JWTZ |
Muri iri murika, hazazamo n'amasosiyete 32 akora intwaro akanazigurisha nayo azamurika intwaro zayo, akazaba aturutse hirya no hino ku isi no mu gihugu imbere muri Tanzania. Iri murika rikazabera ku kibuga cyitwa Milimani City i Dar es Salaam.
Dore bimwe mu bitwaro Tanzania itunze( http://www.armyrecognition.com/tanzania_tanzanian_army_land_ground_forces/tanzania_tanzanian_army_land_ground_armed_defense_forces_military_equipment_armored_vehicle_pi; no muri Google )
Prezida J. M. Kikwete wa Tanzania |
Umusirikari wo mu ngabo za Tanzania |
Nkuko umwe mu basirikari bakuru ba Tanzania Brigadiye Jenerali Simon Mumwi aherutse kubitangariza abanyamakuru i Dar es Salaam kuri 25/6/2014, iri murika ntabwo rigamije gutera ubwoba abaturanyi, ahubwo ngo rizarushaho gutsura umubano.
"Turaritse abaturanyi bacu kuzaza tugahererekanya ubunararibonye mubyo umutekano, si ukubereka ko natwe duahari"
Nyuma y'iri murika, ingabo za Tanzania zizakora imyitozo ya gisirikari ya rutura mu kwezi kwa Kanama 2014. Muri Shikama nkuko tudahwema kugira inama Kagame, twamwicira akajjisho tumubwira tuti: " aho gupfusha amafranga ubusa y'indege zijya kugura intwaro za magendu muri Nijeriya na ba MUNYUZA utuma bakikuriraho icyacumi, ambuka Rusumo ugurire hafi kandi wihitiremo izitari fake zo muri Nijeriya. Ariko se ubundi ibyo bitwaro urundarunda ni ibyo kurwana nande ko ushobora kuzabikubitanwa nka Moamar Kadafi wa Libya!"
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355