Abatagatifu Petero na Pawulo |
Kuri iki Cyumweru, taliki 29 Kamena 2014, tugeze ku cyumweru cya 13 ku rutonde rw’ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Amasomo yose y’uyu munsi Kiliziya yayahariye abagabo babiri b’intwari mu mateka n’imibereho yayo ya buri munsi aribo Petero na Pawulo.
Nk’uko tubyibuka kandi duhora tubizirikana kenshi mu Misa, aba bagabo bombi babaye intumwa za Yezu. Duhereye kuri Petero niwe ntumwa yahemukiye Shebuja Yezu amwihakana ku munsi wa mbuze uko ngira ariko Yezu wapfuye ku italiki 07 Mata 30, nyuma yo kuzuka kimwe na mbere y’urupfu rwe aza kumubabarira bitewe no guca bugufi kwa Petero.
Kubera intege nke za muntu, Petero yihakanye Yezu ariko mu by’ukuri atamwanga niko twavuga. Yezu kugira ngo amwereke ko amubabariye bidasubirwaho yamuhaye isezerano ryo kumwita urutare (ikintu gikomeye) ndetse ko kuri we (urwo rutare) azubakaho Kiliziya kandi ko n’imbaraga z’ikuzimu zitazayisenya. Kiliziya rero ikaba ishingiye ku ihame ryo kugandukira Imana no guca bugufi nka Petero.
Uko amateka yagiye asimburana n’uko abashinzwe abakurambere ba Kiliziya (Patrologie de l’Eglise Catholique) babitunganije, iri sezerano Yezu yahaye Petero burya niyo nkomoko y’iriya mbuga nini cyane tuzi nka PLACE SAINT PIERRE-ROME (Urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero) ari naho hari ikicyaro cy’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya n’ibiro bya Nyirubutungane Papa.
Mutagatifu Petero/ igishushanyo cya Peter Paul Rubens |
Uru rukaba ari urwibutso rukomeye rudateze gusibangana kuko kumva umuntu wakwihakanye wowe ugahindukira ukamuha isezerano n’amahanga yose azazirikana ari ikimenyetso cy’imbabazi zihoraho iteka ryose.
Urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Roma |
Pawulo Mutagatifu nawe ni uko, yabaye umwigisha ukomeye wa Kiliziya nyuma y’urupfu rwa Yezu . Pawulo yanditse amabaruwa (cumi n’atatu (13)) atandukanye yagiye akebura imbaga y’Imana mu duce dutandukanye tw’isi uhereye mu Burasirazuba bwo Hagati ugasubira i Roma no mu nkengero zaho no muri Esipanye.
Ubwo butumwa kandi ni nabwo bwasesekaye ku isi yose nyuma y’uko Bibiliya ishoboye kwandikwa mu ndimi nyinshi. Pawulo nk’uko twabibonye kuri Petero, nawe afite umwanya ukomeye i Roma kuko yanandikiye abaturage baho ibaruwa (Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye ABANYAROMA ikaba iri mri Bibiliya Ntagatifu kuva ku Rupapuro rw’1971 kugera ku rupapuro rw’1993 kandi iyi nyandiko ikaba igizwe n’imitwe(chapitres) 16.
Pawulo mutagatifu/Igishushanyo cya Bartolomeo Montagna |
Pawulo Mutagatifu yavukiye ahitwa i Tarisi ubu ni mu Majyepfo ya Turukiya. Pawulo yemeza ko yari Umufarizayi mu birebana n’amategeko (umuhakanyi) kandi akagira ubwenegihugu bw’ubunyaroma. Pawulo yafatiwe mu ngoro (mu Kiliziya) ku munsi mukuru wa Penekositi muri 58.
Pawulo, hagati y’umwaka wa 58 na 60 yafungiwe i Kayizareya, arakubitwa, aratotezwa bikomeye azira izina rya Yezu. Ubu butegetsi bw’abanyaroma kwa Herodi Agripa kandi bwari bukaze ku buryo utabyiyumvisha : kugera n’aho ku italiki 29 Kanama 70 bagiye i Yeruzalemu barahigarurira banatwika ingoro (Kiliziya). Nyuma mu mwaka w’134 abanyaroma basenye Yeruzalemu yose barayirimbura ntihasigara n’ibuye rigeretse ku rindi.
Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu Mateka ya ROMA / Vaticani kuko aba bagabo bombi bahafite inzibutso ntagereranywa aho na Pawulo atahwemye gusaba Imana kumuha imbaraga zo kujya kwamamaza inkuru nziza i Roma ariko kubera itotezwa yaje kuhagera atagishoboye kuvuga ubutumwa ahubwo aboshywe mu minyururu ahorwa Kirisitu. Pawulo bamuciriye umutwe i Roma ku manywa y’ihangu mu mwaka wa 67 azira Yezu.
Mu ivanjiri Ntagatifu, Yezu aragaruka ku gaciro k’aba bagabo babiri bamukunze ubudatuza aho asubiramo ya magambo navuze y’uko Petero ari urutare. Ese iyi nyigisho y’uyu munsi yatanga irihe somo ku banyarwanda no kuri Kiliziya y’u Rwanda?
Uyu Pawulo yaciwe umutwe n’umwami w’abanyaroma watotezaga imbaga y’Imana. Abami b’amashagaga n’ibikenya nka Herodi, Kayisari Ogusito, Paul Kagame wo mu Rwanda n’abandi bagiye batoteza rubanda mu gihe cyabo, bakica abahanuzi nk’uko Kagame yategetse ko ABASENYERI ba Kiliziya Ntagatifu bicwa i Gakurazo bazizwa Yezu bakurikiye.
Aba bategetsi nka Kagame ugereranywa kandi akaba ahuje imico neza neza na Herodi, abamurebera kure bamubona nk’uganje ku ngoma itazahanguka ariko mu gihe atatekerezaga Imana izamunyaga ubwami bwe ahinduke amateka nk’uko ubwami bw’abanyaroma bari abagome cyane ubu butakivugwa busigaye mu bitabo by’amateka gusa.
Abanyarwanda kandi bagomba gusobanukirwa iki : Umutware utoteza rubanda akanabyigamba aba abona ko akomeye ariko umunsi umwe azahinduka amateka. Niho nahereye mvuga ko Herodi Agripa w’i Kigali mu Rugwiro agomba kwitegura ingaruka zigiye kumubaho mu kanya nk’ako guhumbya bikomotse ku mumalayika wa Nyagasani ugiye kuza yitwaje umwamibi w’igishirira akatugobotora mu menyo ya rubamba kuko Imana itakwemera ko abaturage bayo bakomeza kubabazwa nk’aho hari icyaha bayicumuyeho.
Uko Imana yohereje abamalayika bakagobotora Petero mu maboko y’abasirikari 16 umwami Herodi Agripa w’i Roma yari yategetse kumwica, niko Imana izakiza abanyarwanda mu bufindo Herodi w’i Kigali kuko aho bigeze nta munyarwanda watinyuka kumbwira ko ubutegetsi bwa Kagame Paul bwaguye neza abanyarwanda kabone n’abo byitwa ko yakamiye kuri icyo cyansi cye cyuzuye umujinya n’umuvumo w’Imana.
Amaparuwasi n’amashuri yose yo mu Rwanda yaragijwe Abatagatifu Petero na Pawulo kimwe n’abahasengera n’abahize kimwe n’abahiga muri iki gihe mwese, muri SHIKAMA tubifurije umunsi mukuru mwiza. Nimukomere!!!
Mumenye ko kwambura igihugu Herodi no kumumenesha bishoboka rwose hamwe n’amasengesho.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 30 Kamena ni Mut. Marisiyani na Adolufe. Kuwa kabiri taliki 01 Nyakanga ni Umunsi Mukuru w’isabukuru y’imyaka 52 y’Ubwigenge bw’u Rwanda na Mut. Aroni, Esiteri, Gali na Tsiyeri. Kuwa gatatu taliki 02 Nyakanga ni Mut. Maritiyani na Otto. Kuwa kane taliki 03 Nyakanga ni Mut. Tomasi Intumwa. Kuwa Gatanu taliki 04 Nyakanga ni Mut. Elizabeti wa Portugal, Florenti, Bereta na Lawuriyani. Kuwa Gatandatu taliki 05 Nyakanga ni Mut. Antoni Mariya Zakaliya. Ku Cyumweru gitaha taliki 06 Nyakanga ni icyumweru cya 14 gisanzwe n’abatagatifu: Goreti, Dominika na Godeliva.
Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355