira isazi mu maso mu rwego rwo gukomeza kubajujubya no kubazengereza bakazicuza impamvu bavutse!

UDAHEMUKA Eric

Agoronomu Anasitazi MUREKEZI, Minisitiri w'intebe mushya wa Kagame nawe wiyemeje kunyomeka bene ngofero akazagenda nk'uko n'abandi bamubanjirije bagiye (Ifoto/SENAT-Kimihurura)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355