Local Defence Force(LDF), Kurufensi igiye gusimburwa n'undi mutwe w'abicanyi Kagame yise DASSO |
Muri politiki y’u Rwanda hakunze kugenda hakorwa ibikorwa byitirirwa iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano w’igihugu nyamara atari byo. Ibi abanyarwanda bari baciye akenge mu 1994 murabyibuka.
Mu nkuru ziheruka kuri SHIKAMA
twababwiye ukuntu u Rwanda ushingiye ku mubare w’abaturage rufite rutemerewe
kurenza ingabo ibihumbi icumi (10,000) nyamara rukaba ubu rufite abasirikari
barenga ibihumbi mirongo irindwi (70,000). Amategeko arebana n’iby’ingabo
n’umutekano w’ibihugu ateganya ko abarenga kubo igihugu cyemererwa bafatwa nk’inyeshyamba(amabandi).
Ibi kandi byiyongereyeho n’ishingwa ry’indi mitwe nka
INTERSEC, KK SECURITY, GARSEC, TOPSEC,INKERAGUTABARA,…yitwara gisirikari
imbere mu gihugu no kujijisha amahanga bavana bamwe mu ngabo nyamara bagakomeza
gukora ibikorwa bya gisirikari. None se ni gute ukura umuntu mu gisirikari
warangiza ugakomeza kumwambika amapeti ya Jenerali?
Inkeragutabara |
Ingero zirahari, umunsi umwe Kagame yigeze kubwira
abanyamakuru ko Fred IBINGIRA atakiri umusirikari ko yahinduwe umusivili mu
cyiciro cy’ababatijwe INKERARAGUTABARA none ubu ahora yambaye amapeti ye nk’abandi
ba Jenerali bose. Ntibizabatangaze
umunsi umwe na Kagame abyutse agaturamo Uniforms za gisirikari akambara
n’amapeti.
Kagame kandi yashinze imitwe myinshi y’ingabo mu
karere k’ibiyaga bigari yagiye ihabwa inshingano zo guhungabanya umutekano no
kubuza amahwemo yemwe no kwirenza abo yabonaga babangamiye inyungu ze bwite. Uwibukwa
bya vuba ahangaha ukaba ari M23 wakoze amarorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru muri
Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ubwo umutwe w’interahamwe washingwaga, nta muturage
wigeze atekereza ko uzakoreshwa mu kumena amaraso y’abana b’u Rwanda kuko
abawushinze bavugaga ko ari uwo kubungabunga umutekano no kunganira Jandarumori
ubu nabwo bakaba bavuga ko ari ukugira ngo uyu mutwe mushya uzunganire polisi
y’igihugu.
Uyu mugabo wambaye bururu ari mu mutwe wundi witwara gisirikari |
Muri
politiki bitangira ari nk’ibikino bikarangira hameneka amaraso y’inzirakarengane.
Ariko ikibabaje kurushaho ni ukuntu abategetsi ba FPR bagaragara nk’abatazi
amateka y’u Rwanda na busa. Amagambo yatangajwe na polisi y’igihugu ku ishingwa
rya DASSO ahuye neza n’ayavuzwe ubwo umutwe w’interahamwe washingwaga.
L.D.F yajujubije abaturage mu byaro byo mu
Rwanda
LDF cyangwa Local Defense Force ubundi abaturage bamwe
bakayita KURUFENSI ni umutwe witwara gisirikari washyizweho na Leta ya FPR
hagamijwe gushyira mu bikorwa umugambi wayo mubisha wo kujujubya abanyarwanda
no gushinga amashyirahamwe ya hato na hato atagize icyo yunguye abahatirwa
kuyajyamo.
LDF(Kurufensi) |
Mu bikorwa byose byasubije abanyarwanda inyuma nta na
kimwe cyashyizwe mu bikorwa LDF itabigizemo uruhare. Uyu mutwe witwara
gisirikari kandi mu mwitero wo kubungabunga umutekano, niwo wakunze gukoreshwa
mu bucuruzi bwa FPR bwo gukwirakwiza KANYANGA / WARAGI n’URUMOGI mu midugudu
ikomotse muri Uganda nyuma bakagenda babeshyera abaturage b’abahutu bifashije babaga
barabuze ibyaha barega bityo bakabashinja kuyicuruza bagafungwa bazira akamama
bityo imiryango yabo igasigara mu kangaratete.
Mu bikorwa bibi bagiye bakora mu byaro ku buryo
abaturage bifuza ko iri zina ryasibangana harimo guca abaturage amafaranga ku
bikorwa birebana n’ubuhinzi n’ubworozi nko kuguca ibihumbi icumi (10,000 Rwf)
baramutse bagufashe uciye ikigori kimwe mu kwawe.
LDF kandi yajujubije abaturage ku birebana n’itegeko
ryo guhindira inka mu biraro mu Rwanda rwa Kagame aho bagusangaga uragiye inka
ku gasozi bakaguca amafaranga ibihumbi icumi ntibaguhe n’inyemezabwishyu.
Ikindi ni uko kuba barakoze badahembwa byatumye abaturage basigara iheruheru.
Iki kikaba cyarabaye ikibazo gikomeye kuko gufata
umuntu ukamuha imbunda agakora akazi adahemberwa nta kuntu batari gukora
amahano mu byaro. Bagiye
barasira abaturage mu tubari babimye ku nzoga inshuro nyinshi (ingero
turazifite), bagiye barasa abanyezamu mu bigo bitandukanye uwibukwa wa vuba
ahangaha akaba ari umuzamu warariraga ku muturirwa w’umucuruzi KANYARUTOKI i
Gitarama uherutse kwicwa n’abantu ngo batamenyekanye.
Izi LDF zabujije abaturage amahwemo kugera ubwo
abaturage batahwemye gusaba Leta ya FPR kubakuraho kuko ntacyo bunguye none
ahubwo igisubizo ku kibazo cy’abaturage kibaye kubihanangiriza no kubaha gasopo
ibusanye cyane n’uko babitekerezaga.
Kagame aho gukuraho LDF ashinze umutwe
w’intambara DASSO
Mu nkuru yasohotse ku rubuga www.igihe.com ku Cyumweru, taliki 22 Kamena 2014 ifite umutwe ugira
uti: “Urwego
rw’umutekano rushya DASSO ruzasimbura Local defense rwatangiye gutozwa”.
Ukuriye uru rwego Komiseri wa Polisi Bruce MUNYAMBO yatangaje ko ubu amahugurwa
arimbanije i Gishari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ikindi gikomeye yavuze ni uko yemeje ko abazahugurwa
bose ari 7420 bagomba gukwirakwizwa mu turere mirongo itatu mu gihugu hose. Ni
ukuvuga ko buri Karere kazagenerwa za DASSO 247 uyu mubare ukazaba ari munini
cyane ndetse nkaba ntatinya kuvuga ko Kagame ashyizeho uyu mutwe kubera izindi
mpamvu zitari ukurinda umutekano w’uturere witirirwa. Amateka arabitwereka mu
gihe kitarambiranye.
Bruce MUNYAMBO avuga ko DASSO izaba ishinzwe gushyira
mu bikorwa imyanzuro y’akarere yerekeranye n’umutekano. Hanyuma polisi igakora
iki? Turaza kubigarukaho mu kanya ariko ibyemezo by’akarere ntibyagombye
gushyirwa mu bikorwa hitabajwe intwaro kuko bihabwa abo mu nzego z’ibanze kandi
ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikaba nta kintu gihambaye risaba.
Ikibazo kikaba kumenya impamvu bahisemo guha iri zina
uyu mutwe. DASSO (District
Administration Security Support Organ) ukaba mu gusoma usomeka
kimwe na DASSAULT yo mu gihugu
cy’Ubufaransa. Naketse ko abategetsi b’i Kigali bashobora kuba barashinze uyu
mutwe bakabura izina bawuha bagapfa guhitamo DASSO ariko batabanje gusesengura
ngo basubire mu mateka y’isi banamenye ibyo DASSAULT yagezeho n’aho igejeje isi
y’uyu munsi n’ukuntu Leta y’Ubufaransas yicuza ishingwa ry’iki kigo kirimbuzi.
Amateka ya DASSAULT yo mu Bufaransa
Mu gihe intamabara ya mbere y’isi ahagana mu 1914
yacaga ibintu mu Burayi nibwo umusore witwaga Marcel Bloch DASSAULT wari ufite
imyaka 22 y’amavuko yatekereje ko indege z’intambara zishobora kuba igisubizo
ku kibazo isi yari ifite muri icyo gihe.
Mu 1931 Marcel DASSAULT yakoze indege ya mbere yahawe
izina rya MB 12 trimoteur ( ifite moteri 3). Mu 1935 umushinga warakomeye
unungura uwawutekereje kuko kubera ibikoresho by’intambara byari bikeya bahawe
isoko ryo gukora ibidege bimisha ibibombe ku butaka byo mu bwoko bwa M-200 na
MB-210.
Mu 1944 uwashinze iyi DASSAULT baje kumuca mu gihugu
bamuziza ko yakoze umushinga urimbura isi maze bamucira (deported) ahitwa Buchenwald hamwe
n’abavandimwe n’umuryango we wose. Nyamara kumuca ntacyo byunguye abari
babitekereje kuko kubera uburyo ibyo yari yarahimbye byifashishijwe
n’abanyapolitiki bari bahananye mu ntambara, byatumye ku italiki 11 Mata 1945 ingabo
zijya kubohoza Marcel DASSAULT agarurwa mu buzima busanzwe hamwe n’umuryango n’abavandimwe
be.
Mu 1949 nibwo uru ruganda rukora ibitwaro bya
kirimbuzi n’ibidege by’intambara rwahawe izina rya DASSAULT ku buryo bwemewe
n’amategeko ya Leta y’Ubufaransa. Ubu rero uru ruganda nirwo rwabaye isoko y’amahoro
make n’akaduruvayo isi ifite muri iki gihe kuko mu byo rukora harimo ibidege
bya rutura mujya mwumva bivugira mu kirere, mujya mubona cyangwa mujya
mugenderamo niba mujya mu ndege byitwa BOEING - AIRBUS - A 380.
DASSAULT/Dornier Alfa Jet ikoreswa n'ingabo zo mu kirere z'abongereza |
indege DASSAULT /RAFALE ikoreshwa n'ingabo zo mu kirere z'Ubufransa |
DASSAULT/nEUROn /indege y'intambara yitwara(Drone)/
Imurika ry' i Paris 2005
|
Mu bindi bikorwa n’uru ruganda harimo ibyo twitwa chasseurs
supersoniques abantu bazi ku izina rya burende z’intambara
harimo kandi indege mujya mwumva zitagira abapilote zizwi ku izina rya DRONES DE CHASSE, N’ibindi byinshi biganisha mu ntambara isenya ibikorwa
remezo ikica inzira karengane zitabarika. Hamwe n’aya mateka yose, nta
gushidikanya ko Perezida Paul Kagame ashinze uyu mutwe ashaka gucira
abanyawanda amarenga ko bagomba kwitegura intambara ikaze izaza ari kirimbuzi
mu Rwanda.
Polisi kominali wasanga igarutse!!!
Ku ngoma ya Habyarimana, mu Rwanda habaga FAR arizo ngabo
z’igihugu, hakaba jandarumori nasiyonari hakaba n’ikitwaga polisi kominari.
Kuri buri Komini wahasangaga abapolisi batatu (3) baba benshi ntibarenge batanu
(5) kuko nibuka ko kuri Komini y’iwacu twari dufite abapolisi batatu bambaraga
imyenda y’icyatsi kibisi umwe yitwaga Kayumba, undi witwaga Nzarubara,…
Tubaye nk’abagereraya twifashishije itegeko ryitatu,
twavuga ko muri rusange akarere k’ubu kagizwe n’ibyari amakomini 5 kuko twari
dufite Komini 147 none ubu tukaba dufite uturere 30. Ni ukuvuga ko muri rusange
Akarere kagombye kugira abapolisi nibura 25 babaye benshi ariko dushingiye ku
byavuzwe n’ukuriye uru rwego rushya buri Karere kazagenerwa DASSO 247.
Iki nacyo kikaba ari ikibazo cyerekana ko imibare
n’ibitekerezo byabaye bikeya kuko Akarere kugaha abapolisi bahuguwe
by’ubunyamwuga bagera kuri 247 atari gusa ndabarahiye. Ikindi ni uko izo mpuhwe
Kagame yagirira abaturage mu Karere zidashingiye ku busa cyane ko bazanahembwa
akayabo k'amafaranga kandi ntayo igihugu gifite. Bikaba bigaragara, niba koko bazajyanwa mu turere, ko
polisi yo kuri komini igarutse nk’imwe yo kwa Habyarimana bityo amateka akaba
yisubiyemo mu myaka makumyabiri gusa.
DASSO / DASSAULT niyo Kagame azarwanisha mu
ntambara na Tanzaniya
Nk’uko SHIKAMA
duheruka kubibandikira tubabwira ko u Rwanda rufite ingabo nyinshi cyane
ugereranije n’iziteganywa n’umuryango w’abibumbye, hari amakuru arimo
gucicikana hano muri Kigali avuga ko muri Loni bahamagaye Kagame bakamubwira ko
gutoza izindi ngabo bitaba aribyo. Ibi bikaba bishingiwe ku itangazo Minisiteri y’ingabo
iherutse gutanga isaba urubyiruko rushaka kwinjira mu gisirikari kujyamwo. Ayo
makuru akomeza avuga ko Kagame w’umunyamayeri yahisemo kubitirira urwego
rw’umutekano ku karere ariko agamije kubarwanisha mu ntambara na Tanzaniya.
Kubera ko Kagame azi neza ko abaturage batari
kubyitabira kandi akaba azi neza ko mu cyaro ubushomeri bunuma, yahisemo
gushyiramo iyeri (agatego) ko kubwira urubyiruko ko abashakwa muri DASSO ari
abafite nibura amashuri 6 yisumbuye kugira ngo bakeke ko abagiriye impuhwe zo
kubaha akazi kandi banavugamo ko uzatsinda ikizamini azajya ahembwa buri kwezi
agahabwa n’ubwiteganyirize ndetse akanavurwa ariko mu by’ukuri ibi byose sibyo.
N’iyo byaba byo, bizaba ar’iby’igihe gito cyane aka wa
mugani uvuga ko ujya kwica ubukombe abanza kubwagaza. Umugambi wihishe inyuma
y’iki gikorwa ni intambara Kagame agiye gushoza kuri Tanzaniya kuko azi neza ko
izamuhenda cyane haba mu bantu no mu bikoresho, kandi akaba azi neza ko ingabo ze
inyinshi zamuvuyeho basigaye babana kandi bagakorana ku mitwe. Kagame rero arashaka kwigarurira urubyiruko ngo
azarugire ibitambo bizagwa ku rugamba agiye gushoza kuri Tanzaniya ariko
akibagirwa ko icy’ingenzi atazaba agikemuye kuko ashyikiranye na FDLR byose
byaba bibonewe umuti ukwiye, udahenze kandi utavusha amaraso y’abana b’abanyarwanda.
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355