Guhera Inkotanyi zitera taliki ya 01/10/1990, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu na bamwe mu Batutsi (Abagogwe) bagiye bicwa umusubirizo n’ingabo zari iza APR zitwaga Inkotanyi.
Inkotanyi zimaze gufata igihugu taliki ya 04/07/1994, ziraye mu baturage b’Abahutu zirarimbura, zikoresheje agafuni, a n’akandoyi.
Mu mwaka w’i 1996, Inkotanyi zinjiye muri Zaire yitwaga Congo, zica Abahutu babaga mu inkambi zitandukanye muri Zaire, harokoka mbarwa.
Uko kwica Abahutu byarakomeje mu intambara zindi zagiye zikurikira, harimo n’intamabara ya rurangiza yiswe iy’Abacengezi yibasiye ibice by’amajyaruguru
y’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998. Ubwicanyi FPR yakoreye i KIBEHO
«Ahh..Urebyeeee…mu mateka y’u Rwanda abatutsi ari nabo bacye bangana na 14% by’abatuye u Rwanda….bakaba barategetse rubanda nyamwinshi urebye kandi urebye rubanda nyamwinshi akaba arirwo twakwita…abanyarwanda b’umwimerere » MAKUZA Anasitazi i Kabgayi mu 1957
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu kintu twakwita nk’igihitasi gisa n’igitegura indi mpinduramatwara ya politiki ishobora kubaho. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu birahaba kandi nta na rimwe byigeze bibaho ko abantu barenze umwe bumva ibintu mu buryo bumwe. Ikindi ni uko kunyereza abantu byerekana ko haba hari ikitagenda.
Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko ingoma ya FPR ihwanye na Kagame ishaka ko abantu bose babyumva kimwe nawe ndetse bikagera n’aho bavuga ngo abafite ingengabitekerezo ya Jenocide izabaheremo bayimire ibagumemo. Icyo baba bashaka kuvuga ni uguha gasopo umuntu wese ubyumva mu buryo butandukanye n’uko Kagame abyumva kurya azi ko yasiribanze amateka y’igihugu akaba nta jambo akwiye mu bihe bisanzwe.
Gereza ya Gisenyi (Rubavu)yafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru amaze kugera kuri Shikama aratubwira ko uyu munsi kuri 7/7/2014, igihe cya sa kumi n'imwe za nimugoroba, gereza ya Giseni Agatsiko ubu kabatije Rubavu yafashwe n'inkongi y'umuriro hakaba hari abanyururu bapfuye abandi bagakomereka bikabjije.
Turabibutsa ko mu kwezi gushize, gereza ya Gitarama yahiye ku manywa y'ihangu mu gihe ngo bariho bayiteramo umuti wica imperi! Abayiguyemo n'ibyangijwe n'iyo nkongi ubu biracyari ibanga ry'Agatsiko.
Ikindi twabibutsa ni uko mu minsi ishize nanone, amazu amwe y'ubucuruzi n'utubyiniro byibasiwe n'inkongi y'umurriro. Akarere k'u Rwanda kibasiwe cyane kakaba ari ahahoze hitwa Perefegitura ya Gitarama, Agatsiko ubu kita Muhanga.
Iyi Gisenyi na Ruhengeri Kagame amaze iminsi azibasiye avuga ko zicumbikiye abarwanyi ba FDLR, ko niba bashaka intambara ashobora kuyibaha igihe cyose. Shikama irakomeza kubagezaho amakuru arambuye kuri iyo miriro.
Nkusi Yozefu shikamaye.blogspot.no shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
Kuwa Kane taliki 03 Nyakanga 2014 ingirwa-depite BAMPORIKI yanditse ibaruwa ndende isa n’igisigo ngo yandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi umwe mbere y’umunsi mukuru wo kwibuka isabukuru ya makumyabiri agatsiko ka Kagame kise ngo iyo kwibohora twe muri Shikama tubona ko ari ukoboha urwatubyaye.
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7
Nyina w'ikibondo Sheja
kicanywe n'abasenyeri
ku mabwiriza ya
Paul Kagame
Kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda muri benshi, tumaze ubagezaho inyandiko eshatu (3) zibabwira akari imurori ku bwicanyi bwakorewe abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatulika bwabereye i Gakurazo ku Cyumweru, taliki 05 Kamena 1994 ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME.
Tubibutse ko muri izo nyandiko eshatu twagarutse mu buryo burambuye ku miterere ya Kabgayi mu gihe ingabo za FPR zahasesekaraga, hari kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994. Twababwiye kandi uko Kagame yategetse ko bica Furere Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi wakomokaga mu Nyakabiga mu Burundi bamutsinze i Kinazi, uyu yari Furere Mukuru i Gakurazo.
Igice cya kabiri : Urutonde rw’abami b’ingoma-Nyiginya, igihe batwariye u Rwanda, n’abagabekazi batwaranye n’ubwoko buri mugabekazi yakomokagamo (Ibikurikira igice cya mbere : Amateka y’ibimanuka) . Mu nyandiko iheruka ari nayo yabimburiye izindi nyinshi tuzagenda
tubagezaho uko iminsi izagenda yisunika, twahereye ku mateka n’inkomoko
y’IBIMANUKA. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko abakurambere bacu bemeje ko
ibimanuka byahanantutse mu ijuru ngo byururukira mu Mubari mu gihugu cy’Abazigaba.
Iki gihugu cyayoborwaga muri icyo gihe na KABEJA bahita bacana
umuriro wabo hafi y’urutare rwitwa IKINANI. Aho hantu bahaha izina ry’u
RWANDA nk’igisobanuro cy’uko bageze ku isi / ku butaka bavuye mu ijuru.Iyi ikaba
ariyo nkomoko y’igitekerezo cy’IBIMANUKA. Mbere y'uko dukomeza turashaka kubwira abasomyi bacu ko nta Bimanuka byavuye mu ijuru byabayeho. Iri jambo Ibimanuka rishobora kuba ryaraturutse ku bantu twakwita abasangwabutaka bo muri za Mubari bakiriye bariya bantu b'abavantara bari bamanutse baturutse mu mpugu zigize Uganda y'ubu. Andi mateka yagiye ashamikira kuri iri jambo ibimanuka, agomba kuba yarahimbwe na bariya bantu bari bamanutse bavuye muri turiya duce twa Uganda, bakaba barabikoze mu rwego rwo gushaka kwifatira abo basanze babereka ko atari abantu basanzwe, bityo bagomba kububaha byarimba bakanababera abagaragu n'abaja!
Hamaze iminsi amakuru acicikana hirya no hino ko umucuruzi Rujugiro T. uzwi cyane mu Rwanda, Burundi, Congo, Niger na Africa y'Epfo, ko yaba yarashimuswe ari mu gihugu cy'u Burundi ariko hakaba hataramenyekana aho aherereye. Ikinyamukuru Rushyashya Leta ya Kagame ikoresha mu gukwirakwiza ibihuha yifashishije umuyobozi wacyo Burasa J.G., cyasohoye inkuru iyobya uburari ku ishimutwa rya Rujugiro, icyo kinyamukuru kivuga kandi cyemeza ko Rujugiro yashimuswe na bamwe mu bakuru b'ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta ya Kagame.
Nyuma yo kubabazwa n'ibinyoma Leta y'Agatsiko gakuriwe na Kagame igenda ibeshya abaturage cyane cyane ishimutwa ry'umunyemari Rujugiro, umwe mu bakorana bya hafi akaba n'inshuti ntusige y'umwicanyi mukuru J. Nziza, ariko akaba ahuje ibitekerezo na SHIKAMA byo kuvana abanyarwanda mu kaga, yahisemo kutwoherereza amakuru y'ukuri kuri uyu mucuruzi ukomeye ngo tuyatangarize rubanda, hanyuma natwe tuboneraho akanya ko kubanyuriramo ibyo tuzi ku mibanire hagati ya Rujugiro, FPR na Kagame.
Ku italiki 06
Mata 2014 kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA
mukunda twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti : Perezida
KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba
yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8
ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA
mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda
40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho
bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»
Gusiramura ni iki, byatangiye ryari kandi bigamije iki? Biragoye kumenya neza inkomoko y’umugenzo wo gusiramura abenshi
bitirira idini y’abayisilamu n’abayahudi aho dusoma mu Itangiriro muri Bibiliya ko Imana
yategetse Musa kwisiramura, n’umuryango we n’abagaragu be bose nk’isezerano agiranye
nayo(Itangiriro 17: 10-14), uyu mugenzo ukaba warakorewe na Yezu Kristu amaze kuvuka.
Gusiramura bivuga gukata agace gato k’uruhu
gahera ku mboro. Abantu bamwe bakaba babikora mu rwego rw’idini
nk’abayisilamu n’abayahudi, abandi bakabikora nk’ikimenyetso ko uwari umwana agiye
mu rundi rwego rw’ubugaragu nko mu moko menshi yo muri afrika: kuva muri Gambia kugeza
muri Kenya ukamanuka ukagera mu Bazulu bo muri Afrika y’Epfo. Uyu mugenzo
tukaba tunawusanga mu banyamisiri ba cyera cyane mu kinyejana cya 25 mbere y'ivuka rya Yezu Kristu.
Hasi aha murahasanga ubutumwa Umunyamabanga wa Leta wa USA, John Kerry yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi twibukaho imyaka 52 twigenga. Ubu bwigenge butemerwa na FPR ya Kagame na Rutaremara. Nkuko Shikama yaraye ibibagejejeho ku buryo burambuye, Kagame mu guhakana kwe ibyo amahanga yemera, akaba akomeje gushimangira mu mvugo ye ijyana n'ingiro ko u Rwanda rwikukiye kuri 1/7/1962 rwongeye kubohwa n'Agatsiko kuva muri 1994 rukaba ruyoborwa cyami n'umunyagitugu n' umwicanyi Kagame.
Ubwigenge
oyeeeee !!! Independance oyeeeeee !!! Uhuru oyeeeee !!! : Aya ni
amagambo y’umuhezagiro yo kwishimira ko igihugu runaka kibonye ubwigenge. Hari
ku italiki 01 Nyakanga 1962, ku mpeshyi amasaka yeze mu gihugu hose, nta nzara
y’ibiryo ihari ariko imitima itari mu bitereko ku bana b’u Rwanda bitewe
n’amacakubiri yari amaze gukwirakwizwa n’agatsiko gato cyane k’abari bakomeye
ku mwami bashaka kumushuka ngo abahutu bakomeze kuba abaja ibwami.
Kuri uwo munsi u
Rwanda rwabonyeho ubwigenge nari ntaravuka ariko Sogokuru yari umusaza w’imvi wagiye
gutora muri KAMARAMPAKA kandi na Data icyo gihe yari umusore w’intarumikwa.
Abanditsi bamwe bemeza ko abanyarwanda baharaniye ubwigenge abandi bakavuga ko
abanyarwanda batigeze babuharanira ahubwo babuhawe n’ababiligi ku mpuhwe gusa.
Pr Rwigamba washakiye Abagogwe bo kurinda Kagame, bakaba barasimbuye Abagande
Mu minsi ishize Radiyo Rwanda yatambukije kenshi itangazo rya Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’igihugu rirarikira urubyiruko kuza kwiyandikisha kujya mu gisirikari cya Kagame. Muri iryo tangazo nk’uko byumvikana hari ibigomba kwibandwaho kuko si buri wese winjira mu gisirikari kandi ibi biba ku isi hose si mu Rwanda gusa.
Muri ibyo harimo kuba ukiri muto ndetse utarengeje imyaka 25 y’amavuko, kuba nibura ufite ubuzima bwiza, kuba utarakatiwe n’inkiko igihano kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu(6), kuba ufite indeshyo (uburebure) butari munsi ya Metero na Mirongo itandatu (1m 60cm) : Ibi bikaba ari ingenzi cyane kuko hari imbunda ziremera ku buryo umuntu mugufi cyane atabasha kuzirashisha cyangwa kuzikorera ngo yiruke.
Twibutse ko ibirebana no kwinjiza abajya mu myitozo ya gisirikari ku ngoma ya Habyarimana wari umurimo ukomeye kandi wo kwitondera cyane. Nibuka ko icyo gihe iyo wabaga udapima ibiro 80 batakwakiraga ariko kuko Kagame arimo kwitegura intambara niyo mpamvu iri tegeko batarishyizeho turaza kubigarukaho.
Amakuru ava muri Nigeria aremeza ko umutwe w'intagondwa wa Kiyisilamu wa Boko Haram uriho ubiyogoza muri icyo gihugu : wica , ufata bugwate abenegihugu cyane cyane abanyeshurikazi ujyana mu mashyamba ngo kubigisha amahame ya kiyisilamu, ubu ngo inzoka ziwumereye nabi ku buryo wimutse.
Umwe mu barwanyi b'uwo mutwe uherutse gufatwa, yemeje ko uyu mutwe wavuye mu mashyamba kubera ko abayobozi bawo benshi bo hejuru bari bamaze kwicwa n'ubumara bw'inzoka zabarumye, ngo uyu mutwe ukaba warahise wimukira ku mupaka wa Nigeria na Cameroun. Abanyanijeriya baremeza ko abazimu b'inzirakarengane zahitanywe n'uyu mutwe aribo bariho bihorera.
Radiyo Mariya Rwanda yafotorewe mu marembo yayo
i Gitarama (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Nk’uko tujya tubigarukaho kenshi muri SHIKAMA ntabwo twandika politiki gusa dufata n’umwanya tukibaza ku zindi ngingo zitandkanye zatuma abanyarwanda barushaho kubaho neza haba ku mubiri, mu bwenge no kuri Roho(iyobokamana).
Ni muri uru rwego, muri iyi minsi mu Rwanda harimo kwitegurwa umunsi mukuru ukomeye ku bakirisitu ba Kiliziya Gatulika n’abakunzi ba Radiyo Mariya Rwanda by’umwihariko. Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku italiki ya 15 Kanama buri mwaka ari nawo munsi za radiyo Maria hose ku isi zatangirijweho kandi zitangirizwaho.
Iyi taliki ikaba itarituye aho gusa kuko ari umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Mariya kandi uyu Mubyeyi akaba ariwe waragijwe akanitirirwa Radiyo Maria hose ku isi harimo no mu Rwanda. Ku isi hose rero, mu bihugu Radiyo MAriya irimo bavuga radiyo Mariya bakongeraho izina ry’icyo gihugu iherereyemo.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 igisirikari cya Tanzania( Jeshi la Ulinzi la wananchi wa Tanzania, JWTZ) kimaze gishinzwe, iki gihugu kizakora imurika ry'intwaro n'ibikoreso bya gisirikari byacyo. Iri murika rizabera i Dar es Salaam kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2014.
Kuri iki Cyumweru, taliki 29 Kamena 2014, tugeze ku cyumweru cya 13 ku rutonde rw’ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Amasomo yose y’uyu munsi Kiliziya yayahariye abagabo babiri b’intwari mu mateka n’imibereho yayo ya buri munsi aribo Petero na Pawulo.
Nk’uko tubyibuka kandi duhora tubizirikana kenshi mu Misa, aba bagabo bombi babaye intumwa za Yezu. Duhereye kuri Petero niwe ntumwa yahemukiye Shebuja Yezu amwihakana ku munsi wa mbuze uko ngira ariko Yezu wapfuye ku italiki 07 Mata 30, nyuma yo kuzuka kimwe na mbere y’urupfu rwe aza kumubabarira bitewe no guca bugufi kwa Petero.
Kubera intege nke za muntu, Petero yihakanye Yezu ariko mu by’ukuri atamwanga niko twavuga. Yezu kugira ngo amwereke ko amubabariye bidasubirwaho yamuhaye isezerano ryo kumwita urutare (ikintu gikomeye) ndetse ko kuri we (urwo rutare) azubakaho Kiliziya kandi ko n’imbaraga z’ikuzimu zitazayisenya. Kiliziya rero ikaba ishingiye ku ihame ryo kugandukira Imana no guca bugufi nka Petero.
Les militaires rwandais ont bel et bien franchi la frontière congolaise en violation de l’accord-cadre d’Addis-Abeba. Ils y ont commis des crimes les plus abjects, à savoir des crimes de guerre. Cette conclusion est du Mécanisme conjoint de vérification de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs, CIRGL, qui cloue Kigali au pilori.
Muri politiki y’u Rwanda hakunze kugenda hakorwa
ibikorwa byitirirwa iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano w’igihugu
nyamara atari byo. Ibi abanyarwanda bari baciye akenge mu 1994 murabyibuka.
Mu nkuru ziheruka kuri SHIKAMA
twababwiye ukuntu u Rwanda ushingiye ku mubare w’abaturage rufite rutemerewe
kurenza ingabo ibihumbi icumi (10,000) nyamara rukaba ubu rufite abasirikari
barenga ibihumbi mirongo irindwi (70,000). Amategeko arebana n’iby’ingabo
n’umutekano w’ibihugu ateganya ko abarenga kubo igihugu cyemererwa bafatwa nk’inyeshyamba(amabandi).
Ibi kandi byiyongereyeho n’ishingwa ry’indi mitwe nka
INTERSEC, KK SECURITY, GARSEC, TOPSEC,INKERAGUTABARA,…yitwara gisirikari
imbere mu gihugu no kujijisha amahanga bavana bamwe mu ngabo nyamara bagakomeza
gukora ibikorwa bya gisirikari. None se ni gute ukura umuntu mu gisirikari
warangiza ugakomeza kumwambika amapeti ya Jenerali?
«Abaza kumpagarara hejuru bantonganya ngo kuki nishe Col. Patrick KAREGEYA, mu kurengera inyungu z’ibihugu byabo, baba bishe abaruta Karegeya inshuro igihumbi!!!» Kagame muri Kigali Serena Hotel kuri 12 Mutarama 2014 (in his speech at 30min 02sec), «Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze,kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!!»Kagame muri Kigali Serena Hotel na none kuri 12 Mutarama 2014, (in his speech at 35min17sec), «Dufite uburenganzira bwo kwica abashaka natwe kutwica!!!» Kagame mu kiganiro na Francois Soudan wa Jeune Afrique.
Mu 1990 ku italiki 01 Ukwakira, FPR itera u Rwanda kuri uwo mugoroba nari mfite imyaka 13 y’amavuko kandi ndabyibuka neza kuko amakuru y’icyo gitero yasakaye mu Rwanda hose ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza nkaba nari naracyerereweho umwaka umwe kubera kuragira inka zo kwa sogokuru n’iz’iwacu ariko ibi ntacyo byishe cyane kuko bitambujije kurangiza Kaminuza.
Serena Hotel 12/1/2014 Kagame yigamba ko yishe Karegeya Patrick
avuga ko agiye no kwica abandi benshi bari hanze y'igihugu
Reka nsubire ku bijyanye n’umutwe nahaye iyi nyandiko : Mu minsi ibiri yakurikiyeho, ubwo hari ku italiki 03 Ukwakira 1990, mu gihugu hose, batanze ikiruhuko cyo kujya kwishimira ko ngo General Major Fred RWIGEMA yivuganywe n’inzirabwoba zo kwa Habyarimana.
Nibuka ko uwo munsi abasirikari baje bakadusohora mu ishuri twese batavanguye amoko bakadutegeka kujya mu rutoki rw’ikigo cy’ishuri nigagaho gutemamo imitumba y’insina ngo tujye kuyihamba bisobanuye guhamba amagufwa ya Gen. Maj. RWIGEMA Fred. Nkurikije imyaka nari mfite icyo gihe numvaga ntumva neza ibirimo kuba mu gihugu cyanjye cy’u Rwanda. Nibuka ko abantu bose batemye imitumba bakajya guhamba Rwigema.
Nyuma naje kumenya ko uwasimbuye Nyakwigenera Fred Rwigema ngo yitwa General Major Pawulo KAGAME. Kagame uyu sinari muzi na busa; uko iminsi yagiye ihita nakomeje kwibaza Kagame uwo ariwe, nyuma nza kubona ifoto ye bwa mbere mu buzima bwanjye ku kinyamakuru cya KANGURA / KANGUKA cyandikwaga na NGEZE Hassan bashushanyijeho Kagame azonzwe cyane bamwometseho amagambo agira ati : «Ni jye ingirwa-majoro Pawulo Kagame, iyi mva iri iruhande rwa mukuru wanjye Rwigema irantegereje mbere y’uko itahuka ry’abatutsi rigera!!!»
Iyi nteruro ikaba itazamva mu mutwe kugera igihe nzagira mu gitaka kuko mpora nyibazaho, muri macye abo mu butegetsi bwa Habyarimana bifuzaga ko Kagame yapfa mbere y’uko itahuka ry’abatutsi rigera. Maze kubona iyo foto ya Kagame nibajije niba hari umuntu uzonzwe bene kariya kageni ushobora koko kuba ariwe Kagame kuko nakekaga ko NGEZE Hassan yamutubije mu rwego rwo kumwangisha abaturage.
Uko iminsi yagendaga ihita niko intambara yacaga ibintu mu gihugu ariko kandi ni ko nanjye nagendaga ndushaho guca akenge kuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakwigendera General Major HABYARIMANA Juvenal yicwa ku italiki 06 Mata 1994 nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye. Murumva ko rwose nari maze kuba umusaza.
Nakomeje kwibaza ku muntu witwa Kagame ariko nza kumenya uwo ariwe ku italiki 19 Nakanga 1994 nkaba ngira ngo nibutse abari bakiri bato ko uwo mugoroba aribwo hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho aho Pasiteri BIZIMUNGU yabaye Perezida wa repubulika udafite icyo avuze, Kagame Paul akaba visi Perezida naho TWAGIRAMUNGU Faustin akagirwa Minisitiri w’intebe.
Icyanteye kuzinukwa Kagame guhera kuri iyo taliki na n’uyu munsi akaba atajya anjya ku nzoka n’iyo yampa iki, ni uko, kubera ko twari twarajyanywe n’inkotanyi ku Ruhuha mu Bugesera, Kagame yatanze amabwiriza ku basirikari be yo gutwikira mu mazu abahutu benshi bari batuye ku Ruhuha ku nkengero z’ikiyaba cya Cyohoha y’epfo bazira ubusa.
Icyo gikorwa kigayitse cyatumye Faustin TWAGIRAMUNGU abaza Kagamea ati : “Izo ngabo ndimo kumva zishyira abaturage b’abanyarwanda ku ngoyi ni abenegihugu cyangwa ni abacanshuro ???” Igisubizo Kagame yahaye Twagiramungu ntabwo amategeko y’itangazamakuru anyemerera kucyandika hano kuko mu itangazamakuru ry’umwuga tutemererwa gukoresha imvugo nyandagazi ariko ndacyizi ari nacyo cyatumye Rukokoma ahunga na n’uyu munsi akaba yibera mu Bubiligi.
Kagame wo muri 1990 niwe wo muri 2014
Nakomeje kugenda nitegereza Kagame ibyo yakomeje gukora ageze ku butegetsi aje no kuba Perezida wa repubulika, nagiye nkurikirana abo yicishije abaziza ubusa batabarika, n’ibindi byemezo yagiye afata bihubukiwe bikomeye ku buryo nahise mbona ko ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe no mu mitekerereze ye gikomeye mbese ko atari akwiye gutorerwa kuyobora abanyarwanda.
Ubwo namwibazagaho ibyo byose kandi si jye jyenyine gusa kuko n’abandi bakomeje kugenda bibaza uko uyu mugabo ategeka, naje kubona ko Kagame wo mu 1990 ariwe Kagame nyir’izina wo mu 2014. Ikibazo rero nibajije muri iri sesengura ryanjye ni impamvu Kagame adahinduka na gato kandi afite abajyanama mu birebana na politiki mu kazi ke ka buri munsi.
Amagambo menshi mu yo Perezida Kagame yagiye avuga, nagize amahirwe yo kuyabika mu bubiko bwanjye kuko muri uko kwiga amashuri nabashije kugirwa umunyamakuru w’umwuga ndangije Kaminuza kandi nkaba nywumazemo imyaka myinshi. Ibyerekeranye n’u Rwanda nta wagira icyo ambeshya, nduzi uko bikwiye.
Kagame mu mbwirwaruhame ze zose, usanga ijambo KWICA arigarukaho cyane nk’aho yarihaweho umurage n’abamutoje bakamwinjiza muri Politiki. Mu magambo yose avuga arangwa no GUHUBUKA GUKABIJE. Kagame ndamuzi neza kuko muri uwo mwuga wanjye w’itangazamakuru mazemo igihe n’ubu nkaba nkiwukora nabashije kwitabira ibiganiro yagiye agirana n’abanayamakuru muri VillageURUGWIROnkaba naragiyeyo inshuro zirenga 46 tukicarana ku meza amwe mubona imbere yanjye nawe ambona hafi ye cyane.
Perezida Kagame ni umuntu wanga icyitwaUMUNYAMAKURUmu maraso ye kumubaza ikibazo bikaba ari ikizira. Ndibuka ko umunsi umwe nigeze kumubaza ikibazo cy’impamvu adashaka gushyikirana na FDLR kandi nabo ari abanyarwanda ahaguruka mu ntebe yari (atetsemo) ashaka kuza kunkubita urushyi ABAJEPE baraza bandyamaho ahita asubira mu byicaro bya Nyakubahwa.
Kuba umuntu wari umwicanyi mu 1990 akaba amaze imyaka 24 yarahindutse RUHARWAkandi abantu badasiba kumwamagana ni ukuvuga ko Kagame umutima we wamaze kuba AKAHEBWE bikaba bisobanuye ko u Rwanda rusigaye rutegekwa n’ICYIHEBE CY’UMUSAZI.
USA igomba gucyemura ikibazo cy’u Rwanda byihutirwa ikadukiza Paul KAGAME kugira ngo u Rwanda rudahinduka umuyonga rukongera gutemba imivu y’amaraso (The United State of America must quick-resolve Rwandan problem if They do not like to watch a new bloodily tragedy in our country of thousand hills)
Kagame akiri inyeshyamba
Iyo twandika ibintu nk’ibi ntituba tuyobewe uburemere bwabyo ariko ni uko tuba tubona ibimenyetso byose byuzuye kugira ngo mu Rwanda habe ishyano. Njyewe wandika iyi nkuru nzi neza ko Kagame yateretswe ku butegetsi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi iki gihugu kizwi hose nk’igiharanira Demukarasi n’uburenganzira bw’abaturage. Uyu Kagame kandi zahaye ubutegetsi zimukekamo umugabo w’umunyabwenge, we amaze kwerekana ko ntabwo azi ndetse AMERIKA atazi iyo ariyo.
Mu ijambo rutwitsi Kagame yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL ku italiki 12 Mutarama 2014 nkaba narabashije kurifata ryose ubu nkaba ndibitse, iryo jambo rikaba ryaramaze iminota 40min13sec ageze ku munota wa 30 n’amasegonda 02, yagize ati : « Abaza kumpagarara hejuru bantonganya ngo kuki nishe Col Patrick KAREGEYA, mu kurengera inyungu z’ibihugu byabo, baba bishe abaruka Karegeya inshuro zirenga igihumbi!!!»
Iyi mvugo irimo ibintu bine byuzuyemo ubuswa, kureba hafi kandi byose biteye agahinda: Icya mbere ni uko Kagame yashyizweho na Amerika ikaba yarahemukiye abanyarwanda iduha umutegetsi w’UMWICANYI RUHARWA. Icya kabiri ni uko Kagame kuko Amerika yica abantu byamuhaye uburenganzira nawe bwo kwica.
Hano akaba atazi Amerika iyo ariyo n’uko ikora kuko USA, mu mateka yayo ndetse no mu ndirimbo yayo yubahiriza igihugu yitwa STARS SPANGLED BANNERS basezerana ko batazica umwenegihugu mu gihe Kagame we abanyarwanda atumaze, n’abasigaye tukaba dusigaye dusenga Imana ngo imudukize kuko tuba tuzi ko umunsi ku munsi yaguhitana cyangwa akampitana.
Icya gatatu kirimo ni uko Kagame yamennye ibanga abanyamerika bari baramubikije ubwo bamwicazaga muri Village URUGWIRO mu 1994. Kuba yaravuze kuriya byerekana ko amasomo yo kwica yayakomoye muri USA kandi ko ntawe ukwiye kumubuza kuniga abo ashaka kuniga atitaye ku mategeko mpuzamahanga n’ayo igihugu gifite mu nyuguti arengera uburenganzira bw’umuturage.
Icya kane ari nacyo kirushije byose gutera agahinda umunyarwanda ushyira mu gaciro, Perezida Kagame yigize IKIGIRWAMANA kuko bisa n’uko yiyumvisha neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuzamuryoza abo yirirwa aniga, ahotora, anyonga, arigisa, ashimuta kuko ngo n’ibihugu bikomeye bibikora. Ibi sibyo rero kuko nta maraso y’umuntu ahera!!!
« Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze, kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!!» Kagame muri Serena kuri 12 Mutarama 2014, (in his speech at 35min17sec)
Muri iri jambo Kagame yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL, ageze ku munota wa 35 n’amasegonda 17 yagize ati: « Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze, kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!! »
Muri iyi mvugo, Kagame yemeje abanyarwanda n’isi yose ko ari perezida we ku giti cye kandi ko atakiri perezida w’abanyarwanda. “Kuki ntamwica ku bw’inyungu zanjye” birerekana ko Kagame atatekereje uwo yariwe mbere yo kujya kwigamba aya magambo mu masengesho.
Kubwira abantu bose ko n’ibindi bikaze abantu babihanganamo, kandi hari itangazamakuru byerekana ko Kagame ashobora kuba yararakajwe cyane n’ibyo bamutonganyije bamubwira akabwira abari bamuri imbere yirengagije ingufu z’ibitangazamakuru byari bihari.
Ariko iyi nteruro inabumbatiye kamere ya Kagame idakurwa na reka yo kwikunda bikabije akagera n’aho yisanisha n’igihugu cyose mu izina rye. Rwose nzi neza ko Kagame ari Perezida w’u Rwanda ariko ububasha yahawe n’amategeko abukoresha nabi cyane kuko, nk’uko mpora mbyandika, nta burenganzira bwo kuvuga ibintu byose afite kuko natwe abanyamakuru hari ibyo tutandika kandi tubizi tubifitiye n’ibimenyetso bifatika.
Perezida Paul KAGAME si umunyarwanda, si n’umunyafurika!!!
Rwose biraboneka ko Perezida Kagame mu makosa akora mu kazi amenshi ayakora kubera kutiga ari naryo Amerika na Museveni baduhemukiyeho, ntibyumvikana ukuntu wafata umuntu utararangije n’ayisumbuye ngo ategeke igihugu. Ibi rwose ntibyagombaga kubaho. Nkaba mbona MUSEVENI na CLINTONbakwiye kuzafata umwanya bagasaba abanyarwanda imbabazi.
Muri Kaminuza twigaga isomo ryitwa ANTHROPOLOGIE. Umwarimu waritwigishaga yari umusaza ukuze cyane witwa Prof. Dr GAHIGI Gerard. Uyu musaza aherutse kwitaba Imana mu bitaro Roi Kareddy i Bujumbura azize indwara. Imana imwakire mu bayo!
Uyu GAHIGI yari umunyarwanda kuri se na nyina kandi yari yarize amashuri menshi cyane. Ubundi imiterere y’iri somo rigaruka cyane ku mico y’abakurambere n’imibereho byabo bityo ukiga uko wabaho muri iki gihe utabusanije n’umuco w’abakurambere mu migenzo yabo myiza.
Mu muco w’abanyafurika DUTINYA UMUPFU cyane. Kugira ngo mubyemere, iyo hari umuturage waroze umuturanyi we agapfa, mu gihe cyo kumushyingura uwamuroze ntabwo yahahinguka kuko bavuga ko amubonye yahita apfa. Ibi ariko sibyo ndabigarukaho mu kanya.
Icya kabiri iyo tugeze ku irimbi tugiye gusezera bwa nyuma ku muntu wapfuye, muzumva kenshi abo mu muryango we bavuga bati: “Yari umuntu mwiza, yari inyangamugayo, yari indashyikirwa,…ndeste niba hari n’umuntu mu bari aha yaba yari afitiye ideni yatubwira tukamwishyura kugira ngo agende ntawe bafitanye ikibazo!!!”
Bavandimwe, basomyi ba SHIKAMA uko ngana uku maze kujya ku irimbi gushyingura abantu barenga 50 aho nagiye hose aya magambo aravugwa ariko nta muntu ndabona utinyuka kumanika ngo avuge ati uyu mupfu amfitiye ideni. Kandi hari umugabo rwose nzi witabye Imana arimo undi miliyoni enye (4,000,000 Rwf) ariko uwambuwe aryumaho!
Ibi rero bifite imvano n’inkomoko muri wa muco wacu w’abakurambere kuko abana ntibaba babuze se wari kuzabarera, umugore abaye umupfakazi kandi tuzi neza agaciro k’umugabo ku mutima w’umugore we, ngo nawe ujye aho urogotwe ngo yanyambuye za miliyoni kandi tuzi neza ko ibintu bishakwa bikaboneka.
Kuri iyi ngingo, Kagame yishe umuco nyafurika aho yiteranije n’umuryango wa KAREGEYA Patick yemeza ko yamwishe kandi n’iyo ataza kubivuga ntitwari tuyobewe ko ariwe wamwishe. Si ngombwa rero kwiteranya n’uwigendeye ari naho mpera mvuga ko Kagame ashobora kuba arwaye indwara yo kwica akanabyigamba. Si byiza rero gusuzugura umuco w’abakurambere witeranya n’uwarangije ake yiruhukiye mu gihe n’uwaroze umuntu bamukubita bakamuhindura inoge bagira ngo abemerere ko ariwe wamwishe agahakana agatsemba.
Iyi ni interuro Perezida Kagame yavugiye mu kiganiro yagiranye na Francois Soudan wo mu kinyamakuru JEUNE AFRIQUE asigaye yaritomboreye maze akamuha ibya Mirenge ku Ntenyo ngo amutambukirize ibitekerezo bye byuzuyemo ubuswa, kwishongora, kwica ku bantu, gusuzugura abandi bayobozi bo ku isi,…
Muri iki kiganiro Kagame, nta n’isoni yaravuze ngo :“Dufite uburenganzira bwo kwica natwe abasahaka kutwica.” Muri iyi mvugo Kagame arafata abanyarwnda bose agashaka kubategeka kwica kuko mu iyigamvugo dusesenguye iyi “DU-fite” ihinduka TU-/ isobanura ubwinshi bw’abantu ishobora guteza ikibazo muri rubanda.
Kuko Kagame ategeka igihugu kirimo miliyoni 12 z’abantu kandi abaturage batajya muri izi nduruburi za politiki twirirwamo bakaba bumva icyo avuze ko ariko kuri, bashobora kumva ko bose abahaye uburenganzira bwo kwica kandi niko biri. Mu 1994, Kambanda yavuze ko imbunda atari iy’umusirikari gusa abaturage barica.
Ariko hano yakabije kwerekana ko arwaye indwara yo mutwe no kuba icyihebe kuko atari kuvuga atya. Niba koko hari abantu Kagame azi neza ko bafite umugambi wo kumwirenza, yashoboraga kuvuga ati: “Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho ku bashaka kutwica” cyangwa nibura n’uruburaburizo akavuga ati: “Ku bashaka kutwica, dufite uburenganzira bwo kubashyikiriza ubutabera”Ikindi kinatangaje ni uko agaragaza ko atinya gupfa mu gihe abo yohereje ikuzimu kwa Nyamutezi batari babikwiye bamaze kuba Miliyoni 8 mu karere k’ibigaya bigari mu myaka 24. Ni ukuvuga ko, uhereye mu Kwakira 1990, Kagame yivugana (ategeka ko hicwa) inzirakarengane 913 buri munsi.
Ibi mbivuze kuko akaga kose kabaye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari n’abantu bose bahaguye, inyerezwa ry’umutungo w’igihugu, icungwa nabi ry’umutungo wa rubanda, byose bigomba kujya ku gahanga ka Paul KAGAME. Ni ukvuga ko 8,000,000 uzigabanyije n’iminsi igize imyaka 24 (iminsi 8760) wahita ubona ko buri munsi hapfuye abaturage 913 kandi n’ubu bagipfa ndetse hagiye no gupfa benshi bisumbuyeho kuko Kagame yabyigambiye i Nyabihu.
Imiryango yose yabuze abavandimwe tuyisabye gukomeza kwihangana ariko nta n’uwaba akoze ikosa yibajije uko bizagendekera ihirima ry’ingoma y’umuntu wishe abaturage miliyoni umunani ndetse zinarenga. Ni aha Nyagasani ari nayo mpamvu nongera gusaba USA gusubira mu kibazo cy’u Rwanda Kagame bakamwirukana ku butegetsi ku bufindo aka wa mugani wa MAGAYANE kandi uko USA (United States of America) itinda gucyemura ikibazo niko Kagame akomeza gutamika abanyarwanda ubuvunderi bwe bwo kurimbura imbaga dore ko we nta soni zo kubikora afite ndetse nta n’izo yigeze!
Ntitwasoza iri sesengura tutabwiye abasomyi bacu ko mu kiganiro Kagame yagiranye na Jeune Afrique yagaragaje ko ashyigikiye SHIKAMA yacu aho yagize ati : “Ducunga umutekano n’ituze by’abaturage bacu dushingiye ku mategeko, kandi tubikora tuzi neza ko ibyo dukora bigenzurwa n’amahanga ariko ibyo ntibizatubuza GU-SHIKAMA, gufata ibyemezo, guhaguruka no kwiyemeza mu rugamba tubarwanya.”
Subya!!! Subya!!! Subya!!! Sigaho!!! Sigaho!!! Sigaho mutware!!! Mahoro M. shikamaye.blogspot.no Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)