Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 19/2/2014
Nshuti za Shikama, mutubabarire kuko tubagejejeho iyi nyandiko y'umuvandimwe wacu Mbangurunuka dutinze, twariho tunononsora indi nyandiko iyi yaje isanga dutegura kugirango tuzijyanishe kuko zifite aho zihurira iyo bigeze ku kibazo cya Tanzania na Kagame
Iyo nyandiko ikaba yiswe " ese amakuru avuga ko kagame yitegura gutera Tanzania yaba ari ukuri?"
Nkusi Yozefu
Shikama Ye
SKUD
Inyandiko ya Mbangurunuka:
Iminsi myinshi!
Nyamuneka mujya mungaya gutinda ntimukangaye guhera.
Ariko nubu nje nkuwinyabya kuko akanya mfite kangana iyara, ariko ntibimbuza kubacira kumuyanjye kuri bimwe by’ingezi cyane.
Muribyo ni :
1. Kudeta (Coup d’État) mu gihugu cy’Uburundi
2. Guterwa kw’igihugu cya Repubulika ya Tanzania
3. Akaga k’ubutegetsi bw’u Rwanda(bwa Kagame)
Kugirango ncunguze uburyo umwete reka ibi byose mbihinire mu ncamake y’ibika bimwe.
Ndagirango muri mwe abakunda gusoma, mumaze iminsi mwumva akaduruvayo kari mu butegetsi bw’I Burundi, aho bamwe mu bayobozi bakuru byitwa ko baburiwe irengero kandi bibereye muri amwe muma hotels akomeye mu Rwanda bikaba byaranaviriyemo bamwe mu bakozi biyo hotel guhindurirwa imirimo iri kure cyane no kumenya gahunda z’abo bategetsi.
Ubu abafashe akazi ka reception na services z’aho abo bayobozi bari, ni bamwe mu basirikare cyane cyane ba bakobwa bizewe kandi bafite ipeti rya officer (Lieutenant na Captain). Impamvu nta yindi ni uburyo abo bayobozi bari gutegurwa kuyobora igihugu cy’Uburundi mu gihe bamwe muba jenerali baho (bakorana n’nzego zacu z'ubutasi zizewe) bazaba bamaze kwirenza Perezida w’Uburundi kuko azira ko yanze korohereza our Crimelord inzira yo kujya kwica umukuru wa Repubulika ya Tanzania. Perezida w’uburundi akimara kwicwa nta gihe kizashira ngo Tanzania ihite iterwa inzira izaba ibonetse.
Kuki Tanzania ariyo number one kuri target? Igisubizo si uko gusa Tanzania itari gucana uwaka natwe, cyangwa ngo ibe ishyigikiye FDLR na ba Twagiramungu, ahubwo icy'ingenzi cyane ni ikibazo gikomereye Kagame kurusha ibindi. Icyo kibazo, ni rapport iperereza ry’inzego z’ubutasi bw’igihugu zamugejejeho ko mu ngabo z’igihugu (RDF) zaba zaramaze gucikamo ibice ariko izo nzego zinanirwa kugaragaza ibyo bice ibyo ari byo n'ababa babikuriye, usibye ko umubare w’aba jenerali , abakoloneli n'abamajoro bari ku gice kigometse, utari muto. Bikaba ari impossible kuri Kagame kugirango abashe kubagarura ku murongo cyane cyane ko atabazi kandi akaba azi neza ko abenshi muri bo bamuri hafi. N'uko igihe mfite ari gito nakabanyuriyemo ibyagiye bitangazwa namwe mukaba mwakwisesengurira.
Abajyanama be rero bahisemo solution y’uko kugirango babashe kunaniza uruhande rwigometse, bagomba kohereza ingabo ahantu hatandukanye (mu ntambara cg gukorera UN), bakaba bashaka koherezwa kurwana muri Congo na Tanzania maze Kagame akaba agize double chance (kwihimura kuri mugenzi we, no gukumira umutwe wenda kumuhirika). Ariko se bizamuhira? Oya!!
Kuko bisa nk’aho Kagame yaba yibutse ibitereko yasheshe, cg akaba yisamye asa n'uwamaze gusandara kuko ikibazo cy’ingabo zigometse kigeze ku rwego rudafite igaruriro kubera amakuru avuga ko zamaze kugira imikoranire na bimwe mu bihugu by’abaturanyi kandi abana benshi muma barracks bakaba baramaze kuyoboka.
Kutabitahura mbere, byatewe n’ubuswa busigaye buri ku buryo bugaragara mu nzego z’ubutasi z’igisirikare n’igipolisi. Ariko nta mugayo kuko abafite uburambe bose yamaze kubirenza abandi abacira ishyanga tutibagiwe n'abafungiye mu mago cg mabuso.
Ibi ni bimwe bavuga ko igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Ubu abasigaye atwita useless, usibye ko ariwe useless kuko usanga ingufu nyinshi zo mu nzego z’ubutasi yarazishyize mu kujya guhiga no kwica abantu hanze no mu gihugu ibindi bikaba ignored. Ububasha yabushyize mu kiganza cy’umuntu umwe gusa (Jack Nziza), uyu akaba azwiho ubuswa no kwikiriza gusa ibyo shebuja amubwiye. Icyo aricyo cyose ni ndiyo Sir, tumwice uwo mujinga! Ibyo byose byatugeza he? Nuko nyine nta kanya, mba mbabwiye byinshi.
Ariko nsimbuka ntaruka, reko nibwirire uyu mutaripfana Padiri Nahimana Thomas ko yiriwe ataraye, kandi ruri kumugera amajanja niba adasenze cyane cg ngo abe careful kuko gahunda zo kumuhitana ziri muri Embassy y’u Rwanda muri Belgique mu biganza bya Major……, nako reka mpinire aha. Ariko ntaratirimuka nagirango mubwire ko Tito Rutaremera yamutanze mu nama yigeze kuba n'ubwo bwose CrimeLord yatangaje ko iyo gahunda yaririho. Tito yabitangiye atya mu nama yari irimo Abatutsi gusa bizewe bari hafi 50. Tito agisaba ijambo ati ntitwarangiza tutavuze kuri uriya muhutu w’imbwa Padiri Nahimana Thomas. Atararangiza, Kagame ati:"ni imbwa se, imbwa yananiranye kwicwa iba ikitwa imbwa, …komeza!".
Tito ati, "buriya ntawakamutayeho umwanya ariko kuba ari kugumura abahutu b'abanyacyangugu n'ubundi dusanzwe tutibonamo kandi bakaba bafite n'abandi bunga murye nka ba Rwaka na Twagiramungu, ndabona gahunda ze zikwiye kwihutirwa. Murakoze!"Kagame aba aranditse, hakurikira ibyo mushobora kumva ku maradiyo cg kuri TV. Ibi Tito yabivuze kugirango yigarurire icyizere yari yaramaze gutakaza imbere ya shebuja, nyuma y'aho agiye asakwa cyane aho Kagame ari, no kumanurwa mu ntera azira ko ngo acecetse cyane(nta nama agitanga)!
Mukomere cyane !
Mbangurunuka Pawulo
Inshuti ya Shikama
Shikamaye.blogspot.no