Faranki Habineza |
Pageviews all the time
Faranki Habineza aherutse kugaba igitero igihe kitaragera nka bamwe mu basore b'INKOTANYI muri 1989!/ NKUSI Yozefu
Amaraso mashya n’amashagaga byirukana abameya nk’uwirukana ababoyi n’abayaya minisitiri KABONEKA Francis yinjiranye muri MINALOC ni umwanya abatavuga rumwe na Kagame bari babonye kugira ngo abenegihugu bacungurwe kandi biracyakomeza kuko urutonde rw’abameya bagomba kwirukanwa ari rurerure. SHIKAMA irakubwira bane(4) batahiwe n’impamvu bagomba kugenda/ UDAHEMUKA Eric
Ibumoso KABONEKA Francis, iburyo MUSONI James mu muhango w'ihererekanya bubasha muri MINALOC i Kigali taliki 20 Nzeri 2014 |
Guhera taliki 19
Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda kugeza uyu munsi, nta
n’isegonda n’imwe igihugu cyagize ishyikizo ngo abenegihugu babeho mu mahoro
kandi bumve batuje batekanye. N’ubwo muri SHIKAMA tuzi neza ko mu giturage akarengane
gaca ibintu nyamara n’abatware n’ibikomerezwa nabyo ni uko ni ukubabona bagenda
mu modoka zihenze nyamara ari ba mbarubukeye na ba sinzibiramuka imitima yabo
yarabaye imivogo n’ibikange.
Ibi byagiye
bigaragarira mu ishyirwaho ritunguranye nk’abategetsi ku bantu wabonaga mu
by’ukuri nta bushobozi bazwiho ndetse nta n’ubunyangamugayo buhagije ndetse
bamwe ari n’abicanyi ruharwa bagiye bavugwa cyane. Icyakunze gukurikiraho ni iyeguzwa, ifungwa,
iyicwa n’imeneshwa kuri bamwe bagahunga u Rwanda bakizwa n’amaguru.
ITANGAZO RYIHUTIRWA RIHAMAGARIRA ABANYARWANDA TWESE KANDI AHO TURI HOSE KU ISI KUZIRIKANA NO GUSABIRA ABAGIZWEHO INGARUKA, ABASHYIZWE MU KAGA N’ABISHWE URW’AGASHINYAGURO N’INGOMA YA F.P.R IGEZE MU MAREMBERA
Muri iyi minsi irimo
iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo
barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo
bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba
ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba
barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya
Rweru.
Hari abanyarwanda ibihumbi
biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya
kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR
ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko
kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga
yayiranduye.
Imirambo ya Rweru kuri Shikama FRANCAIS na ENGLISH/ NKUSI Yozefu
Nkuko twabibasezeranyije mu mpera z'umwaka ushize, twabashyiriye ku mbuga ibi bikurikira:
1. Shikama FRANCAIS:
- Ibyerekeye itwikwa ry'imirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho kuri 22/4/1995 zarengaga 5000. Kagame Pawulo, perezida wa FPR yategetse ko iyi mirambo itabururwa rwihishwa mu mpera za 2013, itwikirwa i Gabiro mu gihe cy'ibyumweru 2. Shikama ifite za gihamya zifatika ishobora guha abashaka gukurikirana iki kibazo.
- Imirambo ya Rweru: Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse turahamya dushikamye ko Kagame Pawulo, Perezida wa FPR kuko atagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu, yahaye amabwiriza abicanyi be bajya hirya no hino mu gihugu, babeshya urubyiruko ko bari muri FDLR changwa RNC bakaba bariho bandika abayoboke, maze abasore bari banze kwiyandikisha mu gisoda cya Kagame ngo bajye kumurwanira muri Repubulika iharanira rubanda ya Congo si ukwiyandikisha bivayo! Amalisiti amaze kuzura, bafashe ba basore baburiza amamodoka bababeshya ko bagiye kubaha amahugurwa mbere yo kubaha icyo babahamagariye. Bageze mu ibagiro, barabakubita, babica urubozo, babashumika amaboko ku migongo barangije bajugunya ya mirambo yabo muri Nyabarongo yaje kuyigeza mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Iyi niyo mpamvu u Burundi bwaka amatohoza kuri ubu bwicanyi, maze Kagame Pawulo we akabyanga. Soma Shikama mu Gifransa cyangwa mu cyongereza wumve impamvu ibyo byose byabaye. Ibi nabyo Shikama ibifitiye ibimenyetso bifatika
2. Shikama ENGLISH
Murahasanga ibyerekeranye n'imirambo ya Rweru.
Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi bwombi
1.Perezida wa FPR, Pawulo Kagame ntagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu kuko umushumba mwiza arinda izo aragiye ahubwo we ntawema kuzimarira ku icumu. Bityo, muri SHIKAMA turasaba Abanyamerika, Abongereza bateretse Kagame mu Rugwiro kumubwira akegura agashyikirizwa inkiko.
2. Abariho bafasha Kagame Pawulo mu kumarira abanyarwanda ku icumu, murazwi mwese, igihe cyanyu kiri bugufi ngo mukanirwe urubakwiye; abibwira ko muzisubirira i Bugande mukarya ibyo mwasahuye mu maraso, muribeshya kuko isi izababana ntoya!
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Umuhanzi Madamu Kayirebwa Sisiriya mbere y’uko asubira mu Bubiligi yari akwiye kubanza kunyuzwa mu kigo ngorora muco naho umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida we akwiye kwegura ku bushake bwe kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki/ UDAHEMUKA Eric
Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze |
Itangazamakuru ni
umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo
ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose
kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko
bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza
bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.
Mu Rwanda uyu munsi
kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu
kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane
Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi
w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku
mpamvu SHIKAMA
ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye
mu Ruhengeri.
Rugamba Sipiriyani wayoboraga Amasimbi n'Amakombe yahanuriye Kagame ibizamubaho igihe yari afite imyaka 20 gusa ati: "Jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abandi mu mayeri umunsi utabikeka uzakacirwa nugirango urahunga bibe iby'ubusa; jya wirinda iby'abandi itegeko urigire intwaro winumire" Ese aho ibyo yahanuraga ku GACA kacu ntibyegereje?/ NKUSI Yozefu
Abazi Rugamba Sipiriyani bemeza ko yari umuntu w'umukirisitu nyakuri; niyo mpamvu bamwe bamufata nk'umuhanuzi ndetse hariho abatangiye guhwihwisa ko abanyarwanda bagombye gutangira gukusanya ibyangombwa bisabwa na kiliziya Gatolika kugirango uyu mugabo agirwe UMUHIRE. Ni mu gihe rwose kuko nta kintu na kimwe nyakwigendera Rugamba yaririmbye kitarabaho, nikitarasohora neza cyaba kiri mu nzira.
Rugamba Sipiriyani aririmba iyi ndirimbo " AGACA", ni muri za mirongo irindwi; muri Shikama twagenekereje dusanga Perezida wa FPR Pawulo Kagame yari afite imyaka hafi 20, nta nubwo yari azi ko igihugu cy'u Rwanda kizagwirirwa n'ishyano kigaterwa n'Inkotanyi zikakigira ayo ifundi igira ibivuzo. Iyumvire iyi ndirimbo itagira uko isa ukuntu agereranya Kagame n'Agaca kabiciye bigacika. Kagakoresha amayeri menshi kagatsemba imishwi y'inkoko, ariko igihe cyarageze na Nyiri urugo yiga andi mayeri abatura umuheto n'umwambi arakahuranya kisenyura ku butaka!!!!
KUBA PEREZIDA Paul KAGAME, RDF NA FPR BARANANIWE KURIMBURA F.D.L.R MU MYAKA 20 ISHIZE NI AMAHIRWE; NAHO KUBA F.D.L.R BIKEKWA KO NTA BUSHOBOZI IFITE BWO GUFATA UBUTEGETSI MU RWANDA IGISUBIZO GIHWITSE KANDI KINOGEYE BOSE CYASHAKIRWA MURI IBI BIBAZO BYOMBI/ UDAHEMUKA Eric
FDLR imaze
kugabwaho ibitero bigamije kuyizimanganya bitabarika, imaze kandi gukorwaho
ubushakashatsi nabwo butabarika ngo harebwe uko ikibazo cyarangizwa, hari
mapping report, hari Rapport Garsony, hari Enough Project, n’abandi benshi ntarondora
muri aka kanya. Ubanza ihame
ry’ubu buzima burya ridahinduka uwasesengura neza. Uko ikibazo cya FDLR
cyumvikanaga igishingwa siko ubu kirimo kumvikana. Abantu baheranwe no kumva
Kigali yemeza ko FDLR ari umutwe w’abasize barimbuye batutsi, nayo ikavuga ko
muri yo harimo n’abana bavukiye mu mashyamba nyuma ya ’94.
Igimbuka
ry’umwana : Imfashanyigisho nziza kubakora politiki mu Rwanda
Ibi rero bisa
n’imikurire y’umwana aho agira imyaka itatu arizwa n’ubusa ariko yamara kugira
imyaka 30 y’amavuko akaba azi ukuri ku by’ibanze ntakomeze kubaza ubusa. Umwana
mu mikurire ye, mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu iyigamyitwarire (Psychologie/Psychology)
witwa Sigmund Freud muganga ukomoka mu Otirishiya(Austria) yagerageje
kugaragaza ibyiciro umuntu anyuramo ngo abe ashyitse. Docteur Sigmund Freud
yavutse ku italiki 06 Gicurasi 1856 avukira ahitwa Moravie mu ntara yri mu
butegetsi bw’ingoma ya Autriche-Hongrie
kandi yari muyahudi.
MAGAYANE YAVUZE IBYO UTAMENYE KUGEZA UBU. ATI: “Paul KAGAME azategeka u Rwanda imyero ibiri gusa ntazayirenza. Umunsi amahanga yahagurukiye kwamagana ubugome n’ubugambanyi bwakorewe abanyarwanda bose ku ngoma ye; muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi. Paul KAGAME rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo ikomeye itarimo urubura kandi Paul KAGAME azahitanwa n’iyo myigaragambyo aho azapfana n’abamushutse bose; kuva ku isonga kugeza hasi”./ UDAHEMUKA Eric
Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri |
Muri
gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi
banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise
n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga
kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.
Mu
isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko
ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze
abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba
mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.
Urebye
neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo
bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe,
bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye
ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi
byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta
bidusanga.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 04 Mutarama 2015, UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI. Isomo rya mbere: Ibarura: 6, 22-27. Isomo rya kabiri: Abanyagalati: 4, 4-7. Ivanjili: Luka: 2, 16-21."ESE MU MIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI UJYA UMENYA GUCA BUGUFI? NIBA BYARAKUNANIYE ISUNGE AKANA YEZU KARYAMYE MU KAVURE KARAKWIGARAGARIZA BIHITE BIGUSHOBOKERA" Abatagatifu(-)/ Padiri TABARO
Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje |
Iyi
nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu
usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika
yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu
gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko
ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.
Ubutumwa bw’ishimwe bw’umwaka mushya wa 2015 Shikama yageneye abasomyi bayo bari muri Indoneziya, mu Rwanda n’ahandi hose ku isi
Muri Kamena 2013, nibwo
SHIKAMA yavutse. Dr NKUSI Yozefu wayitangije yabonaga mu Rwanda ukuri
kwarapfukiranwe kuko ikinyoma cyahahawe intebe. Niyo mpamvu intego yacu ari
UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.
Kuva icyo gihe kugeza
ubu SHIKAMA imaze umwaka n’igice ivutse. Dukurikije imibare tubona ku
ikoranabuhanga ryacu rya buri munsi, ritwereka ko imaze kuba ubukombe kuko muri
uyu mwaka n’igice imaze, tumaze kubagezaho inkuru 872 naho abamaze kuzisoma ni
abantu 6,369,369 baherereye mu bihugu byinshi cyane ku isi ku buryo byose
ntabirondora hano ngo mbirangize ariko mumenye ko buri munsi, buri saha, tuba
dufite imbere yacy kuri mudasobwa imibare y’abasomye n’abarimo gusoma muri buri
gihugu.
Uwo murimo twakoze rero
urakomeye cyane kandi wadusabye ubwitange buhanitse no kutagoheka kuko tuzi neza
ko abanyarwanda aho muri hose ku isi buri munsi muba mukeneye kumenya ukuri
kuzuye ku makuru abera i Kigali, i Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye,
Gisenyi, Ruhengeri, Byumba n’i Kibungo, Kabgayi, Save, Nyundo.
Mu by’ukuri ntako tutagize
ngo tubahuze n’isoko mwavubutsemo ariyo u Rwanda. Twakoze ibishoboka byose ngo
mubone amakuru ku gihugu cyacu twese dukunda kandi muyasome yanditswe mu
Kinyarwanda cyumvikana ku buryo buri wese yashobora kucyumva tunirinda
gushyiramo amakosa y’imyandikire no kuvangavanga indimi n’ubwo muri kamere ya
muntu kwibeshya kutajya kubura ariko icyo twari tugamije ni ukubaha amazi amara
inyota atarimo ibirohwa(adatokowe).
Ngarutse ku rutonde
rw’ibihugu birimo abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA, birumvikana ko umwanya wa
mbere wihariwe n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo ko abari mu
Rwanda imbere aribo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye zikomoka ku karengane
bakorerwa na FPR amanywa n’ijoro.
Umuntu uri mu Rwanda iyo
asomye SHIKAMA akumva aho turi mu mahanga ya kure twamenye ibyabereye i
Nyabugogo, Musebeya, Saruheshyi, Rwamagana, Byimana, Kirengeri, ku Itaba,…
tukabikoramo nkuru icukumbuye kandi tukabitangaza tunabyamagana twivuye inyuma(mu
gihe ari ibikwiye kwamaganwa) yumva aruhutse kandi akizera ko umunsi umwe
azakurwa ku butegetsi bw’igitugu akisanzura mu gihugu cye aho muri SHIKAMA
intego yacu ari uko abanyarwanda bose bazabaho mu gihugu cyacu tureshya ntawe
usumba undi.
Igihugu kiri ku mwanya
wa kabiri mu kugira abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA ni Indoneziya.
Byaranshimishije ariko biranantangaza cyane kuko ntiyumvishaga ko mu gihugu cyo
ku mugabane w’Aziya nka Indoneziya kiri kure cyane y’u Rwanda hariyo
abanyarwanda benshi bene aka kageni.
Hamwe no mu bindi
bihugu byinshi birimo USA, Ubuhinde, Koreya y’epfo, Canada, Zambiya, Malawi,
Zimbabwe, Uburundi, Uganda, Kenya, RDC, Kongo Bravaville, Ubwongereza, Chili,
Ububiligi, Ubufaransa, Vatikani, Autrichiya, Bangladesh, Tanzaniya, Ubusuwisi,
Ubushinwa, Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hose SHIKAMA irasomwa
umunsi ku munsi.
Muri 2015, tubifurije
mwese amahirwe no gukomeza gusoma amakuru tubategurira buri munsi. Tuzakomeza
kuyabagezaho asesenguranywe ubuhanga kandi yanditswe mu itangazamakuru rikozwe
bunyamwuga. Mwese n’imiryango yanyu n’abavandimwe banyu tubifurije gushikama mukomeza
guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
UDAHEMUKA Eric
Bachelor’s Degree (A0)
Editor SHIKAMA
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
Umudepite w'igipfayongo ku Kimihurura: "Umunsi ingoma ya Paul Kagame yahirimye, Hon. Depite Edouard BAMPORIKI azamera nka Charles Blé Goudé. wabaye inkomamashyi yanambye kuri Laurent Gbagbo bikarangira ahigwa bukware n’urukiko-mpuzamahanga"/ UDAHEMUKA Eric
Depite BAMPORIKI Edouard wivugira ibyo abonye byose atitaye kubo abwira, igihe avugira n'aho avugira |
Bwana
BAMPORIKI Edouard uvuka i Cyangugu, umugabo w'igisunzu cy'umusatsi ugaragaramo
gutukura cyane nk'ikimenyetso ko ashobora kuba yaragize imirire mibi akiri
umwana, umugabo uvuga ibimujemo byose nta gushungura, umugabo wamamaye mu
ikinamico urunana kuri BBC, umugabo wagambaniye abahutu, umugabo
wataranze nyina ku karubanda akavugirizwa induru muri Kigali; ubu noneho yigize
umuhanuzi ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka akabarore.
Ku isi nta gishya
byose byahozeho
Mu
kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru mu Rwanda, mu nimero yacyo ya 29,
Vol 1 Mutarama 2011 nanditsemo inkuru ebyiri ziri bumfashe kumvikanisha uko
Depite BAMPORIKI ari igipfayongo ariko mbanze nisegure ku basoma SHIKAMA
mbamenyesha ko kwita umuntu igipfayongo atari ukumutuka ahubwo bisobanura
umuntu udashyira mu gaciro(more stupid person).
Uruzinduko Perezida Jacob Zouma aherutsemo muri Uganda na Tanzaniya ashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, rukwiye kubera FDLR umwanya wo kwihagararaho no kurushaho kumvikanisha ikibazo cyayo muri LONI mu minsi ibarirwa ku ntoki isigaranye ngo irimburwe na Kagame/ TUYISENGE Garasiyani
Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR |
Mu rurimi rw’Igifaransa,
hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par
tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo
intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima,
ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe
umuriro uzatwakiraho.
Muri SHIKAMA,
uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko
gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi
batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20
kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.
Hari
abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye
Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara
inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri
Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo
kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru
ahangaha.
IBYAHISHUWE BYA 14: 1) Mu mpera za 2013 Perezida Pawulo Kagame yatanze amabwiriza yo gutaburura abiciwe i Kibeho barenga 5000 bajya gutwikira imirambo yabo i Gabiro muri Parike y'Akagera. 2) Kagame yatanze amabwiriza yo gutega imitego urubyiruko rubeshywa ko RNC na FDLR bariho bandika abayoboke bajya kubafasha urugamba abicanyi ba Kagame bamaze gukora amalisiti bica inzirakarengane baziroha muri Nyabarongo zitungukira mu kiyaga cya Rweru/NKUSI Yozefu
Bavandimwe nshuti za Shikama, nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, Shikama imaze iminsi ibaha inkuru zanditse ku buryo busanzwe ariko tukaba twaranatangiye igice cya kabiri cyo kubaha amakuru y'impamo kigizwe n'UBUSHAKASHATSI bwimbitse. Umwaka ukaba urangiye ku byerekeye ubushakashatsi tumaze kubagezaho: 1. Impamo ku cyorezo cya Ebola cyamaze abantu muri Afrika y'Uburengerazuba, 2. Itwikwa ry'imirambo y'inzirakarengane z'Abahutu ziciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame (APR)muri 1995, 3. Urubyiruko rwashutswe ngo rujyanywe muri FDLR na RNC rukisanga mu maboko y'abicanyi ba Kagame, imirambo yabo ikaba imaze iminsi ireremba muri Rweru.
SHIKAMA turagira inama impunzi z'abanyarwanda zose ziri muri UGANDA kugendera kure umwicanyi ruharwa witwa BAZIRABABO Jean Marie kuko uretse kuneka, kugambana kugira uruhare rutaziguye mu ishimutwa ry'impunzi afatanije na ambasade y'u Rwanda i Kampala ngo zijyanwe mu Rwanda ku gahato; no kwica inzirakarengane ntabitinya/ UDAHEMUKA Eric
Kuva mu 1990 kugeza kuri uyu
munota usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA, u Rwanda rwaguye mu manga n'akaga ko gutegekwa
n'ingoma y'inkoramahano zitwara bubandi. Ku isi y'abazima, Leta ya Paul KAGAME
niyo yonyine ikurikirana impunzi aho zahungiye ikajya kuzicirayo. Muri SHIKAMA
tukaba tubona biteye agahinda kuko nta rupfu ruruta kutagira igihugu.
Mu butumwa bwinshi muri SHIKAMA
twakira buvuye mu Rwanda, benshi mu batwandikira usanga batugaragariza ko abari
imbere mu gihugu bari ku mwobo w'imva ni uko bakadutakambira bashaka kutwereka
ko twebwe twahunze twakize kandi twibera mu mahoro kuko twacitse inkota ya FPR.
Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya mbere) / S/C de l’anonymat
Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye aho twakwita mu karere ka Kirehe, mu ntara y'iburasirazuba muri iki gihe |
Hari
muri Gicurasi, mu mibyuko y’amasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya
Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw’ Akagera. Aka Kagera nari
nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo
nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry’ ubwato(igice cy’ imbere gisongoye) nabashaga
kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye.
Ibi
bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye).
Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya
ikome kurubaho rw’ubwato. Muntangiriro za kuriya kwezi(Gicurasi 1994) nibwo
navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko w’amasaka bashaka kwambuka ngo
bahungire Tanzaniya.
Aba
bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za
segiteri Kigarama, Gatore…. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere
twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri
Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.
Ihagarikwa ry'inkunga ya miliyoni 40 z'amayero Ububiligi bwimye u Rwanda ni ingaruka ibanjirije izindi nyinshi zizakurikira ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe na FPR, Filimu ya BBC, imirambo muri Rweru, kujujubya itangazamakuru ryigenga; ingaruka ni zose ku baturage bo mu ntara y'Amajyepfo bakeshaga kuramuka umushinga PEPAPS wa Belgian Technical Cooperation (CTB)/ UDAHEMUKA Eric
Ikirango cy'umushinga w'ababiligi mu Rwanda ari nawo wanyuzwagamo inkunga zose Buruseli yateraga Kigali |
Mu
nkuru yasohokeye i Kigali kuwa mbere, taliki 22 Ukuboza 2014 bemeje ko Leta y'Ububiligi
yahagaritse inkunga ingana na miliyoni mirongo ine z'amayero(40,000,000 €). Televiziyo yo mu Bubiligi
yitwa VRT yatangaje bwa mbere aya makuru yemeje ko Leta y'i Buruseli yafashe iki
cyemezo cyo kudaha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 40 z’amayero yari igenewe
ibikorwa by’iterambere ivuga ko u Rwanda rutubahirije ibyo rwari rwaremeranyije n’u Bubiligi.
Inkunga z'Ububiligi,
inkomoko yo kwirukanwa kwa Minisitiri KARUGARAMA Tharcisse muri MINIJUST
Mbere
y'uko Filimu ya BBC isohoka, mbere y'uko abantu batangira kujugunywa muri
Rweru, mbere y’uko hashyirwa mu majwi kujujubya abanyamakuru bigenga,... leta
y'Ububiligi yari imaze iminsi irwaye iya Kigali. Mu bikorwa Leta y'Ububiligi
yateraga inkunga bitandukanye mu Rwanda birimo ubuvuzi, inkiko gacaca,
itangazamakuru, amajyambere y'icyaro harimo isuku n'isukura mu mushinga PEPAPS
uyoborwa na Madamu BUHIGA Goreta, n'ibindi.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 28 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU W’UMURYANGO MUTAGATIFU. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 3, 2-6.12-14. Zaburi: 127, 1-5. Isomo rya kabiri: Abanyakolosi: 3, 12-21. Ivanjili:Matayo: 2, 13-15.19-23."INGORANE NYINSHI UMRYANGO UNYURAMO MURI UBU BUZIMA NTIZISHOBORA KUWUTEMBANA IYO URIMO URUKUNDO HAGATI Y’ABASHAKANYE N’URUBYARO RWABO" Abatagatifu: Abana b’i Beterehemu, Theophila na Domina/ Padiri TABARO
Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti ugizwe na Yezu, Yozefu na Mariya |
Mu
isomo rya kabiri, Pawulo intumwa yandikiye abanyagakolosi aradusaba kugira
umutima wuje impuhwe, kugira neza, kwiyoroshya, gutuza no kwiyumanganya ndetse
no kwihutira no kwihatira kubabarirana mu gihe umwe muri twe ahemukiye undi. Hejuru
y’ibi byose ikibihatse ni urukundo kuko arirwo ruzaduhuriza twese mu butungane.
ISESENGURAMPAMVU, UBUKUNGU NA POLITIKI: “NYUMA Y'UKO FPR ISAHUYE BNR IKAYEZA, BASHYIZE KU ISOKO IBIFARANGA BYINSHI BABESHYA NGO NI UKUGABANYA INDIMI ZIBYIGANA KU NOTI BITYO UMUNZANI W'UBUKUNGU BW'U RWANDA UKABA UGIYE GUHUNGABANA KURUSHAHO”/ UDAHEMUKA Eric
Iyi noti bakuyeho gusa ahanditse ijambo ryose mu Gifaransa ibi bikaba bitari bikwiye kuba impamvu yo gukuba kabiri cyangwa kenshi amafaranga ku isoko |
Mu Ugushyingo
2014, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Vilaje Urugwiro iyobowe na Perezida
Paul KAGAME yemeje ko hagomba gukorwa inoti nshya ebyiri imwe ya 5000 n'indi ya
2000. Muri iyo nama muri SHIKAMA tutatinya kuvuga ko ariho hacuriwe
umugambi wo guhubanganya ubukungu bw'igihugu bafashe umwanzuro bakekaga ko
wabacyemurira ibibazo ariko bawufata amacuri nk'uko Kagame akunze kubigenza
kenshi.
Nk'uko
nza kubigarukaho ku buryo busobanutse muri iyi nyandiko, ubusanzwe gukora
ifaranga rishya mu gihugu nta kosa ririmo ariko gushyira ku isoko ibifaranga byinshi
bidindiza ubukungu bw'igihugu kandi umuturage w'umukene akabura ubushobozi bwo
kujya guhaha ku isoko. Ikosa mvuga bakoze rero ni uko barekeye ku isoko inoti
bise bajijisha ko yasimbuwe ariko ari amayeri y'igisubizo ku isahurwa ry'umutungo
w'igihugu.
Nyuma y’uko Kayibanda ahinyuye ko Habyarimana azamuhirika, uyu nawe agahinyura Magayane wamubwiye ko intsinzi izava mu kwegura ku butegetsi akabuha abanyanduga ngo kuko aribo bari bazi amayeri y’abatutsi, Perezida Paul KAGAME ubu niwe utahiwe yemeza ko azaca amazi abamwicaje ku butegetsi!/ TUYISENGE Garasiyani
Mu nama ya biro
politike y’ishyaka rya FPR inkotanyi yabaye kuri taliki ya 20 ukuboza 2014
ijambo umukuru w’igihugu akanaba umukuru w’iri shyaka yahavugiye riteye
kwibazwaho n’abanyarwanda tutanirengagije ibihe tugezemo mu mateka y’u Rwanda.
Ntabwo
bimenyerewe ko muri politike cyane nk’imbere mu ishyaka FPR ryakunze kurangwa
n’amayeri menshi bamwe bajya bavuga ko arenga ibihumbi, twe twemeza ko ubwo
imyaka yari yihiritse irenga 25 ubu yari bube yarikubye inshuro nyinshi none
byahe byo kajya!
Iyo usubiye
inyuma mu ndirimbo za animasiyo za FPR, nk’igira iti :«kaze FPR urengere u
Rwanda» amagambo meza ayirimo, biratangaje ko uwo muryango baba baririmba usoje
umwaka wa 2014, umukuru wawo yivugira ku manywa y’ihangu ko azaca amazi
umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri uyu wa kane, taliki 25 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU WA NOHELI. Isomo rya mbere: Izayi: 52,7-10. Zaburi: 97,1,2-3ab,3cd-4,5-6, Isomo rya kabiri: Abahebureyi:1,1-6. Ivanjili: Yohani: 1,1-18. "BANYARWANDA, NTIMUHERANWE N’IBIRYO N’AMAYOGA GUSA KUKO IVUKA RYA YEZU ARI UBUNTU BUGERETSE KU BUNDI ABAMWEMERA TWESE TWAGIRIWE ARIKO BUDASHOBORA KUBONESHWA AMASO Y’UMUBIRI" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO
Akana Yezu mu kirugu |
Kuva iyobokamana ryasesekara
mu Rwanda ahayinga mu 1900, ku rutonde rw’iminsi mikuru ngaruka-mwaka abanyarwanda
bazirikana harimo na Noheli. Amateka ya Noheli akura isoko mu byahanuwe n’abahanuzi
ndetse na rwa ruzinduko twagarutseho ku Cyumweru ejo bundi Malayika Gabuliheli
yakoreye kwa Mariya wari ukiri inkumi(umwari) akamubwira ko azabyara umwana w’Imana.
Abanyarwanda iyo Noheli
yegereje usanga bashyashyanye bagurira abana imyenda yo kuzajyana mu Misa ku
munsi mukuru, mu muryango hakabaho gutegura amafunguro n’ibinyobwa birushijeho
kuryoha cyangwa bihenze kandi buri muryango ukabyitegura ukurikije ubushobozi
bwabo, kubaka ikirugu bakoresheje amasadara(isederi), gutera ingwa mu nzu,
gukubura ku muharuro no mu ntanzi z’urugo,...
URUBUGA RW’BATWANDIKIYE : ABANYAPOLITIKI BA OPOZISIYO BAKOMEJE KWISUZUGUZA IMBERE Y’UBUTEGETSI BW’ INKOTANYI/ KAYITARE NA UWIMANA
Iyo witegereje imikorere
y’abanyapolitiki biyita ko barwanya ubutegetsi bwa FPR, usanga imvugo za
benshi muri bo zitera urujijo cyangwa zikagaragaza uguhuzagurika no kutiyizera
muri politiki. Ibyo tuvuga muri iyi nyandiko ni ibitekerezo byacu bwite,
bityo hagize undi ugira uko abyumva yazatwunganira cyangwa akadukosora.
Abanyapolitiki barwanya Leta bahuriza ku gushinja
Kagame /FPR ko ari umwicanyi ruharwa. Kandi koko ibyo ni ukuri kuko
n’amaraporo y’impuguke mpuzamahanga
anyuranye arabihamya (DRC Mapping Report, Gersony Report, Rwanda’s
untold story n’izindi).
Birababaje rero kumva abanyapolitiki barwanya ubutegetsi
bwa Kagame, birirwa basabiriza ibiganiro na Kagame/FPR, abandi bakavuga bati
«Kagame ntaziyongeze indi manda, ahubwo arekure ubutegetsi maze ajye mu
kiruhuko, hanyuma ajye ahabwa ibyubahiro n’ibindi bigenerwa uwigeze kuba
umukuru w’igihugu».
MEMORANDUM YA FDLR: IMPUNZI ZIZICWA KUGEZA RYARI?/Ikazeiwacu
22 décembre 2014
Politiki
Twebwe impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya KONGO zibumbiye mu RUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR),
Nyuma y’aho dushyize ahagaragara ibyifuzo byacu by’uko dushaka amahoro arambye mu gihugu cyacu ndetse no mu karere kose muri rusange;
Nyuma y’uko tugaragaje ku mugaragaro ko dushyize intwaro hasi;
Nyuma y’uko dutangarije ko dukeneye ibiganiro n’abandi Banyarwanda bose ngo hasuzumwe uburyo ibibazo Abanyarwanda bafite cyangwa batumva kimwe byakemuka. Twasanze buri wese yarumvise ibyifuzo byacu. Nyamara ariko igitangaje ni uko ibisubizo twagiye duhabwa usanga bishingiye ku myumvire itandukanye bitewe n’uko badufata ndetse bikanaturuka cyane cyane ku nyungu buri wese ku giti cye akura mu byatugirirwa.
Mushobora gusoma Memorandum yose hano mu kinyarwanda ndetse no mu gifaransa:
Mu gifaransa: SOS- A QUAND LA FIN DES MASSACRES DES REFUGIES RWANDAIS
Bikorewe i Walikale/RDC tariki ya 17-12-2014
Byirirngiro Victor
Général Major
Président ai FDLR
Source:Ikazeiwacu
ARIKO JYEWE HARI IBINTU BYANYOBEYE: “PAUL KAGAME WATWICIYE ABEPISIKOPI, IBISONGA, ABAFURERE, ABABIKIRA N'ABASASERIDOTI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 AKADUSENYERA KILIZIYA YARANGIZA AGASHYIRAHO LETA Y'AGATSIKO K'ABICANYI N'AMABANDI MU RWANDA; ATINYUKA KOHEREZA AMBASADERI I VATIKANI WO KUJYA GUKORAYO IKI?”/ UDAHEMUKA Eric
Ikibi kizakomeza kuganza ku isi kugeza ryari? Nyirubutungane Papa Faransisiko I amaze kwakira i Vatikani ambasaderi w'ingoma y'abicanyi i Kigali yahekuye Kiliziya y'u Rwanda |
Ikinyamakuru
THE NEWTIMES cya FPR na KAGAME gikorera i Kigali cyasohoye inkuru mu rurimi
rw'icyongereza ivuga ko Perezida Kagame yagennye NGARAMBE Faransisiko Saveri
kumubera ambasaderi i Vatikani kwa Papa.
Kubera
ibyaha KAGAME yakoreye Kiliziya y'u Rwanda kandi nkaba ntawabimpakanya, mbabazwa
bikomeye n'uko hashize imyaka 24 atarabiryozwa ahubwo ubu akaba akomeje
kujijisha isi yohereza ngo ingirwa ambasaderi i Vatikani. Ibi nibyo bikomeza kumbabaza
cyane bikanantera ishyaka ryo kurengera no kuvugira Kiliziya Gatulika y'u
Rwanda kuko ku giti cyanjye mbona abategetsi bayo bameze nk'abadahari.
Subscribe to:
Posts (Atom)