Mu 1994 u Rwanda rwahuye n'ishyano ritabonerwa izina. Anatutsi barishwe, sbahutu barabishe, abahutu nabo barishwe, inkotanyi za Kagame zari zambaye amakoma zivanze n'inyerahamwe zica abatutsi n'sbahutu basa n'abatutsi. Muri aka kaga kose, ntabwo abahutu bose babaye ibigwari, muri SHIKAMA dukomeje gushengurwa n'uko Kagame n'agatsiko ke bita abahutu ibikoko kandi abatutsi barokotse kuko bshishwe n'abaturanyi babo b'abahutu.
Pageviews all the time
INTWARI ZA KABGAYI : «Umuhutukazi MUKANDANGA Dorothée wayoboraga E.S.I-Kabgayi mu 1994 yanze gutererana abatutsi bari bamuhungiyeho ahitamo ku bushake bwe kwicanwa nabo ku italiki 12 Gicurasi 1994 ku itegeko rya Dr. Oswald DUSABEMUNGU na minisitiri Eliezer NIYITEGEKA wari wahungiye i Kabgayi»/ UDAHEMUKA Eric
ITANGAZO RIKOMEYE:Abafite imbuga mwitondere ibinyoma biriho bitambutswa n'UMUHUTU W'IGISAHIRANDA wiyita Marc Muhire Kandi ari umwe ufite amazina nkay'ihururu " Jenerali Pasiteri Dogiteri Profeseri n'ayandi"/ NKUSI Yozefu
Hari inyandiko y'igihuha y'umuntu wiyita Marc Muhire ivuga ibibera mu mashyamba ya RDCongo kandi nyiri ukuyandika atariho ari. Ikigamijwe rero nta kindi atari uguharabikana. Impamvu nsohoye iri tangazo ni uko nabonye ko kuva aho atangiye iyo nyandiko ye ntituyisohore, hakaba hashize hafi icyumweru, ubu noneho yayohereje kuri BBC n'ahandi henshi, aba bose rero ndabasaba kutagwa mu mutego w'ibisahiranda. Iperereza twakoze kandi dufitiye za gihamya ni uko uyu wiyita Marc MUHIRE ari wa muhutu wiyita Jenerali Pasiteri Dogiteri Profeseri n'andi mazina nk'ay'ihururu! Gahoro gahoro abakorera Agatsiko bazajya bagenda bivamo. Uyu ni nawe kandi wanditse za nyandiko duheruka kwamagana zavugaga ko ashaka gushinga imitwe y'ingabo ikorera mu bwihisho ikaba igamije kurwanya Kigali.!!!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
UMWIHERERO WA 12-GABIRO: U Rwanda rutegekwa na FPR rwabuze abahanga barutekerereza:«Mu gihe umutungo urushaho kugabanuka kubera ubujura bw'agatsiko, kuwupfusha ubusa ubu niyo ntego ya FPR na Paul KAGAME kuko umwiherero, umushyikirano, Rwanda day,... byose ntacyo byunguye umuturage w'u Rwanda»/ UDAHEMUKA Eric
«Rwanda mubyeyi wanjye reka nkwihoreze,
ndetse nicyo wambyariye nicyo wandereye. None ubwo maze gukura ngatora agatege,
ubwo naciye akenge reka ngukorere, nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze» Kizito
MIHIGO. Ngaruye iki gitero cy'iyi ndirimbo ya Kizito MIHIGO kuko numva kiri
bumfashe gusobanura neza ukuntu igihugu cyanjye u Rwanda kiyobowe nabi ndetse
ko umutungo wacyo ucunzwe nabi ibi birenze kwihanganirwa.
Mu gihe bamwe bishimira kwica abaturage babo bakarenza za miliyoni, muri Tanzaniya ho Perezida wabo yarijijwe n'umuturage umwe wapfuye!/NKUSI Yozefu
Mu muhango wo gusezera ku murambo wa Kapiteni John Komba wabaye umuririmbyi ukomeye muri Tanzaniya ubu akaba yari n'umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanzania, Perezida Kikwete n'abandi banyacyubahiro bari baje muri uyu muhango bose bararize igihe haririmbwaga indirimbo uyu mudepite akaba n'umusirikare yaririmbye muri 1999 igihe Tanzaniya yasezeraga k'uwo bita BABA WA TAIFA Mwalimu Kambarage Julius Nyerere. Iyi ndirimbo bayikuyemo amwe mu magambo yavugaga Perezida Nyerere maze bashyiramo avuga nyakwigendera John Komba.
Nyuma yo gutanga ingirwa mpamyabumenyi nk'inzoga ibishye, ABACURUZI bungukira umurengera muri kaminuza bashinze mu RWANDA ubu noneho bariho barahamagarira Bene Ngofero kuroha amafranga yabo mu ngirwa cyiciro cya gatatu MASTERS!!!/ NKUSI Yozefu
Iby'indangare Rwabugiri yarabitanze!
Uyu ni umugani sogokuru yakundaga kuncira kuva mfite imyaka ine; nta kindi yari agamije atari ukumpwitura ngo ntazigera ndangara mu buzima kuko hari ababa barekereje ngo baguce mu rihumye bisahurire dukeya wifitiye wabonye kandi wiyushye akuya. Akenshi aba bantu basahura iby'indangare usanga ari abakire batunze ibya Mirenge ku Ntenyo. Ibi kandi YEZU KRISTO nawe yarabishimangiye avuga ko abafite bazongererwa maze abadafite bamburwe na duke bari bafite! Ingero z'ubu buriganya ni nyinshi mu Rwanda rwacu ariko reka dufate uburezi: amashuri makuru gusa, abanyemari bashoye imari muri za kaminuza abana ba Ngofero bavomamo ibirohwa ubu nanone bariho barabahamagarira kwiyandikisha mu cyiciro cya gatatu MASTERS!( reba itangazo rya ULK ryaciye ku rubuga gihe.com none tariki ya 2/3/2015).
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: Imitegekere ya Paul KAGAME na FPR imaze imyaka 20 izengereza abanyarwanda irafutamye mu buryo bwose: «Kujya mu Bufaransa akajya kwihugikana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwaho ariko mu Rwanda abatavuga rumwe nawe akabica urw'agashinyaguro biteye agahinda!!!»/ UDAHEMUKA Eric
Mu nkuru yatangajwe na RFI, JEUNE AFRIQUE na IGIHE yavugaga ko Perezida
Paul Kagame yatumiwe mu nama ya UNESCO(Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku
bumenyi, uburezi n'umuco) i Parisi mu murwa mukuru w'Ubufaransa. RFI yavuze ko
muri urwo ruzinduko, Paul Kagame nta mutegetsi n'umwe mu bayobora Ubufaransa
bazabonana kuko azaba agiye mu nama ya UNESCO gusa.
Imitegekere ya FPR
na Paul KAGAME mu Rwanda irafutamye mu buryo bwose
Iteka iyo ngiye kwandika inkuru iremereye, mbanza kwisegura ku banyarwanda
kuko nzi neza ko mu muco wacu kuvugisha ukuri ari ikintu cyabananiye, kibagora cyane.
Paul KAGAME yanga abafaransa urunuka kandi nta kintu na kimwe ashobora
kubakoraho.
ITANGAZO: Ikaze Iwacu
Turamenyesha abasomyi n'abakunzi b'IKAZE IWACU ko ba bicanyi ba paul kagame bongeye kutugabaho ibitero ngo barebe ko badufunga umunwa. Turacyari kureba uko twabivuna. Mwihangane rero. Ukuri kuzatsinda.
Ubwanditsi
Iri tangazo Shikama yarikuye kuri :
FACEBOOK/
Iri tangazo Shikama yarikuye kuri :
FACEBOOK/
IKAZEIWACU
Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cy'igisibo, taliki 01 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro:22, 1-2.9-13.15-18 Isomo rya kabiri: Abanyaroma : 8 31b-34. Ivanjili: Mariko: 9, 2-10: «UWAGIRA AMAHIRWE AKAMENYA KUZUKA MU BAPFUYE ICYO ARICYO, YABA ABONYE IGISUBIZO NYAKURI KU BIBAZO BY'UBU BUZIMA»/ Padiri Tabaro
Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy'igisibo. Mu isomo rya mbere, turabonamo Abrahamu yemera gutamba Izaki ho igitambo. Imana yamusabye gufata umwana we w'ikinege akunda kuruta byose akajya kumutangaho igitambo. Ibyo Imana yamutegetse byose Abrahamu yarabyubahirije.
Iperereza rirambuye ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste waburiwe irengero mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru ku italiki 26 Kamena 2014/ UDAHEMUKA Eric
Taliki 26 Kamena 2014 ni umunso utazibagirana mu muryango n'abavandimwe
bw Modeste ubwo Madamu UWAMAHORO Modeste yaburirwaga irengero. Uyu mubyey UWAMAHORO
Modeste uwatwoherereje iyi nkuru avuga ko amuzi cyane kuko biganye amashuri yisumbuye
muri G.S.N.D.A-Rwaza aho bavuye bagakomezanya muri section ya Normal primaire
muri G.S.Sainte Bernadette-Save.
Urubuga rw'abasomyi:Banyarwanda barwanashyaka muharanira amahoro nta maraso emenetse,ndabasuhuje, ni mugire amahoro. Nasomye byinshi ku Rwanda kandi nkurikirana byinshi/Rwakabamba J.
.
Hangana nk'inzovu Hangana n'Agatsiko ka FPR nkuko inzovu yahanganye na ba Rushimusi bashakaga kuyizimiza. Anga nawe kuzimizwa n'Agatsiko |
Intambara igeze mumahina, ibintu birakomeye kurenza uko bamwe babyibwira cyangwa se babitekereza. INGOMA Y'IKINYOMA MPOTOZI IRI MUGUHIRIMA.
Agatsiko ka fpr n'umuyobozi wako bari mumyiteguro yanyuma ( kunonosora) uko
bazarimbura abanyarwanda:abari mubuyobozi fpr yikanga cyangwa itemera ( bamwe barimo nk'udukingirizo cyangwa yashyizemo kugirango ijijishe. ..), abacuruzi, abajijutse, abo fpr ikeke ko bashyigikiye opposition; ingoma ntiyifuza
guhirima itabahitanye.......
Icyo mbasaba: Ni mumenyeshe abanyarwanda bose mushora kugeraho.
Nimumfashe mumbonere email addresses cyane cyane iz'abayobozi: abaministiri, abadepite ndetse
n'abasirikare bakuru muzi batijandika mukumena amaraso.
JYE UBWANJYE NDOHEREREZA UMWE UMWE KUGITI CYE BABASHE KWITANDUKANYA VUBA NA BWANGU N'AGATSIKO KAMAZE ABANYARWANDA.
emails z'abo bantu ndazikeneye. "Nta cyiza nko kuzitira utaronerwa"
Birihutirwa:
1. Mwibuke ko kagame yabyivugiye n'akanwa ke.
2. Ibyo avuze arabikora (ubu bameze nk'ibyihebe)
3. Mwibuke millions mu Rwanda no muri Congo
4. Mwibuke abayobozi, abacuruzi, abanyamakuru n' abandi banyabwenge beshi
fpr yahitanye. ....
Iyangire nk'ingagi Anga ko FPR ikumzimiza nkuko Ingagi yabyangiye ba Rushimusi kugeza amahanga ayitabaye |
Ari mu myiteguro yo gusubiza igihugu aho yagisanze, (nako yagishyize)
Kwari ukuburira!!!!!
Murakoze
Rwakabamba J.
Itangazo: PETISIYO Yanyu yaka ko hakorwa amatohoza ku mirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru iri mu mifuka, yageze ku barebwa n'iki kibazo/NKUSI Yozefu
Iyangire nk'Ingagi |
Turashimira bene data bose UMUSONGA W'ABANDI UBUZA GUSINZIRA, bakaba baritabiriye gusinya Petisiyo twagiye tubagezaho. Ndakeka ko aho ibintu biriho bigana mukwiye kwirya icyara kuko mutavomera mu rutete, bityo ejo n'ejobundi mukarushaho kwitabira gusinya petisiyo nk'izi aho zaba ziri hose n'uzitanze wese.
RWIGARA Assinapol ntabwo yagongewe mu Kabuga nk'uko byakwijwe n'itangazamakuru ry'agatsiko ahubwo yishwe ku itegeko rya Paul KAGAME umurambo we bawujyana aho bashyize imodoka ye bategeka igikamyo kuyigonga»/ UDAHEMUKA Eric
Hashize iminsi mike umutunzi RWIGARA Assinapol bitangajwe ko yagonzwe ari
mu modoka ye ya Mercedes Benz akitaba Imana. Abantu bakimara kumva iby'urwo
rupfu bamwe bahise bibuka uko Depite Nyiramutarambirwa Ferikura mwene Mubirigi uvuka
mu KINYORO-BYIMANA yishwe.
RAPORO YA UNDP: ITEKINIKA RYA LETA RIRIMO UBUSWA./ Paul RUTUNGABORO
Patrick Mugisha. umwe muri za miliyoni zitabarika z'abana bafite ikibazo cy'imirire mibi mu Rwanda/ Foto Sebastian Rich, www.theguardian.com |
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutsura Iterambere PNUD rimaze kumurika raporo y’uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwari buhagaze hafi mu byiciro byose mu mwaka ushize wa 2014.Inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe iratanga impuruza ko bicika mu baturage ngo n’ubwo hari iterambere muri rusange.
Kuba ibyiza byose by'u Rwanda n'ububasha bujyana nabyo byikubiwe n'agatsiko k'abavuye i Bugande nibyo ntandaro yo kwirukanwa muri guverinoma kwa Minisitiri HABINEZA Joseph nyuma yo gukoreshwa amahano agira UMUGANDEKAZI nyampinga uhiga mu bwiza n'umuco abari b'u Rwanda-2015/ UDAHEMUKA Eric
Burya ikintu cyose kizaba kigira imvano. Minisitiri HABINEZA Yozefu mbere y'uko akurwa muri minisiteri y'umuco na siporo akoherezwa kuba ambasaderi muri Nijeriya amaze kubyinisha abakobwa ku Kicukiro ahaze za divayi, icyo gihe bamwe bemeje ko FPR yari yamwirukanye muri guverinoma ariko Kagame amwohereza kumucururiza diyama na zahabu muri Nijeriya. Burya yarirukanywe ntiyabimenya!
Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. Magayane ati:«Hazabaho inyoni z'uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe!»; nka kimwe mu bimenyetso bibanziriza ihirima ry'ingoma ya Paul KAGAME/ UDAHEMUKA Eric
Dukomeje urugendo rwacu rugamije gusesengura ibyavuzwe ku Rwanda n'abantu
batandukanye. Kandi ntimugire ngo ni abahanuzi gusa. Oya, n'abanyapolitiki bakomeye
tubagarukaho mu mvugo zikomeye zagize impinduka n'ingaruka ku Rwanda.
Kugira ngo tumenye neza kandi dusobanukirwe icyo Magayane yashakaga
kuvuga, turabanza turebere hamwe imiterere y'agacurama, ibikaranga n'imibereho
yako kuko bifitanye isano ikomeye n'aba Magayane avuga ko baritse ibyari byabo
mu biti biri mu busitani bw'inkotanyi ziyicaje ku butegetsi mu Rugwiro i Kigali
mu Rwanda.
Agatsiko karashaka ko Dr NKUSI Yozefu ajya ku rutonde rw'ABAHUTU bibeshyera ko bafite ingabo!!!/ NKUSI Yozefu
Ikosa rikomeye umuntu w'umuswa agwamo ni ukumva ko uzi ubwenge, ubucakura, uburyarya, cyangwa ubunararibonye kurusha abandi bityo ukaba ushobora kubakoresha icyo ushaka mu nyungu zawe. Njye nemera ko nta muswa ubaho bitandukanye n'imyumvire yacu ya kinyarwanda aho bavuga bati uriya mwana ni umuswa kuko atumva neza imibare, igifransa, cyangwa andi masomo. None se niba atumva biriya byose akaba akina umupira bihebuje akaba yabibyaza umusaruro bikamutunga, uriya tuzongera tuvuge ko yari umuswa? Dore umuswa NYAKURI uwo ariwe: hari umuntu umaze iminsi atwandikira atubwira ko tudakwiye gukomeza kwandika kuri Kagame Pawulo ahubwo tukandika ku mateka yo muri RDCongo( inyandiko ye ya mbere twayicishije ku rubuga ubushize), uyu kandi aremeza ko ngo agiye gushinga umutwe w'inyeshyamba ukora rwihishwa wo kwirukana Kagame Pawulo atubuza kuvuga!
Agatsiko kanyibeshyeho kuva muri 1994
Muri rwa rwego rwo gufata Abahutu muri rusange nk'ibigoryi, FPR yohereje umuntu w'umuhutu wari ufite umwanya wa Minisitiri FPR ikimara gufata ubutegetsi mpurira nawe ahantu ho muri Libya ntari buvuge kubera umutekano w'IMBEHE ye. Uyu mukozi wa Kagame yaranyegereye arambaza ati ayo mashuri uriho wiga wiyongeza wiyongeza ni bwoko ki, ko ufite LISANSI mu bukungu ikaba ikenewe waje ukajya gufata umwanya bigishoboka, ko uko mutinda ariko imyanya ibashirana.
Uyu muvandimwe naramurebye numva mugiriye impuhwe maze mukurira inzira ku murima ndashweshuza ndamuhakanira. Mubwira ko ntashobora gukorana n'abantu bamennye amaraso y'abanyarwanda. We ariko yabifashe nabi akeka ko ntashaka gusubira mu Rwanda ngo mfate umwanya mu ngoma y'ABATUTSI niko gukoresha amayeri bigishwa mu ishyaka ryabo rya FPR kugirango anguyaguye nemere mukurikire i Kigali maze arambwira ati:
" Niko, ingoma y'Abatutsi mbere ya Revolisiyo nta Bahutu barimo?" ndamusubiza nti barimo. yungamo ati:" ku ngoma z'Abahutu nta Batutsi barimo?" nti barimo, yanzura atangaye ati:" none se wowe wacishije makeya ukaza tukarya iyi ngoma y'ABATUTSI!". Igisubizo cyanjye cyabaye ndanze kuko ikibazo nari mfite si ukurya kuko ibiryo byari muri Libya byari bihagije kandi bisa n'aho byaguraga ubusa ukagerekaho ko iki gihe nigaga mu cyiciro cya Masters, nanakora mu biro by'ubusemuzi, mfasha amasomo abana b'abaherwe nanigisha igifransa muri Ambasade y'Abafransa. Ikibazo rero cyatumaga ntajya mu Rwanda cyari ya maraso navugaga hejuru ajejeta mu biganza bya FPR n'abayo.
Nyuma y'uyu mubonano, umubano wanjye n'Agatsiko warushijeho kuba mubi nkuko nigeze kubitangaza ku buryo burambuye muri zimwe mu nyandiko zahise. Agatsiko karantoteje, kanyima pasiporo kugeza igihe ikibazo nkigeza ku muyobozi mukuru w'ibiro bishinzwe impunzi i Geneve mu Busuwisi; iki gihe akaba yari Madame SADAKO OGATA. Uyu muyobozi yaje kubaza Bihwahwa wo ku ruzi rw'iwabo wa Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi impamvu nimwe Pasiporo y'u Rwanda kandi ndi umunyarwanda maze bamusubiza ko ngo amatwi yanjye yasotse nabi mu ifoto ( ariko njye nabwiye uwari ambasaderi muri Libya icyo gihe nti mwa banyakinyoma mwe iyo muvuga ko ari amazuru yasotse nabi ntimubeshyere amatwi?).
Pasiporo naje kuyibona nyuma y'amezi make bayitesha agaciro kuko bahise bashyiraho pasiporo nshya, yo nza kuyimwa burundu kuko bavugaga ko inshya ngomba kuyifatira i Kigali byanze bikunze. Byabaye ngombwa ko nsezera ku kazi nahembwaga +6 ,000USD, inzu y'ubuntu, tike y'indege y'umuryango buri mwaka , umushahara w'ukwezi kwa 13, maze njya kwigisha i Butare mpembwa 600USD, hafi ya yose yigira muri GACACA n'irindi totezwa nzagira igihe cyo gutanagaza, kugeza ubwo mpunga nkandikira Kagame Pawulo na Minisitri Musoni James waje kurangiza iki kibazo cya Gacaca macuri ariko binyorohereza umuzigo( uko byagenze nzabitangaza aha n'inyandiko zose zibiherekeje). Hari uwakwibaza ati kuki mutatse ubuhungiro; Libya ntabwo yasinye Amasezerano y'i Geneve yerekeranye n'Impunzi, Kadafi we yemeraga ko niba umuntu agutoteje uza akaguha intwaro ukajya kumwirukana. Nubwo amategeko yari ameze gutyo ariko, uwari Perezida wa Libya, Moamar Kadafi yategetse ko twitabwaho ku buryo budasanzwe PNUD(UNDP) iduha imfashanyo, u Rwanda rurasizora ngo bayihagarike dutahe, ariko Ambasade yaje gufungwa dusigara turi bwuma kuko twari dufite akazi twese ntawe ugikeneye n'iyo mfashanyo yatumaga ambasade idasinzira ikeka ko ariyo itubuza gutaha, ikibazo twari dufite n'icy'iyo pasiporo y'u Rwanda cyatumye nsezera ku kazi nkajya gusuzugurwa nk'Abahutu bose mu Rwanda.
Pasiporo naje kuyibona nyuma y'amezi make bayitesha agaciro kuko bahise bashyiraho pasiporo nshya, yo nza kuyimwa burundu kuko bavugaga ko inshya ngomba kuyifatira i Kigali byanze bikunze. Byabaye ngombwa ko nsezera ku kazi nahembwaga +6 ,000USD, inzu y'ubuntu, tike y'indege y'umuryango buri mwaka , umushahara w'ukwezi kwa 13, maze njya kwigisha i Butare mpembwa 600USD, hafi ya yose yigira muri GACACA n'irindi totezwa nzagira igihe cyo gutanagaza, kugeza ubwo mpunga nkandikira Kagame Pawulo na Minisitri Musoni James waje kurangiza iki kibazo cya Gacaca macuri ariko binyorohereza umuzigo( uko byagenze nzabitangaza aha n'inyandiko zose zibiherekeje). Hari uwakwibaza ati kuki mutatse ubuhungiro; Libya ntabwo yasinye Amasezerano y'i Geneve yerekeranye n'Impunzi, Kadafi we yemeraga ko niba umuntu agutoteje uza akaguha intwaro ukajya kumwirukana. Nubwo amategeko yari ameze gutyo ariko, uwari Perezida wa Libya, Moamar Kadafi yategetse ko twitabwaho ku buryo budasanzwe PNUD(UNDP) iduha imfashanyo, u Rwanda rurasizora ngo bayihagarike dutahe, ariko Ambasade yaje gufungwa dusigara turi bwuma kuko twari dufite akazi twese ntawe ugikeneye n'iyo mfashanyo yatumaga ambasade idasinzira ikeka ko ariyo itubuza gutaha, ikibazo twari dufite n'icy'iyo pasiporo y'u Rwanda cyatumye nsezera ku kazi nkajya gusuzugurwa nk'Abahutu bose mu Rwanda.
Nkigera mu Rwanda muri 2007, FPR nanone yarongeye yohereza abakada bayo ngo banyemeze ko ngomba rwose kuyijyamo ndetse bambwira n'inyungu nyinshi nakuramo. Kuba minisitiri ngafata ibifaranga byinsi n'imodoka nziza, n'izindi nyungu zitabarika. Ariko nanjye hari ibyo nagombaga gukorera FPR: kujya kurahira mu cyama(ishyaka rya FPR) kandi nkemera no gushaka IBIHUTU byinshi biri inyuma y'igihugu nkabicyura, nkuko uwo mukada yabivugaga. Guhakanira umwicanyi neza ni ukumubwira ko ukibitekerezaho kugeza uvuye imbere y'inkoro n'ikota bye; nguko uko narokotse ingoma y'ibinywamaraso.
Agatsiko kongeye kunyibeshyaho ngo njye ku rutonde rw'Abahutu bibeshyera ko bafite ingabo zikarwanya
Nkimara gushinga SKUD hari umwe mu banyarwanda wanyandikiye, aratelefona, arasizora anyereka rwose ko ashaka ko ishyaka SKUD ryakomera mu Rwanda, anyoherereza ibyangombwa bye birimo impamyabushobozi n'amafoto ye n'izina na nimero telefoni y'umupasiteri nabaza ibye!. Icyaje kuntangaza ni ukuntu yaje kumbwira ngo ninohereze amafranga ajye ajya kurara mu bayoboke,ngo mbahe na gahunda y'ibyo bazakora naho bizabera. Nahise museka cyane mubaza icyo ajya gukora muri abo baturage, mubwira ko nta kwiyamamaza guhari twe ubu twikorera inyandiko niba abishaka yafatanya natwe. Bwa bwenge buke bwa FPR uyu yari igikoresho bashakaga gucaho berekana ko mfite imitwe y'iterabwoba mu gihugu bakerekana n'amafranga nagiye ntanga n'amabwiriza natangaga, ariko ntibyabashobokeye.
Dr NKUSI Yozefu |
Ubu noneho agatsiko karongeye kubura undi mutwe nawo ugapfubanye, kabeshya ko kariho gashinga umutwe wa rwihishwa ukorera mu bwihisho urwanya leta ya Kagame, mu mvugo yako ukabona gashaka ko nafatanya nako. Igishekeje kigaragaza na bwa buswa bw'abiyita abanyabwenge navuze hejuru, ni uko izi GATUMWA z'Agatsiko k'amabandi nkuko umukozi wako witwa Me EVODE yakabatije, zivuga ko mu nyandiko zacu muri Shikama twakwirinda kwandika kuri KAGAME Pawulo n'ingoma ye mpotozi ahubwo tukivugira ku byerekeye ba MOBUTU SESE SEKO bitahiye kwa Nyamuzinda kera. Aha rero muby'ukuri niho muhita mubona ko aka Gatsiko kageze aharindimuka kakaba kariho gata ibitabapfu.
Abahutu bakora nka Rucagu bakemera ko bafite ingabo biyimbire!
Twese twabonye inyandiko ya Rucagu Bonifasi yahise mu kinyamakuru KANGURA muri 1993 ingoma ya Kagame yabatije RUTWITSI. Muri iyi nyandiko yacicikanye ku mbuga nyinshi Shikama ifitiye kopi, Rucagu yerekanyemo ko abanyarwanda bo mu bwoko bw'ABATUTSI atari abantu nk'abandi, muri make ari babi ku mutima, nta cyiza gishobora kuba mu gihugu barimo. Nta wahakana ko inyandiko nk'iyi yagize ingaruka mu marorerwa yoretse igihugu kuva muri 1994 kugeza ubu. Hari ibintu bibiri bimbabaza iyo nsomye iyi nyandiko dore ko hadashobora gushira ukwezi ntayigarutseho:
1. Biratangaje kubona Ngeze Hassan wayoboraga iki kinyamakuru afungiye Arusha abategetsi bamuhaga ibitekerezo agishyiramo nk'uwari depite Rucagu bafite imyanya y'ubuyobozi mu Rwanda ubu .
2. Rucagu arihakana inyandiko yasotse muri 1993 nkaho yasotse icyo gihe ataba mu Rwanda ngo abone umwanya wo kuyamagana.
Aha rero niho hari ibanga: Rucagu ashobora kuba ataranditse iriya nyandiko ahubwo FPR yarayanditse ikayimuha akayisohora muri Kangura ikamwizeza imyanya ikomeye igihe izaba yafashe ubutegetsi. Ibyari bigamijwe hano bikaba byari mu nyungu za FPR muri Propagande zayo zo kwereka amahanga ko Abatutsi ntaho bari, ari abo kugirira impuhwe bagatabarwa amazi atararenga inkombe! Nta shiti ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kiriya gihe basomye iriya nyandiko bagiriye impuhwe n'imbabazi ubwoko bw'Abatutsi muri rusange bibaza ibiri mu mitima y'abaturage basanzwe niba umudepite ubahagarariye nka Rucagu atekereza kuriya! Ibi bishobora kuba byaratumye FPR ihabwa intwaro n'izindi nyungu nyinshi ntarondoye aha byayifashije gutsinda urugamba rwo koreka u Rwanda.
Abiyitirira ingabo batagira nabo bashobora kuba bariho bakoreshwa nka Rucagu. Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi abasomyi ba Shikama ku nyandiko iherutse gusoka hano kuri Shikama ivuga uwiyita jenerali profeseri Pasiteri Dogiteri Mupenzi. Nsabye ko inyandiko nk'izi zitazongera kunyura kuri Shikama. Umurongo wacu ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma kandi turacyawukomeyeho; ntitwarwanya ikinyoma cy'Umututsi ngo twimakaze icy'Umuhutu, oya ntibikabeho. Tutiriwe duta igihe mu magambo, abanyarwanda bazwi bafite ingabo barimo ibice 2: FDLR irinze impunzi z'abahutu barenga 250,000 Kagame ashaka kumarira ku icumu ikaba ibarizwa muri RDCongo inayoborwa na jenerali Byiringiro na RNC ifite akaboko ( influence ) ku gisirikare cyigizwe n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi cya FPR yita RDF.
Abandi bibeshyera ko bafite ingabo ni abakoreshwa ibyo RUCAGU yakoze muri 1993. Biratangaje kuvuga ko kujya mu Mpuzamashyaka irimo FDLR ari ikosa strategique, ariko ugatangaza ko ufite igisoda kitabaho mu gihugu kiriho gikorerwamo ubwicanyi n'ishimuta. Ibi njye nibyo nita ikosa strategique kuko ibyo FPR yaba yarakwemereye byose nkuko bigaragara kuri Rucagu, iriho igushyira mu mutego nk'uwo yateze Rucagu, itandukaniro rikaba ari uko Rucagu yabonye umwanya uhagije wo kuyikama naho aba bashobora kubona ingaruka zitari nziza ejobundi ihirimye batabonye umwanya uhagije wo kuyikama!! Mwibuke inyandiko yasotse ku rubuga rwa FPR igihe.com mu mpera z'umwaka ushize wa 2014 yemezaga ko LONI izihutisha iraswa rya FPR kubera imirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru.Iyi mvugo ikaba yerekana ko Kagame yaba yararangije kwereka amahanga ko iyi FDLR n'indi mitwe yishingira ayitirira Abahutu (nkuko abikora muri RDC na za Mai Mai ze ubu zigeze ku mitwe irenga 60) aribo nyirabayazana w'imirambo imaze iminsi igaragara muri Rweru, ibi kandi bikaba binagaragarira mu kwanga kwe ko habaho anketi kuri aya marorerwa kuko yamaze kwemeza abazungu ukuri kwe( nita ikinyoma).
Kagame ariho arifashisha imitwe itabaho n'indi ariho ashinga nkuko mubibona mu nyandiko iri hasi aha, ikigamijwe kikaba ari ukwereka amahanga ko UBWICANYI BWABAYE N'UBURIHO BUBA MU RWANDA ATARI FPR IBIFITEMO URUHARE YONYINE KUKO HARI IMITWE MYINSHI YITWAJE INTWARO!!!!! IBI ISHOBORA KUZONGERA KUBIKORESHA MU NKIKO IGIHE IZABA IRI MU MAPINGU.
Aba bavuga ko bafite ingabo nabo se bazamera nka RUCAGU bavuge ko bababeshyera ku bintu biyandikiye cyangwa bacishije ku maradiyo??
Nyiri amatwi wumva uzambere umugabo.
Icyitonderwa: hasi aha urahasanga inyandiko z'umwe mu Bacurabwenge ba Kagame, zivuga ko bagiye gushinga imitwe y'iterabwoba. Ndatangariza Agatsiko ibintu 2: icya mbere ni uko uyu mwuga wako w'urukozasoni ( dirty job)bita kuneka twawukoze abenshi bataravuka, icya kabiri ni uko muri Shikama tukemera ko Inzira y'amahoro ariyo yonyine twifuza ko yakwirukana Kagame Pawulo na FPR mu Rugwiro, kandi igihe Abanyarwanda bazakangaukira bakumva umubabaro wabo bazabikora nta shiti.
Icyitonderwa: hasi aha urahasanga inyandiko z'umwe mu Bacurabwenge ba Kagame, zivuga ko bagiye gushinga imitwe y'iterabwoba. Ndatangariza Agatsiko ibintu 2: icya mbere ni uko uyu mwuga wako w'urukozasoni ( dirty job)bita kuneka twawukoze abenshi bataravuka, icya kabiri ni uko muri Shikama tukemera ko Inzira y'amahoro ariyo yonyine twifuza ko yakwirukana Kagame Pawulo na FPR mu Rugwiro, kandi igihe Abanyarwanda bazakangaukira bakumva umubabaro wabo bazabikora nta shiti.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
____________________________________________________________________________
Soma hasi aha
Ubutumwa
bwa mbere bwohererejwe Shikama
Bavandimwe muraho!
Maze iminsi nsoma Shikama kandi
ndabashimira Analysis mukora kuko usanga mutibanda kuruhande uru nuru. Ikindi
kandi bigaragara ko mukora uko mushoboye mugashakisha amakuru ya nyayo.
Ibyo nkaba mbibashimira.
Ikindi mbashimira ni uko muri bake
babonye ingaruka n'ibibazo byazanywe n'ihindagurika ry'ubutegetsi mu Rwanda.
Ibiriho Ubu bikaba birenze urugero kuburyo u Rwanda mu myaka 50 izaza tutazi
aho ruzaba rugeze. Aha ndabashimira ko mutera intabwe mu buryo mwiyemeje.
Ngiye kuvuga byinshi wasanga
ndondogora, ugasanga turiguta igihe cyacu. Gusa ndababwira ko image mufite
y'uko ibintu byifashe mu Rwanda nanjye ariyo mfite.
Gusa ndashaka k'uvuga k'ubintu mbona
ntemeranyaho namwe kandi mbona ari inzitizi zo guteza abanyarwanda imbere.
Ibyo ntemeranyaho namwe ni ibi:
1. Ibibazo by'abanyarwanda ntago ari FPR. ( FPR ni umuryango washizwe
n'abanyarwanda bashakaga ubutegetsi bafashijwe n'abanyamahanga) kuri njye FPR
ni igikoresho. Bivuzengo niba FPR ivuyeho bitazakemura ibibazo byacu , ahubwo
hazavuka indi nayo izaza ari igikoresho. The question is Who is the problem?
Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.
2. Gushyira hanze amabanga yose (
Ukuri)siwo muti w'ibibazo by'abana b'urwanda. muravuga muti ni byiza ko abanyarwanda
bamenya ukuri. Ariko mwiyibagije ko " Toute la verite n'est pas bonne a
dire" (nta francais mfitemuri computer) icyangobwa ni uko mwumva message
shaka kubaha.
Kuko iyo urebye, ibintu mushyira
hanze, byakangobye kuba bikurikizwa na actions kugirango bitongera kubaho.
Ariko siko bimeze. Abasoma cyangwa abakurikira ibyo muvuga;abenshi ni abishyira
mu gutwi kumwe,bigasohokera mu kundi. Which means for them, the information you
have given to them is wasted.
Byari kuba byiza iyo byibura izo
information zageraga kuri 5% z'abana babanyarwanda bishyize hamwe bashobora
kuzibyaza inyungu.
Ahandashaka k'ubabwira ko muri
abahanga mu gucukumbura no kubona amakuru ashyushye kandi akomeye( very
important)
3.Mubona ko muri abahuza cyangwa
abanywanyi babanyarwanda. Njye mbona muri Tools ( mu buryo mutabona)
y'abanyamahanga( bagashaka buhake) mugukomeza umugambi wabo wo kwimakaza
ibibazo mubanyafrica. Kugirango ugerageze kubona ibyo mvuga hano,
birasaba ko urenga k'umuranga mutima ukareba kure. Kandi muzi ko amateka agenda
y'isubiramo. Uko bimeze kose, ibyo mukora hari abandi babikoze ,urugero natanga
ni mu myaka 1990-1994. Havutse itangazamakuru ryavugaga ukuri, n'ayandi
yavugaga ibitabapfu. Uko byagenze murabizi k'undusha.
iyo ndebye inyuma rero nsanga ikigihe
turimo gisa neza na 1990-1993.
Mu nyumve neza, ndi umwe mubasoma
Shikama buri munsi kandi ndayikunda pe, gusa ndagirango mbabwire ko there is
another way, you could use your shikama to turn the page of Rwanda and others
than you think.
Ntago narangiza ntashimiye uriya
munyamakuru witwa Udahemuka Eric, kuko munyandiko ze ubona afite ubuhanga
mugishyira hamwe inkuru ze.
Ntago nanditse iyi message, ngirango
mbace intege,kuko sibyo ngambiriye, ahubwo ni ukugirango dutizanye imbaraga zo
kureba ejo hazaza h'abana b'anyafrika. Kandi ngo ijya kurisha ihera kurugo.
Ntago uzajya kuzimya umuriro wo kwa kananaka kandi nawe iwawe usize waka.
Ni mushaka ko dukomeza cyangwa
tuganira, muzabwire tubikore.
Andreas H
___________________________________________________________________________
___________________________________________________________________________
Ibyo
Shikama yasubije
|
Feb 17 (6 days ago)
|
|||
|
Muvandimwe Habiyambere,
uraho urakomeye?
Urakoze cyane kutwungura inama uretse
ko tu n'as pas ete exlpicite mubyo uvuga ku buryo byarushaho kutwubaka!
Urugero:
- uravuga ko amabanga yose atari
ngombwa kuyasohora ahubwo twayaha 5% z'abanyarwanda bishyize hamwe
bashobora kuyabyaza inyungu. Abo bantu bari hehe? Ku rubuga rwacu hariho No za
telephone,Fax n' aho tubarizwa, kuki abo uvuga nta numwe wakoresheje ibi mvuze
ngo ahabwe ayo makuru ayabyaze inyungu?
- Ntabwo wavuze ukuntu turiho dutiza
ba gashakabuhake( shikama irwanya urunuka) umurindi.
Komereza aho rero utugire inama kandi
twashima kurushaho uramutse ugiye wandika inyandiko mu Kinyarwanda, Francais
cyangwa Anglais igaca ku rubuga.
Ibihe byiza.
NKUSI Yozefu
________________________________________________________________________________
________________________________________________________________________________
|
Murakoze k'unsubiza. Kandi nabonye
mwanabinyujije kuri Online. Gusa nibagiwe kubasaba ko mutabitangaza,
online kuko nifuzaga ko tugirana discussion. Kuko ngo burya Ibuye ryagaragaye
ntiriba rikishe Isuka. Ndagirango ngaruke ku bintu 2 wavuze muri iyi email
yawe:
1. 5% z'abana babanyarwanda. Okey,
Ibyo aribyo byose ubu abanyarwanda bazwi barwanya ubutegetsi bwa FPR ni
abakorera mu mashyaka ndetse na FDLR twakwita ko ifite ingabo. Abo bantu
bakabaye bakoresha information munyuza kuri Shikama Or bakabaye bafite ishami
rikusanya izo information bakazibyaza umusaruro. Burya information nibwo
bukungu, nibyo bitanga Power. Ukurusha information aba akurusha ubukire.
Muri abo 5% ndikuvuga , hari n'abandi
ubu turimo kwisuganya ngo dutangire underground work yo kuvana FPR k'ubutetsi
mu buryo bwa " smart" no kubaka u Rwanda rwacu rwejo hazaza ngo abana
bacu bazabane mu rukundo n'ubworoherane.Si intwaro, si ugutukana , ntituri
ishyaka , ntiturwanira ubutegetsi, our work is to bring down the tree from
underground. Ntumbaze uti gute kuko igihe ntikiragera. Uti kuki mutaduhamagara
ko dufite Tel: Fax.. Ibyo aribyo byose, ibyo umuntu akeneye k'umenya,
muhita mubishyira online, none se naba nkuhamagarira iki kandi umpa information
gratuit. Sinkuca intege, Gusa igihe nikigera dukeneye inkunga yanyu
tuzababwira.
Le problem is that we are very discret, kuko tudashaka ko hari
ugirirwa nabi cyangwa umuryango we ukagira ibibazo. Akaba ariyo mpamvu
nifuza ko izi email zidashyirwa kuri online. Ntidukeneye kwiyamamaza, ntidukeneye
abanyamuryango, abo dukeneye tugenda tubakura muri network yacu. icyangobwa ni
uko uba uri inyangamugayo, ufite urukundo rukunda ikiremwa muntu. Kandi ukaba
utarivanze mu macakubili n'intambara zaranze ibihugu byacu.Aha urumvako
nkuhishuriye byinshi.
2. Impamvu nyamukuru nanditse iyi
email yari ukubaha indi vision y'uko ushobora k'ubona shikama. Singaruka kuri
version yanyu kuko niko mwayifashe.
Niba mwarosomye amateka y'abarabu
muri west Africa, mugasoma k'umateka y'abami babayeho mbere y'umwaduko wabazungu,
mugasoma amateka y'abazungu n'imikoronize y'Africa usanga ibintu byinshi
bigenda bigaruka nk'uko amateka abigaragaza.
Niba mwarasomye neza, muzi umubare
w'abana babanyekongo,Umwami "Leopord" w'ububiligi yiciye muri Congo?
baruta kure umubare wa Kagame Paul. Umubare w'abana b'abagande biciwe mu
ntambara z'ababereye i Bugande. None kuki abo bantu bishwe na Leopold
batavugwa. kandi barazize ubwoko bwabo? Kuki mwe mutabavuga? Kuki mu vuga gusa
aba Kagame? Kuki mutavuga abo Museveni yishe?
Muzi neza ko Ibihugu byacu bigifite
bagashakabuhake twita ubu utuzina twiza ngo ni "
abaterankunga". Bakaba baraduhaye ibyo twita ubwingenge bucagase
kuko bakidutegeka. Ni hehe mu kindi gihugu byabaye ko ambassadeur afita ijambo
ngo arigeneye abaturage? Muri make nziko muba mugihugu cyiza nka Norway,
uko babayeho, uko bigenga, aho bakura ubukungu bw'abo n'uko bikoreshwa, byose
murabizi. Mwigeze mubona aho ambassadeur waUSA aza akabwira abaturage ati
mugomba gukora gucya.
None se ni iki twe twabuze ngo tumere
nkabo? Aho ikibazo kiri ni aha rero.
Ni bangahe mu banyamakuru nkamwe
babonye ko icyi ari ikibazo? ni bangahe bacyanditseho?
Ahubwo aho kugirango abanyamakuru
bandike kuri iki kibazo, batatse umwirabura ngo noneho arajyahe ko USA
imufite imigambi?Aha urabona ko bitworohera k'ubona problem za mugenzi
wacu, tukirengagiza les problems z'abandi.Aha rero niho bagashaka buhake,
abaterankuga bacu, baradukoresha k'uburyo indirect,mu gukwirakwiza akababaro,
umwiryane, urwangano, hagati yacu. Ibyo kandi babikora kuko bazi ko igihe cyose
tutumvikana hagati yacu bazahora baturi hejuru, batwereka aho dukora nabi, uko
tugomba kubigenza nk'aho turi injiji.
Media rero ni imwe mu ntwaro,
abaterankunga bakoresha kuko bazi uburyo ihindura imitekerereze n'imibereho
y'abantu ( society). Akaba ariyo mpamvu usanga nta muzungu uhingutsa genecide
y'abanyekongo yakozwe na Leopord. Ahubwo bose uzasanga bavuga iya Kagame.
Iyo bigeze muri Africa, rero duhita
twemera ibintu byose tutabanje k'ubikorera analys ngo turebe nba aribyo. Ariko
na none ntiwarenganya abanyafrica, kuko muri education twahawe nta nahamwe
bakwigishije gukora critical analys. Ibyo batwigishije ni subiza
"YEGO" cyangwa" OYA"
Usanga rero umwiryane wacu uturuka
mukutabona ibintu kimwe niba wowe ubona White,njye nkabona" Black",
ngomba gukora uko nshoboye nkagukura munzira kuko ubangamiye ibyo mbona which
is "Black". Niba ari wowe ufite ingufu, urankuraho kugirango ibyo
ubona aribyo abandi bagenderaho. Ariko mu bazungu, Iyo umwe abona White undi
black, baricara noneho bose bagahuriza kuri yellow. Akaba ariyo bagenderaho.
Ntawe uca inyuma ngo yivugane mugenzi we kuko batabona ibintu kimwe. Ubu
nkubwiye nti 1+1= 3 ntiwabyemera. Ariko shobora kubikorera demostration
nkabikwereka. Kandi nabikweretse ntiwapfa kubyemera kuko ibyo bakwigishije ni
1+1=2 kandi nziko utigezeubaza mwarimu wawe uti Kuki 1+1=2
Abanyafrika, dukunda "easy
solutions" ni ukuvuga ibintu bitworoheye, Akaba arinayo mpamvu ubona
tudashobora gutera intabwe nini tugana imbere, kuko burigihe cyose, dushaka
short cut, yokugirango tugere kubyo twifuza as fast as possible.
Uti none kucyi uvuga ko Shikama ari
igikoresho cy'abagashaka buhake? Nkuko nabivuze haruguru, igihe cyose twirirwa
tujombana ibikwasi, duterana amagambo,tuvuga kananaka uko yaraye uko yiriwe,
uko yanga abahutu, abatutsi........ ni uburyo bufasha babaterankunga bacu
gukomeza kudutera inkota ngo dukomeze duhore muri urwo ruboherane rw'ibibazo.
None wabwira ute? ukuntu kuva muri 1959-kugeza uyu munsi tukivuga ikibazo
hutu-tutsi? None ni inde ugiteza umurindi? Ni Shikama? ni Kagame? ni
umuterankunga? ni Umuhinzi wiyicariye mu rutoki? ni inde? Wenda urashubije uti
ni Umuterankunga? none se uwo muterankunga ni we wandika Online kuri Shikama?
Unyumve neza, uru ni uruhande ngirango mutekerezeho. I am not accusing you
to be the newspaper who is building the rwandan conflicts, but I want you to
open another Eye and maybe you could find even a better way to use Shikama to
become the freedom fighter not only for banyarwanda but for the whole
region. Aha ndagirango mutazagwa mu mutego nk'uwibindi binyamakuru kuko
akenshi icyo biba bigamije ari inyungu. ( Amafaranga)
No one will help us end this rwandans
problem,except us. Abaterankunga cyangwa bagashaka buhake bo bibatera inyungu.
Urumva reroko batazigera bifuza ko birangira. So n'iki Shikama ishobora
gukora?
Ijoro ryiza , tuzakomeza.
PS: Not to be published.
Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cy'igisibo, taliki 22 Gashyantare 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro 9, 8-15. Isomo rya kabiri: 1 Petero 3, 18-22. Ivanjili: Mariko: 1, 12-15: «IGISIBO NI UMWANYA MWIZA WO KWISUBIRAHO TUKAKIRA INKURU NZIZA»/ Padiri Tabaro
Ku italiki 05 Mata 2015, uzaba ari umunsi mukuru wa Pasika. Mu minsi 40
ibanziriza uwo munsi mukuru uhera kera cyane mu mateka n'imibereho bya Kiliziya
Gatulika tuzirikana ku bubabare bwa Yezu yamazemo iminsi 40.
Mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cyitwa INTANGIRIRO turabonamo
isezerano Imana yagiranye na Nowa n'urubyaro rwe kimwe n'ibinyabuzima byari
kumwe nabo. Iryo sezerano Imana yatanze ni uko nta kinyabuzima kizongera
kurimburwa n'amazi y'umwuzure kimwe n'uko nta mwuzure uzongera kurimbura isi.
Impaka z'urudaca muri Sendika INGABO i GAHOGO-GITARAMA kuri nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo zikwiye kurangizwa n'ubutabera KANTARAMA Cesarie, NSANZINTWARI François na MBABAZI François-Xavier uyobora akarere ka RUHANGO bakisobanura/ UDAHEMUKA Eric
Ndamenyesha abasoma iyi nkuru mbandikiye ko
mumfata mu buryo bubiri icyarimwe. Mumfate nk'umunyamakuru ariko munamfate
nk'uzi ibyo nandika kuko ibibazo byose byabaye muri iyi SENDIKA INGABO mbizi
neza kuko nayikozemo imyaka ine uhereye taliki 01 Mutarama 2007 kugera taliki
31 Ukuboza 2010. Muri Gicurasi 2014 SHIKAMA yabagejejeho inkuru irambuye
kandi ibibazo twavugaga nibyo birimo kuvuka.
Inyandiko zo mu bubiko: KAGAME MU MAHURIZO 3 Y'IBIHE BYA NYUMA/ MUKASA Jason
Kagame Pawulo mu mahurizo y'ibihe bye bya nyuma |
Iyi nyadiko muby'ukuri yasotse mu kinyamakuru UMUCO cyandikirwaga mu Rwanda kiyobowe na bwana BIZUMUREMYI Bonaventure. Yateguwe n'umunyamakuru bwana MUKASA Jason wakoreraga iki kinyamakuru. Yasotse mu ntangiriro za 2008 mu gihe KAGAME yariho akora amanyanga hirya no hino ngo yandikwe ku rutonde rw'abantu bashoboraga gufata cya gihembo mpuzamahanga gihabwa uwitangiye ibikorwa by'amahoro cyitiriwe NOBEL ngo kuko yahagaritse Jenoside. Rwose nusoma iyi nyandiko urakeka ko uyu munyamakuru ayanditse uyu munsi ukurikije uko ibintu byifashe mu Rwanda ubu, bitandukanye na kiriya gihe kuko abo mu gatsiko ka FPR bari batarasubiranamo, Kagame yakirwa n'abakuru b'ibihugu bikomeye nk'umuyobozi w'amahoro, abazungu muri make bataravumbura ukuri kwe n'Agatsiko ke. Iyi nyandiko ikimara gusoka, inama Nkuru y'itangazamakuru yarateranye kuri 21/3/2008 igizwe na : Ruboneka Thais, Ines Mpambara, Bahati Prince, Uwimana Gabrielle, Dr Nyabienda Laurien na Dr Karambizi Venuste maze itegeka ko aba bagabo 2 b'Umuco bamburwa amakarita y'itangazamakuru kandi bagakurikiranwa n'inkiko ngo kuko basebeje umukuru w'igihugu kandi bakamucira n'urubanza atari abacamanza! Soma witonze wumve niba umwanditsi w'iyi nyandiko hari aho yibeshye ukurikije aho Kagame agejeje u Rwanda n'aho aruganisha. Ngo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye!
Ubwanditsi bwa shikamaye.blogspot.no
UBUHINZI N'IMIBEREHO Y'ABANYARWANDA: Politiki ya MINAGRI/FPR y'igihingwa kimwe ubu noneho irimo kugarika ingogo mu nkuka z'igishanga Rugeramigozi munsi ya KABGAYI muri Muhanga aho abaturage binubira gutegekwa guhinga IBITUNGURU KU GAHATO/ UDAHEMUKA Eric
Mu mutwe w'iyi nyandiko nanditsemo IBITUNGURU nkoresheje inyuguti nkuru
kugira ngo ngerageze kumvikanisha neza ubugome n'itsembambaga abanyarwanda
batuye imbere mu Rwanda barimo kandi bakomeje guhura naryo. Ijambo AGAHATO
naryo ndi buritindeho cyane muri iyi nkuru irebana n'ubuhinzi kuko ariyo yahinduwe
umugenga w'inkono ku mashyiga mu muryango nyarwanda kuva FPR ishinze ibirenge i
Kigali kugeza aya magingo dore hashize imyaka 20, amezi 7 aburaho umunsi umwe.
Urubuga Rw'abasomyi: Semahoro arasubiza Habiyambere
Uyu mukunzi wa SHIKAMA iyaba nashoboraga kumubaza akazo, namubaza icyo ayikundira ayibuza kuvuga ukuri, kandi ikinyoma kiri mubyamunze umuco nyarwanda, FPR yo ikacyimika ku ngoma yaya!
None se niba FPR ari igikoresho, kikaba cyamaze abanyarwanda (muri za prisons zishya, muri lac Rweru....), kuki icyo gikoresho atari ikibazo, n'ubwo hirya yacyo haba hari inganda zigicura?
Niba twemera Imana, tugomba kwamagana ibya Shitani byose, kandi igikoresho kibangukira Shitani ni IKINYOMA.
Yezu ati:"...il n'y a rien de cache qui ne doive etre decouvert, ni de secret qui ne doive etre connu. Ce que je vous dis dans les tenebres, dites-le en plein jour; et ce qui vous est dit a l'oreille, prechez-le sur les toits" (Mat.10:26-27)
Uvuga rero ngo hari ukuri kutagomba kujya hanze, uwo si uwa Yezu, kandi kutagusohora bigamije gukingira ikibaba IGIKORESHO ngo kuko ataricyo nyirabayazana, iryo tangazamakuru rimeze gutyo ntiryari rikwiye gufata umurongo nkuwa SHIKAMA niba ayikunda koko. Niba utari kumwe na Yezu (ntuvuge ukuri kose) uri contre Lui (uwa Sekibi); ikibazo cya FPR n'aho ugomba kugifata, kandi ari uwakoze icyaha (nyirabayazana) n'umufatanya cyaha we (igikoresho) bahanwa kimwe.
Ndi Semahoro
None se niba FPR ari igikoresho, kikaba cyamaze abanyarwanda (muri za prisons zishya, muri lac Rweru....), kuki icyo gikoresho atari ikibazo, n'ubwo hirya yacyo haba hari inganda zigicura?
Niba twemera Imana, tugomba kwamagana ibya Shitani byose, kandi igikoresho kibangukira Shitani ni IKINYOMA.
Yezu ati:"...il n'y a rien de cache qui ne doive etre decouvert, ni de secret qui ne doive etre connu. Ce que je vous dis dans les tenebres, dites-le en plein jour; et ce qui vous est dit a l'oreille, prechez-le sur les toits" (Mat.10:26-27)
Uvuga rero ngo hari ukuri kutagomba kujya hanze, uwo si uwa Yezu, kandi kutagusohora bigamije gukingira ikibaba IGIKORESHO ngo kuko ataricyo nyirabayazana, iryo tangazamakuru rimeze gutyo ntiryari rikwiye gufata umurongo nkuwa SHIKAMA niba ayikunda koko. Niba utari kumwe na Yezu (ntuvuge ukuri kose) uri contre Lui (uwa Sekibi); ikibazo cya FPR n'aho ugomba kugifata, kandi ari uwakoze icyaha (nyirabayazana) n'umufatanya cyaha we (igikoresho) bahanwa kimwe.
Ndi Semahoro
Subscribe to:
Posts (Atom)