Pageviews all the time

Urubuga rwanyu SHIKAMA twifatanije na RADIYO MARIYA RWANDA mu myiteguro yo guhimbaza isabukuru y’imyaka 10 imaze igeze mu Rwanda nk’ijwi rya Gikirisitu riherekeza abanyarwanda bose bayikunda.


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 354.jpg
Radiyo Mariya Rwanda yafotorewe mu marembo yayo i Gitarama (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Nk’uko tujya tubigarukaho kenshi muri SHIKAMA ntabwo twandika politiki gusa dufata n’umwanya tukibaza ku zindi ngingo zitandkanye zatuma abanyarwanda barushaho kubaho neza haba ku mubiri, mu bwenge no kuri Roho(iyobokamana).
Ni muri uru rwego, muri iyi minsi mu Rwanda harimo kwitegurwa umunsi mukuru ukomeye ku bakirisitu ba Kiliziya Gatulika n’abakunzi ba Radiyo Mariya Rwanda by’umwihariko. Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku italiki ya 15 Kanama buri mwaka ari nawo munsi za radiyo Maria hose ku isi zatangirijweho kandi zitangirizwaho.
Iyi taliki ikaba itarituye aho gusa kuko ari umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Mariya kandi uyu Mubyeyi akaba ariwe waragijwe akanitirirwa Radiyo Maria hose ku isi harimo no mu Rwanda. Ku isi hose rero, mu bihugu Radiyo MAriya irimo bavuga radiyo Mariya bakongeraho izina ry’icyo gihugu iherereyemo.

Amateka ya Radiyo Mariya Rwanda   
Hari ku italiki 15 Kanama 2004 ku munsi Mukuru witwa Asomusiyo (Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya) ubwo Radiyo Mariya yavugiraga mu Rwanda ku munsi wa mbere kuri uwo mugoroba twibuka abantu nka Jean Paul HABINEZA. Iyi Radiyo ikaba ari iy’abakirisitu igategekwa n’abalayiki ariko igendera ku mategeko ya Kiliziya Gatulika ari nayo mpamvu Perezida wayo aba ari umuturage uyu usanzwe ariko diregiteri akaba Padiri.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 141.jpg
Iyi ni Visa ambasade y’Ubutaliyani I Kigali mu Rwanda yahaye Myr RWABILINDA JMV ku italiki 10 Gicurasi 1993 ubwo yari agiyei Vaticani  gusabira abanyarwanda Radio Maria Rwanda ( Foto / SHIKAMA)
Igitekerezo cyo gushinga Radiyo Mariya cyahereye mu Butaliyani aho ubu ku isi hari za radiyo Mariya nyinshi mu bihugu binyuranye nko mu Rwanda ariyo Radiyo Mariya Rwanda, Radiyo Mariya Burundi, Radiyo Mariya Tanzaniya, Radiyo Mariya Uganda, Radiyo Mariya Chili, Radiyo Mariya France, n’ahandi,
Mu Rwanda igitekerezo cyo guha abanyarwanda Radiyo Mariya cyavuye mu nama y’abepisikopi Gatulika yateraniye i Kabgayi mu mwaka w’1993 aho nyuma y’iyo nama ku italiki 10 Gicurasi 1993, Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cya Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo wa Kabgayi yagiye i Roma  mu Butaliyani ajyanywe no gusabira abanyarwanda Radiyo Mariya.    
Icyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’imyaka 11
Kiliziya Gatulika, izwiho kudahubuka no kwitonda cyane mu gufata ibyemezo, yabonye ko bitashoboka. Ubwo Musenyeri RWABILINDA Yohani Mariya Viyani wari igisonga i Kabgayi yavaga i Roma kuri ariya mataliki yagarukanye icyemezo cyiza cyavugaga ko Kiliziya y’u Rwanda yemerewe Radiyo Mariya Rwanda nyamara kuyitangiza ntibyakunze mbere y’imyaka 11 uhereye icyo gihe kubera intambara yabaye muri 1994.
Muri ibi byago u Rwanda rwahuye nabyo n’uyu Musenyeri Rwabilinda akabigwamo yicanywe n’abasenyeri i Gakurazo ku itegeko rya Paul KAGAME ku Cyumweru ku italiki ya 05 Kamena 1994, Kiliziya Gatulika ntiyicaye ahubwo yakomeje gutekereza icyakorwa.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 135.jpg
Imbere muri situdiyo za Radiyo Mariya Rwanda ku cyicaro cyayo mu mujyi wa Gitarama 
(Foto / Shikama, Kamena 2014)
Abayiyoboye n’bayitegetse bakoze umurimo utoroshye
Nk’uko nabivuze mu gutangira iyi nyandiko, iyi radiyo yumvikanye mu Rwanda bwa mbere ku italiki 15 Kanama 2004 ku munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Uwayibereye Perezida wa mbere ni Bwana KAYIHURA Jean Paul ukomoka i Cyangugu akaba yaranabaye umwarimu muri ICK mu ishami ry’itangazamakuru.
Kayihura yaje kuzamurwa mu ntera ajyanwa i Roma ku cyicaro cy’umuryango mpuzamahanga wa za Radiyo Mariya i Roma (Famille mondiale) iyoborwa n’uwitwa Feralio; ashingwa igisata cy’Afurika ahita asimburwa na NGARAMBE Fransisiko Saveri uzwi cyane mu Rwanda kubera indirimbo ye umwana ni umutware. Uyu nawe yaje gusimburwa na Dr RUTWAZA Bernardin, muganga w’amatungo akaba akomoka i Kigali.
Padiri HITIMANA Josaphat (Kabgayi) wa Diyosezi ya Kabgayi niwe wayiyoboye ku ikubitiro ariko aza kuyirukanwamo ku maherere kubera ko yavugaga rumwe na Musenyeri MUTABAZI Anastase w’umunya-Kibungo wegujwe ku gahato na Vaticani ku butegetsi bwa Kabgayi kubera imiyoborere idahwitse.
Kubera ko Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi yari umutware mushya ntiyumvikanye na Padiri Josaphat ku murongo Kiliziya igomba kugenderaho bituma Josaphat yamburwa Radiyo Mariya, yamburwa I.C.K nayo yari abereye Regiteri asigarana gusa Bureau Social nayo aherutse kwamburwa nabwo ku kagambane.
Mu gihe gito Padiri Josaphat yategetse Radiyo Mariya Rwanda yakoze umurimo ukomeye kuko ariwe wa mbere wazanye kugeza inyigisho za Kiliziya ku baturage binyuze kuri radiyo, umuco utarabaga mu Rwanda. Akigenda yasimbuwe na PAdiri Jean Claude BIZIMUNGU nawe wa Diyosezi ya Kabgayi.     
Padiri BIZIMUNGU Jean claude(Kabgayi), Umusaseridoti ukunda bose kandi agaca bugufi, Padiri BIZIMUNGU Jean Claude, wa diyosezi ya Kabgayi ukomoka muri Paruwasi ya Muyunzwe yasimbuye Josaphat ahita ahura n’akazi katoroshye ko gukundisha abanyarwanda Radiyo Mariya Rwanda yari inzaduka mu Rwanda. Mu gihe cye yavuguruye byinshi birimo gushyiraho amategeko agenga abakoranabushake.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 190.jpg
Inzu ikoreramo tekiniki ya radiyo Mariya Rwanda i Gitarama ku cyicaro cyayo (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Padiri BIZIMUNGU Jean Claude kandi mu gihe yari ayoboye Radiyo Mariya Rwanda nibwo hatambutseho bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umuhango wo kwimika umwepisikopi mushya wa Diyosezi abaturage barimo kubyumva. Padiri BIZIMUNGU Jean Claude ubu arimo kwiga muri Esipanye.
Padiri NIYIGENA Eugene (Ruhengeri) we ni Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba yaraje muri Radiyo Maria Rwanda kuyibera diregiteri asimbuye Bizimungu. Padiri Eugene umusaseridoti w’ingeso nziza cyane yahakoze umurimo ukomeye kuko muri byinshi basabwaga harimo n’ibirebana na tekiniki no kongera iminara no kwagura ibikorwa bya Radiyo Mariya Rwanda. Nawe yaje gusoza ikivi cye ubu akaba arimo kwiga mu gihugu cy’Ubudage  
Padiri RUZINDAZA Casmir(Byumba), uyu mupadiri wakuriye mu gihugu cya Uganda ntabwo yatinze muri Radiyo Mariya Rwanda cyane kuko nyuma y’rupfu rutunguranye rwa Musenyeri MISAGO Agusitini wa Gikongoro, inama y’abepisikopi gatulika y’u Rwanda yahise imukura igitaraganya muri radiyo Mariya Rwanda imwohereza mu gihugu cy’Ubufaransa kwiga kugira ngo azagaruke abe musenyeri wa Gikongoro.
Iki gitekerezo kikaba cyarakiriwe neza cyane n’abategetsi ba FPR kuko mu mateka ya Kiliziya baharaniye kenshi kugira Musenyeri wavuye i Bugande ariko kubera amateka no gushishoza kwa Kiliziya birananirana ubu rero bikaba bigiye gushoboka kuko FPR ishaka ikomeje ko diyosezi ya Gikongoro ihabwa Musenyeri w’umututsi kandi wavuye i Bugande kugira ngo akomeze ayifashe kugoreka amateka y’u Rwanda.
Padiri NIYITEGEKA Celse (Kigali) uyu we akomoka muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba ariwe ubu urangaje imbere radiyo Mariya Rwanda muri iyi minsi. Uyu mupadiri ugaragara nk’ukiri muto kandi akaba adakunda mu buzima bwe ibintu bimutesha umutwe cyangwa se ibintu by’ibidosiye biremereye (niko yanyibwiriye) ahageze mu gihe harimo ibibazo by’insobe kandi bikomeye ku buryo bikeneye umugabo ureba kure akamenya igikwiye.
Ibibazo mvuga bikomeye ahuye na byo ni iby’uko Leta ya FPR irimo gusaba Radiyo Mariya Rwanda kwimurira umunara wayo wabaga mu gikari cya ICK ukajyanwa mu bisi bya Huye kwa Nyagacyecuru kandi iki gikorwa kikaba gihenze cyane.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 354.jpg
Radiyo Mariya Rwanda yafotorewe mu marembo yayo i Gitarama (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Ubujura bwa FPR burimo rero ni uko babategeka kuzatwara uwo munara bakawucomeka (bagakodesha) kuri emetteur (insakazamajwi) ya ORINFOR iriyo bityo radiyo Mariya Rwanda ikajya yishyura ORINFOR miliyoni mirongo inani (80,000,000 Rwf) buri mwaka y’agatsi kandi adashobora kuboneka. Iyo rero ikaba ari dosiye iremereye cyane kandi ihenze kuko n’andi maradiyo yose mu Rwanda yasabwe kubikora yanze akunze.
Isabukuru y’imyaka icumi i Kabgayi!!!!!
Nk’uko twabivuze dutangira iyi nyandiko, muri SHIKAMA twifatanije n’abakunzi ba Radiyo Mariya Rwanda muri ibi birori barimo kwitegura muri iyi minsi iri imbere kandi tuzi neza ko imyiteguro irimbanije. Nk’uko muri SHIKAMA duhora dukora ibishoboka byose ngo Roho z’abanyarwanda zigire iterambere ntidukwiye gutangwa kwifuriza iyi radiyo ibirori bihire.
Ibi birori kandi bizaba ari n’umwanya mwiza wo gusabana hagati y’abakunzi n’abafana b’iyi radiyo y’umubyeyi Bikira Mariya no kongera kungurana ibitekerezo ku biganiro byayo biryohera abaturage harimo nk’icyitwa umutagatifu twizihiza none, tumenye inyigisho za Kiliziya, akira amahoro ya Kirisitu (intashyo),…
Radiyo Mariya Rwanda ubu ikaba ifite insakazamajwi(iminara)4: Uwa mbere uri I Gitarama mu gikari cya ICK ari naho iyi radiyo ifite icyicaro ukaba uri kuri FM 88,6MHZ, uwa kabiri uri I Jali I Kigali kuri FM 97,3 MHZ, uwa gatatu uri I Giheke I Cyangugu kuri FM 99,4 MHZ naho uwa kane ukaba ku gasongero k’umusozi wa Karongi ku Kibuye kuri FM 99,8 MHZ.  
Yubile nziza kuri Kiliziya yose y’u Rwanda, Yubile nziza ku bakoranabushake bose aho bari hose, Yubile nziza ku bayobozi b’iyi radiyo, Yubile nziza ku bayiyoboye hambere bose aho bari hose ku isi nk’uko twagiye tuhababwira. Yubile nziza ku banyarwanda mwese!!! 

NTIRUSHWA W.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355